Blog

  • Kirehe: Gitifu akurikiranyweho gufungira abaturage mu kagari no kubakubita

    Kirehe: Gitifu akurikiranyweho gufungira abaturage mu kagari no kubakubita

    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gatore bufatanyije n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, bari gukurikirana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwantore, Umurenge wa Gatore mu Karere ka Kirehe, nyuma yo kuvugwaho gufunga no gukubita abaturage.

    Abaturage bavuga ko bakubiswe na Gitifu Dusingizimana Emmanuel ni 11, biganjemo abakora imirimo yo kwambutsa abantu amatungo n’ibicuruzwa babavana mu Rwanda bajya muri Tanzania, bakongera kubagarura.

    Bivugwa ko bafatiwe mu byaha birimo kwambutsa inka bazijyana muri Tanzania.

    Bafashwe kuwa Gatatu barazwa mu biro by’Akagari nyuma baza gufungurwa. Bavuga ko baraye bakubitwa na Gitifu w’Akagari afatanyije na Dasso ndetse kugira ngo bafungurwe bagacibwa ibihumbi 20Frw.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatore, Iyamuremye Antoine yabwiye Itangazamakuru ko aba baturage bafunzwe bakarazwa mu Kagari ijoro rimwe ariko icyo kubakubita cyo kizemezwa n’ibyemezo bya muganga.

    Yagize ati “Habayeho gufata abaturage bafite ibyaha, kubera ko kariya kagari gahana imbibi n’u Burundi na Tanzania, ubwo rero hari abantu baba mu mazi bakora akazi ko kwambutsa abagenda muri ibyo bihugu.”

    “Ni ukuvuga ngo abafashwe ni abo bantu babambutsa, ikosa ryakozwe ni uko batamenyesheje ubuyobozi bwo hejuru barangije baraza abantu mu kagari.”

    Icy’uko aba baturage bavuga ko bakubishwe na Gitifu afatanyije na Dasso, Iyamuremye yavuze ko icyakozwe ari uko RIB yahise ijya gukurikirana iki cyaha.

    Yagize ati “Icyo twakoze abo baturage bose kuko twari kumwe na RIB, ejo bajyanwe kwa muganga dutegereje icyo igisubizo cya muganga kizagaragaza kuwa Mbere.”

    Gitifu Iyamuremye yakomeje avuga ko kugeza ubu uyu muyobozi uvugwaho gukubita akanafunga abaturage ari gukorwaho iperereza mu rwego rwo kugira ngo niba ahamwa n’icyaha ahanwe n’amategeko.

    Src:Igihe

  • Sudan y’Epfo: Machar yagarutse  i Juba yakiranwa icyubahiro

    Sudan y’Epfo: Machar yagarutse i Juba yakiranwa icyubahiro

    Riek Machar utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Salva Kiir muri Sudani y’Epfo, kuri uyu wa kabiri, yongeye kugera mu Murwa Mukuru wa Sudani y’epfo Juba, nyuma y’imyaka ibiri aba muri Africa y’epfo aho yahungiye nyuma y’imirwano yongeye kubura muri 2016.

    Machar yakiriwe na Perezida Kiir yahoze abereye Visi Perezida bakaza kwangana ndetse bikaviramo igihugu intambara.

    AFP itangaza ko kuri uyu wa Gatatu bombi bari bugirane ibiganiro biri bunoze uburyo Riek Machar yatangira akazi nka Visi Perezida wungirijwe n’abandi batatu.

    Iyi ntambwe itewe nyuma y’amasezerano yo muri Nzeri yasinyiwe mu biganiro byabereye Addis Ababa muri Ethiopia.

    Ibi biganiro byabanjirijwe n’ibindi byari bigamije gushyiraho ubutegetsi busangiwe.

    Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir Bashir na Perezida Yoweri Kaguta Museveni bari mu bagize uruhare rukomeye muri ibyo biganiro.

    Abari hafi ya Machar bemeza ko nyuma y’ibi biganiro by’uyu munsi aguma mu gihugu kuko noneho ngo yizeye umutekano we.

    Intambara yo muri Sudani y’Epfo yatangiye muri 2013, nyuma gato yo kwiyomora kuri Sudani. Perezida Kiir yashinjaga Machar gushaka kumuhirika ku butegetsi.

    Hari abasesenguzi bemeza ko intambara hagati y’ingabo za Leta ya Kirr n’iz’inyeshyamba za Riek Machar idashingiye gusa ku bwumvikane buke hagati y’aba bombi ahubwo ifite n’ishingiro mu moko.

    Ngo aba Dinka bo ku ruhande rwa Salva Kirr baheje mu nzego za Leta no mu ngabo aba Nuer bo kwa Riek Machar.

    Kugeza ubu ngo abaturage 380,000 bamaze kugwa muri iriya ntambara naho abagera kuri miliyoni ebyiri bavuye mu byabo.

    mu gihe abasaga miliyoni ebyiri n’igice bahunze.

     

  • Muhanga: Uwishe umwana we amukase ijosi yasabiwe gufungwa burundu

    Muhanga: Uwishe umwana we amukase ijosi yasabiwe gufungwa burundu

    Ubushinjacyaha bwasabiye igihano cy’igifungo cya burundu  umugore witwa  Mukashyaka Clenia  ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umwana yibyariye  w’umuhungu wari ufite imyaka icyenda n’amezi n’amezi abiri.

    Iki cyaha giteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

    Urukiko ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije dosiye iregwamo  uyu mugore Mukashyaka, icyaha cy’ubwicanyi, iburanisha rikaba ryarabereye aho yakoreye icyaha mu murenge wa Ngamba, Akagali ka Kazirabonde, Umudugudu wa Gitwa.

    Mukashyaka Clenia akurikiranyweho n’ Ubushinjacyaha  kuba  yarishe umwana we w’umuhungu ufite imyaka 9 n’amezi abiri.  Umwana se akaba yari yaramutwaye maze Mukashyaka apanga kuzamwica abanza kujya kugura umuhoro araza arawutyaza arawubika,  ava aho yari atuye mu murenge wa Ngamba ajya kuzana umwana mu murenge wa Rukoma.

    Ubwo yamugezaga mu rugo byageze nijoro abyutsa umwana amujyana munsi y’inzu ahantu yari yashashe amakoma amuryamishaho amutema ijosi kugeza ritandukanye n’igihimba.

    Nk’uko ubushinjacyaha bukuru bwabitangaje bubicishije ku rubuga rwabwo rwa interneti, ngo Mukashyaka avuga ko yishe umwana we kuko yabonaga abayeho mu buzima bubi. Yaburanye yemera icyaha, akanasaba imbabazi .

    Kubera uburemere bw’icyaha akurikiranyweho n’ingaruka cyateje, n’ubugome ndengakamere yagikoranye, Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu.

  • Ubuhinde bwamuritse ishusho ya mbere ndende ku isi

    Ubuhinde bwamuritse ishusho ya mbere ndende ku isi

    Ubuhinde bwamuritse ishusho ya mbere ndende kurusha andi mashusho ku isi. Kuyubaka byatwaye agera kuri miliyoni 430 z’amadolari y’Amerika.

    Iyi shusho ifite uburebure bwa metero 182, yubatse muri leta ya Gujarat iri mu burengerazuba bw’Ubuhinde, ikaba ikoze muri bronze.

    Yubatswe nk’urwibutso rw’umutegetsi Sardar Vallabhbhai Patel, waharaniye ubwigenge bw’Ubuhinde, wavukiye muri iyo leta ya Gujarat.

    Ni we wabaye minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa mbere w’Ubuhinde ndetse aba na minisitiri w’intebe wungirije.

    Narendra Modi, minisitiri w’intebe w’Ubuhinde, yavuze ko iyi “shusho y’ubumwe” izakurura ba mukerarugendo.

    Iyi shusho yo mu Buhinde ibonwa nk’igikorwa cya Bwana Modi ku giti cye

    Ariko rubanda ivuga ko uku ari ugupfusha ubusa imari ya leta [iva no mu misoro ya rubanda], ikavuga ko ayo mafaranga yashoboraga gukoreshwa ibindi by’ingirakamaro kurushaho.

    Bwana Modi, wayoboye ibirori byo kumurika iyi shusho, yavuze ko ari “ikimenyetso cy’ubunyangamugayo n’ishyaka by’Ubuhinde”.

    Indege z’igisirikare kirwanira mu kirere cy’Ubuhinde zamishagiraga indabo kuri iyo shusho, yatekerejwe ndetse ikubakwa na Ram V Sutar, umwubatsi w’amashusho wamamaye w’Umuhinde.

    Ibitangazamakuru byo mu Buhinde byatangaje ko abapolisi babarirwa mu bihumbi bagabwe muri ako karere, kagiye kibasirwa n’ibikorwa by’urugomo ndetse n’imyigaragambyo hamaganwa iyo shusho.

    Ku wa kabiri, polisi yafunze abahinzi n’impirimbamyi bari bari kwamagana iyo shusho.

    Iyi shusho yari yarahindutse ahantu abahinzi bo muri aka gace bateraniraga basaba indishyi ku butaka bwabo bwagiye bwigarurirwa na leta ikabukoresha mu mishinga itandukanye, irimo no kubaka uru rwibutso.

    Amakuru avuga ko leta ya Gujarat yarishye arenga kimwe cya kabiri cy’amafaranga yo kubaka iyi shusho, mu gihe asigaye yatanzwe na leta y’Ubuhinde, andi akaba yaragiye ava mu misanzu y’abaturage.

    Iyi shusho ibonwa nk’umushinga wa Bwana Modi ku giti cye. We, cyo kimwe na Patel, bavukiye muri iyi leta ya Gujarat. Mu mwaka wa 2010, ubwo yari minisitiri mukuru muri iyi leta ya Gujarat, ni bwo Bwana Modi yatanze isoko ryo kubaka iyi shusho.

    Narendra Modi, minisitiri w’intebe w’Ubuhinde, yavuze ko iyi “shusho y’ubumwe” izakurura ba mukerarugendo

    Ifite uburebure bujya kungana hafi n’ishuro ebyiri z’ishusho ya Statue of Liberty iri i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

    Ndetse yarenze uburebure bw’ishusho ya Spring Temple Buddha yo mu Bushinwa ifite uburebure bwa metero 128, yari isanzwe ari yo ndende kurusha andi mashusho ku isi.

    Ariko iyi shusho yo muri leta ya Gujarat bisa nkaho itazaramba ku mwanya w’ishusho ndende ku isi.

    Muri leta ya Maharashtra, imwe mu zigize Ubuhinde, hari kubakwa ishusho yo kwibuka umwami Shivaji wari indwanyi, bigereranywa ko izaba ifite uburebure bwa metero 190.

  • Muri Uganda hatahuwe impunzi 300 000 za baringa

    Muri Uganda hatahuwe impunzi 300 000 za baringa

    Ubugenzuzi bwatahuye muri Uganda ko hari impunzi zibarirwa mu bihumbi 300 zirenga ku mubare nyakuri w’izo iki gihugu gucumbikiye.

    Ibarura rihuriweho na Guverinoma ya Uganda n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR, ryerekanye ko iki gihugu gicumbikiye impunzi miliyoni 1.1.

    Nk’uko The East African yabitangaje, iri barura ryakozwe nyuma y’aho abayobozi bashyizwe mu majwi kubeshya imibare kugira ngo inkunga y’ibiribwa itangwa n’abagiraneza inyerezwe.

    Itangazo rihuriweho na Ministiri w’Intebe, UNHCR n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa ryagize riti “Imibare y’impunzi zose, zagenzuwe zabaruwe hakoreshejwe ikoranabuhanga ni miliyoni 1.1 muri miliyoni 1.4 twari twiteze.”

    Rikomeza rivuga ko abo babaruwe bagize 75% y’abari batse ubuhungiro muri Uganda mbere y’ibarura ryatangiye muri Werurwe 2018.

    Rivuga ko imibare y’abatashye iwabo cyangwa abitabye Imana nayo yamaze kwegeranywa.

    Itangazo risobanura ko isesengura ryimbitse ku byagaragajwe n’iri barura rizajya hanze vuba, hakanagaragazwa abasaba ubuhungiro n’impunzi ziri muri Uganda.

    Uganda icumbikiye impunzi ziganjemo izo mu karere, zirimo izituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo n’u Burundi.

    Imiryango nterankunga yashyizeho uburyo bushya bwo gutanga ibiribwa hagamijwe gukoma mu nkokora ababinyereza ndetse no guhinduranya amafunguro.

    Buri mpunzi yakira imfashanyo igomba kuba yarabaruwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, igaragaza imyirondoro ye.

  • I Berlin: Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ka Volkswagen itunganyiriza imodoka mu Rwanda

    I Berlin: Perezida Kagame yagarutse ku kamaro ka Volkswagen itunganyiriza imodoka mu Rwanda

    Perezida Kagame avuga ko kuba uruganda rwa Volkswagen rwaratangiye gukorera mu Rwanda ari ikimeyetso cy’ibishoboka ndetse ko uburyo rukoramo bwatuye haza n’abandi bashoramari.

    Mu nama izwi nka ‘G20 Investment Summit’ Perezida Kagame yitabiriye i Berlin mu Budage, yahurije hamwe abashoramari bo mu Budage n’ibihugu bya Afurika biri mu mikoranire n’ibihugu 20 bikize ku Isi, muri gahunda izwi nka G20 Compact with Africa, yavuze ku mikorere y’uru ruganda rwa Volkswagen rwatangiye gukorera mu Rwanda.

    Ku wa Gatatu tariki ya 27 Kamena 2018, nibwo Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro uruganda rw’Abadage rwa Volkswagen ruzajya tuteranyiriza imodoka mu Rwanda.

    Ni umuhango wabereye kuri uru ruganda ruherereye mu gace kagenewe inganda  i Masoro mu Karere ka Gasabo. Perezida Kagame akaba yarahavugiye ko yamenye ubwenge abona bwa mbere imodoka y’uru ruganda [Imodoka izwi nka Gikeri] by’umwihariko rukaba ari narwo rwabaye urwa mbere mu guteranyiriza imodoka mu Rwanda.

    Muri iyi nama yitabiriye i Berlin, Perezida Kagame yavuze ko ururyo uru ruganda rukoresha bwakuruye n’abandi bashoramari, ati “Uburyo Volkswagen ikoresha bwatumye haza abandi bashoramari nka Siemens n’abandi. Ariko ibi byose ntibyakora hatabayeho ubufatanye n’abaturage bacu mu mpano zabo zitandukanye”.

    Akomeza avuga ko akamaro ka Volkswagen atari uguteranyiriza imodoka mu Rwanda gusa, ati “Volkswagen ntabwo iteranyiriza imodoka mu Rwanda gusa ahubwo irubaka ahazaza h’ubucuruzi mu gutwara abantu n’ibintu hatangijwe ibidukikije”.

    Perezida Kagame avuga ko uru ruganda rudafite inyungu ku Banyarwanda gusa, ahubwo ko ari n’inyungu ku bihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika, u Budage,…

    Ati “Volkswagen Rwanda ikoresha Abanyarwanda n’abandi batandukanye bava muri Afurika y’i Burasirazuba.Inteko Nyobozi yayo irimo Abanyarwanda bize hano mu Budage ndetse ikigo cy’ishoramari cy’urubyiruko kirimo gufasha muri gahunda y’uburyo busangiwe bwo gutwara abantu”.

    Perezida Kagame yavuze ko iyi Nama ya ‘G20 Compact with Africa’ iziye igihe kugira ngo ifashe mu gushimangira iterambere rya Afurika rishingiye ku ishoramari, iyi gahunda ngo yubakiye ku mubano Afurika ifitanye n’u Budage, Ubumwe bw’u Burayi, n’abandi bafatanyabikorwa bo muri G20, ndetse n’izindi gahunda ifitanye na Banki y’Isi hamwe na Banki Nyafurika itsura Amajyambere.

    Ibihugu 12 bya Afurika byitabiriye iyi nama biri muri gahunda ya Compact with Africa, ni Rwanda, Misiri, Ethiopia, Ghana, Guinea, Benin, Côte d’Ivoire, Maroc, Tunisia, Togo, Burkina Faso na Sénégal.

    Naho ku ruhande rwa G20, igizwe n’ibihugu 19 aribyo u Bufaransa, u Budage, u Buhinde, Indonesia, u Butaliyani, u Buyapani, Koreya y’Epfo, Mexique, u Burusiya, Afurika y’Epfo, Turikiya, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Argentine, Australia, Brazil, Canada, u Bushinwa na Arabia Saoudite.

  • Ku myaka 17, yakowe inka 500 n’imodoka za V8 eshatu

    Ku myaka 17, yakowe inka 500 n’imodoka za V8 eshatu

    Umuherwe witwa Kok Alat, yatanze inkwano y’inka 500 ndetse n’imodoka eshatu za V8, ku mukobwa w’imyaka 17 y’amavuko witwa Nyalong, wo muri Sudani y’Amajyepfo.

    Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo muri iki gihugu, ngo Nyalong Jalang w’imyaka 17 y’amavuko akomoka mu gace ka Awerial akaba azwi ku izina rya Yirol, abagabo batanu bakaba aribo bahataniraga kwegukana uyu mwari.

    Visi Guverineri muri Leta ya Lakes, David Mayom Riak, avuga ko ubusanzwe umukobwa akobwa hagati y’inka 20 na 40 muri aka gace, ko uyu muherwe we yakoze agashya ko gutanga 500 ndetse n’imodoka kugira ngo yegukanye umutima w’uyu mwari w’uburanga.

    Uwitwa Kwabena Frimpong Manso, uzwi cyane mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, arabaza inka Nyalong yaba yakowe zose hamwe, n’imdoka zibazwe mu nka.

    Yagize ati “yitwa Nyalong Ngong Deng Jalang, yakowe inka 500 n’imodoka eshatu za V8, akomoka muri Awerial, mu cyahoze ari Leta ya lac, muri Sudani y’Epfo, abagabo batanu bahataniraga kumurongora, … mu bahataniraga kumwegukana harimo komiseri wa Awerial, na Visi Guverineri mu Burasiraziba bwa leya ya Lac. Niba mwakurikiye iri siganwa, ni inka zingahe zaba zatanzwe ngo arongorwe”.

    Ikinyamakuru Edge.ug, cyatangaje ko uyu mukobwa yaba yakowe inka zisaga ibihumbi 21. Kok Alat wegukanye uyu mukobwa ngo ni umushoramari ukomeye, asanzwe afite abagore icyenda, ngo akaba afite ibikorwa by’ishoramari muri Kenya no muri Sudani y’Epfo.

  • Drone zatangiye gukoreshwa mu buhinzi mu Rwanda

    Drone zatangiye gukoreshwa mu buhinzi mu Rwanda

    Leta y’ u Rwanda yatangiye gukusanya amakuru y’ ubutaka buhinzweho ikoresheje utudege tutagira abapilote drone, bamwe mu baturage ngo n’ ubwo ari ubwa mbere babonye drone bazifitiye icyizere.

    Iki gikorwa cyatangiriye mu karere ka Kamonyi, kuri uyu wa Mbere tariki 29 Ukwakira 2018, kizakomereza no mu tundi turere twose tw’ u Rwanda.

    Umwe mubayobozi asobanura umusaruro uzava mu gukoresha drone mu buhinzi yagize ati “Bizafasha kumenyani ubuso bugana buhinzeho ibishyimbo, ni ubuso bungana ibigori. Goronome aho yicaye mu biro azajya areba ku mashusho ya satellite arebe mu gishanga arebe ahatari icyatsi habaye umutuku akurikirane hakiri kare”.

    Abaturage babonye drone bwa mbere , bakazibona zirimo gufotora imyaka yabo bavuze ko bazifitiye ikizere kuko Leta y’ u Rwanda nta kibi yategurira abaturage bayo.

    Umwe ati “Twabibonye biguruka mu kirere nk’ indege, nubwo batadusobanuriye ariko ndumva ari ibyiza badushakira atari ibibi Leta iradukunda”

    Amashusho azafatwa na za drone azafasha u Rwanda kumenya ingano y’ ubuso buhingwa no kumenya umusaruro nyakuru u Rwanda rubona ku mwero. Aya makuru kandi azifashishwa n’ impuguke zikora ubushakashatsi ku buhinzi nk’ uko byatangajwe na Radiyo Rwanda.

    U Rwanda rwatangiye gukoresha izi ndege zitagira abapilote mu mpera za 2017, zikaba zakoreshwa mu buvuzi zigeza amaraso mu bitaro 19

     

  • Lopetegui watozaga Real Madrid yirukanywe

    Lopetegui watozaga Real Madrid yirukanywe

    Real Madrid yatandukanye n’uwari umutoza wayo ukomoka muri Umunya-Espagne, Julen Lopetegui, nyuma yo kunyagirwa na mukeba FC Barcelone mu mpera z’icyumweru gishize.

    Uyu mutoza w’imyaka 52 yari yahawe akazi tariki 1 Nyakanga 2018 avuye mu ikipe y’igihugu ya Espagne yiteguraga igikombe cy’isi, asabwa gusimbura Zinedine Zidane akegukana ibikombe bitandukanye iyi kipe yegukanye UEFA Champions League iheruka iri guhatanira.

    Ntabwo yatangiye neza kuko imikino yatsinze n’iyo yatsinzwe birangana. Mu mikino 14 yamaze atoza Real Madrid yatsinzemo itandatu, atsindwamo itandatu anganya ibiri. Ikipe ye yinjije ibitego 21 ariko nayo yinjizwa ibitego 20.

    Muri iyi harimo n’umukino wa shampiyona baheruka kunyagirwamo na FC Barcelona ibitego 5-1 kandi idafite kabuhariwe wayo Lionel Messi.

    Uyu musaruro utari mwiza niwo watumye uyu mutoza yerekwa umuryango n’inama y’abayobozi ya Real Madrid yateranye kuri uyu wa mbere iyobowe na Florentino Pérez Rodríguez, umuyobozi mukuru w’iyi kipe.

    Real Madrid igiye kuba itozwa na Santiago Hernán Solari Poggio usanzwe atoza ikipe y’ingimbi ‘Real Madrid Castilla’.

    Uyu munya-Argentina wakiniye Real Madrid kuva 2000 kugera 2005 yahawe ikipe by’agateganyo mu gihe bivugwa ko Antonio Conte wirukanywe muri Chelsea ariwe ushobora kuyihabwa mu minsi mike iri imbere.