Impunzi zahawe amahirwe yo kubona Passport nyuma y’indangamuntu zari zemerewe

Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), uyu munsi bamuritse urwandiko rw’inzira rushya (Passport) rwemerewe impunzi ziba mu Rwanda. Urwandiko rubasha gusomwa n’imashini.

Ubusanzwe impunzi zajyaga mu mahanga zikoresheje urwandiko rw’inzira (Travel document), rutangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (HCR), rwabonekaga hashize igihe kinini.

Uru rwandiko rw’inzira rw’impunzi rwo ruzajya rukoreshwa mu myaka itanu mu gihe urwo bahabwaga bibanje kwemezwa no ku cyicaro gikuru cya HCR, rwamaraga imyaka ibiri gusa.

Kuri uyu wa Gatatu ubwo Minisitiri ushinzwe imicungire y’ibiza n’impunzi Jeanne d’Arc Debonheur, yatangizaga iki gikorwa, yavuze ko ari umuhigo u Rwanda rwesheje.

Yavuze ko kugira ngo umuntu  w’impunzi ahabwe uru ruhushya rw’inzira asabwa kuba afite icyangombwa kimuranga akagira, urwandiko ruturutse mu kagari cyangwa umukozi wa MIDIMAR uhagarariye inkambi abarizwamo.

Mu bindi bisabwa ni ku mwana uri munsi y’imyaka 16 ni kujyana n’ababyeyi be, yitwaje ifoto y’ibara hanyuma agahabwa inyandiko yuzuza.

Ku ikubitiro abazisabye ni 10 mu gihe abazihawe uyu munsi ari batanu.

Minisitiri Debonheur, yavuze ko n’ubusanzwe uru rwandiko rwatangwaga ariko bikanyura mu nzira ndende kandi ntirubonwe n’ikoranabuhanga. Ariko ubu ruzakorerwa mu Rwanda n’abarusaba baruhabwe vuba.

Ati “Icyo bivuze kindi ni uko bibafasha kubona serivisi zitandukanye. Ubundi amategeko mpuzamahanga yerekeye impunzi azemerera kujya ahandi uretse mu gihugu zahunze kuko baba bagihunze kubera  itotezwa.”

Umuyobozi w’Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka, Col Anaclet Kalibata, yatangaje ko imiryango ifunguye ku mpunzi zifuza kujya gusaba izi mpapuro yaba abo mu mujyi cyangwa abari mu nkambi.

Uru rupapuro ruzajya rwishyurwa amafaranga y’u Rwanda 10 000.

Uhagarariye impunzi mu Mujyi wa Kigali, Patrice Ntadohoka, yavuze ko urwandiko rw’inzira bahabwaga mbere rwamaraga imyaka ibiri gusa kandi nabwo kurubona bigatinda kuko byasabaga uburenganzira bwa HCR.

Minisitiri Jeanne d’Arc Debonheur ashyikiriza impunzi urwandiko rw’inzira

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *