U23: Umukino uzahuza u Rwanda na RDC washyizwe i Rubavu

Umujyi wa Rubavu uhana imbibi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) niwo uzakira umukino uzahuza ibihugu byombi mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23, kizabera mu Misiri umwaka utaha.

Kuwa Gatatu tariki 14 Ugushyingo 2018 nibwo ingimbi z’Amavubi y’u Rwanda zizahangana n’Ingwe za RDC mu batarengeje imyaka 23.

Bazaba bahatanira umwanya mu makipe umunani azakina igikombe cya Afurika cy’iki cyiciro, kizabera mu Misiri kuva tariki 8–22 Ugushyingo 2019. Amakipe ane azagera muri ½ azatsindira itike y’imikino Olempiki izabera mu Buyapani.

Umukino ubanza uzahuza ibi ibihugu by’abaturanyi washyizwe mu mujyi wa Rubavu, wegeranye cyane na Goma ku ruhande rwa RDC. Ni n’umujyi ugendwa cyane n’abanye-Congo.

Umuvugizi wa FERWAFA Bonnie Mugabe yabwiye IGIHE ko byakozwe mu rwego rwo korohereza abazitabira uyu mukino bavuye mu bihugu byombi.

Ati “Amavubi ntabwo ari ay’abatuye i Kigali gusa, ni ikipe y’abanyarwanda niyo mpamvu hashyizweho gahunda yo gukinira imikino y’amarushanwa mu mijyi itandukanye y’u Rwanda.”

“U Rwanda na Congo mu batarengeje imyaka 23 uzabera i Rubavu kuko impande zombi zizoroherwa no kugera kuri stade. Bizaryoshya uyu mukino nta kabuza.”

Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 byitezwe ko azahuriramo abakinnyi bavutse nyuma ya 1997, bafite imyaka 21 ubu byatuma bageza mu mikino Olempike 2020 bakiri munsi y’imyaka 23.

Uyu mukino wimuriwe mu ntara ukurikira undi uzahuza Amavubi makuru na Repubulika ya Centrafrique mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun.

Uyu mukino uzabera kuri Stade Huye ku wa 16 Ugushyingo 2018 saa 15h30.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *