Trump yemeza ko ihishira ry’iyicwa rya Khashoggi ari ryo “ryakoranywe ubuswa cyane ryabayeho mu mateka”

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko ihishira rya Arabie Saoudite ry’iyicwa ry’umunyamakuru Jamal Khashoggi ari ryo “ryakoranywe ubuswa cyane ryabayeho mu mateka”.

Yongeyeho ko uwo ari we wese wacuze umugambi wo kwica uyu munyamakuru “yagombye guhura n’akaga gakomeye”.

Nyuma yaho gato, Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta y’Amerika, yavuze ko Amerika “izahana ababigizemo uruhare” kandi ko Amerika yakuyeho impapuro z’inzira zo kujya muri Amerika ku bantu 21 bacyekwaho kwica Bwana Khashoggi.

Amerika imaze igihe yotswa igitutu ngo ikarire inshuti yayo Arabie Saoudite.

Ubwo yaganiraga n’abanyamakuru mu biro bye bya White House, Bwana Trump yagize ati:

“Ku ikubitiro bagize igitekerezo kibi, bagishyira mu bikorwa n’ubuswa bwinshi kandi n’uburyo babihishiriye ni bwo bwakoranywe ubuswa cyane mu mateka yo guhishira.”

“Uwari we wese wagize icyo gitekerezo, ndatekereza ko ari mu kaga gakomeye. Kandi yagombye kuba mu kaga gakomeye.”

Arabie Saoudite yagiye itanga amakuru avuguruzanya ku byabaye kuri Bwana Khashoggi, wabaga muri Amerika akaba n’umwanditsi mu ishami ry’ibitekerezo bwite by’umwanditsi mu kinyamakuru The Washington Post.

Nyuma y’ibyumweru Arabie Saoudite ivuga ko akiri muzima, abategetsi ba Arabie Saoudite ubu noneho bavuga ko Bwana Khashoggi wari ufite imyaka 59 y’amavuko yishwe n’intasi zayo zataye umurongo ubwo yajyaga muri ambasade y’iki gihugu muri Turukiya ku itariki ya kabiri y’uku kwezi kwa cumi.

Icyo gihe yari yagiye gushaka ibyangombwa bimwemerera gukora ubukwe n’umukobwa wo muri Turukiya, nyuma yo gutandukana n’uwari umugore we.

Aya magambo Bwana Trump yavuze ku wa kabiri, ni yo atyaye cyane amaze kuvuga kugeza ubu anenga abategetsi ba Arabie Saoudite, ariko yakomeje kugaragaza ko Arabie Saoudite ari inshuti y’Amerika.

Mu kindi kiganiro yahaye by’umwihariko ikinyamakuru The Wall Street Journal cyatangajwe ku wa kabiri nijoro, Bwana Trump yavuze ko atakwemeza ko umwami Salman wa Arabie Saoudite yaba yari azi mbere y’igihe ko Bwana Khashoggi agiye kwicwa.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *