Blog

  • Service Excellence Award’ igiye guhemba kampanyi zo mu Rwanda zitanga service nziza ku bazigana

    Service Excellence Award’ igiye guhemba kampanyi zo mu Rwanda zitanga service nziza ku bazigana

    Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 6 Ukwakira 2018 ,kuri Lemigo Hotel hazaba igitaramo cyo guhemba kampani zitanga service nziza ku bantu bazigana.

    Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 6 Ukwakira 2018  ubwo hazaba biciye mu kiswe Service Excellence Award yahoze yitwa Smart Award mu myaka yashize bagiye guhemba kampani zo mu Rwanda zitandukanye kubera service nziza bagenera abakiriya babagana babakeneyeho ubufasha.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri taliki ya 2 Ukwakira umuyobozi mukuru wa Service Excellence Award ariwe Mugisha Emanuel ndetse n’abafatanyabikorwa be barimo Dr Kintu ndetse na Christine bavuze ko iri tangwa ry’ ibihembo kuma kampani atandukanye akorera hano mu Rwanda rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 3 aho kuri iyi nshuro ririmo ibyiciro 40 ndetse ko iry’uyu mwaka rifite impinduka nyinshi.

    Yagize ati” Service Excellence Award yahoze yitwa Smart Award igiye kuba ku nshuro yaryo ya 3 aho mbere yibandaga cyane ku ikoreshwa ry’ ikoranabuhanga [Digital ] gusa kuri iyi nshuro igiye guhemba kampani zitanga service zinoze ku bakiriya bazo”

    Abajijwe uburyo bamenya ko service zitangwa neza cyangwa nabi muri Kampanyi yasubije ko muri Komite yabo ibarizwamo abantu benshi aho bamwe bajya kwaka service murizo kampani mu rwego rwo kureba niba koko batanga service zinogeye abakiriya bazigana ndetse ko bakurikirana ibiganiro bikorwa kuri radio zitandukanye ndetse byibanda mu gushima no kunenga naho ko baheraho bamenya service z’ahantu uko zitangwa ,cyangwa bakoresha imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kureba bimwe mu bikorwa byandikwa kuri kampani.

    Abajijwe niba bafite ubushobozi bwo kuzenguruka uturere twose tugize u Rwanda bareba service zitandukanye zitangira muri Kampani yasubije ko  bikorwa cyane kuko bagerageza no kwegera abaturage bakababaza niba bakirwa neza cyangwa nabi ibi bikaba bikorwa mu bigo bitegamiye kuri Leta cyangwa ndetse n’ibyegamiye kuri Leta.

    Yakomeje avuga ko ubu gutora byatangiye aho unyura kurubuga rwa karisimbievents.com ndetse ko gutora binyuje kuri murandasi bizifashishwa bihabwa amajwi ku 40% mu gihe akanama nyempurampaka kazatanga amanota 60% .

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 7 Ukwakira 2018 kuva ku isaha ya saa kumi n’ebyili imiryango izaba imaze gufungurwa,aho kwinjira muriki gitaramo azaba ari ibihumbi 10000frw ku muntu ndetse ibihumbi 180 ku meza y’abantu 8.

  • Diane Rwigara n’Umubyeyi barifuza gukurikiranwa badafunze

    Diane Rwigara n’Umubyeyi barifuza gukurikiranwa badafunze

    Mushimiyimana Diane Rwigara n’umubyeyi we Mukangemanyi Adeline, basabye urukiko rukuru kurekurwa by’agateganyo ngo kuko imbogamizi zose zatumaga baburana bafunzwe zavuyeho.

    Babitangarije Urukiko Rukuru kuri uyu wa Kabiri, ubwo hasubukurwaga urubanza rwabo ku gusuzuma ubusabe bashyikirije urukiko basaba kurekurwa by’agateganyo.

    Mu iburanisha riherutse, ababuranyi bihannye umwe mu bacamanza bari bagize inteko iburanisha bavuga batamwifuza kuko hari icyemezo yigeze gufata ku ifungwa n’ifungurwa ryabo, bituma iburanisha risubikwa.

    Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Kabiri, ntabwo uwo mucamanza yagarutse mu nteko iburanisha.

    Urubanza rwahise rukomeza ababuranyi bagaragaza impamvu basabye ko barekurwa by’agateganyo bakaburana bari hanze.

    Me Gatera Gashabana wunganira Mukangemanyi Adeline yavuze ko umwaka ushize urukiko rukuru rutegeka ko umukiliya we aburana afunzwe by’agateganyo, rwashingiye ku mpamvu zikomeye zagaragajwe n’ubushinjacyaha kugira ngo atabangamira iperereza.

    Gashabana yavuze ko noneho iperereza ryarangiye ku buryo aramutse arekuwe nta kibazo yateza.

    Yakomeje avuga ko gusaba irekurwa ry’agateganyo rya Mukangemanyi anabishingira ku ihame ry’ubutabera ry’uko ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze.

    Mu Ugushyingo umwaka ushize Urukiko Rukuru rwashimangiye ko Mukangemanyi afungwa by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma hakekwa ko yakoze icyaha cy’ivangura hashingiwe ku biganiro yagiye agirana nabo mu muryango we.

    Mukangemanyi kandi yagaragazaga impamvu z’uburwayi, urukiko rwavuze ko nta kimenyetso yigeze atanga ko arwaye cyatanzwe na muganga.

    Me Buhuru Pierre Célestin wunganira Diane Rwigara na we yasabye ko uwo yunganira arekurwa by’agateganyo, ashingiye ku kuba inzitizi zari zaratanzwe n’ubushinjacyaha zavuyeho.

    Yavuze ko Diane Rwigara aramutse arekuwe adashobora kugera aho amadosiye arimo ibimenyetso bimushinja abitse.

    Buhuru yongeyeho ko yifuza ko umukiliya we afungurwa kugira ngo abone umwanya uhagije wo gutegura ukwiregura kwe.

    Yashimangiye ko igihe cyose Diane Rwigara azaba afunguwe azitwararika agakurikiza ibyo urukiko ruzaba rwamutegetse.

    Kuri Diane Rwigara, mu Ugushyingo Urukiko Rukuru rwavuze ko nubwo yari afite uburenganzira bwo kugaragaza ibyo atekereza, ibitekerezo bye bitagomba kubangamira ituze rusange bya rubanda, ariko ngo amagambo yavuze ko Leta y’u Rwanda yica, ko hari abo yishe, abandi ikabanyereza, ni ibimenyetso bikomeye bituma akekwaho icyaha cyo guteza imvururu.

    Rwanavuze ko kuba hari ibimenyetso bya gihanga byerekanye ko hari imikono yahimbye ni ibimenyetso bikomeye.

    Ubushinjacyaha bwahise busaba urukiko gusuzuma impamvu abaregwa basabye gufungurwa ry’agateganyo kandi urubanza rwaratangiye kuburanishwa mu mizi.

    Bwifashishije ingingo z’amategeko, bwavuze ko ubusanzwe ubusabe bwo gufungurwa by’agateganyo bwemerwa iyo urubanza rutaratangira mu mizi, kandi urw’abo rwaraharenze.

    Bwashimangiye ko ubusabe bw’abaregwa buje impitagihe kubw’ibyo butahabwa agaciro.

    Ubushinjacyaha kandi bwasobanuye ko amategeko ateganya ko iyo urubanza rutangiye mu mizi umuntu afunzwe bikomeza bityo kugeza igihe urubaza ruciwe. Ni kimwe n’uwo rutangiye ari hanze na we bikomeza bityo.

    Urukiko rumaze kumva impande zombi, rwatangaje ko ruzafata umwanzuro kuwa Gatanu tariki 5 Ukwakira 2018, mu gihe urubanza ruzakomeza tariki 7 Ugushyingo 2018.

    Diane Rwigara ashinjwa gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, agahurira n’umubyeyi we ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

    Mukangemanyi we akiharira icyaha akekwaho cy’ivangura no gukurura amacakubiri.

  • Nyampinga wa Iraq yatewe ubwoba ko azicwa

    Nyampinga wa Iraq yatewe ubwoba ko azicwa

    Shimaa Qassem wabaye Nyampinga wa Iraq mu 2015, yakangishijwe ko ubuzima bwe buri mu bibazo ndetse ko ashobora kwicwa mu minsi ya vuba.

    Shimaa w’imyaka 25, aherutse kwifata amashusho ari gusuka amarira avuga ko yohererejwe ubutumwa buvuga ko mu minsi mike agiye kwicwa agakurikira undi mukobwa witwa Tara Fares, wari usanzwe azwi cyane ku mbuga nkoranyambaga muri kiriya gihugu.

    Yakomeje avuga ko ahangayitse bikomeye ndetse akaba atagitora agatotsi kubera ubu butumwa yahawe.

    Guhera muri Kanama uyu mwaka abakobwa bazwi cyane muri Iraq bakomeje kwicwa n’abantu bataramenyekana, gusa hari amakuru avuga Minisitiri w’Intebe muri iki gihugu Haider al-Abadi yaba abyihishe inyuma.

    Kuwa Kane w’icyumweru gishize, abantu batunguwe n’urupfu rwa Tara Fares wari uri mu bakurikirwa cyane ku Instagram muri Iraq, wapfuye mu buryo bw’amayobera arasiwe mu murwa mukuru wa Bagdad.

    Urupfu rwe rwahise rukurikirwa n’urwa Suad al-Ali wari usanzwe ari impirimbanyi mu kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu warashwe ubwo yari gutembera mu modoka mu gace ka Basra.

    Muri Kanama nabwo Rafeef al-Yaseri na Rasha al-Hassan bari basanzwe bazwi cyane i Bagdad basanzwe aho babaga bapfuye urupfu rwateje urujijo.

    Aba bose mbere yo kwicwa bagenda bohererezwa ubutumwa bw’integuza ndetse nabo bakabitangariza inzego z’umutekano, ariko bikaza kurangira bishwe badatabawe.

  • Kenya:Hatawe muri yombi abigana inoti z’impimbano

    Kenya:Hatawe muri yombi abigana inoti z’impimbano

    Polisi ya Kenya yatangaje ko yataye muri yombi Umunyakenya n’Abanya-Tchad babiri, nyuma yo kubasangana umurundo w’inoti z’amadolari n’ama-Euro, zifite agaciro gasaga miliyari imwe.

    Ishami rishinzwe Iperereza ku byaha muri Kenya, DCI, ryatangaje ko abatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere ari AbdoulayeTamba, AbdallaTamba bombi bo muri Tchad na Anthony Mwangangi wo muri Kenya we akaba yari n’umushoferi wabo.

    Mu butumwa ryashyize kuri twitter ryagize riti “Uko ari batatu bafatanywe arenga miliyari y’amakorano.”

    “Aba bagabo batatu batawe muri yombi n’inzego z’umutekano mu nyubako barimo muri Nairobi, zinafata izo noti zari mu madolari n’ama-Euro.”

    Polisi yavuze ko bagiye gusaka muri icyo gice nyuma y’amakuru bahawe n’abaturage.

  • ITANGAZO RYA CYAMUNARA

    ITANGAZO RYA CYAMUNARA

    Ushobora kandi gufungura link ubona hasi ukabasha gusoma iri tangazo muburyo bwa pdf

    ITANGAZO rya cya munara ritanzwe n’umuhesha w’inkiko w’umwuga Me Aimable GATEGEKO 

     

     

  • Indege ya kompanyi Air Niugini yayobye ikibuga yisanga mu nyanja ya Pasifika

    Indege ya kompanyi Air Niugini yayobye ikibuga yisanga mu nyanja ya Pasifika

    Nkuko bitangazwa n’abategetsi b’ikibuga cy’indege, indege itwara abagenzi yamanutse igwa ku gasozi kagufi ko mu nyanja ya Pasifika imaze guhusha umwanya wagenwe wo kugwamo ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Chuuk mu birwa bya Micronesia.

    Iyi ndege ya kompanyi Air Niugini yo muri Papua New Guinea yagaragaye hejuru y’amazi magufi hafi y’inkombe.

    Abaturage bo muri ako gace bahise batabara n’ubwato buto bajya gufasha mu kurokora abagenzi 36 n’abakozi b’iyo kompanyi y’indege 11 bari bayirimo.

    Umukozi wo ku bitaro yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko abagenzi bane bari indembe nyuma y’iyo mpanuka.

    Iyi ndege yavaga ku kirwa cya Pohnpei muri Micronesia yerekeza mu mujyi wa Port Moresby, umurwa mukuru wa Papua New Guinea, ibanje guhagaraga gato ku kirwa cya Weno cyo muri Micronesia.

    Kompanyi y’indege ya Air Niugini yatangaje ko iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737-800 “yaguye ihushije gato inzira yayo yo kugwamo” mu gihe ikirere cyari kibuditse kubera imvura.

    Abategetsi bo ku kibuga cy’indege bavuze ko hagiye gutangizwa iperereza ku mpamvu nyir’izina yateye iyo mpanuka.

    Bill Jaynes, umwe mu bagenzi bari muri iyo ndege, yabwiye abanyamakuru ko ibyabaye “byari bigoye kubyivumvisha.”

    Yagize ati:

    “Natekerezaga ko indege yaguye neza nuko ni bwo narebaga ku ruhande mbona umwenge mu rubavu rw’indege amazi ari kwinjira mu ndege. Nuko ndatekereza nti, uku si ko ubusanzwe biba bigomba kugenda.”

    Mu cyumba cy’abadereva b’indege, amazi yari yinjiye agera nko mu rucyenyerero ubwo abatabazi bahageraga.

    Dogiteri James Yaingeluo ukora ku bitaro bya leta bya Chuuk State Hospital, ni umwe mu batabaye mbere. Yabwiye BBC ko yasanganiwe n’”akavuyo” ubwo yagera kuri iyo ndege.

    Yagize ati:

    “Umuryango w’indege ugifunguka, hahise haba akavuyo. Buri muntu wese yageragezaga gusohoka. Imana ishimwe ko hari ubwato 20 bwari bwageze mu mazi, nuko tubasha gukura buri muntu wese mu ndege.”

    Dogiteri Yaingeluo yavuze ko bamwe mu bagenzi bavunitse mu matako, kandi “bishoboka ko bazajyanwa kuvurirwa ahandi hatari ku kirwa.”

    Abatabazi bahise batabara

     

  • U Burundi: Imiryango itari iya leta yakomanyirijwe gukora gihe cy’amezi atatu

    U Burundi: Imiryango itari iya leta yakomanyirijwe gukora gihe cy’amezi atatu

    Umunyamabanga Uhoraho w’inama nkuru y’umutekano mu Burundi, Gen.Maj. Silas Ntigurirwa, yatangaje ko ibikorwa by’imiryango yose itari iya leta, bihagaritswe amezi atatu guhera tariki ya 1 Ukwakira 2018.

    Imiryango itari iya leta muri iki gihugu imaze iminsi ishyirwaho igitutu na leta by’umwihariko Abasenateri bayisaba gukorera ku mategeko amwe n’ay’ibigo bya leta mu Burundi cyane cyane irijyanye n’iringaniza ry’amoko mu gutanga akazi.

    Visi Perezida wa Kabiri wa Sena y’u Burundi, aherutse kubwira iyo miryango ko igomba kujya itanga akazi ku bahutu bangana na 60%, no ku batutsi 40%.

    Kuri uyu wa Kane mu nama nkuru y’umutekano yari iyobowe na Perezida Nkurunziza, yafashe icyemezo ko ibikorwa by’imiryango itari iya leta bihagarara amezi atatu, bikazasubukurwa yamaze kubahiriza amategeko cyane cyane iryo gutanga akazi hakurikijwe amoko.

    Sena y’u Burundi iherutse gutangaza ko izohereza itsinda ry’abasenateri mu biro by’imiryango itegamiye kuri leta, ngo risuzume ibijyanye n’abakozi, by’umwihariko uko yubahiriza ingingo y’amoko n’igitsina mu gutanga akazi.

  • Mu Rwanda hatangijwe uburyo buzafasha guca ingorane zo gutega Taxi Voiture

    Mu Rwanda hatangijwe uburyo buzafasha guca ingorane zo gutega Taxi Voiture

    Sosiyete Yego Innovision Limited yatangije uburyo bwiswe bus‘Yegocabs’ bwo korohereza  abagenzi kubona imodoka zikora mu buryo buzwi   nka Taxi Voiture zikazajya ziboneka bitagoranye kandi vuba mu bihe byose mu masaha agizwe n’umunsi.

    Iki gikorwa cya  Yegocabs cyatangijwe kuri  uyu wa Kane tariki ya 27 Nzeri 2018,bukaba ari uburyo buzifashishwa  mubazi zizatangwa na  sosiyete zitanga amakuru afasha umugenzi, umushoferi ndetse na leta mu gihe cyose bashaka amakuru ku bijyanye n’ingendo zakozwe, aho umushoferi aherereye ndetse n’ibindi nk’uko byemezwa n’Umuyobozi Mukuru wa Yego Innovision Limited Bwana Karanvir Singh.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri iyi sosiyete ya Yego Innovision Limited , Pophia Muhoza avuga ko ari uburyo bushya buje nk’igisubizo gitanga umutekano  n’umudendezo  ku mugenzi wifuza  gutega imodoka mu gihe cyose ayifuza n’aho ari hose mu mujyi wa Kigali, ndetse mu gihe cya vuba, n’abatuye mu ntara bakaba bashonje bahishiwe.

    Aha ashimangira ko  ubu buryo buzatanga icyizere  ku batwara taxi voiture aho bizabaviramo n’andi mahirwe yo gukorana   n’ibigo by’imari mu rwego rwo kubona inguzanyo mu buryo bworoshye. ibi kandi ngo bizarushaho no kuba umuyoboro mwiza wo kubona akazi ku mushoferi wese uzaba yarahisemo ubu buryo,nibura ku kigereranyo cya 30%.

    Uyu muyobozi kandi yamaze impungenge zirebana  n’ibiciro avuga ko hazajya hakurikizwa amabwiriza yashyizweho n’ikigo gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro RURA.

    Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutwara abantu n’ibintu muri RURA, Emmanuel Asaba Katabarwa ,avuga ko mbere iyo wavugaga ishoramari mu gutwara abantu n’ibintu abantu bumvaga kugura imodoka ariko ubu ngo siko bimeze kuko ngo ushobora gushoramo ibijyanye n’ikoranabuhanga nk’uburyo bwizewe.

    Ahamya ko iyi serivisi yatangijwe na Yego izafasha mu guhindura imitangire ya serivisi igatangwa muburyo bunoze  mu gutwara abantu mu ngendo zabo za buri gihe.

    Gahunda ya leta ibinyujije muri Bank nkuru y’u Rwanda ni uko hagomba kurebwa uburyo hakwiye kugabanywa ihererekanya ry’amafaranga mu ntoki ndetse no kuyitwaza,ari nabyo bikunze gukurura ibibazo binyuranye kandi bifitanye isano n’imicungire y’ubukungu bw’Igihugu,bityo guhitamo kwimakaza gukoresha ikoranabuhanga akaba aribyo Leta ishyize imbere,ibi rero Yego Innovision Limited ikaba ije nk’igisubizo abantu bakwiye kugirira icyizere.

    Dore umurongo uzajya ukoreshwa ku bantu bose bifuza kubona imodoka zibageza aho bagana hose:  9191 niyo nomero ushobora guhamaga ubundi byose bikikora.

    Ubwoko bushya bw’imodoka ziri mu igeragezwa nazo zitezweho kuzafasha abagenzi mu gihe cya vuba
  • Maduro arifuza  ibiganiro bimuhuza  na Trump

    Maduro arifuza ibiganiro bimuhuza na Trump

    Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro yabwiye Umuryango mpuzamahanga  ONU ejo kuwa gatatu ko yifuza kwicarana no kuganira na Perezida Donald Trump hagamijwe  gushaka umuti urambye w’ibibatandukanya.

    Maduro avuga ko naho hari ibibatandukanya ,ari ngombwa kuganira, yabibwiye inama ya ONU ishinzwe  amahoro n’umutekano ejo kuwa gatatu.

    Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zafatiye ibihano by’ubucuruzi igihugu cya Venezuela nyuma y’amatora Amerika ivuga ko yararanzwe  n’amanyanga. Ni amatora yatsinzwe na Perezida Nicolas Maduro.

    Ibyo bihano byasinywe na Perezida Donald Trump bihagarika ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli hagati y’ibihugu byombi uko ari bibiri. Venezuela ubusanzwe iri  mu bihugu biza kwisonga mu gucukura no kugurisha ibikomoka kuri peteroli.

  • U Buhinde: Gucana inyuma kwabashakanye ntibizongera guhanwa nk’icyaha

    U Buhinde: Gucana inyuma kwabashakanye ntibizongera guhanwa nk’icyaha

    Urukiko rw’Ikirenga mu Buhinde rwakuyeho itegeko ryahanaga umuntu ufashwe yaciye inyuma uwo bashakanye, ryanengwaga kuba rituma abagore bafatwa nk’umutungo w’abagabo.

    Itegeko ryari rimaze imyaka 158 rikurikizwa, ryahanaga umugabo wese ufashwe aryamanye n’umugore washyingiwe igihe cyose atabiherewe uburenganzira.

    Ubwo yasomaga umwanzuro ukuraho iri tegeko, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dipak Misra, yavuze ko nubwo guca inyuma uwo mwashakanye bishobora gutuma mutandukana, bitazajya bihanwa nk’icyaha.

    Iri tegeko ni irya kabiri ryo mu gihe cy’ubukoloni urukiko rw’ikirenga rukuyeho mu kwezi kumwe, nyuma y’irindi ryakumiraga ishyingirwa hagati y’abahuje igitsina.

    BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko ubusabe bwo gukuraho itegeko bwatangijwe na Joseph Shine, Umuhinde utuye mu Butaliyani, aho mu nyandiko ya paji 45 yagaragaje uburyo ribangamira abagabo, mu gihe abagore bafatwa nk’ibikoresho.

    Nubwo nta mibare igaragaza ababa barafunzwe kubera iki cyaha, umunyamategeko Kaleeswaram Raj, yavuze ko hari abagabo wasangaga bashinja abagore babo iki cyaha mu gihe bagiye gutandukana, bakabasiga icyasha kandi barengana.

    Uyu mwanzuro ariko hari bamwe batawushyigikiye barimo n’abo muri guverinoma bavuga ko bigiye gutuma abantu barushaho guca inyuma abo bashakanye.

    Ibihugu byinshi ku Isi nubwo bidashyigikira guca inyuma umufasha wawe, byagiye bikuraho amategeko arebana no guhana ababikoze.