Blog

  • Ethiopia: Perezida Kagame yasabye Africa gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima

    Ethiopia: Perezida Kagame yasabye Africa gusigasira urusobe rw’ibinyabuzima

    Asoza inama ya 30 y’umuryango wa Africa yunze ubumwe, Perezida Paul Kagame ugiye no kuyobora uyu muryango mu gihe cy’umwaka yasabye abayobozi ba africa kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima nka bumwe mu buryo bwo kubyaza umusaruro ibyiza uyu mugabane ufite.
  • Papa Faransisiko yisubiyeho anasaba imbabazi ku cyemezo cye

    Papa Faransisiko yisubiyeho anasaba imbabazi ku cyemezo cye

    Papa Fransisiko yasabye imbabazi kuri uyu wa mbere nyuma y’amagambo yavuze yo gukingira ikibaba umwepiskopi wo muri Chili ushinjwa  ubusambanyi.

    Mu gihe yari mu ndege yerekeza  i Rome nyuma y’uko asoje  urugendo yari amazemo icyumweru  muri Chili na Peru, Papa yabwiye abanyamakuru ko amagambo yavuze mu gusubiza ikibazo cyabajijwe ku bishinjwa Umwepiskopi Juan Barros mu cyumweru gishize,yakomerekeje benshi.

    Mu cyumweru gishize nibwo , Papa Fransisiko yasubije umunyamakuru ati “Umusi muzanzanira ibimenyetso bifatika  mushingiraho mushinja  Umwepiskopi Barros, nzagira icyo nzabivugaho,ariko kuva nta gihamya na kimwe kimushinja mufite,nibintu byumvikana nkibidakwiye kwemerwa nk’ukuri aka kanya. ”

     

  • Tanzaniya:Umuntu yagonze indege ahasiga ubuzima

    Tanzaniya:Umuntu yagonze indege ahasiga ubuzima

    Mugihugu cya  Tanzaniya habaye impanuka idasanzwe aho umuntu yagonze indege agahita ahasiga ubuzima,iyi mpanuka ikaba yarabereye ku kibuga cy’indege cya Mwanza.

    Iyi nkuru yatangajwe na BBC,ikomeza ivugako hari amakuru yatanzwe  hifashishijwe  telefone, umwe mu bakozi bo kuri icyo kibuga cy’indege yabwiye BBC, ko uwo muntu yambukiranije  agaca ku kibuga cy’indege aho indege zigurukira, akaba acakiranye  n’indege y’ishyirahamwe Fast Jet yarigiye i Dar es salaam.

    Polisi ikorera i Mwanza ivuga ko iyi mpanuka yabaye mw’ijoro ryo kuwa 17 ukwezi Mutarama 2018 ,ku isaha ya saa tatu  ,  nyuma yo kuguruka umudereva w’iyo ndege akaba yarahise abimenyesha abashinzwe  kugenzura urujya n’uruza rw’indege bari hejuru mu munara.

    Umuyobozi wungirije w’ishyirahamwe rigenzura ibibuga by’indege muri Tanzania, Richard Mayongela wemeje iby’iyo mpanuka, yabwiye Radio Free Afrika (RFA) ko nubwo uwo muntu wagonganye n’indege ataramenyekana ,mubiteganywa  n’amategeko agenga imikorere y’indege ,umuntu wese uhuriye nayo mukerekezo cyayo aba ariwe uyigonze.

  • Nigeria:Abagera kuri 250 bari abayoboke ba Boko Harambaridegembya  nyuma yo kwigishwa

    Nigeria:Abagera kuri 250 bari abayoboke ba Boko Harambaridegembya nyuma yo kwigishwa

    Igisirikare cya Nigeria kimenyesha ko aba bahawe uburenganzira bwo kwishyira bakizana  bamaze guhabwa inyigisho zibakuramo ingengabitekerezo bari baracengejwemwo na Boko Haram, kandi ko ubu bashobora kubana n’abandi mu buzima busanzwe.

    Aba bose uko bari bafunzwe bari bashikirijwe umuyobozi  wa leta ya Borno, imwe mu ntara zibangamiwe n’ubugizi bwa nabi bwakuruwe  na Boko Haram.

    Bose uko bangana bari bagizwe  n’abana, abagore ndetse n’abagabo.

    Mu kwezi kwa cumi umwaka ushize, habaye imanza zo kuburanisha mu kivunga abakekwa gukorana na Boko Haram, abenshi muri bo bari bamaze imyaka bafunzwe bataracibwa imanza.

  • Nicolas Sarkozy yagiriye uruzinduko mu Rwanda

    Nicolas Sarkozy yagiriye uruzinduko mu Rwanda

    Nicolas Sarkozy wigeze kuyobora u Bufaransa yagiriye uruzinduko mu Rwanda, aho yakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye.

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Mutarama 2018, nibwo Sarkozy yaje mu Rwanda, nubwo icyamuzanye kitigeze gitangazwa.

    Sarkozy yaherukaga mu Rwanda mu 2010 ubwo yari akiri Perezida w’u Bufaransa, akaba ari nawe muyobozi mukuru w’u Bufaransa wari uje mu Rwanda kuva Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yarangira.

    Sarkozy ni nawe muyobozi wa mbere w’u Bufaransa weruye akemeza ko u Bufaransa bwagize uruhare muri Jenoside n’ubwo we yavuze ko hari “amakosa u Bufaransa bwakoze.”

    Icyo gihe Nicolas Sarkozy wari Perezida w’u Bufaransa mu kiganiro n’Abanyamakuru muri Village Urugwiro tariki ya 25 Gashyantare 2010, yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho yagize ati “Turazirikana uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yabaye mu Rwanda.”

    Sarkozy yakomeje agira ati “turemera amakosa yakozwe n’Abanyapolitiki b’u Bufaransa, hari amakosa yakozwe muri Opération Turquoise, hari kandi uruhare rw’umuryango mpuzamahanga, Ababiligi na Loni”.

  • Perezida Donald Trump yubahutse ibihugu birimo Afurika

    Perezida Donald Trump yubahutse ibihugu birimo Afurika

    Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, kuri ubu yahagurukiwe n’amahanga menshi udasize n’abanyamerika batumva ibintu kimwe nawe,aho yibazwaho kubijyanye n’imvugo nyandagazi aherutse kuvugira muruhame,imbere yabari bamukurukiye mu nama yari ayoboye ya DACA,ubwo yitaga bimwe mu  bihugu by’Afrika ,Haiti,na El Salvador “ibihugu by’amazirantoki”

    Inkuru zacicikanye mu  ibitangazamakuru bitandukanye byanditse ko, Trump yaba yaravugiye ibyo bintu ejo kuwa kane aho akorera muri White House, ari mu nama na bamwe mu ntumwa za rubanda ku kibazo cy’abimukira bakomoka muri Afurika, muri Haiti no mu gihugu cya El Salvador cyo muri Amerika y’amajyepfo.

    Nyuma yaho iyi nkuru yuzuye urwango isakariye ku Isi hose, Umuvugizi w’Umuryango w’Afrika yunze ubumwe, Ebba Kalondo, yabwiye ikigo ntaramakuru Associated Press, ati: “Biteye ubwoba.” ANC, ishyaka riri ku butegetsi muri Afrika y’Epfo, ryatangaje ko amagambo ya Perezida Trump ari igitutsi kirenze imyumvire. Naho guverinoma ya Haiti yo yahamagaje ambasaderi w’Amerika i Port-au-Prince kugirango asobanure amagambo ya Perezida Trump.

    Mubibasiye Trump nkuko Independent cyabyanditse, harimo  uwahoze   ategeka igihugu cya Mexique Perezida Vicente Fox wanditse kuri Twitter, ati: “Perezida Trump, umunwa wawe ni umwobo wuzuye amazirantoki wa mbere ku isi.” Yongeyeho ati: “Ese wiyibagije ko nawe ukomoka ku bimukira?”

    Vicente-fox

     

    Dore ibyo Trump yisobanuye avuga ko hari abamuvangiye

    Perezida Trump abinyujije  ku rubuga rwa Twitter uyu munsi mu gitondo,yagize ati “Ni byo koko nakoresheje amagambo aremereye mu nama ku bimukira. Ariko ayatangajwe si yo navuze.”

    Yikomye aba-democrates avugako aribo bamutuburiye ngo kuri We bikaba bibabaje kuburyo yafashe ikimezo cyo kujya afata amajwi yibyo yivugiye.

    The language used by me at the DACA meeting was tough, but this was not the language used. What was really tough was the outlandish proposal made – a big setback for DACA!

  • Rayon Sports yamaze gusinyisha umukinnyi Tchabalala

    Rayon Sports yamaze gusinyisha umukinnyi Tchabalala

    Rayon Sports yamaze gusinyisha Hussein Shabani uzwi ku izina rya Tchabalala, wakiniraga ikipe y’Amagaju ku mwanya wa ba Rutahizamu, imuguze 5,500,000Frw.

    Aya mafaranga Rayons Sport itanze ikaba yishyuye amasezerano y’amezi atandatu Tchabalala yari asigaranye mu ikipe y’Amagaju, Ubu ikaba izamwifashisha mu mikino yo kwishyura ya shampiyona, inamwifashishe mu mikino y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo ( Champions League).
    Ubwo Tchabalala yahererekanwaga ku mpande zombi
     
  • Danmark:Twagirayezu ukekwaho uruhare muri Jenoside ashobora koherezwa mu Rwanda

    Danmark:Twagirayezu ukekwaho uruhare muri Jenoside ashobora koherezwa mu Rwanda

    Kuri uyu wa Mbere tariki 8 Mutarama 2018, Urukiko rwo muri Denmark ruratangira kwiga ku iyoherezwa mu Rwanda rya Wenceslas Twagirayezu ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Uyu mugabo w’imyaka 50 yatawe muri yombi muri Gicurasi uyu mwaka afatiwe aho yari atuye mu Mujyi wa Smørum mu Majyaruguru ya Copenhagen, Umurwa Mukuru w’iki gihugu.

    The New Times yatangaje ko iburanisha ku koherezwa mu Rwanda kwa Wenceslas Twagirayezu riteganyijwe gutangira kuri uyu wa Mbere mu rukiko rwo mu Mujyi wa Hillerød mu Majyaruguru ya Copenhagen.

    Uregwa muri urwo rubanza araba ahagarariwe n’umwunganizi mu mategeko witwa Bjørn Elmquist.

    Twagirayezu yahawe ubwenegihugu bwa Denmark mu 2004 mu gihe yari yarageze mu bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi (Denmark iherereyemo) mu 2001. Yari asanzwe akora mu kigo kimwe cy’ikoranabuhanga muri iki gihugu.

    Umwaka ushize, ubushinjacyaha bwa Denmark bwanze gutangaza amazina ye ariko buvuga ko hari ibirego bikomeye akurikiranyweho.

    Icyo gihe mu nyandiko yabwo bwagize buti “Hari ikirego gikomeye hano. Umugabo w’imyaka 49 arakekwaho kugira uruhare mu bwicanyi bwahitanye abarenga ibihumbi nk’uko bitangazwa n’inzego z’u Rwanda. Ni ikirego gikomeye gituma umuturage wa Denmark yoherezwa mu rukiko mu Rwanda.”

    Bwakomeje buvuga ko nyuma y’iperereza ryimbitse, byagaragaye ko hari impamvu nyinshi zishobora gutuma yoherezwa mu Rwanda.

    Denmark imaze kohereza mu Rwanda umuntu umwe ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uwo ni Emmanuel Mbarushimana wahoze ari umwarimu akaba aherutse gukatirwa igifungo cya burundu kubera uruhare yagize mu kwica abatutsi mu Majyepfo y’u Rwanda.

    Bivugwa ko Twagirayezu yashinze umuryango muri Denmark witwa Dutabarane Foundation. Yahoze ari umwarimu muri Segiteri ya Busasamana muri Rubavu y’ubu. Yari azwi cyane mu yahoze ari Komine Rubavu, Mutura na Rwerere. Ubushinjacyaha buvuga ko yari Perezida wa CDR mu cyahoze ari Segiteri ya Gacurabwenge akaba azwi kandi kubera uburyo yari arangaje imbere interahamwe mu gihe cya Jenoside

  • Umukino wahuzaga Amavubi na Sudani urahagaritswe kubera imvururu mu kibuga

    Umukino wahuzaga Amavubi na Sudani urahagaritswe kubera imvururu mu kibuga

    Umukino wa gicuti waberaga i Tunis hagati ya Sudani n’Amavubi, urahagaritswe nyuma yo gushyamirana mu kibuga kwakuruwe n’abakinnyi ba Sudani

    Nk’uko tubikesha Ferwafa ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, umukino wahuzaga Amavubi na Sudani uhagaze ubwo wari ugeze ku munota wa 40, nyuma y’aho abakinnyi ba Sudani batishimiye icyemezo cy’umusifuzi

    Umukinnyi Nasser Omar wa Sudani yakoreye ikosa Djihad Bizimana, arahindukira aragenda anakubita umutwe Yannick Mukunzi, Umusifuzi yaje guhita atanga Coup-Franc, gusa abakinnyi ba Sudani barangajwe imbere n’umunyezamu wabo Akram El Madi batangiye guteza intambara n’abakinnyi b’Amavubi.

    Abakinnyi b’Amavubi babanje mu kibuga: Eric Ndayishimiye, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Kayumba Soter, Manzi Thierry, Faustin Usengimana, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Manishimwe Djabel, Mico Justin na Biramahire Abeddy.

    Nyuma y’uyu mukino waje guhita uhagarikwa bikiri 0-0, Amavubi araza gukomeza kwitegura undi mukino wa gicuti bazakina na Namibia kuri iki cyumweru, nyuma bakazanakina na Algeria mbere yo kwerekeza muri Maroc.

  • Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kwima amatwi abadashakira igihugu amahoro

    Perezida Kagame yasabye abanyarwanda kwima amatwi abadashakira igihugu amahoro

    Perezida Kagame yashimye ubushake n’ubwitange bwaranze Abanyarwanda mu mwaka 2017, bwatumye abashaka gusenya igihugu batabona aho bamenera.

    Ubu ni ubutumwa bukubiye mu Ijambo Umukuru w’Igihugu yagejeje ku banyarwanda kuri uyu wa 1 Mutarama 2018 saa sita z’ijoro, yifuriza Abanyarwanda Umwaka mushya muhire wa 2018.

    Avuga ku byo u Rwanda rwishimira kuba rwaragezeho muri 2017 yagize ati” Ubukungu, umutekano, imibereho myiza n’amatora yaduhuje twese akagenda neza, ibi byose twabigezeho muri uyu mwaka ushize.”

    Perezida Kagame yanashimiye Abanyarwanda ko Ubushake n’ubwitange bwabo bwagize uruhare rukomeye mu kwimakaza Umubano mwiza mu Banyarwanda, uraguka ugera mu Karere ndetse unagera no ku isi hose.

    Yagize ati” Dukomeze iyo nzira nziza tumazemo igihe kitari gito, dukorera hamwe, twiga, dukorera igihugu cyacu, kandi ari nako  twubaka ubushobozi bwo kurinda ibyo byose tugenda tugeraho ngo hatagira igisenya ibyo twubatse cyangwa ngo gihungabanye igihugu cyacu”.

    Ibi ngo bizatuma abashaka gusenya igihugu badashobora kugira icyo bageraho, aho baba baturuka hose, ndetse n’uburyo bakoresha ubwo ari bwo bwose.

    Ati” Byaragaragaye ko abanyarwanda dufatanyije, ibyo twifuza byose twagiye tubigeraho, igisigaye ni ukubikomeza ngo bihoreho ubuziraherezo.

    Uyu mwaka muhire uzatubere intambwe ndende muri urwo rugendo rw’ubumwe, amajyambere n’umutekano birambye. Mugire amahoro y’Imana. “

    Umukuru w’Igihugu yitabiriye ibirori bisoza umwaka(Photo urugwiro)