Haïti: Abapolisi b’u Rwanda baganirije abaturage ku kamaro k’umuganda

Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Haïti (Mission des Nations Unies pour l’appui à la justice en Haïti)  bakorera mu Ntara ya Grande Anse , ku wa 28 Ukwakira uyu mwaka bifatanyije n’abaturage batuye muri Zone 2, yo muri Komini ya Jeremie mu gikorwa cy’umuganda wo gusibura no gutunganya umuhanda ureshya na kilometero n’igice wari wangijwe n’ibiza by’imvura; maze iboneraho kubaganiriza no kubasobanurira akamaro k’umuganda.

Mu ijambo yagejeje ku magana y’abaturage bawitabiriye,uwari uyoboye Abapolisi b’u Rwanda bitabiriye icyo gikorwa, Chief Supt. Eric Mushayija yababwiye ko umuganda ari bumwe mu buryo bwo kwishakamo ibisubizo ku bibazo  bimwe na bimwe biba byugarije igihugu n’abagituye.
Yagize ati: “Umutungo w’ibanze w’igihugu ni abaturage bacyo. Namwe rero iterambere rirambye ry’icyanyu riri mu maboko yanyu; kandi kugira ngo mubigereho murasabwa kugira intego, igenamigambi ry’ibikorwa by’ingenzi, gukora cyane, gufatanya; kandi mugakunda igihugu cyanyu. Abashyize hamwe bagamije inyungu rusange nta kibananira. Umuganda ni igikorwa cyiza cy’ubufatanye kigamije iterambere kuko abantu bahura bagakora igikorwa gifitiye inyungu igihugu n’abagituye.”

CSP Mushayija yasabye abo baturage gukomeza gukorana neza n’Abapolisi  bari mu butumwa bw’amahoro mu gihugu cyabo kugira ngo umutekano n’iterambere bigerweho mu buryo burambye.

Umuyobozi wa Zone  2 , Lounesa Apollon yashimye Abapolisi b’u Rwanda ku bwo kwifatanya n’abatuye ako gace mu muganda; anavuga ko bamaze kwigira byinshi kuri Polisi y’u Rwanda ibizabafasha mu nzira y’amahoro n’iterambere birambye.
Kuva mu 2010 U Rwanda rumaze kohereza Abapolisi bagera ku 1120 mu butumwa bw’amahoro muri Haiti.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *