Blog

  • Amerika igiye kohereza abasirikare 5200 ku mupaka na Mexico, yitegura abimukira

    Amerika igiye kohereza abasirikare 5200 ku mupaka na Mexico, yitegura abimukira

    Minisiteri y’ingabo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko igiye kohereza abasirikare barenga 5200 ku mupaka n’igihugu cya Mexico mu gihe abimukira babarirwa mu bihumbi bo muri Amerika yo hagati bakomeje urugendo mu kivunge n’amaguru berekeza muri Amerika.

    Jenerali Terrence O’Shaughnessy wo mu ngabo zirwanira mu kirere z’Amerika, yavuze ko iki gikorwa cya gisirikare kizibanda muri leta za Texas, Arizona, na California.

    Cyahawe izina ry’urugamba rya Operation Faithful Patriot, cyangwa igikorwa cya gisirikare cy’uwihebeye gukunda igihugu ugenecyereje mu Kinyarwanda.

    Mbere yaho, Perezida Donald Trump yavuze ko “igitero” cy’abimukira kizasanga igisirikare cy’Amerika kiri maso.

    Bwana Trump ku wa mbere yabwiye igitangazamakuru Fox News ko “imijyi y’amahema” izubakwa ikakirirwamo abimukira basaba ubuhungiro muri Amerika.

    Jenerali Terrence O’Shaughnessy wo mu ngabo zirwanira mu kirere z’Amerika

    “Nibasaba ubuhungiro, tuzaba tubagumanye muri icyo gihe cyose bazaba barindiriye igisubizo. Tuzabahamana, tuzubaka imijyi y’amahema, tuzubaka inzu z’amahema ahantu hose”.

    Hasanzwe hari abasirikare b’Amerika 2100 barinda uwo mupaka, bahoherejwe ubwo Bwana Trump yabisabaga bwa mbere mu kwezi kwa kane.

    Mu gihe habura icyumweru ngo amatora rusange yo muri Amerika abe, impande zombi zihanganye muri politiki y’iki gihugu zishinjwa gukoresha ikibazo cy’abimukira mu nyungu za politiki.

    Muri aya matora yo ku itariki ya 6 y’ukwezi gutaha kwa cumi na kumwe, ishyaka ry’abarepubulikani rya Bwana Trump rizaba rishaka ko inteko ishingamategeko y’Amerika itigarurirwa n’abo mu ishyaka ry’abademokarate.

    Aba bimukira baracyafite urugendo rungana na kilometero 1600 mbere yuko bagera ku mupaka w’Amerika.

    Jenerali O’Shaughnessy yavuze ko abo basirikare bazoherezwa ku mupaka mu mpera y’iki cyumweru bafite ibikoresho byabo birimo imbunda, kajugujugu, indege nini, inzitiro cyangwa za ‘bariyeri’ ndetse n’inzitiro z’amashanyarazi zo kunganira abagenzura umupaka.

    Bwana Trump si we perezida wa mbere wohereje abasirikare ku mupaka w’Amerika na Mexico.

    Perezida Barack Obama na we yohereje abasirikare 1200 kurinda uwo mupaka, mu gihe Perezida George W Bush we yahohereje hafi abasirikare 6000 bo gufasha abari basanzwe barinda uwo mupaka – igikorwa cya gisirikare yise Operation Jump Start.

    Ibyo bikorwa bya gisirikare byombi byamaze igihe kigera hafi ku mwaka umwe.

  • RDC:Bari mu myiteguro y’amatora

    RDC:Bari mu myiteguro y’amatora

    Kuri uyu wa Mbere tariki 29, Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyikirije Komisiyo y’Amatora imodoka n’indege bya gisirikare bizifashishwa mu gutwara ibikoresho bizakenerwa mu matora azaba mu Ukuboza.

    Ibyo bikoresho byatanzwe birimo amakamyo 150 yo mu bwoko bwa Kamaz yakorewe mu Burusiya, kajugujugu zirindwi, indege enye zo mu bwoko bwa Antonov, moto 1500 n’ibindi.

    Minisitiri w’Ingabo, Crispin Atama Thabe, yavuze ko ibyo bikoresho nibimara kwifashishwa mu matora bizasubizwa igisirikare.

    Ati “Ibi ni ibikoresho by’igisirikare, amatora narangira bizagarurwa mu bubiko bw’igisirikare cya Congo.”

    Minisitiri w’Umutekano, Henri Mova, yatangaje ko ubwo bufasha bw’igisirikare ari igihamya cy’icyemezo Leta ya Congo yafashe cyo kwigira aho gutegereza inkunga z’abanyamahanga.

    Yagize ati “Bigaragaza ubusugire bw’igihugu cyacu. Ni yo ntego ya Guverinoma kubona Komisiyo y’amatora isohoza inshingano zayo mu bwigenge itagendeye ku nkunga mvamahanga.”

    Yavuze ko ari no kwiha agaciro imbere y’Umuryango Mpuzamahanga.

    Leta ya Congo yihaye intego yo kwirwanaho mu mitegurire y’amatora ya Perezida nkuko Jeune Afrique yabitangaje.

    Amatora ya Perezida, ay’Inteko Ishinga Amategeko n’ay’abayobozi bo ku rwego rw’Intara azaba tariki 23 Ukuboza 2018.

    Abakandida 21 nibo bemejwe na Komisiyo y’Amatora ngo bahatanire gusimbura Joseph Kabila umaze imyaka 18 ku butegetsi.

    Aya matora amaze gusubikwa kabiri. Yagombaga kuba mu mpera za 2016 Komisiyo y’Amatora ivuga ko ititeguye no mu mpera za 2017 biba uko.

    Urukurikirane rw’amakamyo ya gisirikare yanyuraga mu murwa mukuru Kinshasa ku wa mbere
  • Riek Machar Ntazitabira Ibirori by’Amazerano y’Amahoro i Juba

    Riek Machar Ntazitabira Ibirori by’Amazerano y’Amahoro i Juba

    Kuwa kabili w’icyumweru gitaha, Leta ya Sudani y’Epfo izakora ibirori bikomeye byo kwishimira amasezerano y’amahoro ya nyuma na nyuma.

    Ikibazo ni uko umukuru w’inyeshyamba, Rieck Machar, kugeza ubu yanze gusubira i Juba, kugirango atangire imilimo ye ya visi-perezida wa Repubulika, mu rwego rwo gusangira ubutegetsi. Avuga ko atarizera umutekano we muri uwo murwa mukuru, agashaka gutahuka ari uko yifitiye umutwe w’ingabo ze zo kumurinda.

    Uretse ibyo, imirwano ntiyahagaze 100%. Imfungwa za politiki ntizirafungurwa. Mu magambo make, ibyo amasezerano y’amahoro ateganya ntibirangira gushyirwa mu bikorwa. Ababikurikiranira hafi bafite impungenge ko intambara ishobora kubura na none ku rwego rukomeye.

    Kuva mu 2013, intambara hagati ya leta ya Perezida Salva Kiir n’inyeshyamba z’uwahoze ari visi-perezida we, Rieck Machar, yahitanye abantu bagera ku bihumbi 400.

  • RDC: Abatavuga rumwe na Leta bagiye guhitamo umwe uzahangana n’umukandida wa Kabila

    RDC: Abatavuga rumwe na Leta bagiye guhitamo umwe uzahangana n’umukandida wa Kabila

    Abahagarariye amashyaka atavuga rumwe na Leta muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, batangaje ko bagiye guhitamo umukandida umwe uzabahagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

    Mu itangazo bashyizeho umukono ku wa 25 Ukwakira 2018, abahagarariye amashyaka arindwi atavuga rumwe na leta bavuze ko bagiye kujya mu biganiro bizasiga bemeranyije ku mukandida umwe.

    Uyu uzahangana na Emmanuel Ramazani Shadary watanzwe na Perezida Joseph Kabila, azaba yamenyekanye bitarenze tariki ya 15 Ugushyingo.

    Jeune Afrique ivuga ko uyu mwanzuro wafatiwe mu nama yabereye muri Afurika y’Epfo, yitabiriwe na Martin Fayulu, Vital Kamerhe, Adolphe Muzito na Freddy Matungulu, mu gihe Félix Tshisekedi, Jean-Pierre Bemba na Moïse Katumbi bari bahagarariwe.

    Nubwo batari bahari ariko, ngo nabo bishimiye uyu mwanzuro bavuga ko ari intambwe ikomeye yatewe.

    Uretse ibirebana no gushyiraho umukandida umwe, abatavuga rumwe na leta banavuze ko biyemeje kuzitabira amatora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza 2018.

    Ntibyabujije ko bavuye muri Afurika y’Epfo igitaraganya, kugira ngo babashe kwitabira imyigaragambyo y’abatavuga rumwe na leta iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu.

    Baraba bamagana imashini izakoreshwa mu kubara amajwi, bo bahamya ko ari uburyo ishyaka riri ku butegetsi rishaka gukoresha mu kwiba amajwi.

  • Abayobozi babiri b’Akarere ka Nyamagabe beguye

    Abayobozi babiri b’Akarere ka Nyamagabe beguye

    Twayituriki Emmanuel wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe, n’Umuyobozi w’amashami (Division Manager), Ngabonziza Jean Bosco, beguye ku miromo yabo ku mpamvu bavuga ko ari izabo bwite

    Aba bombi bashyikirije amabaruwa y’ubwegure bwabo kuri Njyanama y’Akarere, kuri uyu wa 25 Ukwakira 2018, bavuga ko babikoze ku mpamvu zabo bwite.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Uwamahoro Bonaventure, yemeje amakuru y’ubwegure bw’aba bayobozi bombi avuga ko Akarere kagiye guhita gashyiraho ababa babasimbuye mu gihe hataratorwa ababasimbura mu buryo buhoraho.

    Ubwegure bwabo bwamenyekanye nyuma gato yo kurekurwa aho bari bafungiye ibyaha byo kunyereza imitungo ya Leta.

    Mu mpera z’Icyumweru gishize Urukiko rwa Kagarama ku Kicukiro rwategetse ko barekurwa kuko ngo ibirego by’umushinjacyaha nta shingiro byari bifite Abaregwa n’ababunganiraga bose ntabwo bitabiriye isomwa rya ruriya rubanza

  • Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Infantino uyobora FIFA

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Infantino uyobora FIFA

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino uri mu Rwanda aho yitabiriye Inteko Rusange y’iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi.

    U Rwanda ni rwo rwakiriye iyi nama iteganijwe gufatirwamo imyanzuro ikomeye ndetse ishobora no guhindura imigendekere y’amwe mu marushanwa FIFA yari isanzwe itegura.

    Perezida Kagame na Infantino basanzwe bafitanye ubucuti bushingiye ku iterambere ry’umupira w’amaguru.

    Kuri uyu wa Kane tariki 25 Ukwakira 2018, Perezida Kagame yamwakiriye mu biro bye bagirana ibiganiro na byo bifite aho bihuriye n’iterambere rya ruhago muri rusange.

    Infantino ari mu Rwanda aho yitabiriye Inteko Rusange ya FIFA izabera i Kigali.

    Iyo nama yo itazangira kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ukwakira, ikazitabirwa na bamwe mu bayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amaguru mu bihugu n’abahagarariye amashyirahamwe ku migabane, abagize Komite Nyobozi ya FIFA n’abandi batandukanye batoranijwe.

    Biteganijwe ko muri iyo nama hazaganirwa ku miyoborere mu mashyirahamwe y’umupira w’amaguru agize FIFA.

    Ariko umwe mu myanzuro itegerejwe ni ku mushinga wa Infantino ku marushanwa mashya mpuzamahanga arimo irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’amakipe (Club World Cup) n’irushanwa rishya ry’isi rihuza amakipe y’ibihugu.

    Infantino arifuza ko hongerwa umubare w’amakipe agihatanira akaba 24 aho kuba arindwi nk’uko byari bisanzwe.

    Uwo mushinga watanzwe n’itsinda ry’abashoramari ryo mu Buyapani rizwi nka SoftBank ku mafaranga yatanzwe n’igihugu cya Arabia Saudite hamwe na United Arab Emirates.

  • Imyenda ikorerwa mu Rwanda ntizongera guhenda

    Imyenda ikorerwa mu Rwanda ntizongera guhenda

    Ba Rwiyemezamirimo  bafite inganda zikora imyenda mu Rwanda bemeza ko Leta yabashyize igorora nyuma yo kubakuriraho  imisoro kubyo batumiza  hanze, bikaba byarazamuye icyizere kubaguzi babagana.

    Babitangaje kuri uyu wa Kane tariki 25 Ukwakira 2018, ubwo bari bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro ingamba nshya zo guteza imbere Made in Rwanda, igikorwa cyayobowe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Hakuziyaremye Soraya, kikaba cyitabiriwe n’abandi bayobozi ndetse n’abakuriye inganda zitandukanye.

    N’ubwo bimeze gutyo, ngo haracyari ibigihenda bitewe n’aho ibyo bikorwamo bikigorana kubibona bitewe n’aho bituruka nk’uko byatangajwe na Minisitiri Hakuziyaremye, akavuga ariko ko hari ikirimo gukorwa.

    Ati “Koko hari ibintu bituruka hanze bigihenda ababitumije, turashaka kureba neza niba mu byo bakenera ntabiboneka mu Rwanda. Ikindi tugomba kwitaho ni ubwiza bw’ibyo bakora, ibyo rero tugiye kubyitaho dufatanyije n’ibindi bigo mu myaka irindwi iri imbere, igiciro kigabanuke ariko n’ibihabwa abaguzi ari byiza”.

    Ingamaba zizitabwaho mu myaka irindwi iri imbere ngo ni ukwita byihariye ku bice bimwe na bimwe nk’ibijyanye n’imyenda, kongera ubwiza bw’ibikorwa, guhuza abanyenganda n’abaguzi, kugabanya igiciro cyo gukora iby’iwacu no guhindura imyumvire y’abaguzi kugira ngo babyitabire.

     

  • Afurika y’Epfo:Abanyeshuri ba kaminuza bahanze “Amatafari akoze mu nkari”

    Afurika y’Epfo:Abanyeshuri ba kaminuza bahanze “Amatafari akoze mu nkari”

    Abanyeshuri ba kaminuza yo muri Afurika y’Epfo bavuga ko bahanze amatafari mashya akoze mu nkari z’umuntu akoze mu buryo burengera ibidukikije.

    Aba banyeshuri bo kuri Kaminuza ya Cape Town bavuga ko bakoze aya matafari bahuza inkari bakusanyije zikuwe mu bwiherero bw’abagabo n’umucanga ndetse na za mikorobe.

    Bavuga ko ubwo buryo butuma amatafari yikomeza ubwayo mu buryo bw’umwimerere iyo iyo mvange y’ibiyakoze ishyizwe mu bushyuhe busanzwe bwo mu cyumba.

    Bavuga ko hari ikinyabutabire cyo muri iyo mvange gicenshura izo nkari hakavamo ikindi kinyabutabire kizwi nka calcium carbonate – cy’ingenzi mu gukora itafari – hanyuma kikabihuriza hamwe byose.

    Amatafari asanzwe ubundi acyenera gutwikirwa mu itanura rigurumana, bigatuma habaho umwuka mwinshi wa carbon dioxide uhumanya ikirere.

    Dr Dyllon Randall (ibumoso), wayoboye umushinga wo gukora aya matafari akozwe mu nkari, mu ifoto n’abanyeshuri Vukheta Mukhari na Suzanne Lambert.

     

  • Ethiopia yabonye Perezida wa mbere w’umugore

    Ethiopia yabonye Perezida wa mbere w’umugore

    Abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Ethiopia, batoye Sahle-Work Zewde ku mwanya wa perezida w’iki gihugu, aba umugore wa mbere uhawe uyu mwanya mu mateka yacyo.

    Sahle-Work watowe kuri uyu wa Kane, afite uburambe muri dipolomasi akaba yari ahagarariye Umuryango w’Abibumbye muri Afurika Yunze Ubumwe.

    Amatora kuri uyu mwanya w’icyubahiro abaye nyuma y’icyumweru kimwe Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed ashyizeho abagore bangana na kimwe cya kabiri muri Guverinoma.

    Ni nyuma kandi y’aho uwari Perezida w’iki gihugu, Mulatu Teshome yeguye mu buryo butunguranye.

    Mu ijambo ryemera izi nshingano yahawe, Perezida Sahle-Work yasobanuye akamaro ko kugarura amahoro muri iki gihugu.

    Sahle-Work yabaye Ambasaderi wa Ethiopia muri Sénégal na Djibouti. Yanakoze mu myanya itandukanye muri Loni, harimo n’aho yabaye umuyobozi ushinzwe kubaka amahoro muri Repubulika ya Centrafrique.

    Mu Itegeko nshinga Ethiopia igenderaho, umwanya wa Perezida ufatwa nk’uw’icyubahiro gusa, kuko ubutegetsi n’ububasha bwo gufata ibyemezo bikomeye biba mu maboko ya Minisitiri w’Intebe.