Koreya ya Ruguru yatangiye kuryozwa ubushotoranyi bwayo

Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Uburusiya byarashe ibisasu kirimbuzi ku butaka bwa Koreya ya Ruguru mu rwego rwo kwihimura kuri Perezida Kim Jong Un umaze iminsi abereka ko afite imbaraga ntagereranywa ku bijyanye no kwigwizaho ibisasu kirimbuzi.

Mu mpeza z’icyumweru gishize nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje igisasu cyo mu bwoko bwa B-2 kinyuzwa hejuru y’Inyanja ya Pacific, Uburusiya nabwo bwohereza igisasu cyo mu bwoko bwa Tupolev-95MS kinyuzwa hejuru y’Ubuyapani ndetse n’Inyanja ya Pacific.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 31 Ukwakira, Minisitiri w’Ingazo z’Uburusiya yavuze ko igisasu cyatewe na US ndetse n’indege y’Ubuyapani byaherekejwe n’igisasu kirimbuzi cyarekuwe n’ingabo z’Uburusiya, byose bikaba byaranyujijwe hejuru y’Ubuyapani ndetse n’Inyanja ya Pacific nk’uko Ikinyamakuru The Sun dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Yemeje ko ibisasu bibiri bya kirimbuzi byo mu bwoko bwa Tupolev-95MS  byarashwe n’ingabo z’Uburusiya aho byanyujijwe heruru y’Inyanja y’Ubuyapani ndetse no mu gice cy’Uburengerazuba bw’Inyanja ya Pacific.

Sibyo gusa Minisitiri w’Ingazo z’Uburusiya yanakomoje ku kuba  hari gutegurwa ikindi kiciro cy’ibisasu bikomeye cyane bizaterwa kuri Koreya ya Ruguru, muri byo hakaba harimo ibyo mu bwoko bwa Tupolev-95MS, F-18 bikoreshwa n’indege z’intambara zo muri US, F-15, F-4 na F-2A bikoreshwa n’indege z’intambara zo mu Buyapani.

Umunyamabanga w’ingabo za US Jim Mattis,yavuze ko Perezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru yakomeje umugambi we w’ibikorwa byo gucura ibisasu Kirimbuzi mu buryo bunyuranyije n’amategeko yongeraho ko igihe kigeze ngo bamuhagurukire.

Koreya ya Ruguru iherutse gutangaza ko iri gukora ibisasu bikomeye cyane bitigeze bikorwa n’undi wese, bizaterwa kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje kurwanya ubutegetsi bwa Kim Jong Un.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *