RDC iravugwaho kubangamira ibikorwa bya Loni

Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitegura kwakira Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, iki gihugu kiravugwaho kubangamira ibikorwa by’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro.

Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yatangaje ko ifite amakuru yizewe ko mbere y’uko Perezida Joseph Kabila yerekeza muri Amerika mu Nteko Rusange ya Loni, hari ibikoresho by’ingabo za Monusco byangiwe kwinjira mu gihugu.

Ngo uku kwanga ko ibi bikoresho byinjira mu gihugu kwaturutse ku kuba Loni yarafashe umwanzuro wo koherezayo ingabo ziturutse muri Indonesia, mu gihe RDC yari yagaragaje ko yifuza ko Monusco iva ku butaka bwayo.

Abayobozi muri Loni batanze amakuru bavuze ko uretse kwanga ko ibi bikoresho byari bigenewe Abanya-Indonesia byinjira, RDC yanagaragaje ko ishobora gukumira n’ibindi bigenewe abasirikare bashya ba Monusco.

Umwe mu basirikare bakuru waganiriye n’iki kinyamakuru yavuze ko Monusco itajya imenyekanisha intwaro zigiye kwinjira mu gihugu, cyangwa ngo itangaze izo batakaje ziba akenshi zagiye mu maboko y’imitwe irwanira ku butaka bwa RDC.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Léonard She Okitundu, yahamirije RFI ko iki kibazo cyakemutse ndetse ingabo za Loni ziri gukorana neza n’ingabo za leta.

Biteganyijwe ko tariki ya 5 Ukwakira 2018, aribwo abagize Akanama ka Loni gashinzwe umutekano bazagera muri RDC.

Ni nyuma y’igihe kirekire Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, agerageza guhura na Perezida Kabila ariko ntibikunde.

Mu 2016 nibwo RDC yagaragaje ko itacyifuza ingabo za Loni ku butaka bwayo, kuko nta bibazo bihambaye by’umutekano muke biri muri iki gihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Léonard She Okitundu

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *