Mali:Ingabo zihanganye n’ibitero by’iterabwoba

Abasirikare batanu ba Mali bari kumwe n’umusivili umwe bicikiwe hagati muri mu guhugu  kur’uyu wa kabiri baguye mu mutego batezwe bari mu modoka  yaritwaye umukuru w’urukiko rw’ikirenga rw’icyo gihugu,nkuko bitangazwa na Minisiteri y’ingabo.

Ntiharamenyekana abagabye icyo gitero ariko umutekano mucye hamwe n’abapfa muri Mali bose bashinjwa umutwe w’iterabwoba ugizwe  n’intagondwa zigendera ku mahame y’idini ya isilamu kuri ubu igenda irushaho kuvuka mur’icyo gihugu.

Izo modoka zari zitwaye umukuru w’urukiko rw’ikirenga, Abdrahamane Niang zari zivuye mu gace ka  Dia zerekeza mu mu mujyi wa Diafarabe mu ntara ya Mopti, ku birometero 500 mu burengerazuba  bushyira uburasirazuba bw’umurwa mukuru Bamako.

Uyu muyobozi wari hamwe n’umugore we babashije kurusimbuka kubera ubwitange bwaranze abasirikare bari babacungiye umutekano.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *