Nibura abantu bagera kuri 50 nibo bamaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka y’imodoka yavaga mu Murwa Mukuru wa Kenya, Nairobi yerekeza mu gace ka Kisumu mu Burengerazuba bw’iki gihugu.
Iyi modoka yari itwaye abagenzi 67 yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu mu muhanda Londiani-Muhuroni.
Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Kibercho, James Mogera yavuze ko abaguye muri iyi mpanuka barimo abagabo 31, abagore 12 n’abana 7.
Bivugwa ko mu bapfuye harimo abana umunani bari munsi y’imyaka itanu. Abakomerekeye muri iyi mpanuka bahise bajyanwa ku ivuriro rya Fort Ternan no ku bitaro byo mu gace ka Muhoroni.
Uru rwandiko rw’inzira rw’impunzi rwo ruzajya rukoreshwa mu myaka itanu mu gihe urwo bahabwaga bibanje kwemezwa no ku cyicaro gikuru cya HCR, rwamaraga imyaka ibiri gusa.
Kuri uyu wa Gatatu ubwo Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi Jeanne d’Arc Debonheur, yatangizaga iki gikorwa, yavuze ko ari umuhigo u Rwanda rwesheje.
Yavuze ko kugira ngo umuntu w’impunzi ahabwe uru ruhushya rw’inzira asabwa kuba afite icyangombwa kimuranga akagira, urwandiko ruturutse mu kagari cyangwa umukozi wa MIDIMAR uhagarariye inkambi abarizwamo.
Mu bindi bisabwa ni ku mwana uri munsi y’imyaka 16 ni kujyana n’ababyeyi be, yitwaje ifoto y’ibara hanyuma agahabwa inyandiko yuzuza.
Ku ikubitiro abazisabye ni 10 mu gihe abazihawe uyu munsi ari batanu.
Minisitiri Debonheur, yavuze ko n’ubusanzwe uru rwandiko rwatangwaga ariko bikanyura mu nzira ndende kandi ntirubonwe n’ikoranabuhanga. Ariko ubu ruzakorerwa mu Rwanda n’abarusaba baruhabwe vuba.
Ati “Icyo bivuze kindi ni uko bibafasha kubona serivisi zitandukanye. Ubundi amategeko mpuzamahanga yerekeye impunzi azemerera kujya ahandi uretse mu gihugu zahunze kuko baba bagihunze kubera itotezwa.”
Umuyobozi w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, Col Anaclet Kalibata, yatangaje ko imiryango ifunguye ku mpunzi zifuza kujya gusaba izi mpapuro yaba abo mu mujyi cyangwa abari mu nkambi.
Uru rupapuro ruzajya rwishyurwa amafaranga y’u Rwanda 10 000.
Uhagarariye impunzi mu Mujyi wa Kigali, Patrice Ntadohoka, yavuze ko urwandiko rw’inzira bahabwaga mbere rwamaraga imyaka ibiri gusa kandi nabwo kurubona bigatinda kuko byasabaga uburenganzira bwa HCR.
Perezida wa Korea ya Ruguru Kim Jong-un ateganya gutumira Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis, ngo asure igihugu cye.
Papa Francis ari mu bantu bagaragaje umuhate wo gutera ingabo mu bitugu Ibihugu byagize uruhare mu ibiganiro by’amahoro byagiye bihuza mu bihe bitandukanye Korea y’Epfo n’iya Ruguru, mu minsi ishize.
Perezidansi ya Koreya y’Epfo (Blue House), mu ijwi ry’umuvugizi wayo Kim Eui-kyeom, yavuze ko Papa Fransis yisanga i Pyongyang.
Yanavuze ko Perezida Moon Jae-in wa Koreya y’Epfo ariwe uzasohoza ubwo bubutumire kwa Papa, mu cyumweru gitaha.
Yagize ati “Perezida Moon azasura Vatican ku wa 17 na 18 Ukwakira mu gushimangira umuhate wayo mu kwimakaza ituze n’amahoro muri Korea zombi.”
Ibi bigezweho nyuma y’ibiganiro ibi bihugu byahoraga birebana ay’ingwe, byagiranye inshuro eshatu muri uyu mwaka, nyuma y’igihe bishyamiranye ndetse Korea ya Ruguru isuzuma za missile ubutitsa.
Iby’ubu butumire bwa Papa byatangiye kunugwanugwa ubwo Perezida wa Koreya y’Epfo yajyaga mu rugendo muri Koreya ya Ruguru, mu ntumwa zimuherekeje hakaba hari harimo na Musenyeri ukuriye abandi muri Koreya y’Epfo, Hyginus Kim Hee-joong.
Ubutumire nk’ubu bwaherukaga mu 2000 ubwo Se wa Kim Jong Un yayoboraga Koreya ya Ruguru, Kim Jong Il.
Yaje kwisubiraho ku butumire yari yahaye Papa Yohani Pawulo II kubera ko yari yasabye Korea ya Ruguru kureka abapadiri ba Kiliziya bagakorera muri icyo gihugu, nka rimwe mu mahame yasabaga ko yubahirizwa mbere y’uko ajya muri icyo gihugu.
Papa Francis kandi yasuye Koreya y’Epfo mu 2014, mu gitambo cya Misa cyabereye mu murwa mukuru Séoul, asengera ashimitse amahoro hagati y’ibi bihugu bibiri.
Uyu mugabo usa n’uwanywanye n’ubwirinzi bw’Igihugu cye ,ari munzira zo guhinduka.
Ingabire Victoire yemereye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ko hari amagambo yakoreshaga atari ngombwa bitewe no kudasobanukirwa neza amategeko y’igihugu.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Ingabire yitabye RIB kugira ngo baganire ku magambo aherutse gutangaza cyangwa se yamwitiriwe abusanya n’ibikubiye mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Ibiganiro byagarutse ku kuba guhamywa ibyaha kwa Ingabire bifatwa nk’ibishingiye ku mpamvu za ‘Politiki’ no kugaragaza abandi ‘nk’imfungwa za politiki’.
Iri tangazo rigira riti “By’umwihariko yibukijwe ko kwiyita cyangwa kwita abandi imfungwa za politiki, harimo ndetse n’abakiburana cyangwa abahamijwe ibyaha, ari ugukwirakwiza ibinyoma kandi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.”
Ubwo Diane Rwigara n’umubyeyi we bafungurwaga, Ingabire yabwiye abanyamakuru ko mu Rwanda ‘hari abanyapolitiki bafunzwe […] nta mpamvu n’imwe igihugu cyacu cyakomeza kwambikwa icyasha cy’uko dufite imfungwa za politiki’.
Mu bisobanuro bya Ingabire, RIB yagize iti “Yasobanuriye RIB ko ibyo yakoze ari ku bwo kutagira ubumenyi buhagije mu by’amategeko cyangwa kugirwa inama mbi.”
“Yanemeye ko agiye gukurikiza ibisabwa n’amategeko. Yabwiye RIB ko hari abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga zimwitirirwa cyangwa se bakajya mu bitangazamakuru bakoresheje izina rye bagamije guharabika no gusebya Leta, bikaba binasebya izina rye bwite.”
RIB yavuze ko ibi biganiro byabaye mu mwuka w’ubwumvikane busesuye, bikarangira Ingabire yemeye ko yiteguye gutanga umusanzu we mu mahoro mu iterambere ry’igihugu.
Yanavuze ko hari gutegurwa uburyo abana be baza kumusura mu Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Ngwino Urebe, ujye kubwira abandi’ [Come and See, Go and Tell”].
Edeni Tample ni itorero rikorera mu Karere ka Huye ryiyemeje gufatanya nako mu gukumira amakimbirane abera mu ngo.
Asiya Uwimana utuye mu mudugudu wa Mpaza mu Murenge wa Rango B ni umwe mu bavuye mu bikorwa by’urukozasoni byo kwicuruza,akaba yaragize icyo atangariza Ikinyamakuru Imena agira ati “Jyewe nari indayayicuruza, nkananywa n’ibiyobyabwenge, kuko narimfite abana 3 ngirango mbone ikibatunga , kuko nari narashwanye na Se ubabyara , mbona ntayandi mahitamo y’ubuzima nyoboka umwuga wo kwicuruza kugirango mbone icyo mpa abana ariko ubu ndashimira akarere na Edeni Temple badufasha kwiga imyuga tukaba tuzabasha kwibeshaho mu minsi izaza’’.
Yagarutse no kubundi bufasha Akarere kahawe na MTN Rwanda bungana na Miliyoni 6,500,000 Frws yo gufasha abahoze bicuruza kwivana mu bukene.
Bishop Murisa John uyobora Eden Temple, ni umwe mubagize uruhare rwo kwiyegereza abafite ibikomere bagiye bahurira nabyo mu miryango basaga 150. Yashoboye kubaha inyigisho z’isanamitima kugirango arebeko hari abahinduka, kuri ubu avuga ko We ,yabibonye nk’igisubizo cyo kugenda abiba urukundo rubafasha kuva mubiyobyabwenge n’ubuzererezi.
Bishop Murisa John uyobora Eden Temple
Kimwe mu bigaragaza ko bahindutse ni uko usanga abenshi basigaye bigira umubatizo , bakandikwa mubitabo by’itorero kandi bagahindura imyitwarire yabo.Yanakomeje yerekana byinshi Eden Temple yagejeje kubemeye guhinduka bakava mu mihanda bakoreragamo urukozasoni , agira ati “twashinze ishuri ribafasha kwiga umwuga w’ubudozi kugirango mugihe kiza bazajye bibeshaho, kandi iyo umuntu arangije kwiga tumushakira aho akorera tukamukopa imashini agakora umwaka wose akayishyura kugirango nabandi bazaza nyuma ye bazabone icyo bigiraho.
Yongeyeho ati ” Twanabafunguriye ‘’microfinance’’ yo kubikamo amafaranga baba bakoreye kugirango batayasesagura,tunabigisha uburyo bakwibumbira mu bimina kugirango bajye babasha kwisagurira’’
Mu Karere ka Huye haracyagaragara imiryango iri gusenyuka kubera kutagira uruhare rungana ku mutungo w’abashakanye.
Misago Alfred ni umusaza w’imyaka 75 y’amavuko,aganira n’Itangazamakuru yagize ati ‘’umutungo wanjye umugore yashatse kuwujyana ahandi ku wundi mugabo ndamwangira nanga kumuha gatanya kugirango tutazagabana. Mfitanye nawe abana 9.Abobana nibo nzaha ku mutungo kuko nababyaye ariko Nyina ntakintu namumarira azajye kumugabo wamushutse akanta’’.
Misago Alfred wifuza gusohoka mu makimbirane
Uwikeza Marie n’umugore watandukanye n’umugabo we babyaranye abana 5 ariko kur’ubu akaba yibana n’abana be. Avuga ko umugabo yamutaye, ashaka undi mugore barananiranwa amusaba ko basubirana aranga ,kuko bari baragabanye umutungo we akawujyana ahandi akawurya akawumara kandi afite abana akirera.
Musabeyezu Christine ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Karere ka Huye mu kiganiro n’itangazamakuru aragira ati “ubuharike nibwo akenshi buzana amakimbirane bigatuma imitungo yabo bayisesagura .Ingo zimwe na zimwe usanga abana babigenderamo,bakabura aho baba bigatuma bamwe bajya kuba inzererezi zo mu mihanda.’’
Musabeyezu Christine
Yakomeje avuga ko habayeho ubukangurambaga na n’ubu bugikorwa mu midugudu ahatowe komite igizwe n’abantu barindwi , begera bagenzi babo bakabigisha ibirebana n’itegeko rigena ibirebana n’umutungo w’abashyingiranwe.
Mukarere ka Nyaruguru mu Murenge wa Kibeho na Ruhero hagaragayemo abana babakobwa batwaye inda zidateganijwe bamwe bikabaviramo kuva mu miryango yabo. Kuri ubu abo bana bagannye CLADHO nk’umuryango uburanira abana bahuye n’ihohoterwa badafite ubushobozi bwo kwishakira abababuranira.
Uwababyeyi Farida ni umwe mubahuye n’ikibazo cyoguterwa inda ababyeyi bakamwirukana mu rugo. yatanze impanuro asaba ababyeyi agira ati’’ amahugurwa nahawe na CLADHO yamfashije kwiyakira ariko nasaba ko ababyeyi badakwiriye kudutererana kuko twahuye n’ibyo byago, ko bakwiye kutwegera ntitube ibicibwa mumiryango”
Uwababyeyi Farida
Uwamahoro Claire ni umubyeyi w’umwana wabyariye iwabo; yabwiye ikinyamakuruImena ati’’ umwana wanjye maze kubonako atwite nahise mwamurura ajya kwa Nyirakuru abyarirayo nanubu sindabona umwana we kubera ko yankojeje isoni kandi naramutumye kwiga akanzanira inda”
Nyirangirimana Agnes n’umukozi wa CLADHO ushizwe ibyamahurwa mu karere ka Nyaruguru no gukurikirana ibibazo by’abana babyariye iwabo bakabashakira ubufasha bwo kubarebera abanyamategeko kugirango bakurikirane ababa babahohoteye ngo bahanwe.
Nyirangirimana Agnes
Yanagarutse no ku mirenge igaragaramo abana benshi bagera kuri 500 ariyo, Kibeho na Ruheru ifite imibare myinshi . ariko kur’ubu bakaba bari kwegera ababyeyi baburi mwana wa byariye iwabo ,bakamuha amahugurwa yuko yabasha kwakira umwana we neza, akamusubiza mumuryango nawe agafatwa nkabandi.
Kuri iki kibazo, Murebwayire Maureen ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Karere ka Nyaruguru yagize ati “mu mwaka 2017 na 2018 hagaragaye abana b’abakobwa batewe inda bagata amashuri bagera ku 165 harimo 15 bari munsi y’imyaka 18 ,abo bose nta n’umwe urasubira mu ishuri ubu tukaba dukora ubukangurambaga kugirango abemera gusubiramo bazajyeyo mu mwaka uzaza, kuko bafite icyizere ko bizakunda dore ko babonye n’umufatanyabikorwa CLADHO, waje mukarere kubafasha kuburanira abana bagiye bahohoterwa muri ubwo buryo ,banabereka ko abahuye n’ikibazo bagomba kugana serivisi ya Isange One Stop Centre ikabaha ubutabera,ubuvuzi n’ubujyanama.
Ubutaliyane burategura kuzakira inama mpuzamahanga by’umwihariko kuri Libiya mu kwezi kuza hagamijwe kugarura ituze,amahoro n’umutekano mu gihugu cyamaze guhinduka isibaniro ,ndetse kikanigabanyamo udutsiko tw’ubutegetsi bwinshi buhanganye.
Minisitiri w’Ubutaliyane ufite mu nshingano ze ububanyi n’amahanga Enzo Moavero Milanesi, yatangaje ko iyo nama izaba ku matariki ya 12 na 13 mu kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka.
Milanesi avuga ko bifuza hifuzwa ubufatanye mu gushaka igisubizo kirambye , kandi intumbero akaba ari amahoro n’ubumwe mubya politike mu gihe muri Libiya harimo gutegurwa amatora mu mpera z’umwaka.
Muri Libiya hadutse intambara z’urudaca kandi zishingiye ahanini kuri politike kuva Moammar Gadhafi wari uyoboye iki gihugu avanwe ku butegetsi ndetse akicwa mu mwaka w’2011.
Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitegura kwakira Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, iki gihugu kiravugwaho kubangamira ibikorwa by’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro.
Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yatangaje ko ifite amakuru yizewe ko mbere y’uko Perezida Joseph Kabila yerekeza muri Amerika mu Nteko Rusange ya Loni, hari ibikoresho by’ingabo za Monusco byangiwe kwinjira mu gihugu.
Ngo uku kwanga ko ibi bikoresho byinjira mu gihugu kwaturutse ku kuba Loni yarafashe umwanzuro wo koherezayo ingabo ziturutse muri Indonesia, mu gihe RDC yari yagaragaje ko yifuza ko Monusco iva ku butaka bwayo.
Abayobozi muri Loni batanze amakuru bavuze ko uretse kwanga ko ibi bikoresho byari bigenewe Abanya-Indonesia byinjira, RDC yanagaragaje ko ishobora gukumira n’ibindi bigenewe abasirikare bashya ba Monusco.
Umwe mu basirikare bakuru waganiriye n’iki kinyamakuru yavuze ko Monusco itajya imenyekanisha intwaro zigiye kwinjira mu gihugu, cyangwa ngo itangaze izo batakaje ziba akenshi zagiye mu maboko y’imitwe irwanira ku butaka bwa RDC.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Léonard She Okitundu, yahamirije RFI ko iki kibazo cyakemutse ndetse ingabo za Loni ziri gukorana neza n’ingabo za leta.
Biteganyijwe ko tariki ya 5 Ukwakira 2018, aribwo abagize Akanama ka Loni gashinzwe umutekano bazagera muri RDC.
Ni nyuma y’igihe kirekire Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, agerageza guhura na Perezida Kabila ariko ntibikunde.
Mu 2016 nibwo RDC yagaragaje ko itacyifuza ingabo za Loni ku butaka bwayo, kuko nta bibazo bihambaye by’umutekano muke biri muri iki gihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Léonard She Okitundu
Alex Kanyankore wigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) yatawe muri yombi nk’ uko byatangajwe n’ Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda (Rwanda Investigation Bureau-RIB)
RIB yatangaje ko Kanyankore Alex akurikiranyweho ibyaha by’itonesha no kwakira impano kugirango atange serivisi Ibyo ngo yabikoze igihe yari akiri umuyobozi.
Mu Kuboza 2017 nibwo byatangajwe ko Kanyankore yirukanywe ku buyobozi bwa BRD. Aka kazi yagatangiye muri 2013 agasoza muri 2017.
Alex Kanyankore yagizwe Umuyobozi Mukuru wa BRD asimbuye Jack Kayonga wayiyoboye kuva muri 2009 kugeza muri Kamena 2013.