Rubavu: Imodoka yafashwe itwaye amabaro 19 ya caguwa ya magendu

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu, RPU, ryafashe imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux yavaga mu Mujyi wa Gisenyi yerekeza mu Mujyi wa Kigali, ipakiye amabaro19 y’imyenda ya caguwa yinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Iyo modoka yafashwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukwakira mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu, ahagana saa yine z’ijoro.

Yari itwawe n’umugabo w’imyaka 37 y’amavuko uvuga ko iyi myenda ari iy’undi yari ayitwaje.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba CIP Gasasira Innocent avuga ko iyi modoka yafashwe n’abapolisi ubwo bari mu muhanda nijoro, bareba imodoka zambukiranya imipaka ndetse banasuzuma ibyo zitwaye.

Yagize ati “Aba bapolisi bakora mu ishami ryo kurwanya magendu, bari mu Murenge wa Rugerero basaka imodoka zose zavaga Rubavu zerekeza Musanze na Kigali maze bahagaritse iyi modoka basanga ipakiye amabaro 19 y’imyenda ya caguwa yinjiye mu gihugu idatanze imisoro isaga 2.000.000 Frw.’’

Mu bisanzwe ibaro imwe y’imyenda ya caguwa yinjira mu gihugu isoze ibihumbi 140 Frw.

CIP Gasasira ashishikariza Abanyarwanda kujya bafasha Polisi bayiha amakuru kugira ngo irwanye ibikorwa nk’ibi bya magendu bidindiza iterambere ry’Igihugu.

Ati “Imisoro n’amahoro nibyo bivamo ibikorwa remezo, birimo ibitaro, imihanda, amashuri, amazi ndetse n’amashanyarazi. Murumva rero ko hatabayeho ubufatanye mu kurwanya abanyereza imisoro igihugu nta terambere cya geraho.”

Amasezerano y’ibihugu bigize umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba, mu ngingo yayo 199 avuga ko imodoka ifashwe yambukiranya imipaka itwaye ibicuruzwa bya magendu, umushoferi acibwa amande ya 5000$, imodoka n’ibicuruzwa bigafatwa naho nyirabyo agacibwa amande yikubye inshuro cumi imisoro yari anyereje.

Imibare igaragaza ko ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ryagaruje imisoro isaga miriyoni 354Frw mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari 2018-2019.

Leave a Reply

Your email address will not be published.