Ubushinwa bwatashye ikiraro cyambere ku Isi

Perezida Xi Jinping w’Ubushinwa yafunguye ku mugaragaro iteme ryambukiranya inyanja rya mbere mu burebure ku isi, nyuma y’imyaka icyenda yari ishize ibikorwa byo kuryubaka bitangiye.

Ubariyemo n’imihanda igana kuri iri teme, iri teme rifite uburebure bwa kilometero 55. Rihuza Hong Kong n’imijyi ya Macau na Zhuhai.

Ryuzuye ritwaye agera hafi kuri miliyari 20 z’amadolari y’Amerika.

Imirimo yo kuryubaka yagiye inyuzamo igacyerererwa. Ryakabaye ryaratashywe mu mwaka wa 2016.

Ubwubatsi bwaryo bwagiye bukomwa mu nkokora n’ibibazo by’umutekano. Abategetsi bavuga ko abakozi 18 bapfiriye mu mirimo y’ubwubatsi bwaryo.

Bwana Xi yitabiriye ibirori byo gutaha ku mugaragaro iri teme byabereye i Zhuhao, ari kumwe n’abategetsi ba Hong Kong na Macau.

Kuri uyu wa gatatu, hari umubare muto wa za bisi zatangiye kugenda kuri iri teme.

Ni iki kidasanzwe kuri iri teme?

Rihuza imijyi itatu y’ingenzi iri ku nkengero y’inyanja iri mu gice cy’amajyepfo y’Ubushinwa ari yo Hong Kong, Macau na Zhuhai.

Iri teme ryubatse ku buryo nta mitingito y’isi n’imiyaga yarihungabanya.

Ryubakishijwe toni ibihumbi 400 z’ibyuma, bivuze ko ibi byuma byifashishijwe mu kuryubaka byakubaka iminara 60 nka Tour Eiffel wo mu Bufaransa.

Ni iki abantu bari kurivugaho?

Abategetsi b’Ubushinwa bavuga ko biteze ko iri teme rizongera ubukungu, rikinjiza arenga ‘tiriyari’ imwe y’amadolari y’Amerika buri mwaka.

Ariko Tanya Chan, umudepite wo muri Hong Kong, yabwiye ishami rya BBC ritangaza amakuru mu Gishinwa ko afite amakenga ko ibyo bizashoboka, mu gihe atari buri modoka yose yemerewe kurinyuraho usibye izahawe uruhushya.

Ku ikubitiro, abategetsi b’Ubushinwa bateganyaga ko imodoka 9200 ari zo zizajya zinyura kuri iri teme buri munsi, gusa nyuma hakazabaho  kugabanya uwo mubare nyuma yaho hubakiwe indi mihanda muri ako karere.

Umushinga wo kuryubaka wagiye unengwa cyane.

Bimwe mu bitangazamakuru byo mu Bushinwa byaribatije izina ry”iteme ry’urupfu”.

Abantu bagera ku icyenda bapfiriye mu bikorwa byo kuryubaka mu gice cya Hong Kong, kandi abategetsi babwiye ishami rya BBC ritangaza amakuru mu Gishinwa ko hari abandi icyenda nabo bapfiriye mu Bushinwa.

Abandi bakozi babarirwa mu magana nabo bakomerecyeye mu bwubatsi bw’iri teme.

Habayeho n’impungenge zijyanye n’ibidukikije, aho bamwe mu mpirimbanyi zita ku bidukikije bavuga ko ubwubatsi bw’iri teme bwahungabanyije ubuzima bw’ibinyabuzima byo mu nyanja.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *