Somaliya: Intambara zishingiye ku moko zahitanye abagera kuri 30

Abantu bagera kuri 30 barishwe ubwo imitwe y’abarwanyi idacana uwaka yashyamiranaga mu ntara ya Sool mu majyaruguru ya Somaliya; nkuko byatangajwe n’abahatuye ndetse n’ubuyobozi muri iki gihugu ejo ku wa kabiri.

Amakuru ava mu bashinzwe ubuzima  avuga ko abantu barenga 90 bakomeretse, bamwe muri bo ari  abaturage  bahitanwe n’amasasu.

Abdirashid Husein Arab, umuyobozi w’intara ya Sool, yabwiye Ijwi ry’Amerika ko iyo mirwano yatewe n’ubushyamirane bumaze igihe kinini bushingiye ku kurwanira amasambu hamwe n’inzuri z’amatungo.

Leta ya Somaliya yasabye impande zombi zihanganye guhagarika intambara no gutangira ibiganiro by’amahoro.

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *