Blog

  • Trump na Kim Jong Un Bashobora Kongera Guhura Vuba

    Trump na Kim Jong Un Bashobora Kongera Guhura Vuba

    Inama ya kabiri hagati ya Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika na Kim Jong Un wa Koreya ya ruguru ishobora kuzaba mu ntangiriro z’umwaka utaha.

    Ibyo byavuzwe n’umwe mu bayobozi bakuru ba Leta zunze ubumwe z’Amerika.

    Impande zombi zimaze igihe mu biganiro bigamije gutegura inama ya kabiri y’aba bakuru b’ibihugu nyuma y’iyo baheruka kugirira mu gihugu cya Singapore mu kwezi kwa gatandatu.

    Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Mike Pompeo yavuze ko yitegura kubonana na mugenzi we wa Koreya ya ruguru mu rwego rwo kwitegura icyo yise “intambwe nini ijya mbere” mu gusenya ibitwaro bya kirimbuzi.

    Mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika ubwo yari mu rugendo mu gihugu cya Mexique, Pompeo yavuze ko perezida Kim amaze ibyumweru bibiri amubwiye ko akomeje ibyo yasezeranyije perezida Trump mu nama yabo iheruka.

    Avugana n’ijwi ry’Amerika yagize ati: “Mfite ikizere cyane ko tuzagirana inama ku rwego rw’abayobozi bakuru mu cyumweru gitaha cyangwa nyuma yaho gato. Jyewe na mugenzi wanjye tuzakomeza kugirana ibiganiro kugirango abakuru b’ibihugu ni babonana, haboneke andi mahirwe yo kuba haterwa intambwe mu isenywa ry’ibitwaro bya kirimbuzi”.

    Mu kwezi kwa cyenda, Pompeo yahuye na ministri w’ububanyi n’amahanga wa Korea ya ruguru Ri Yong Ho, ku cyicaro gikuru cy’umuryango w’abibumbye kiri i New York.

  • Amnesty International Irasaba Iperereza k’Urupfu rw’Umunyamakuru Khashoggi

    Amnesty International Irasaba Iperereza k’Urupfu rw’Umunyamakuru Khashoggi

    Ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International rimaze gusaba igihugu cy’Arabiya Sawudite kugaragaza vuba na bwangu umurambo w’umunyamakuru Jamal Khashoggi, kugirango ukorerwe isuzumwa rigamije kugaragaza icyamwishe.

    Khashoggi yiciwe muri Konsul y’Arabiya Sawudite iri Istanbul muri Turukiya.

    Arabiya Sawudite yari yavuze ko isuzima ry’ibanze ryakozwe mu iperereza ku rupfu rwe, ryagaragaje ko yaba yarapfuye nyuma yo kurwana n’bantu yahuriye nabo muri iyo konsul.

    Umwe mu bayobozi ba Amnesty International mu burasirazuba bwo hagati, Samah Hadid yavuze ko ibyo Arabiya Sawudite ivuga bidakwiye kwizerwa.

    Hadid yavuze ko hakenewe iperereza rikozwe n’umuryango w’abibumbye mu rwego rwo kwirinda irigiswa ry’ibimenyetso ku rupfu rwa Khashoggi.

    Kuri uyu wa gatandatu itangazo ryasohowe n’umushinjacyaha mukuru w’Arabiya Sawudite ryahitishijwe kuri televiziyo ya leta ryavuze ko abaturage 18 b’icyo gihugu batawe muri yombi bakurikiranyweho iby’iyicwa rya Khashoggi wandikiraga ikinyamakuru The Washington Post cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

    Konsul y’Arabiya Sawudite mu mujyi wa Istanbul

    Iryo tangazo rivuga ko umujyanama w’urukiko rukuru, Saud al Qahtani hamwe n’umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe iperereza, Ahmed Assiri bahagaritswe ku mirimo.

    Ibyatangajwe kuri uyu wa gatandatu bigaragaje ko leta ya Arabiya Sawudite yemeye ku nshuro ya mbere ko Khashoggi yapfuye.

    Leta zunze ubumwe z’Amerika zashyize ahagaragara itangazo rivuga ko yakiriye ubutumwa buvuga ko iperereza rikorwa na leta ya Arabiya Sawudite ku rupfu rwa Khashoggi rikomeje kandi ko hari abamaze gutabwa muri yombi.

    Abajijwe ku byerekeye iryo tangazo Perezida Donald Trump yabwiye abanyamakuru muri leta ya Arizona ko ibyabaye byerekana intambwe igaragara yatewe, nubwo ngo hari ibibazo bakibazaho.

    Yavuze ko agomba kubanza kuvugana n’igikomangoma cya Arabiya Sawudite mbere yuko hagira igikorwa icyaricyo cyose.

    Gusa, perezida Trump yashimangiye ko hazabaho ingaruka zikomeye ni biramuka bigaragaye ko Arabiya Sawudite iri inyuma y’iyicwa ry’umunyamakuru Khashoggi.

  • DRC: Umutekano muke uri mu bitiza umurindi gukwirakwira kwa Ebola

    DRC: Umutekano muke uri mu bitiza umurindi gukwirakwira kwa Ebola

    Umuvugizi w’umunyamabanga mukuru wa UN muri DRC Stephane Dujarric yemeza ko imirwano iri mu bice byo mu Burasirazuba no hagati muri DRC ituma indwara ya Ebola ikwirakwira henshi. Ngo bikoma mu nkokora umuhati wo kuyirwanya.

    Mu Cyumweru gishize Ebola yishe abantu  24. Uku gukomeza gukwirakwira kwa Ebola ngo biteye ‘impungenge z’uko ishobora no kuzambuka’ ikagera mu bihugu bituranye na DRC .

    Dujarric ati: “Mu byumweru bishize ibitero byagabwe mu mugi wa Beni no mu nkengero z’aho byakomye mu nkokora ingufu zo kuvura abafashwe no gukumira ko hari abandi bandura.”

    Abakozi bo mu ishami rya UN ryita ku buzima, WHO, batangaje ko ikibazo gikomeye bahanganye nacyo ari ugukumira inzitizi zose zatuma ingamba zo guhangana n’ikwirakwira ry’iki cyorezo zidatanga umusaruro.

    Kuri uyu wa Gatatu ngo abakozi b’uriya muryango bazahura basuzume niba batatanga impuruza yo gutabaza amahanga ngo atabare DRC kuko yugarijwe  cyane na Ebola.

  • Mike Pompeo yitezwe muri Arabie Saoudite ku kibazo cya Jamal Khashoggi wabuze

    Mike Pompeo yitezwe muri Arabie Saoudite ku kibazo cya Jamal Khashoggi wabuze

    Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yageze muri Arabie Saoudite guhura n’umwami Salman, mu gihe hakomeje ukutavuga rumwe ku irengero ry’umunyamakuru Jamal Khashoggi wo muri Arabie Saoudite.

    Bwana Pompeo araza no guhita asura igihugu cya Turukiya, aho Bwana Khashoggi aheruka kubonwa mu byumweru bibiri bishize ari ku biro by’uhagarariye Arabie Saoudite muri iki gihugu.

    Abategetsi ba Turukiya bemeza ko Bwana Khashoggi yishwe n’abakozi ba Arabie Saoudite, ariko ibi abategetsi ba Arabie Saoudite babihakanye bivuye inyuma.

    Ku wa mbere, Perezida Donald Trump w’Amerika yavuze ko “abicanyi badafite umurongo bagenderaho” ari bo bashobora kuba bihishe inyuma y’iburirwa irengero rya Bwana Khashoggi.

    Bwana Trump nta gihamya yatanze y’ayo magambo ye.

    Ariko yavuze ko mu kiganiro kuri telefone n’umwami Salman wa Arabie Saoudite, uyu mwami yahakanye akomeje ko atazi ibyabaye kuri Bwana Khashoggi.

    Mike Pompeo (ibumoso) mu kiganiro n’umwami Salman wa Arabie Saoudite mu murwa mukuru Riyadh kuri uyu wa kabiri.

    Mbere kuri uyu wa kabiri, polisi ya Turukiya yavuye muri ambasade ya Arabie Saoudite iri mu murwa mukuru Istanbul wa Turukiya, aho Bwana Khashoggi aheruka kubonwa. Iyi polisi yari yaraye ihasaka.

    Bwari bubaye ubwa mbere polisi ya Turukiya yemererwa kuhinjira kuva uyu munyamakuru yaburirwa irengero ku itariki ya 2 y’uku kwezi kwa cumi.

    Iri saka ribaye rikurikira ukutumvikana kw’impande zombi ku buryo iryo saka ryakorwamo.

    Ariko hari amakuru ataremezwa ari muri bimwe mu bitangazamakuru byo muri Amerika avuga ko Arabie Saoudite iri kwitegura kwemera ko Bwana Khashoggi yapfuye bitewe no guhatwa ibibazo yakorewe kukagenda nabi kandi ko icyari kigamijwe kwari ukumushimuta.

    Hagati aho, televiziyo y’Abarabu Al-Jazeera yasubiyemo amagambo y’ibiro by’umushinjacyaha mukuru wa Turukiya bivuga ko byabonye ibimenyetso bigaragaza ko Bwana Khashoggi yiciwe imbere muri ambasade ya Arabie Saoudite.

    Mbere yaho, umwe mu bakora mu nzego z’umutekano za Turukiya, yari yabwiye BBC ko abategetsi bafite ibimenyetso by’amajwi na videwo bigaragaza ko Bwana Khashoggi ari ho yiciwe.

    Iki kibazo cyasize icyasha umubano hagati ya Arabie Saoudite n’ibihugu by’inshuti zayo by’i Burayi n’Amerika.

    Ku wa mbere, umwami Salman wa Arabie Saoudite yategetse ko hakorwa iperereza ku iburirwa irengero rya Bwana Khashoggi.

  • Paul Allen umwe mu baherwe bashinze Microsoft yapfuye

    Paul Allen umwe mu baherwe bashinze Microsoft yapfuye

    Umwe mu baherwe bashinze Sosiyete ya Microsoft izobereye mu by’ikoranabuhanga, Paul Allen, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere, azize kanseri.

    Uyu muherwe wapfuye afite imyaka 65, hafi nyuma y’ibyumweru bibiri gusa iyo kanseri yongeye kumukomerera kuko yaherukaga kuyivuza mu 2009.

    Kanseri yahitanye uyu mugabo igaragara mu maraso cyane, imiyoboro iyajyana mu mutima.

    BBC yatangaje ko yaherukaga kuvuga ko we n’umuganga bari bafite icyizere ku buvuzi yari arimo guhabwa.

    Umuherwe Bill Gates, bafatanyije gushinga Microsoft, yavuze ko ‘Ashenguwe bikomeye no kubura umwe mu nshuti ze zikuze yari afite.’

    Bill Gates, yavuze ko Isi ibuze umuntu usobanuye byinshi mu ikoranabuhanga ariko ibyo yakoze bizahora mu mitima y’abantu b’ahazaza.

    Mu itangazo rivuga ku rupfu rwe, mushiki we, Jody yamugaragaje nk’umuntu w’urugero rwiza mu nkingi zose.

    Aba baherwe bombi batangije Microsoft mu 1975 ariko Paul aza kuyivamo mu 1982 nyuma yo gutahura ko afite ubwo burwayi.

    Forbes yaherukaga gutangaza ko muri Kanama uyu mwaka, Pau yari afite umutungo ungana na miliyoni 20,3$ ariko mbere y’uko apfa, yatanzeho inkunga ya miliyoni 2$ mu bikorwa by’ubugiraneza.

    Asize abana batatu yabyaranye na Brian Patton ariko baje gutandukana bamaranye imyaka 21.

  • Uganda: Kanye West n’umugore we Kim bahuye na Museveni

    Uganda: Kanye West n’umugore we Kim bahuye na Museveni

    Kuri uyu wa Mbere umuraperi ukomeye ku Isi Kanye West n’umugore we Kim Kardashian bageze muri Uganda babonana na Perezida Museveni. Kanye yahaye Museveni impano y’ukweto yahanze. Perezida Museveni kuri Twitter yashimiye uriya muhanzi w’icyamamare n’umugore we avuga ko baganiriye uko barushaho  guteza imbere ubukerarugendo n’ubuhanzi muri Uganda.

    Umugore wa Kanye witwa Kim Kardashian nawe ni icyamamare kuri televiziyo mu kiganiro kiswe ‘Keeping Up With the Kardashians.’

    Museveni yabifurije kuzagirira ibiruhuko byiza muri Uganda kandi ashimira Kanye urukweto yamuzaniye.

    Kanye ari muri Uganda kugira ngo azahafatire amashusho y’album ye ya munani azasohora mu gihe kiri imbere.

    Ku wa Gatandatu ngo yasuye imwe muri pariki zo muri Uganda.

     

  • Minisitiri muri Malaysia yasabye abenegihugu kwimakaza isuku nk’u Rwanda

    Minisitiri muri Malaysia yasabye abenegihugu kwimakaza isuku nk’u Rwanda

    Minisitiri w’Imiturire n’Ubutegetsi muri Malaysia, Zuraida Kamaruddin, yavuze ko abatuye iki gihugu bakeneye guhindura imyumvire bakirinda kujugunya imyanda aho babonye hose.

    Uyu muyobozi yasobanuye ko abaturage bakeneye kwigana umuco nk’uw’u Rwanda, aho buri wese abigira inshingano ze kubungabunga isuku.

    Minisitiri Zuraida binti Kamaruddin w’imyaka 60 abarizwa mu Ishyaka riharanira Ubutabera bw’Abaturage.

    Yavuze ko muri gahunda za guverinoma zo gutuza abaturage hakwiye no kujyamo kwigisha rubanda ibibi byo gukoresha amashashi yiganje cyane muri Malaysia.

    Ati “Pulasitiki zari zigize 13.2% z’imyanda yose yakusanyijwe mu 2017 muri Malaysia kandi 29.2% ni amashashi. Bitwara igihe kirekire ngo ishashi ibore.”

    Yakomeje ati “Abantu bazigishwa uko bagabanya ikoreshwa ry’amashashi no kwifashisha ashobora kubyazwamo ibindi bikoresho. Dufite imyaka ibiri mbere yo gutangira gushyira itegeko mu bikorwa.”

    Minisitiri Zuraida yavuze ko ibwiriza rigenga imiturire iboneye ryibanda ku binjiza amafaranga make bizafasha abaturage ba Malaysia kubona aho kuba.

    Ati “Turashaka gukorana n’abinjiza amafaranga make ku buryo tunoza imikoranire izatuma bagenzura imitungo yabo ndetse bakita ku isuku y’ahabakikije.”

    The Star dukesha iyi nkuru yanditse ko hateganyijwe ubukangurambaga buzafasha kumenyekanisha amabwiriza ya Guverinoma agenga isuku mu baturage.

    Ati “Nibashobora kumva uburyo bwo gukoresha imyanda neza bizagabanya ingaruka ishobora gutera.”

    Guhera mu 2005, u Rwanda rwahagaritse ikoreshwa ry’amashashi no kuyinjiza mu gihugu.

    Mu 2008 hashyirwaho itegeko rikumira ikoreshwa n’iyinjizwa mu gihugu ryayo mu rwego rwo kurengera ibidukikije n’isuku. Muri uyu mwaka, Ishami rya Loni ryita ku Miturire, ryashyize Kigali ku isonga mu mijyi ifite isuku, hagendewe ku kuba yaraciwemo amashashi.

  • Ibiza byahombeje igihugu miliyari 204Frw, bihitana abasaga 230 muri uyu mwaka

    Ibiza byahombeje igihugu miliyari 204Frw, bihitana abasaga 230 muri uyu mwaka

    Imibare ya Minisiteri ishinzwe gucyura impunzi no gukumira ibiza, Midimar, igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka ibiza byahombeje igihugu arenga miliyari 204 Frw, mu gihe byahitanye abaturage 234 kugeza mu Ukwakira 2018.

    Ni ibiza byatewe n’imvura idasanzwe yaguye mu ntangiriro z’uyu mwaka, ndetse Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yarutaga kure imvura yari isanzwe igwa mu Rwanda mu myaka ishize.

    Imibare igaragazwa na Midimar ivuga ko uretse abaturage 234 bahitanywe n’ibiza bitandukanye, hakomeretse 268, mu gihe inzu 15.264 zangiritse.

    Ibiza kandi byangije hegitari 9412 z’ibihingwa bitandukanye mu gihe amatungo 797 yapfuye ndetse n’ibindi bintu byinshi bikangirika.

    Miliyari 204 z’ibyangijwe ni amafaranga menshi kuko ajya kungana na 10% by’ingengo y‘imari y‘igihugu ya miliyari 2443.5 Frw yagenewe umwaka wa 2018/2019.

    Ayo kandi ni ayagaragajwe n’igenzura ryakozwe mu turere 15 twahuye n’ingaruka z’ibiza kurusha utundi.

    Ku wa Gatandatu tariki ya 13 Ukwakira 2018, u Rwanda rwifatanyije n’Isi yose kwizihiza umunsi wahariwe kugabanya ubukana bw’ibiza, hanatangizwa icyumweru kizasozwa ku wa 19 Ukwakira, kizarangwa n’ibikorwa bikangurira abaturage kwirinda ibiza.

    Mu kiganiro Minisitiri ushinzwe kurwanya ibiza, De Bonheur Jeanne d’Arc aheruka kugirana n’itangazamakuru, yasabye abaturage gufata ingamba zirimo kuzirika ibisenge by’inzu bidakomeye, gucukura no gusibura ibyobo bitangira amazi ku misozi.

    Ati “Kugabanya ubukana bw’ibiza bisaba guhuza imbaraga. Uhereye ku muntu ku giti cye ndetse n’abikorera, imiryango itari iya leta n’abandi bafatanyabikorwa, bagomba kwerekana uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zigamije gukumira no kwirinda ko ibiza biteza ibihombo byinshi.”

    Abaturage kandi bakangurirwa kwimuka ahantu hitegeye ibiza no gukoresha imirindankuba hagamijwe kuzikumira.

    Muri Gicurasi uyu mwaka, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko mu mezi ane gusa, leta yari imaze gukoresha amafaranga arenga miliyoni 300Frw mu kugoboka abahuye n’ingaruka z’ibiza.