Bugesera yihereranye Rayon Sports

Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe igitego kimwe ku busa na Bugesera FC mu mukino wa shampiyona w’ishiraniro wahuje aya makipe yombi, abakinnyi bagashyamirana, bikageza no ku batoza bahise basohorwa ku ntebe y’abasimbura bakajyanwa mu bafana.

Wari umukino wa Gatatu wa Shampiyona wahuzaga aya makipe yombi. Rayon Sports itaratsindwa na rimwe yakozwe mu jisho ubwo igice cya kabiri cyatangiraga.

Iki gitego cyatsinzwe na Dusenge Bertin wagiye muri iyi kipe yo mu Burasirazuba avuye muri Marine FC yo mu Burengerazuba.

Karekezi Olivier n’abasore be bagerageje gushaka uko babona intsinzi ya kabiri muri shampiyona nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports bibiri ku busa no kunganya na AS Kigali ariko biranga.

Kuri Ally Bizimungu wanyuze muri Rayon Sports nk’umutoza mukuru, wari umukino yagombaga gutsinda byanze bikunze kuko ataherukaga intsinzi muri iyi kipe y’i Nyamata.

Umukino uri hafi kurangira, umwe mu basore ba Bugesera, Umunya-Nigeria, Samson Ikecuku, yaje kuryama hasi ataka imvune, abakinnyi ba Rayon Sports bashaka kumuhagurutsa ku ngufu bitangira guteza imvururu gutyo.

Byageze no mu batoza, Karekezi Olivier, ashyamirana na mugenzi we Ally Bizimungu bashaka kurwana, abafana nabo batangira gushyamirana bamwe bakubitana za vuvuzela biza gutuma umusifuzi afata umwanzuro wo guha ikarita abatoza, iminota isigaye bajya kuyirebera mu bafana.

Uko imikino yose yo kuri uyu wa Gatandatu yagenze

Ku wa Gatandatu

Bugesera FC 1-0 Rayon Sports (Nyamata)

Etincelles FC 1-1 Mukura VS (Stade Umuganda)

Espoir FC 0-0 Sunrise FC (Rusizi)

Kirehe FC 1-0 Musanze FC (Kirehe)

Ku wa Gatanu

APR FC 2-1 AS Kigali

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *