Ibiganiro bihuza Abarundi muri Tanzaniya byasubitswe

Icyiciro cya gatanu ari nacyo cya nyuma cy’ibiganiro bigamije kurangiza ibibazo bya politiki mu Burundi cyatangiye kuri uyu wa gatatu, ariko leta y’u Burundi ivuga ko itabyitabira.

Ni ibiganiro biri kubera mu mujyi wa Arusha uri mu majyaruguru ya Tanzaniya, ariko kuri ubu bikaba byasubitswe bikimurirwa ku wa kane.

Abanyamakuru bavuga ko abahuza bari kugerageza kwinginga leta y’u Burundi ngo yisubireho yitabire ibi biganiro.

Byitezweho gufasha mu gukuraho ugucikamo ibice muri politiki, kwakurikiye igikorwa kitavuzweho rumwe cya Perezida Pierre Nkurunziza cyo kwiyamamariza manda ya gatatu mu mwaka wa 2015.

Ibikorwa byo kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi byakurikiyeho, byahitanye abarenga 1000 naho abagera ku bihumbi 500 barahunga, ndetse haba n’igerageza ryo guhirika ubutegetsi ryaje kuburizwamo.

Leta y’u Burundi ivuga ko nta muntu n’umwe uyihagarariye yohereza muri ibi biganiro kuko ivuga ko uku kwezi kwa cumi ari ukwezi kw’icyunamo mu Burundi.

Ni ko kwezi Louis Rwagasore wahoze ari minisitiri w’intebe yishwemo mu mwaka wa 1961. Melchior Ndadaye, wabaye Perezida w’u Burundi, na we yishwe muri uku kwezi kwa cumi mu mwaka wa 1993.

Ariko ku Barundi benshi, uru ni urwitwazo rutumvikana rwo kutitabira ibiganiro byitezweho gucyemura ibibazo bikomeye byo kutavuga rumwe muri politiki.

Mu cyumweru gishize, leta y’u Burundi yashinje Pierre-Célestin Ndikumana, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, kugerageza kwica Perezida Nkurunziza.

Bwana Ndikumana yahakanye icyo kirego, avuga ko kiri mu mugambi mubisha wo kumutera ubwoba.

Perezida Nkurunziza yavuze ko atazongera kwiyamamaza mu matora ya perezida ataha ateganyijwe mu mwaka wa 2020, ariko ibibazo muri politiki y’iki gihugu n’ubu ntibiracyemuka.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *