Kim Jong-un agiye gutumira Papa Francis muri Korea ya Ruguru

Perezida wa Korea ya Ruguru Kim Jong-un ateganya gutumira Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis, ngo asure igihugu cye.

Papa Francis ari mu bantu bagaragaje umuhate wo gutera ingabo mu bitugu  Ibihugu  byagize uruhare mu ibiganiro by’amahoro byagiye bihuza mu bihe bitandukanye Korea y’Epfo n’iya Ruguru, mu minsi ishize.

Perezidansi ya Koreya y’Epfo (Blue House), mu ijwi ry’umuvugizi wayo Kim Eui-kyeom, yavuze ko Papa Fransis yisanga i Pyongyang.

Yanavuze ko Perezida Moon Jae-in wa Koreya y’Epfo ariwe uzasohoza ubwo bubutumire kwa Papa, mu cyumweru gitaha.

Yagize ati “Perezida Moon azasura Vatican ku wa 17 na 18 Ukwakira mu gushimangira umuhate wayo mu kwimakaza ituze n’amahoro muri Korea zombi.”

Ibi bigezweho nyuma y’ibiganiro ibi bihugu byahoraga birebana ay’ingwe, byagiranye inshuro eshatu muri uyu mwaka, nyuma y’igihe bishyamiranye ndetse Korea ya Ruguru isuzuma za missile ubutitsa.

Iby’ubu butumire bwa Papa byatangiye kunugwanugwa ubwo Perezida wa Koreya y’Epfo yajyaga mu rugendo muri Koreya ya Ruguru, mu ntumwa zimuherekeje hakaba hari harimo na Musenyeri ukuriye abandi muri Koreya y’Epfo, Hyginus Kim Hee-joong.

Ubutumire nk’ubu bwaherukaga mu 2000 ubwo Se wa Kim Jong Un yayoboraga Koreya ya Ruguru, Kim Jong Il.

Yaje kwisubiraho ku butumire yari yahaye Papa Yohani Pawulo II kubera ko yari yasabye Korea ya Ruguru kureka abapadiri ba Kiliziya bagakorera muri icyo gihugu, nka rimwe mu mahame yasabaga ko yubahirizwa mbere y’uko ajya muri icyo gihugu.

Papa Francis kandi yasuye Koreya y’Epfo mu 2014, mu gitambo cya Misa cyabereye mu murwa mukuru Séoul, asengera ashimitse amahoro hagati y’ibi bihugu bibiri.

Uyu mugabo usa n’uwanywanye n’ubwirinzi bw’Igihugu cye ,ari munzira zo guhinduka.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *