Ingabire Victoire yemereye RIB ko hari amategeko y’igihugu atari asobanukiwe

Ingabire Victoire yemereye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, ko hari amagambo yakoreshaga atari ngombwa bitewe no kudasobanukirwa neza amategeko y’igihugu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, Ingabire yitabye RIB kugira ngo baganire ku magambo aherutse gutangaza cyangwa se yamwitiriwe abusanya n’ibikubiye mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ibiganiro byagarutse ku kuba guhamywa ibyaha kwa Ingabire bifatwa nk’ibishingiye ku mpamvu za ‘Politiki’ no kugaragaza abandi ‘nk’imfungwa za politiki’.

Iri tangazo rigira riti “By’umwihariko yibukijwe ko kwiyita cyangwa kwita abandi imfungwa za politiki, harimo ndetse n’abakiburana cyangwa abahamijwe ibyaha, ari ugukwirakwiza ibinyoma kandi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.”

Ubwo Diane Rwigara n’umubyeyi we bafungurwaga, Ingabire yabwiye abanyamakuru ko mu Rwanda ‘hari abanyapolitiki bafunzwe […] nta mpamvu n’imwe igihugu cyacu cyakomeza kwambikwa icyasha cy’uko dufite imfungwa za politiki’.

Mu bisobanuro bya Ingabire, RIB yagize iti “Yasobanuriye RIB ko ibyo yakoze ari ku bwo kutagira ubumenyi buhagije mu by’amategeko cyangwa kugirwa inama mbi.”

“Yanemeye ko agiye gukurikiza ibisabwa n’amategeko. Yabwiye RIB ko hari abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga zimwitirirwa cyangwa se bakajya mu bitangazamakuru bakoresheje izina rye bagamije guharabika no gusebya Leta, bikaba binasebya izina rye bwite.”

RIB yavuze ko ibi biganiro byabaye mu mwuka w’ubwumvikane busesuye, bikarangira Ingabire yemeye ko yiteguye gutanga umusanzu we mu mahoro mu iterambere ry’igihugu.

Yanavuze ko hari gutegurwa uburyo abana be baza kumusura mu Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Ngwino Urebe, ujye kubwira abandi’ [Come and See, Go and Tell”].

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *