Huye :Amakimbirane ashingiye ku mitungo ari gusenya imiryango

Mu Karere  ka Huye haracyagaragara imiryango iri gusenyuka kubera  kutagira uruhare rungana ku mutungo w’abashakanye.

Misago Alfred ni umusaza w’imyaka 75 y’amavuko,aganira n’Itangazamakuru  yagize ati ‘’umutungo wanjye umugore yashatse kuwujyana ahandi ku wundi mugabo ndamwangira nanga kumuha gatanya kugirango tutazagabana. Mfitanye nawe abana 9.Abobana nibo nzaha ku mutungo kuko nababyaye ariko Nyina ntakintu namumarira azajye kumugabo wamushutse akanta’’.

Misago Alfred wifuza gusohoka mu makimbirane

Uwikeza Marie n’umugore watandukanye n’umugabo we babyaranye abana 5 ariko kur’ubu akaba yibana n’abana be. Avuga ko   umugabo yamutaye, ashaka undi mugore barananiranwa amusaba ko basubirana aranga ,kuko bari baragabanye umutungo we akawujyana ahandi akawurya akawumara  kandi afite abana akirera.

Musabeyezu Christine ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Karere ka Huye mu kiganiro n’itangazamakuru aragira ati “ubuharike nibwo akenshi buzana amakimbirane bigatuma imitungo yabo bayisesagura .Ingo zimwe na zimwe usanga abana babigenderamo,bakabura aho baba bigatuma bamwe  bajya kuba inzererezi zo mu mihanda.’’

Musabeyezu Christine

Yakomeje avuga ko habayeho ubukangurambaga na n’ubu bugikorwa mu midugudu ahatowe komite igizwe n’abantu barindwi , begera bagenzi babo bakabigisha ibirebana n’itegeko rigena ibirebana n’umutungo w’abashyingiranwe.

 

By Florence UWAMALIYA

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *