Blog

  • Ucyekwa mu gitero cy’uburozi i Salisbury mu Bwongereza ‘yagizwe Intwari y’Uburusiya’ na Perezida Putin

    Ucyekwa mu gitero cy’uburozi i Salisbury mu Bwongereza ‘yagizwe Intwari y’Uburusiya’ na Perezida Putin

    Igitangazamakuru cyo kuri interineti gikora inkuru zicukumbuye cyatangaje ko umugabo w’Umurusiya ushinjwa kugira uruhare mu gitero cy’uburozi cyo mu mujyi wa Salisbury mu Bwongereza, ari umusirikare mukuru akaba yaranabiherewe ishimwe na Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya.

    Nyuma y’igikorwa cyo kugerageza kuroga Sergei Skripal – wahoze ari maneko w’Uburusiya akaza kumenera amabanga ubutasi bw’Ubwongereza – kwabaye mu kwezi kwa gatatu, abakora iperereza bo mu Bwongereza bavuze ko umwe muri babiri bacyekwa ari Ruslan Boshirov.

    Perezida Putin yavuze ko Boshirov ari umuturage w’umusivile, kandi mu kiganiro na televiziyo y’Uburusiya, na we ubwe yavuze ko yasuye umujyi wa Salisbury nka mucyerarugendo.

    Ariko igitangazamakuru cyo kuri interineti Bellingcat cyatangaje ko mu by’ukuri uyu mugabo ari maneko uzwi nka Koloneli Anatoliy Chepiga.

    Iki gitangazamakuru kivuga ko yakoreye akazi k’ubutasi muri Chechnya no muri Ukraine ndetse akagirwa “Intwari y’Uburusiya” mu mwaka wa 2014.

    Abategetsi bo mu Bwongereza ntacyo bari batangaza kuri aya makuru, ariko BBC yumva ko nta guhushanya kuriho kuri uwo mwirondoro.

    Maria Zakharova, umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya, yamaganye ayo makuru, avuga ko nta gihamya afite.

    Sergei Skripal n’umukobwa we Yulia barogeshejwe uburozi bwa Novichok abategetsi b’Ubwongereza bavuga ko ari ubwo ku rwego rwa gisirikare, hari ku itariki ya 4 y’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka.

    Bombi bashoboye kurokoka, ariko Dawn Sturgess, umugore wo muri ako gace byabereyemo udafite aho ahuriye n’icyo gitero, yaje gupfa mu kwezi kwa karindwi kubera gukorwaho n’ubwo burozi.

    Bitekerezwa ko Chepiga yinjiye mu Bwongereza agendeye ku mpapuro z’inzira z’impimbano, ari kumwe n’undi Murusiya wakoresheje izina rya Alexander Petrov.

    Koloneli Anatoliy Chepiga ni muntu ki?

    Uyu musirikare w’Uburusiya ufite imyaka 39 y’amavuko, yize amasomo ya gisirikare kuri rimwe mu mashuri yigamo indobanure mu Burusiya ndetse aba no mu mutwe udasanzwe uyoborwa n’ubutasi bwa gisirikare bw’iki gihugu.

    Yatsindiye ibihembo 20 bya gisirikare kubera akazi ke.

    Byemezwa ko yagaruwe gukorera mu murwa mukuru w’Uburusiya, Moscou, mu mwaka wa 2009, aho yaherewe umwirondoro utariwo akitwa Ruslan Boshirov, akaba amaze imyaka 9 akora akazi ke yiyoberanyije.

    Mu kwezi kwa cumi na kabiri mu mwaka wa 2014, yagizwe intwari y’Uburusiya – umudari utangwa mu ibanga kandi ubusanzwe ugatangwa na perezida ubwe.

    Uhabwa gusa abantu mbarwa buri mwaka . Icyo gihe watangiwe, gica amarenga yuko yaba yarawuhawe nk’igihembo ku kazi yakoreye muri Ukraine.

    We na Petrov binjiye mu Bwongereza banyuze ku kibuga cy’indege cya Gatwick mu Bwongereza, baturutse i Moscou mu Burusiya, hari ku itariki ya 2 y’ukwezi kwa gatatu. Bahise basura umujyi wa Salisbury mu minsi ibiri ikurikiranye, harimo no ku itariki ya 4 y’ukwezi kwa gatatu – umunsi kuroga kwabereye.

    Uwo munsi bahise basubira i Moscou. Kuva icyo gihe, bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi z’Uburayi n’iza polisi mpuzamahanga ya Interpol.

    Uburusiya ntabwo bujya butanga abaturage babwo bacyekwaho ibyaha.

  • DRC:Impirimbanyi zakatiwe igifungo cy’amezi 12 kubera gutuka Perezida

    DRC:Impirimbanyi zakatiwe igifungo cy’amezi 12 kubera gutuka Perezida

    Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP, impirimbanyi enye zivuga ko ziharanira demokarasi zakatiwe igifungo cy’amezi 12 kubera gutuka Perezida Joseph Kabila wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo.

    Abo bane batawe muri yombi mu kwezi kwa cumi na kabiri mu mwaka ushize wa 2017 ubwo bagendaga inzu ku yindi bashishikariza abantu kwitabira urugendo rwateguwe na Kiliziya Gatolika rwo gusaba Perezida Kabila kwegura.

    Jacquemain Shabani, umwunganizi wabo mu mategeko, yagize ati:

    “Urukiko ku wa kabiri rwakatiye impirimbanyi enye zo mu mutwe Filimbi igifungo cy’amezi 12 kubera gutuka umukuru w’igihugu.”

    Uko ari bane – Carbone Beni, Mino Bopomi, Grace Thiunza na Cedric Kalonji – ni abanyamuryango b’umutwe wo mu nzego z’ibanze uvuga ko uharanira demokarasi, wagize uruhare mu gushishikariza rubanda kwitabira urugendo rwo ku rwego rw’igihugu rusaba ko Perezida Kabila yegura.

    Shabani yavuze ko Palmer Kabeya, indi mpirimbanyi nayo yaterewe muri yombi umunsi umwe n’abo bane, we urukiko rwamugize umwere.

    Ubushinjacyaha bwari bwabasabiye igifungo cy’imyaka itatu kubera gutuka umukuru w’igihugu no gutangaza inyandiko zishishikariza rubanda kwigaragambya ku butegetsi buriho no kudakurikiza amabwiriza.

    Nubwo iyo myigaragambyo yabaye icyo gihe, polisi yakoze ibikorwa by’urugomo byo kuyiburizamo byamaganywe n’amahanga byatangajwe ko byaguyemo abantu batandatu.

    Hagati aho, izindi mpirimbanyi zirindwi zo mu mutwe witwa Stand Up! uvuga ko uharanira demokarasi, zo zifungiye ahantu h’ibanga guhera ku itariki ya 12 y’uku kwezi kwa cyenda nkuko ubunganira mu mategeko Hervé Diakese yabitangarije abanyamakuru ku wa gatatu.

    Perezida Kabila w’imyaka 47 y’amavuko, amaze imyaka 17 ku butegetsi. Bijyanjye n’ibiteganywa n’itegeko-nshinga, yakagombye kuba yareguye mu mpera y’umwaka wa 2016 ubwo manda ye ya kabiri yarangiraga.

    Yavuze ko ataziyamamaza mu matora ya perezida ateganyijwe ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka, ishyaka rye ahubwo ritanga Emmanuel Ramazani Shadary nk’umukandida.

    Ku wa kabiri, Bwana Kabila yabwiye inteko rusange y’umuryango w’abibumbye ko amatora ya perezida azaba nkuko yateganyijwe kandi ko “hazakorwa ibishoboka byose ngo amatora abe mu mahoro kandi mu mucyo.”

    Kuva Kongo yabona ubwigenge mu mwaka wa 1960, nta na rimwe ubutegetsi bwari bwahinduka binyuze mu mahoro.

  • Koreya y’Epfo na USA bemeranije amasezerano y’ubucuruzi

    Koreya y’Epfo na USA bemeranije amasezerano y’ubucuruzi

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Donald Trump hamwe na Perezida wa Koreya y’Epfo Moon Jae-in basinye amasezerano y’ubucuruzi hagati y’ibyo bihugu bibiri  ku musi wa mbere w’icyi cyumweru  i New York, nyuma y’umubonano bagiranye hagati yabo aho basanzwe bari mu nama   y’ishyirahamwe mpuzamahanga ONU.

    Trump yise ayo masezerano ko ahambaye kandi yongeraho  ko abantu batari biteze ko yari gushobora kugerwaho.

    Aya masezerano mashya arimo ibyahinduwe  mu mwaka wa  2012,aha  Amerika na Koreya y’epfo  bakaba baremeranije uburyo bwo  kuzayanononsora  mu kwezi kwa gatatu umwaka utaha.

    Trump yakunze kunegura amasezerano y’ubucuruzi  Amerika yasinyanye  na Koreya y’Epfo mugihe cya  Leta ya Obama, aha akagaragaza ko  yinjije Amerika mu gihombo cyirenze urugero,kandi ko ibyo bigomba gukosorwa.

  • Burkina Faso: Abasilikali barenga 20 baguye mubitero mu kwezi kumwe

    Burkina Faso: Abasilikali barenga 20 baguye mubitero mu kwezi kumwe

    Uyu munsi, abasilikali umunani bishwe n’igisasu cyaturikanye imodoka barimo igikandagiye, mu ntara ya Soum, mu majyaruguru ya Burkina Faso.

    Perezida Roch Marc Christian Kaboré yoherereje ubutumwa bw’akababaro ingabo z’igihugu, n’imiryango y’abasilikali bapfuye. Yavuze ko ibitero nka biriya bitazigera bibaca intege zo kurengera ubusugire bw’igihugu.

    Burkina Faso ihana imbibe na Mali na Niger, ibihugu bibili bimaze imyaka itatu bihanganye n’intambara y’intagondwa.

    Igitero cy’uyu munsi gikurikiye ikindi cyahitanye abajandarume batatu ku cyumweru gishize muri iriya ntara ya Soum. Intagondwa zashimuse kandi abantu batatu bakorera ikigo gicukura zahabu,barimo Umuhinde, Umuny’Afrika y’Epfo, n’umwenegihugu cya Burkina Faso.

    Mu burasirazuba bwa Burkina Faso, abasilikali 13 nabo bahitanywe n’ibisasu byaturikije imodoka zabo mu kwezi kwa munani gushize.

     

  • Kamonyi: Ntibakibuka inzira igana kwa muganga kubera gutereranwa n’Ubuyobozi

    Kamonyi: Ntibakibuka inzira igana kwa muganga kubera gutereranwa n’Ubuyobozi

    Muri iyi minsi abaturage baracyafite ikibazo cyo gushyirwa mu kiciro cy’ubudehe kidahwanye n’ubushobozi bafite.Ibi bigira ingaruka ku buzima bwabo kuko hari aho usanga barwara ntibirirwe bajya kwivuza kuko ngo nta mafaranga y’inyongera asabwa kuri mitiweli baba bafite. Bamwe mubatuye mu karere ka kamonyi bavuga ko icyo kibazo kikigaragara,ndetse ko bagerageje kwegera inzego z’ubuyobozi bw’ibanze  zibishinzwe ariko ntibahabwe igisubizo cy’ikibazo cyabo.

    Umwe mu baganiriye na Imenanews.com yagize ati”Ni gute umukire ufite amamodoka yashyirwa mu cyiciro cya gatatu nanjye utagira namba iwanjye ngashyirwa muri icyo cyiciro? Nkubu ubutaka ntunze ni buto cyane,iwanjye nta nka ihaba uretse ihene zindagizanyo barangiza bakanshyira mu cyiciro cya gatatu.Twagiye dusaba guhindurirwa , impapuro twanditse zigahera ku kagari twasubira kubaza bakatubwira ngo babyohereje ku murenge duhera muri icyo gihirahiro none umwaka urashize bitarakosoka.

    Hari n’abandi baturage twaganiriye bavuga ko bafite amikoro make ndetse n’ubuzima babayeho ari ugupfundikanya, nyamara bagatangazwa n’uko icyiciro cy’ubudehe gisohoka bagasanga bari mu kiciro cy’abakire aho batabasha kubona ubushobozi bwo kwivuza mu gihe baba barwaye bagakenera kujya kwa muganga.

    Mukandekezi Christine utuye mumudugudu wa murambi akagari ka Gishyeshye ,Umurenge wa Rukoma, avuga ko ubusanzwe yahoze abarizwa mu cyiciro cya 2 kubera ko atagira inzu yo kubamo ntagire n’isambu ndetse ko anatunze umuryango w’abana batanu nawe wa gatandatu ariko ubu akaba yarashyizwe mu cyiciro cya gatatu.

    Yagize ati”Nkanjye ntunzwe no guca incuro, maze imyaka 15 mba mu icumbi umugabo wanjye twaratandukanye ,singira isambu nta shinge nta rugero ariko natunguwe nuko icyiciro narindimo bagihinduye bakanshyira mu cyagatatu kandi ubuzima mbamo ari bwa bundi ntakirahinduka. Nagerageje gusaba guhindurirwa icyiciro  nandika ibaruwa ndetse nuzuza  n’urupapuro rugaragaza amakuru y’ubuzima mbayemo.Nabijyanye kukagari barambwira ngo nintegereze mbonye bitinze nsubirayo bambwira ko bidakunda.Ubu numva nanjye byaranyobeye ukuntu nshyirwa mu cyiciro cya gatatu kandi rwose ntishoboye ntagira n’inzu yo kubamo singire isambu singire itungo na rimwe.”

    Kankundiye utuye mu kagari ka Gishyeshye nawe yagize ati” Nkubu maze iminsi ndwaye akaboko urabona ko kakutse. Nagiye nivuza bakampa taransiferi ariko se najya kubitaro nkishyura iki ko banshyize mu cyiciro cya gatatu. Ubu merewe nabi simbasha gukaraba nawe urabibona ariko nyine ningira amahirwe Imana izankiza n’itankiza nzipfire”.

    Ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Kamonyi,Uwamahoro Prisca kuri icyo  kibazo yagize ati”Munteko rusange iherutse gukorwa n’abaturage bo mumurenge wa Rukoma nanjye narimpari , koko hari ubwo abaturage batishimiye ibyiciro by’ubudehe barimo, babarizaga aho icyo kibazo.Icyo tugiye gukora turasaba abayobozi b’Umurenge wa Rukoma, bongere basuzume neza imibereho y’abaturage bo mutugari twabo hanyuma banarebe abataranyuzwe n’icyiciro barimo nibabona koko bakwiye guhinduriwa   babitumenyeshe natwe tubafashe.”

    Gusa abaturage bo bavuga ko abahinduriwe ibyiciro by’ubudehe ari abari mu cyiciro cya kane gusa, naho abari mu cyagatatu ntacyahindutse kandi nabo badafite ubushobozi bwo kukibamo bityo ngo bakaba batazi iherezo kuko bisa naho batabona ikizere cyo guhinduriwa.

    Ibyiciro by’ubudehe byatangiye gukorwa mu mwaka wa 2014 mu rwego rwo gukora igenamigambi rigendeye ku mibereho y’abaturage. Gusa kuva byatangira hakunze kugaragara amakosa yo gushyira abaturage mu byiciro bitaribyo.

    ANATHALIE NYIRANGABO.

  • Perezida Kabila yasabye Loni kwihutisha igihe cyo kuvana ingabo zayo muri RDC

    Perezida Kabila yasabye Loni kwihutisha igihe cyo kuvana ingabo zayo muri RDC

    Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yasabye kwihutisha igihe cyo gucyura ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri RDC (Monusco).

    Yabitangaje ku wa 25 Nzeri 2018 ubwo yari mu Nteko Rusange ya Loni iteraniye i New York.

    Perezida Kabila w’imyaka 47 yabajije igihe ingabo za Monusco zimaze imyaka 20 muri RDC zizahavira.

    Yagize ati ‘‘Nyuma y’imyaka 20 ingabo za Loni zoherejwe mu gihugu cyanjye ndetse hari umusaruro zatanze mu gihe zahamaze, Guverinoma yanjye yongeye gushimangira ubusabe bwo kuzihakura.’’

    Kabila yashimangiye ko ibitero by’iterabwoba bigabwa mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba bw’igihugu aribyo bisigaye biteye inkeke ku mutekano w’igihugu.

    Muri Politiki, Kabila yijeje ko amatora ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018, azaba mu mucyo n’ubwisanzure.

    Umunyapolitiki utavuga rumwe n’Ubutegetsi, Moïse Katumbi, uri mu buhungiro yatangarije RFI ko Kabila yirengagiza ukuri nyamara abaturage, sosiyete sivile n’abafatanyabikorwa bazi ko ‘‘ikibazo cy’umutekano muke muri RDC, idindira ry’ibikorwa bitegura amatora n’uburiganya butegurwa.’’
    Monusco ifite ingabo 17 000 zigenerwa ingengo y’imari ingana na miliyari y’amadolari. Manda yazo yongerewe kugeza muri Werurwe 2019 hagamijwe kurinda abasivili mu matora.

    Loni yavuze ko muri RDC, abaturage miliyoni 13.1 bakeneye ubufasha, barimo miliyoni 7.7 badafite amafunguro.

    Muri Mutarama, Kabila yatangaje ko izi ngabo zizava mu gihugu bitarenze 2020.

  • UN isanga guhashya indwara ya Ebola muri Kongo bikiri ikibazo

    UN isanga guhashya indwara ya Ebola muri Kongo bikiri ikibazo

    Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, ku wa kabiri ryatangaje ko ibikorwa byo kugerageza guhangana n’indwara ya Ebola muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo biri guhura n’uruhuri rw’ingorane zirimo ibikorwa by’urugomo by’imitwe yitwaje intwaro.

    Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP, OMS yongeyeho ko hakomeje n’ibikorwa byo kuyobya rubanda mu gihe hitegurwa amatora ya perezida ateganyijwe ku itariki ya 23 y’ukwezi k’Ukuboza uyu mwaka.

    Peter Salama ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi bwihuse muri OMS, yabwiye abanyamakuru ko mu byumweru bishize, ibitero by’imitwe yitwaje intwaro mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru mu burasirazuba bw’iki gihugu byiyongereye

    Yatanze urugero rw’igitero cyo mu mujyi wa Beni cyatumye OMS iba ihagaritse ibikorwa byayo muri ako gace, ariko ubu ibi bikorwa bikaba byasubukuwe.

    Bwana Salama yongeyeho ko ubwoba bwari busanzweho ndetse n’imyumvire idashingiye ku kuri ya bamwe mu baturage kuri virusi ya Ebola, biri kwifashishwa na bamwe mu banyapolitiki mbere yuko haba amatora ya perezida atavugwaho rumwe ateganyijwe uyu mwaka.

    Yavuze ko ibyo bikorwa by’abanyapolitiki bamwe na bamwe bituma abaturage batakariza icyizere abakora mu bikorwa by’ubuzima.

    Yagize ati “Ubu noneho turahangayitse bikomeye kubera ko hari ibintu byinshi bishobora kwihuriza hamwe mu byumweru cyangwa amezi ari imbere bikatubera uruhuri ndetse kuri ubu tugeze mu bihe by’amahina .”

    Bwana Salama yanaburiye ko uturere tugaragaramo indwara ya Ebola dukomeje kwiyongera, cyane cyane mu duce tw’imipaka nko ku mupaka na Uganda hashobora kujya mu kaga isaha n’isaha.

    Ni ku nshuro ya 10 mu mateka ya Kongo indwara ya Ebola igaragaraye muri iki gihugu.

    OMS itangaza ko imaze guhitana abantu 100 kuva yatangazwa ko yongeye kugaragara muri iki gihugu ku itariki ya mbere y’ukwezi gushize kwa munani.

    Hagati aho, igisirikare cya Kongo cyashinje umutwe wa ADF w’inyeshyamba zigendera ku mahame akaze y’idini ya isilamu wavukiye mu burengerazuba bwa Uganda kuba ari wo wagabye igitero cyo ku wa gatandatu mu mujyi wa Beni hagapfa abantu bagera kuri 21, riko uyu mutwe ntacyo uratangaza kuri iki kirego .

    .

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA

    ITANGAZO RYA CYAMUNARA

    Ushobora no gukanda kuri iyi link nabwo ugasoma itangazo muburyo bworoshye

    ITANGAZO rya cyamunara

  • Impanuka ikomeye y’ubwato muri Victoria hamaze kubarurwa 100 bapfuye

    Impanuka ikomeye y’ubwato muri Victoria hamaze kubarurwa 100 bapfuye

    Nibura abantu 100 bamaze kubarurwa mu bahitanywe n’impanuka y’ubwato bunini bwaraye bwibiye mu kiyaga Victoria nk’uko byemejwe n’Umupolisi Mukuru mu Mugi wa Mwanza Simon Sirro.

    Harakekwa ko abagera kuri 200 baba barohamye. Abatabazi bakomeje gushakisha abapfuye no gutabara ababa bagihumeka nyuma y’uko ijoro ryakomye mu nkokora ibikorwa by’ubutabazi ku barohamye muri iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa kane tariki 20 Nzeri 2018.

    Ubu bwato bwitwa MV Nyerere bwaraye bwibiye hafi y’inkombe aho bukora ingendo zihuza ibirwa bya Ukora na Bugolora.

    Birakekwa ko abantu umurengera ku bo bwagenewe gutwara barushije intege uruhande rumwe bituma bwibira.

    Ibinyamakuru muri Tanzania byanditse ko buriya bwato bwagenewe gutwara abantu 100 ariko birakekwa ko bwibiye burimo abantu 400.

    Abafite ababo bari bagiye muri buriya bwato bukorera mu bice bya Mwanza bafite ubwoba bategereje kumenya amakuru yabo.

    Umwe mu bari bafite abe bagiye muri buriya bwato witwa Editha Josephat Magesa  yagize ati “Nahamagawe bambwira ko nabuze masenge, data n’umuvandimwe.”

    Yavuze ko bababaye cyane kandi basaba Leta kubaha ubwato bushya kuko ari buto ugereranyije n’umubare w’abakeneye serivisi yabwo.

    Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Mwanza, John Mongella yari yatangaje ko abantu 42 cyangwa bashobora kurenga bitabye Imana.

    Yavuze ko abantu 37 batabawe ariko barembye cyane bikaba bitandukanye n’amakuru yavugaga ko harokowe abagera ku 100.

    Kumenya umubare w’abo ubwato bwari butwaye biragoye cyane kuko ushinzwe gutanga amatike na we yapfiriye muri iyi mpanuka.

    Ubu bwato ngo bwari bwuzuye cyane bitewe n’uko ababujyagamo bajyaga mu isoko mu kirwa cya Bugolora.

    Impanuka z’ubwato muri Tanzania zikunze guhitana benshi bitewe n’uko butwara abantu batajyanye n’ubushobozi bwabwo.

    Muri 2012, nibura abantu 145 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bwibiye hafi y’ibirwa bya Zanzibar mu Nyanja y’Ubuhinde.

    Mu mwaka wari wabanje abantu basaga 200 bari bapfiriye mu mpanuka n’ubundi hafi y’ibirwa bya Zanzibar.

    Mu 1996, abantu 800 baguye mu mpanuka y’ubwato, MV Bukoba bwibiye mu kiyaga Victoria.

    Hari Umudepite witwa Joseph Mkundi uhagarariye agace ka Ukerewe akaba ari mu ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’iriri ku butegetsi hari hashize igihe abwiye Inteko ko nihatagira igikorwa vuba buriya bwato buzakora impanuka ikomeye, Leta ikazakozwa isoni no kwandika ubutumwa bwihanganisha ibihumbi by’abantu bazaba babuguyemo, kubera imikorere mibi y’abari babufite no kuba bwari bushaje cyane.

    Perezida John Pombe Magufuli yihanganishije imiryango yaburiye ababo muri iyi mpanuka asaba Abatanzania kurangwa n’ituze mu gihe hakomeje ibikorwa by’ubutabazi nk’uko byaraye bitangajwe n’Umuvugizi w’Ibiro bya Perezidansi, Gerson Msigwa.

    Ingabo n’abandi barafasha mu bikorwa by’ubutabazi
  • Akanama k’amatora ka Kongo katangaje urutonde ntakuka rw’abakandida-perezida

    Akanama k’amatora ka Kongo katangaje urutonde ntakuka rw’abakandida-perezida

    Akanama k’amatora muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ku wa gatatu katangaje urutonde ntakuka rw’abakandida-perezida mu matora ateganyijwe mu kwezi kwa cumi na kabiri uyu mwaka aho uru rutonde rutariho abakinda babiri batavuga rumwe n’ubutegetsi bazwi cyane.

    Corneille Nangaa, umukuru w’aka kanama k’amatora, yagize ati “Ubu noneho twarangije icyiciro cy’amakandidatire, ubu twerekeje mu cyiciro kijyanye n’amatora yo ku itariki ya 23 y’ukwezi kwa cumi na kabiri.”

    Nkuko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru AFP, abarenga 20 bari bagejeje kandidatire zabo ku kanama k’amatora ka Kongo.

    Urutonde ntakuka rwatangajwe n’aka kanama k’amatora ruriho abakandida-perezida 21.

    Mu bagaragaye ku rutonde ntakuka rw’abakandida-perezida, barimo Félix Tshisekedi, Vital Kamerhe, na Emmanuel Ramazani Shadary wahoze ari minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu akaba anashyigikiwe na Perezida Kabila.

    Ariko kandi uru rutonde ntakuka rwemeje ko abarimo Jean-Pierre Bemba wahoze ari umukuru w’inyeshyamba akaza no kuba visi-perezida w’iki gihugu batemerewe kwiyamamaza, cyo kimwe na Moïse Katumbi wahoze ari umukuru w’intara ya Katanga.

    Bwana Bemba yamaganye aya matora ya perezida yimirije yise “ikinamico.”

    Iki gihugu cyahoze cyitwa Zaïre, ntikirigera kigira ihinduka ry’ubutegetsi riciye mu mahoro kuva cyabona ubwigenge mu mwaka wa 1960.

    Perezida Joseph Kabila (ibumoso) ashyigikiye umukandida Emmanuel Ramazani Shadary (iburyo)