Huye:Edeni Temple yahagurukiye kurwanya amakimbirane mu ngo aturuka kuburaya

Edeni Tample  ni itorero rikorera mu Karere ka Huye ryiyemeje gufatanya nako mu gukumira amakimbirane abera mu ngo.

Asiya Uwimana  utuye mu mudugudu wa Mpaza mu Murenge wa Rango B ni umwe mu bavuye mu bikorwa by’urukozasoni byo kwicuruza,akaba  yaragize icyo atangariza Ikinyamakuru Imena agira ati “Jyewe nari indayayicuruza, nkananywa n’ibiyobyabwenge, kuko narimfite abana  3 ngirango mbone ikibatunga , kuko nari narashwanye na Se ubabyara , mbona ntayandi mahitamo  y’ubuzima nyoboka umwuga wo kwicuruza kugirango mbone icyo mpa abana ariko ubu ndashimira akarere na Edeni Temple badufasha kwiga imyuga tukaba tuzabasha kwibeshaho mu minsi izaza’’.

Abagenerwabikorwa ba Eden Temple

Musabeyezu Christine ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango mu Karere ka Huye yagize ati” Twabashije kwiyegereza amadini tubasaba  ko ahantu hahurira abantu benshi batagakwiye guceceka  kuko amakimbirane y’imiryango ntaho ataba  ndetse tunatora komite yabantu 7 muri buri mudugudu, kugirango bajye bakurikirana bagenzi babo mu mugoroba w’ababyeyi’’

Yagarutse no kubundi bufasha Akarere kahawe na MTN Rwanda bungana na Miliyoni  6,500,000 Frws yo gufasha abahoze bicuruza kwivana mu bukene.

Bishop Murisa John uyobora Eden Temple, ni umwe mubagize uruhare rwo kwiyegereza abafite ibikomere bagiye bahurira nabyo mu miryango basaga 150. Yashoboye kubaha inyigisho z’isanamitima kugirango arebeko hari abahinduka, kuri ubu avuga ko We ,yabibonye nk’igisubizo cyo kugenda abiba urukundo rubafasha kuva  mubiyobyabwenge n’ubuzererezi.

Bishop Murisa John uyobora Eden Temple

Kimwe mu bigaragaza ko bahindutse ni uko usanga abenshi basigaye bigira umubatizo , bakandikwa mubitabo by’itorero kandi bagahindura imyitwarire yabo.Yanakomeje yerekana byinshi Eden Temple yagejeje kubemeye guhinduka bakava mu mihanda bakoreragamo urukozasoni , agira ati “twashinze ishuri ribafasha kwiga  umwuga w’ubudozi kugirango mugihe kiza bazajye bibeshaho, kandi iyo umuntu arangije kwiga  tumushakira aho akorera tukamukopa imashini agakora umwaka wose akayishyura kugirango nabandi bazaza nyuma ye bazabone icyo bigiraho.

Yongeyeho ati ” Twanabafunguriye ‘’microfinance’’ yo kubikamo amafaranga baba bakoreye kugirango batayasesagura,tunabigisha uburyo bakwibumbira mu bimina kugirango bajye babasha kwisagurira’’

 

Florence UWAMALIYA.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *