Gambia:Yahya Jammeh abo yatwaje igitugu barashaka kumubona ari imbohe

Bamwe mu baturage ba Gambia batacanaga uwaka n’ubutegetsi bashinjaga kuba ubw’umunyagitugu Yahya Jammeh  batangije ubukangurambaga bugamije guhamagarira amahanga kumuta muri yombi.

Ubwo bukangurambaga bwatangijwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, mu murwa mukuru Banjul, bwitabiriwe n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu yaba iy’imbere mu gihuu ndetse n’indi yo kurwego  mpuzamahanga.

Bashinja Jammeh wayoboye Gambia kuva 1994 kugeza 2017 kwica abataravugaga rumwe, gutanga ibihano bidashingiye ku mategeko, iyicarubozo n’ibindi.

Barasaba ko Jammeh afatwa akajya kuburanishirizwa muri Gambia aho ashinjwa gukorera ibyaha nk’uko VOA yabitangaje.

Yahya Jammeh yahungiye muri Guinée Equatoriale muri Mutarama uyu mwaka nyuma y’igitutu yashyizweho n’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO) ngo arekure ubutegetsi.

Fatouma Sandeng uvuga ko umubyeyi we yaguye muri gereza y’inzego zishinwe iperereza rya Jammeh yavuze ko bazaruhuka ari uko babonye ubutabera.

Ati “Tuzakora igishoboka cyose tubone ubutabera tutitaye ku gihe bizatwara. Icya mbere ni uko Jammeh n’abo bafatanyije babibazwa.”

Aba bantu n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bashingira ubusabe bwabo ku rubanza rwa Hissène Habré wahoze ayobora Tchad akaba yarakatiwe igifungo cya burundu muri Senegal kubera ibyaha yakoze akiri ku butegetsi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *