Ubutaliyane burategura inama igamije kugarura ituze muri Libiya

Ubutaliyane burategura kuzakira inama mpuzamahanga by’umwihariko  kuri Libiya mu kwezi kuza hagamijwe  kugarura ituze,amahoro n’umutekano  mu gihugu cyamaze guhinduka isibaniro ,ndetse kikanigabanyamo udutsiko tw’ubutegetsi bwinshi buhanganye.

Minisitiri  w’Ubutaliyane ufite mu nshingano ze ububanyi n’amahanga  Enzo Moavero Milanesi, yatangaje ko iyo nama izaba ku matariki ya 12 na 13 mu kwezi kwa cumi na kumwe uyu mwaka.

Milanesi avuga ko bifuza hifuzwa ubufatanye mu gushaka igisubizo kirambye , kandi intumbero akaba ari  amahoro n’ubumwe mubya politike mu gihe muri Libiya harimo gutegurwa  amatora mu mpera z’umwaka.

Muri Libiya hadutse intambara z’urudaca kandi zishingiye ahanini   kuri politike  kuva  Moammar Gadhafi wari uyoboye iki gihugu avanwe ku butegetsi  ndetse  akicwa mu mwaka w’2011.

Muri Libiya hahora intambara z’urudaca
Nyuma yihirikwa rya Moammar Gadhafi abamukuye kubutegetsi baracyahangayitse

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *