Karongi: Nyuma ya Mukungwa no mu Kivu hari amafi yasanzwe yapfuye

Mu Kivu hamaze gukurwamo amafi arenga ibiro 300 yo mu bwoko bwa Tilapia yapfuye, birakekwa ko yabuze umwuka kubera isuri ituruka imusozi ikinjira muri iki kiyaga.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri nibwo abaturage baturiye ahari iki kiyaga babonye aya mafi atangiye kureremba hejuru y’amazi.

Bihutiye kumenyesha ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu hatangira ibikorwa byo kuyaroba.

Kugeza ubu hamaze kurobwa ibiro 300 by’amafi yapfuye. Toni esheshatu z’amafi mazima biteganyijwe ko zihita zishyirwa ku isoko.

Muri Nzeri uyu mwaka, mu mugezi wa Mukungwa uri mu Ntara y’Amajyaruguru hagaragaye amafi yo mu bwoko bw’inshonzi n’inkwekwe areremba hejuru y’amazi yipfishije.

Kugeza ubu Minagri iracyari mu iperereza ku cyateye urupfu rw’aya mafi.

Ubwo muri Mukungwa hari hapfuye amafi

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *