Blog

  • Perezida wa FIFA Gianni Infantino yamaze kugera mu Rwanda

    Perezida wa FIFA Gianni Infantino yamaze kugera mu Rwanda

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo Perezida wa FIFA Gianni Infantino yageze mu Rwanda aho aje kuyobora inama ya FIFA

    Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, Umutaliyani Gianni Infantino yamaze kugera i Kigali, aho aje mu nama izahuza abayobzo bakuru b’iri shyirahamwe, inama izabera muri Kigali Convention Center.

    Perezida wa FIFA yageze i Kigali ku i Saa Cyenda, aho yazanye n’abandi bagize akanama ka FIFA, yakirwa na Perezida wa Ferwafa Rtd Brig Gen. Sekamana Jean Damascene.

    Iyi nama izaba kuri uyu wa Gatanu, ikazitabirwa na bamwe mu bayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’Amaguru mu bihugu ndetse n’imigabane, abagize Komite Nyobozi ya FIFA ndetse n’abandi batandukanye batoranijwe.

    Biteganyijwe ko muri iyi nama hazaganirwa ku miyoborere mu mashyirahamwe y’umupira w’amaguru agize FIFA ariko umwe mu myanzuro itegerejwe ikaba ari umwanzuro ku mushinga wa Perezida wa FIFA Gianni Infantino ku marushanwa mashya mpuzamahanga arimo irushanwa irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’amakipe (Club World Cup) ndetse n’irushanwa rishya ry’isi rihuza amakipe y’ibihugu.

    Infantino arifuza ko hongerwa umubare w’amakipe agihatanira akaba 24 aho kuba arindwi nk’uko byari bisanzwe. Uwo mushinga watanzwe n’itsinda ry’abashoramari ryo mu Buyapani rizwi nka SoftBank ku mafaranga yatanzwe n’igihugu cya Arabia Saudite hamwe na United Arab Emirates.

  • Karongi: Nyuma ya Mukungwa no mu Kivu hari amafi yasanzwe yapfuye

    Karongi: Nyuma ya Mukungwa no mu Kivu hari amafi yasanzwe yapfuye

    Mu Kivu hamaze gukurwamo amafi arenga ibiro 300 yo mu bwoko bwa Tilapia yapfuye, birakekwa ko yabuze umwuka kubera isuri ituruka imusozi ikinjira muri iki kiyaga.

    Ku mugoroba wo ku wa Kabiri nibwo abaturage baturiye ahari iki kiyaga babonye aya mafi atangiye kureremba hejuru y’amazi.

    Bihutiye kumenyesha ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu hatangira ibikorwa byo kuyaroba.

    Kugeza ubu hamaze kurobwa ibiro 300 by’amafi yapfuye. Toni esheshatu z’amafi mazima biteganyijwe ko zihita zishyirwa ku isoko.

    Muri Nzeri uyu mwaka, mu mugezi wa Mukungwa uri mu Ntara y’Amajyaruguru hagaragaye amafi yo mu bwoko bw’inshonzi n’inkwekwe areremba hejuru y’amazi yipfishije.

    Kugeza ubu Minagri iracyari mu iperereza ku cyateye urupfu rw’aya mafi.

    Ubwo muri Mukungwa hari hapfuye amafi
  • Rubavu: Imodoka yafashwe itwaye amabaro 19 ya caguwa ya magendu

    Rubavu: Imodoka yafashwe itwaye amabaro 19 ya caguwa ya magendu

    Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu, RPU, ryafashe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux yavaga mu Mujyi wa Gisenyi yerekeza mu Mujyi wa Kigali, ipakiye amabaro19 y’imyenda ya caguwa yinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko

    Iyo modoka yafashwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukwakira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, ahagana saa yine z’ijoro.

    Yari itwawe n’umugabo w’imyaka 37 y’amavuko uvuga ko iyi myenda ari iy’undi yari ayitwaje.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba CIP Gasasira Innocent avuga ko iyi modoka yafashwe n’abapolisi ubwo bari mu muhanda nijoro, bareba imodoka zambukiranya imipaka ndetse banasuzuma ibyo zitwaye.

    Yagize ati “Aba bapolisi bakora mu ishami ryo kurwanya magendu, bari mu Murenge wa Rugerero basaka imodoka zose zavaga Rubavu zerekeza Musanze na Kigali maze bahagaritse iyi modoka basanga ipakiye amabaro 19 y’imyenda ya caguwa yinjiye mu gihugu idatanze imisoro isaga 2.000.000 Frw.’’

    Mu bisanzwe ibaro imwe y’imyenda ya caguwa yinjira mu gihugu isoze ibihumbi 140 Frw.

    CIP Gasasira ashishikariza Abanyarwanda kujya bafasha Polisi bayiha amakuru kugira ngo irwanye ibikorwa nk’ibi bya magendu bidindiza iterambere ry’Igihugu.

    Ati “Imisoro n’amahoro nibyo bivamo ibikorwa remezo, birimo ibitaro, imihanda, amashuri, amazi ndetse n’amashanyarazi. Murumva rero ko hatabayeho ubufatanye mu kurwanya abanyereza imisoro igihugu nta terambere cya geraho.”

    Amasezerano y’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba, mu ngingo yayo 199 avuga ko imodoka ifashwe yambukiranya imipaka itwaye ibicuruzwa bya magendu, umushoferi acibwa amande ya 5000$, imodoka n’ibicuruzwa bigafatwa naho nyirabyo agacibwa amande yikubye inshuro cumi imisoro yari anyereje.

    Imibare igaragaza ko ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryagaruje imisoro isaga miriyoni 354Frw mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari 2018-2019.

  • Ibiganiro bihuza Abarundi muri Tanzaniya byasubitswe

    Ibiganiro bihuza Abarundi muri Tanzaniya byasubitswe

    Icyiciro cya gatanu ari nacyo cya nyuma cy’ibiganiro bigamije kurangiza ibibazo bya politiki mu Burundi cyatangiye kuri uyu wa gatatu, ariko leta y’u Burundi ivuga ko itabyitabira.

    Ni ibiganiro biri kubera mu mujyi wa Arusha uri mu majyaruguru ya Tanzaniya, ariko kuri ubu bikaba byasubitswe bikimurirwa ku wa kane.

    Abanyamakuru bavuga ko abahuza bari kugerageza kwinginga leta y’u Burundi ngo yisubireho yitabire ibi biganiro.

    Byitezweho gufasha mu gukuraho ugucikamo ibice muri politiki, kwakurikiye igikorwa kitavuzweho rumwe cya Perezida Pierre Nkurunziza cyo kwiyamamariza manda ya gatatu mu mwaka wa 2015.

    Ibikorwa byo kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi byakurikiyeho, byahitanye abarenga 1000 naho abagera ku bihumbi 500 barahunga, ndetse haba n’igerageza ryo guhirika ubutegetsi ryaje kuburizwamo.

    Leta y’u Burundi ivuga ko nta muntu n’umwe uyihagarariye yohereza muri ibi biganiro kuko ivuga ko uku kwezi kwa cumi ari ukwezi kw’icyunamo mu Burundi.

    Ni ko kwezi Louis Rwagasore wahoze ari minisitiri w’intebe yishwemo mu mwaka wa 1961. Melchior Ndadaye, wabaye Perezida w’u Burundi, na we yishwe muri uku kwezi kwa cumi mu mwaka wa 1993.

    Ariko ku Barundi benshi, uru ni urwitwazo rutumvikana rwo kutitabira ibiganiro byitezweho gucyemura ibibazo bikomeye byo kutavuga rumwe muri politiki.

    Mu cyumweru gishize, leta y’u Burundi yashinje Pierre-Célestin Ndikumana, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, kugerageza kwica Perezida Nkurunziza.

    Bwana Ndikumana yahakanye icyo kirego, avuga ko kiri mu mugambi mubisha wo kumutera ubwoba.

    Perezida Nkurunziza yavuze ko atazongera kwiyamamaza mu matora ya perezida ataha ateganyijwe mu mwaka wa 2020, ariko ibibazo muri politiki y’iki gihugu n’ubu ntibiracyemuka.

  • Somaliya: Intambara zishingiye ku moko zahitanye abagera kuri 30

    Somaliya: Intambara zishingiye ku moko zahitanye abagera kuri 30

    Abantu bagera kuri 30 barishwe ubwo imitwe y’abarwanyi idacana uwaka yashyamiranaga mu ntara ya Sool mu majyaruguru ya Somaliya; nkuko byatangajwe n’abahatuye ndetse n’ubuyobozi muri iki gihugu ejo ku wa kabiri.

    Amakuru ava mu bashinzwe ubuzima  avuga ko abantu barenga 90 bakomeretse, bamwe muri bo ari  abaturage  bahitanwe n’amasasu.

    Abdirashid Husein Arab, umuyobozi w’intara ya Sool, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko iyo mirwano yatewe n’ubushyamirane bumaze igihe kinini bushingiye ku kurwanira amasambu hamwe n’inzuri z’amatungo.

    Leta ya Somaliya yasabye impande zombi zihanganye guhagarika intambara no gutangira ibiganiro by’amahoro.

     

  • Trump yemeza ko ihishira ry’iyicwa rya Khashoggi ari ryo “ryakoranywe ubuswa cyane ryabayeho mu mateka”

    Trump yemeza ko ihishira ry’iyicwa rya Khashoggi ari ryo “ryakoranywe ubuswa cyane ryabayeho mu mateka”

    Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko ihishira rya Arabie Saoudite ry’iyicwa ry’umunyamakuru Jamal Khashoggi ari ryo “ryakoranywe ubuswa cyane ryabayeho mu mateka”.

    Yongeyeho ko uwo ari we wese wacuze umugambi wo kwica uyu munyamakuru “yagombye guhura n’akaga gakomeye”.

    Nyuma yaho gato, Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta y’Amerika, yavuze ko Amerika “izahana ababigizemo uruhare” kandi ko Amerika yakuyeho impapuro z’inzira zo kujya muri Amerika ku bantu 21 bacyekwaho kwica Bwana Khashoggi.

    Amerika imaze igihe yotswa igitutu ngo ikarire inshuti yayo Arabie Saoudite.

    Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu biro bye bya White House, Bwana Trump yagize ati:

    “Ku ikubitiro bagize igitekerezo kibi, bagishyira mu bikorwa n’ubuswa bwinshi kandi n’uburyo babihishiriye ni bwo bwakoranywe ubuswa cyane mu mateka yo guhishira.”

    “Uwari we wese wagize icyo gitekerezo, ndatekereza ko ari mu kaga gakomeye. Kandi yagombye kuba mu kaga gakomeye.”

    Arabie Saoudite yagiye itanga amakuru avuguruzanya ku byabaye kuri Bwana Khashoggi, wabaga muri Amerika akaba n’umwanditsi mu ishami ry’ibitekerezo bwite by’umwanditsi mu kinyamakuru The Washington Post.

    Nyuma y’ibyumweru Arabie Saoudite ivuga ko akiri muzima, abategetsi ba Arabie Saoudite ubu noneho bavuga ko Bwana Khashoggi wari ufite imyaka 59 y’amavuko yishwe n’intasi zayo zataye umurongo ubwo yajyaga muri ambasade y’iki gihugu muri Turukiya ku itariki ya kabiri y’uku kwezi kwa cumi.

    Icyo gihe yari yagiye gushaka ibyangombwa bimwemerera gukora ubukwe n’umukobwa wo muri Turukiya, nyuma yo gutandukana n’uwari umugore we.

    Aya magambo Bwana Trump yavuze ku wa kabiri, ni yo atyaye cyane amaze kuvuga kugeza ubu anenga abategetsi ba Arabie Saoudite, ariko yakomeje kugaragaza ko Arabie Saoudite ari inshuti y’Amerika.

    Mu kindi kiganiro yahaye by’umwihariko ikinyamakuru The Wall Street Journal cyatangajwe ku wa kabiri nijoro, Bwana Trump yavuze ko atakwemeza ko umwami Salman wa Arabie Saoudite yaba yari azi mbere y’igihe ko Bwana Khashoggi agiye kwicwa.

  • DRC: Abaturage banengwa kugaba ibitero ku baganga baje kuvura Ebola

    DRC: Abaturage banengwa kugaba ibitero ku baganga baje kuvura Ebola

    Mu duce dutandukanye tw’Intara ya Kivu ya Ruguru, abaganga bahagiye guhangana na Virus ya Ebola bagabwaho ibitero n’abaturage, ndetse baherutse kwica abaforomo babiri mu bari baje kubavura.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa mbere tariki 22 Ukwakira, Umuyobozi ukuriye ibikorwa byo kurwanya Ebola muri Minisiteri y’Ubuzima ndetse n’Umuhuzabikorwa ukuriye abaganga bashyizweho ngo bahangane n’iyi ndwara, bavuze ko ibikorwa byabo bibangamiwe n’abaturage babagabaho ibitero.

    Iki kiganiro cyabereye mu gace ka Beni, Dr Bathe Ndjoloko, yavuze ko hashize iminsi ine abaganga babiri bo mu itsinda ryashyiriweho gukora ubutabazi bwihuse ku ndwara ya Ebola, (Unité médicale d’intervention rapide, UMIR) bo mu ngabo za Congo Kinshasa, FARDC biciwe ahitwa Butembo n’abantu bitwaje intwaro ndetse ngo hari n’abandi baganga bakomerekejwe.

    Ati “Ahantu hose dukorera, Beni, Butembo, Mangina n’ahandi twagabweho ibitero inshuro hagati y’eshatu n’enye mu cyumweru, birakabije. Dufashe Beni honyine, nta cyumweru gishize tutagabweho ibitero bitandukanye. Ibi rwose birababaje, abantu baje kubatabara, kubavura mushobora kubagabaho ibitero muri ubwo buryo?”

    Uyu muyobozi yamaganye ubu bugizi bwa nabi bwahitanye abaganga babiri muri bariya bita ku barwayi ba Ebola.

    Yagize ati “Twagarutse kuri bagenzi bacu bapfuye, birenze urugero. Hari bagenzi bacu bagera ku 10 bakomerekejwe, abandi barashimuswe, bakuwemo imyambaro bayibatwikira mu maso, urwo rugomo rwose ni rwo abaganga bacu bahura na rwo mu kazi.”

    Mu bice birimo indwara ya Ebola muri Congo Kinshasa ngo haba harakwirakwijwe ibihuha ko abaganga ari bo bazana iyo Virus bakayikwirakwiza.

  • U23: Umukino uzahuza u Rwanda na RDC washyizwe i Rubavu

    U23: Umukino uzahuza u Rwanda na RDC washyizwe i Rubavu

    Umujyi wa Rubavu uhana imbibi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) niwo uzakira umukino uzahuza ibihugu byombi mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23, kizabera mu Misiri umwaka utaha.

    Kuwa Gatatu tariki 14 Ugushyingo 2018 nibwo ingimbi z’Amavubi y’u Rwanda zizahangana n’Ingwe za RDC mu batarengeje imyaka 23.

    Bazaba bahatanira umwanya mu makipe umunani azakina igikombe cya Afurika cy’iki cyiciro, kizabera mu Misiri kuva tariki 8–22 Ugushyingo 2019. Amakipe ane azagera muri ½ azatsindira itike y’imikino Olempiki izabera mu Buyapani.

    Umukino ubanza uzahuza ibi ibihugu by’abaturanyi washyizwe mu mujyi wa Rubavu, wegeranye cyane na Goma ku ruhande rwa RDC. Ni n’umujyi ugendwa cyane n’abanye-Congo.

    Umuvugizi wa FERWAFA Bonnie Mugabe yabwiye IGIHE ko byakozwe mu rwego rwo korohereza abazitabira uyu mukino bavuye mu bihugu byombi.

    Ati “Amavubi ntabwo ari ay’abatuye i Kigali gusa, ni ikipe y’abanyarwanda niyo mpamvu hashyizweho gahunda yo gukinira imikino y’amarushanwa mu mijyi itandukanye y’u Rwanda.”

    “U Rwanda na Congo mu batarengeje imyaka 23 uzabera i Rubavu kuko impande zombi zizoroherwa no kugera kuri stade. Bizaryoshya uyu mukino nta kabuza.”

    Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 byitezwe ko azahuriramo abakinnyi bavutse nyuma ya 1997, bafite imyaka 21 ubu byatuma bageza mu mikino Olempike 2020 bakiri munsi y’imyaka 23.

    Uyu mukino wimuriwe mu ntara ukurikira undi uzahuza Amavubi makuru na Repubulika ya Centrafrique mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun.

    Uyu mukino uzabera kuri Stade Huye ku wa 16 Ugushyingo 2018 saa 15h30.

  • Ubushinwa bwatashye ikiraro cyambere ku Isi

    Ubushinwa bwatashye ikiraro cyambere ku Isi

    Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa yafunguye ku mugaragaro iteme ryambukiranya inyanja rya mbere mu burebure ku isi, nyuma y’imyaka icyenda yari ishize ibikorwa byo kuryubaka bitangiye.

    Ubariyemo n’imihanda igana kuri iri teme, iri teme rifite uburebure bwa kilometero 55. Rihuza Hong Kong n’imijyi ya Macau na Zhuhai.

    Ryuzuye ritwaye agera hafi kuri miliyari 20 z’amadolari y’Amerika.

    Imirimo yo kuryubaka yagiye inyuzamo igacyerererwa. Ryakabaye ryaratashywe mu mwaka wa 2016.

    Ubwubatsi bwaryo bwagiye bukomwa mu nkokora n’ibibazo by’umutekano. Abategetsi bavuga ko abakozi 18 bapfiriye mu mirimo y’ubwubatsi bwaryo.

    Bwana Xi yitabiriye ibirori byo gutaha ku mugaragaro iri teme byabereye i Zhuhao, ari kumwe n’abategetsi ba Hong Kong na Macau.

    Kuri uyu wa gatatu, hari umubare muto wa za bisi zatangiye kugenda kuri iri teme.

    Ni iki kidasanzwe kuri iri teme?

    Rihuza imijyi itatu y’ingenzi iri ku nkengero y’inyanja iri mu gice cy’amajyepfo y’Ubushinwa ari yo Hong Kong, Macau na Zhuhai.

    Iri teme ryubatse ku buryo nta mitingito y’isi n’imiyaga yarihungabanya.

    Ryubakishijwe toni ibihumbi 400 z’ibyuma, bivuze ko ibi byuma byifashishijwe mu kuryubaka byakubaka iminara 60 nka Tour Eiffel wo mu Bufaransa.

    Ni iki abantu bari kurivugaho?

    Abategetsi b’Ubushinwa bavuga ko biteze ko iri teme rizongera ubukungu, rikinjiza arenga ‘tiriyari’ imwe y’amadolari y’Amerika buri mwaka.

    Ariko Tanya Chan, umudepite wo muri Hong Kong, yabwiye ishami rya BBC ritangaza amakuru mu Gishinwa ko afite amakenga ko ibyo bizashoboka, mu gihe atari buri modoka yose yemerewe kurinyuraho usibye izahawe uruhushya.

    Ku ikubitiro, abategetsi b’Ubushinwa bateganyaga ko imodoka 9200 ari zo zizajya zinyura kuri iri teme buri munsi, gusa nyuma hakazabaho  kugabanya uwo mubare nyuma yaho hubakiwe indi mihanda muri ako karere.

    Umushinga wo kuryubaka wagiye unengwa cyane.

    Bimwe mu bitangazamakuru byo mu Bushinwa byaribatije izina ry”iteme ry’urupfu”.

    Abantu bagera ku icyenda bapfiriye mu bikorwa byo kuryubaka mu gice cya Hong Kong, kandi abategetsi babwiye ishami rya BBC ritangaza amakuru mu Gishinwa ko hari abandi icyenda nabo bapfiriye mu Bushinwa.

    Abandi bakozi babarirwa mu magana nabo bakomerecyeye mu bwubatsi bw’iri teme.

    Habayeho n’impungenge zijyanye n’ibidukikije, aho bamwe mu mpirimbanyi zita ku bidukikije bavuga ko ubwubatsi bw’iri teme bwahungabanyije ubuzima bw’ibinyabuzima byo mu nyanja.