Nyaruguru:Urubyiruko rwafashe iyambere mukurwanya ihohoterwa ribakorerwa

Mukarere ka Nyaruguru  mu Murenge wa Kibeho na Ruhero hagaragayemo abana babakobwa batwaye inda zidateganijwe  bamwe bikabaviramo kuva mu miryango yabo. Kuri ubu abo bana bagannye CLADHO nk’umuryango uburanira abana bahuye n’ihohoterwa badafite ubushobozi bwo kwishakira abababuranira.

Uwababyeyi Farida ni umwe mubahuye n’ikibazo cyoguterwa inda ababyeyi bakamwirukana mu rugo.  yatanze impanuro asaba ababyeyi agira ati’’ amahugurwa  nahawe na CLADHO yamfashije kwiyakira ariko nasaba ko  ababyeyi badakwiriye kudutererana kuko twahuye n’ibyo byago, ko bakwiye kutwegera ntitube ibicibwa mumiryango”

Uwababyeyi Farida

Uwamahoro Claire ni umubyeyi w’umwana wabyariye iwabo; yabwiye ikinyamakuruImena ati’’  umwana wanjye maze kubonako atwite nahise mwamurura   ajya  kwa Nyirakuru abyarirayo nanubu sindabona umwana we kubera ko yankojeje isoni kandi naramutumye kwiga akanzanira inda”

Nyirangirimana Agnes n’umukozi wa CLADHO  ushizwe ibyamahurwa mu karere ka Nyaruguru no gukurikirana ibibazo by’abana babyariye iwabo bakabashakira ubufasha bwo kubarebera abanyamategeko kugirango bakurikirane ababa babahohoteye ngo bahanwe.

Nyirangirimana Agnes

Yanagarutse no ku mirenge igaragaramo abana benshi bagera kuri 500 ariyo, Kibeho na Ruheru ifite imibare myinshi . ariko kur’ubu bakaba bari kwegera ababyeyi baburi mwana wa byariye iwabo ,bakamuha amahugurwa yuko yabasha kwakira umwana we neza, akamusubiza mumuryango nawe agafatwa nkabandi.

Kuri iki kibazo, Murebwayire Maureen ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Karere ka Nyaruguru  yagize ati “mu mwaka 2017 na 2018  hagaragaye abana b’abakobwa batewe inda bagata amashuri bagera ku 165 harimo 15 bari munsi y’imyaka 18 ,abo bose nta n’umwe urasubira mu ishuri ubu tukaba dukora ubukangurambaga kugirango abemera gusubiramo bazajyeyo mu mwaka uzaza, kuko bafite icyizere ko bizakunda dore ko babonye n’umufatanyabikorwa CLADHO, waje mukarere kubafasha kuburanira abana bagiye bahohoterwa muri ubwo buryo ,banabereka ko abahuye n’ikibazo bagomba kugana serivisi ya Isange One Stop Centre ikabaha ubutabera,ubuvuzi n’ubujyanama.

Murebwayire uhagarariye One Stop Centre

By Florence UWAMALIYA

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *