Blog

  • Uburayi:Ibihugu 3 bikomeye birasaba ibisobanuro ku munyamakuru Jamal Khashoggi waburiwe irengero

    Uburayi:Ibihugu 3 bikomeye birasaba ibisobanuro ku munyamakuru Jamal Khashoggi waburiwe irengero

    Ubwongereza, Ubudage n’Ubufaransa byasabye ko hakorwa iperereza “ryo kwizerwa” ku munyamakuru Jamal Khashoggi wo muri Arabie Saoudite waburiwe irengero.

    Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibyo bihugu bavuze ko uwo ari we wese watahurwa ko yagize uruhare mu ibura ry’uyu munyamakuru yabiryozwa, ndetse basaba Arabie Saoudite gutanga ibisobanuro birambuye.

    Jeremy Hunt, umunyamabanga wa leta y’Ubwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga, yavuze ko icyaba cyose kuri ubu “rwose kizaterwa na Arabie Saoudite.”

    Itangazo rihuriweho ryasohowe n’ibyo bihugu – ryashyizweho umukono na Jeremy Hunt ku ruhande rw’Ubwongereza, Jean-Yves Le Drian ku ruhande rw’Ubufaransa, na Heiko Maas ku ruhande rw’Ubudage – rigira riti:

    “Turashima umuhate wa Turukiya na Arabie Saoudite muri uru rwego, kandi twiteze ko leta ya Arabie Saoudite izatanga igisubizo cyuzuye kandi kirambuye.”

    Nyuma yaho, Bwana Hunt yagize ati:”Nta n’umwe muri twe uzi ibyabaye, ariko duhangayicyishijwe cyane n’amakuru ari kuvugwa, kandi igihugu gishobora kudufasha kugera ku muzi w’ibi ni Arabie Saoudite.”

    Yongeyeho ati:”Niba, nkuko babivuga, ubu bwicanyi ndengakamere butarakozwe, none Jamal Khashoggi ari hehe? Icyo ni cyo amahanga ashaka kumenya.”

    Perezida Donald Trump w’Amerika na we yavuze ko iki gihugu gicyeneye “ibisubizo” bya Arabie Saoudite ku ibura rya Jamal Khashoggi.

    Abategetsi ba Arabie Saoudite bahakana ko Bwana Khashoggi yiciwe mu biro by’uhagarariye iki gihugu muri Turukiya biri mu murwa mukuru Istanbul.

    Ibitangazamakuru bya leta ya Arabie Saoudite byasubiyemo amagambo y’umutegetsi w’iki gihugu avuga ko cyamaganiye kure ibikangisho kiri gushyirwaho muri politiki no mu bukungu kandi ko cyakwihimura birenzeho mu gihe cyaba cyibasiwe muri izo nzego.

    Bwana Khashoggi, unenga ubutegetsi bwa Arabie Saoudite, yaburiwe irengero ku itariki ya kabiri y’uku kwezi kwa cumi amaze kwinjira muri ambasade y’iki gihugu iri i Istanbul.

    Abategetsi ba Turukiya bemeza ko Bwana Khashoggi yiciwe aho ngaho n’abakozi ba Arabie Saoudite – ibintu Arabie Saoudite yamaganira kure ivuga ko ari “ibinyoma.”

  • Gasabo : Hatangijwe   gahunda  yokuboneza  urubyaro kubagabo

    Gasabo : Hatangijwe gahunda yokuboneza urubyaro kubagabo

    Kuri  uyu  wa  Gatandatu   taliki  ya  13 Ukwakira 2018 mu karere  ka  Gasabo  kubitaro  bya  Kibagabaga, hatangijwe  igikorwa  cy’ubukangurambaga  kubaganga  n’abajyanama b’ubuzima  ndetse  n’Itangazamakuru,  mu rwego rwo gukangurira  abantu  kuboneza  urubyaro by’umwihariko   abagabo (vasectomy).

    Mu  ijambo  rye  Umuyobozi  w’ibitaro  bya  Kibagabaga  Dr Mutaganzwa   Avite  ubwo  yatangaga  ikaze  kubari  baje gukurikirana  iki  gikorwa  cyo  kuboneza  urubyaro  kubagabo, yashishikarije  abaganga  bagenzi  be, kurushaho  gusobanukirwa  neza  ukuntu  ubu  buryo  bukoreshwa, hagamijwe  kuzafasha  abagabo  bose   bazabagana  bifuza  kuboneza  urubyaro.

    Dr Mutaganzwa Avite uyobora ibitaro bya Kibagabaga

    Umwe   mu batangabuhamya  witwa  Hategekimana  Ignace  afatanije  n’Umugore   we  Mukanyandwi  Germaine  bafitanye  abana  batanu  ,batangaje ko   bafashe  iyambere   mu kuringaniza  urubyaro  aho  bamaze  igihe  cy’imyaka  umunani  bishimira  impinduka  byabazaniye  ziganisha  ku  iteranbere ,uruhare  runini  rukaba  icyemezo  bumvikanye   ho  bombi, bityo  umugabo  nawe  akaboneza  urubyaro  (vasectomy) aribyo  bikunze  kwitwa  kwifungisha  kubagabo.

    Hategekimana Ignace n’Umugore we Mukanyandwi Germaine ni abahamya b’ibyiza byo kuboneza urubyaro ku bagabo.

    Muri  iki  gikorwa  kandi  hifashishijwe  iyakure, herekanwe  umugabo  w’imyaka  48  witwa   Jean  Pierre akaba  ari  Umunyarwanda  utuye   mu   gihugu  cya   Canada , aho  yari  arimo  gukorerwa  igikorwa  cyo  kwifungisha, mu buhamya  bwe  akaba  yaratangarije  abamurebaga  ko  ntamugabo   ukwiye  guterwa  impungenge  no kuringaniza  urubyaro  kuko  bitababaza ,bitwara  akanya  gato,kandi  ntibigire  ingaruka,  ahubwo  bikaba  uburyo  bwiza  bwo  kugera  ku  iterambere  mu muryango.

    Jean Pierre Umunyarwanda utuye mu gihugu cya Canada waringanirijwe urubyaro imbona nkubone abantu babikurikirana hifashishijwe ikoranabuhanga.

    Dr Anicet  Nzabonimpa  umukozi  wa  Minisante  mu   kigo  cya RBC ufite mu nshingano gahunda  yo  kuringaniza  urubyaro ,akaba  ari  nawe  uhagarariye  ikigikorwa  cya    vacetomy ,yagize  ati:”Ntitwagena  umubare  w’abana  bazavuka  hirengagijwe  uhare  n’icyemezo  gikwiye  gufatwa  n’umugabo ,bityo  abagabo  bakaba  bakwiye  gufashwa  guhindura  imyumvire  kuri  iki  kibazo  gihangayikishije   Isi   muri  rusange”.

    Dr Anicet Nzabonimpa umuyobozi wa gahunda yo kuboneza urubyaro kubagabo.

    Yagarutse  kugikorwa  cyo  kuboneza  urubyaro  cyane  kubagabo,  ashingiye  ahanini  kukuba  aribo  babigiramo  uruhare  runini mu kubyara  cyane  kabone  niyo  umugore  yaboneza  urubyaro,  nyamara  umugabo  atiyumvisha  neza  ingaruka  ziri  mukubyara  benshi, amuca  inyuma  akabyara  ahandi ,mu gihe  umugabo  wamenye  ko  kuboneza  urubyaro  aringombwa  akanabikora,  aba  atandukanye  n’ibibazo  bya  hato  na hato biterwa no kubyara abo utazabasha   kurera,  kandi  iterambere  rikihuta   mu muryango.

    Dr Anicet  Nzabonimpa  yaboneye ho kumara impungenge  Abagabo  bashaka  kuboneza   urubyaro,  asobanura  ko  ntazindi  ngaruka  bitera ,akaba  ari  n’igikorwa  gifata  akanya  gato,  aho  umaze  kubikorerwa  aruhuka  iminota 15 gusa  akikomereza  gahundaze.

    Kuboneza  urubyaro  ni  gahunda  ya  Leta  igamije  gushishikariza no gufasha  abatuye Igihugu  kubyara  abana  bashoboye  kurera, yaba  kubagaburira, kubishyurira  amashuri, kubavuza  n’ibindi  nkenerwa  kumwana  uri   mu  muryango.

    Abaganga bemeza ko kuboneza urubyaro kubagabo nta ngaruka bigira
  • Kamonyi:Polisi y’igihugu yataye muri yombi abasore bane bayiyitiriye bakambura abamotari

    Kamonyi:Polisi y’igihugu yataye muri yombi abasore bane bayiyitiriye bakambura abamotari

    Polisi y’Igihugu yataye muri yombi abasore bane bayiyitiriye bagamije kwambura abamotari ibyabo.

    Ku mugoroba wo kuwa Kane hagati ya saa tatu na saa yine z’umugoroba, nibwo abamotari bakorera mu Murenge wa Runda, mu gasanteri ka Ruyenzi babonye haje abasore bane biyita abapolisi, batangira kubaha amabwiriza bagamije kureba ko moto zabo zujuje ubuziranenge.

    Uwo basanze moto ye ifite ikibazo bagaciririkanya amafaranga agomba kubaha, atari munsi y’ibihumbi 10.

    Umwe mu bamotari yashatse uko yihengeka abimenyesha Polisi ikorera hafi aho ihita iza ifata ba basore b’abatekamutwe, umwe muri bo aracika.

    Abafashwe ni Tuyisenge Jean Marie Vianney ufite imyaka 22, Ndacyayisenga Eugène w’imyaka 24 Mutangana Théoneste w’imyaka 27 na Twiringiyimana Pacifique w’imyaka 26.

    Aba basore bakimara gufatwa bavuze ko bari basanzwe batuye mu Mujyi wa Kigali, bakaba baje aho ku Ruyenzi ariho baturutse.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Bonaventure Karekezi , avuga ko kugira ngo abo bajura bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu bamotari wahise abimenyesha Polisi yari hafi aho.

    Ati “Abamotari bavuga ko bagiye kubona bakabona moto eshanu ziza zo mu bwoko bwa TVS ziziye rimwe buri muntu ari ku ye, batangira kubakoresha isuzuma rya moto zabo bababwira ngo bacane amatara n’ibindi.”

    Akomeza avuga ko uwo basangaga Moto ye ifite ikibazo bumvikanaga amafaranga yishyura agahita ayatanga.

    Ibi ngo byatumye abamotari batangira kugira amakenga ko baba ari abajura biyitiriye Polisi bagamije kubambura.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yaboneyeho gushimira abamotari kuba bahise batanga amakuru, abasaba  kujya bashishoza ku bantu bose baza babashuka ko bakorera Polisi.

    Abafashwe Polisi yahise ibashyikiriza urwego rushinzwe ubugenzacyaha RIB mu murenge wa Runda kugira ngo hakorwe iperereza.

  • Tanzania: Abantu 30 batawe muri yombi bakekwaho gushimuta umuherwe Mo Dewji

    Tanzania: Abantu 30 batawe muri yombi bakekwaho gushimuta umuherwe Mo Dewji

    Polisi ya Tanzania imaze guta muri yombi abantu 30 mu iperereza ku ishimutwa ry’umuherwe Mohammed Dewji.

    Dewji uzwi ku izina rya Mo Dewji yashimuswe ku wa Kane mu gitondo n’itsinda ry’abitwaje intwaro, bamufashe agiye gukora imyitozo ngororamubiri muri hoteli iri mu gace ka Oyster Bay mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Umujyi wa Dar es Salaam.

    Umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Dar es Salaam, Lazaro Mombasasa yavuze ko hari abantu 12 bari guhatwa ibibazo bikekwa ko bafite aho bahuriye n’ishimutwa ry’uyu muherwe.

    Ubwo Igiporisi cyakoraga igenzura mu duce twa fukwe za Yacht Club mu mujyi wa Dar es Salaam

    Mu bakekwa bafashwe na polisi harimo batatu bari abakozi ba  Colosseum Hotel and Fitness Club, abarinzi batanu bo mu mutwe wa G1 Security, barindaga iyo hoteli ubwo ibyo byabaga.

    Umuyobozi ushinzwe umutekano muri iyi hoteli nawe arimo guhatwa ibibazo.

    The Easter African yatangaje ko abatangabuhamya babonye abagabo babiri batazi bagera kuri hoteli mu modoka ebyiri barahaparika mbere yuko Dewji ahagera, ari bwo bamufataga bamwinjizamo bagenda bihuta.

    Umuherwe Dewji w’imyaka 43, niwe muyobozi w’ikigo Mohammed Enterprises Tanzania Limited (METL Group), cyashinzwe na Se muri za 70, gifite ibikorwa mu bucuruzi, ubwikorezi n’ibikomoka kuri peteroli.

    Ni umuherwe ukiri muto muri Afurika ndetse akaba n’umuterankunga ukomeye w’ikipe ya Simba SC iri mu zikunzwe muri Tanzania.

    Yahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania ahagarariye agace ka Singida. Akaba ari uwo mu ishyaka riri ku butegetsi rya CCM.

  • Papa Francis yemeye ubwegure bwa karidinali Wuerl

    Papa Francis yemeye ubwegure bwa karidinali Wuerl

    Papa Francis yemeye ubwegure bwa Karidinali Donald Wuerl, wayoboraga Arkidiyosezi ya Washington kuva mu 2006, ushinjwa gukingira ikibaba abapadiri basambanyije abana.

    Muri Nzeri nibwo karidinali Wuerl w’imyaka 77 yatangaje ko yifuza kwegura. Icyifuzo cye cyahawe umugisha na Papa Francis kuri uyu wa Gatanu, ariko amusaba gukomeza kuyobora kugeza igihe hazabonekera uwamusimbura.

    Karidinali Wuerl avugwaho guhishira bamwe mu bapadiri bari mu bagera kuri 300 bo muri diyosezi zitandukanye muri Amerika bashinjwa gusambanya abana basaga 1.000 ku gahato mu myaka 70 ishize.

    Gusa Papa Francis yavuze ko Karidinali Wuerl afite ibimenyetso n’ibihamya bihagije by’uko yasobanura impamvu yakoze ibyo bamwe bamushinja, kandi ko byari gushoboka kumvikanisha icyamuteye gukora ibyo bamwe bita guhishira ibyaha no kutita ku kinyabupfura cy’abo yari abereye umuyobozi, ndetse no gukora amwe amakosa bamushinja.

    Ati “Nyamara ubupfura bwawe usanganywe, ntibwaguteye kunyura mu nzira yo guhangana. Ku bw’ibyo rero unteye ishema, ndagushimiye.”

    Iri shema Papa yatewe na Karidinali weguye ryakongeje umujinya w’abatari bake muri Amerika.

  • Uganda:Harabarurwa abagera kuri 40 bamaze gupfa bazira umusozi wabatengukiyeho

    Uganda:Harabarurwa abagera kuri 40 bamaze gupfa bazira umusozi wabatengukiyeho

    Mu misozi y’ahitwa Bukalasi, mu karere ka Bududa muri Uganda abaturage bafite ubwoba bwinshi nyuma y’imyuzure yateje inkangu zigahitana abagera kuri 40 mu mvura yaguye ari nyinshi ku wa kane w’iki cyumweru.

    Uruzi rwa Sum rwataye inzira rusuka ibyondo n’amabuye mu mazu y’abantu

    Muri ako karere kandi , umusozi wigeze guhitana abantu bagera ku 300 mu mwaka wa 2010.

    Icyo gihe , abaturage  bari basabwe kuhimuka ariko benshi bahisemo kuhaguma bakurikiye ko ari ahantu harumbuka,hakiyongeraho kuba basanganywe umuco wo kutavirira aho bafata nka gakondo yabo.

    Abatabazi bakomeje gucukura bashakisha ababa bakiri bazima n’imirambo yarengewe n’ibyondo ku buryo imibare y’abapfuye ishobora kwiyongera.

    Mu bakekwa ko bapfuye harimo n’abana bigaga mu ishuri ryitwa Suume Junior Academy, nyuma y’aho inzu barimo yatwawe n’imyuzure ikarengerwa n’ibyondo.

    James Watawa, umwe mu barimu kuri iri shuri rya Ssume Junior Academy yatangarije The Monitor ko imvura igitangira kugwa basabye abanyeshuri gutaha bakajya iwabo, ariko ngo hari bamwe basigaye ku ishuri n’ubu hataramenyekana irengero ryabo.

    Ati “Ntitwahamya umubare w’abanyeshuri baba bakiri bazima cyangwa abapfuye. Gusa bamwe barapfuye kubera ko ishuri barimo ryarengewe n’inkangu zatewe n’imvura idasanzwe.”

    Ntiharabarurwa umubare w’inzu, amatungo, imirima n’ibindi by’agaciro inkangu zatwaye gusa Abatabazi baragerageza gukiza ababa bagihumeka, ariko akazi kabo ku wa kane kabangamiwe n’ijoro, bakomeza bukeye  bwaho ku wa gatanu.

    Umuvumba mwinshi w’amazi wahitanye ibintu byose

    Kubera ko aka gace kabayemo inkangu kari mu misozi miremire, imihanda yarangiritse, ndetse imvura nyinshi irushaho kuzambya ibintu ku buryo abatabazi kuhagera bigoye bakoresheje inzira yo hasi.

    Perezida Museveni yihanganishije imiryango yabuze ababo ndetse avuga ko Leta ikora ibishoboka kugira ngo ikiza nk’icyo ntikizasubire muri kariya gace.

  • Uganda: Urukiko rwakatiye Abanyarwanda 25 gufungwa umwaka umwe

    Uganda: Urukiko rwakatiye Abanyarwanda 25 gufungwa umwaka umwe

    Abanyarwanda 25 bakatiwe igifungo cy’umwaka umwe nyuma yo gufatirwa muri Uganda nta byangombwa bafite.

    Bahawe iki gihano n’urukiko rwa Kisoro kuri uyu wa Kane.

    Umushinjacyaha Mike Mwanje yavuze ko abaregwa bafatiwe kuri bariyeri yari yashyizwe mu gace ka Nyakabande muri Kisoro.

    Abaregwa bose bemereye urukiko ibyo baregwa basaba n’imbabazi nkuko Chimpreports yabitangaje.

    Ubusanzwe kuba muri Uganda nta byangombwa bihanishwa igifungo cy’imyaka ibiri cyangwa akishyura miliyoni ebyiri z’amashilingi ya Uganda.

    Icyakora umucamanza yahanishije abo banyarwanda igifungo cy’umwaka umwe cyangwa bakishyura miliyoni imwe y’amashilingi.

    Si ubwa mbere Uganda yirukanye Abanyarwanda kuko muri Nyakanga hari Mutarama hari abagera kuri 70 bafatiwe mu karere ka Rukiga nta byangombwa.

    No muri Mutarama uyu mwaka abanyarwanda 72 n’Abanye-Congo 65 bafatiwe Kisoro bahita birukanwa bashinjwa ko kwinjira muri icyo gihugu nta byangombwa.

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA

    ITANGAZO RYA CYAMUNARA

    Ushobora no gusoma iri tangazo muburyo bwa pdf ufunguye umurongo ubona hasi.

    itangazo rya cyamunara ritanzwe n’umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Gategeko Aimable.

  • Nikki Haley, wari uhagarariye Amerika muri ONU, yeguye ku mirimo ye

    Nikki Haley, wari uhagarariye Amerika muri ONU, yeguye ku mirimo ye

    Nikki Haley, wari uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu muryango w’abibumbye, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye – akazi yari amazeho imyaka hafi ibiri.

    Perezida Donald Trump yagaragaye mu biro bye bya White House ari kumwe na Madamu Haley, avuga ko amushimira “ku kazi keza cyane” yakoreye Amerika.

    Madamu Haley w’imyaka 46 y’amavuko, yahoze ari guverineri wa leta ya Carolina y’amajyepfo. Ni umwe mu bagore bacye bari bari mu butegetsi bwa Bwana Trump.

    Madamu Haley ntabwo yatangaje impamvu yamuteye kwegura, ariko yahakanye amakuru ahwihwiswa ko afite gahunda yo kuziyamamaza ku mwanya wa perezida w’Amerika mu mwaka wa 2020.

    Madamu Haley yagize ati:

    “Ntabwo kuri ubu ndamenya icyo ngiye gukora kindi.”

    Yabwiye abanyamakuru ko azakomeza kurwanirira ishyaka “uyu nguyu”, abivuga yerekana Bwana Trump.

    Bwana Trump yavuze ko Madamu Haley yari yarigeze kumubwira ko ashaka kuba afashe ikiruhuko.

    Yavuze ko Madamu Haley yamubereye “umuntu w’inkoramutima, kandi yakoze akazi keza cyane, ni umuntu w’igitangaza by’umwihariko, kandi ni umuntu uzi ibyo akora.”

    Yongeyeho ati:

    “Hari icyizere ko hari igihe uzagaruka [muri leta], sibyo? Wenda ugakora akandi kazi, ushobora kwihitiramo”.

    Kuri ayo magambo, Madamu Haley yahise aseka.

    Bwana Trump yavuze ko azagena usimbura Madamu Haley mu byumweru nka bibiri cyangwa bitatu biri imbere.