Uyu munsi taliki ya 6 Gashyantare 2019, INES-Ruhengeri yasuwe n’abashyitsi baturutse muri AIMS Rwanda (The African Institute for Mathematical Sciences).
AIMS Rwanda ni ikigo cyigisha amasomo yibanda cyane kuri sciences n’imibare, kikaba gikorera mu bihugu bitandukanye harimo n’u Rwanda. Iyi kaminuza y’icyitegererezo muri Afrika yashinzwe hagamijwe kubaka ubushobozi no kwigira by’abanyafurika mu masomo ajyanye na siyansi n’imibare.
INES-Ruhengeri nka Kaminuza y’ubumenyingiro ifite byinshi isangiye na AIMS Rwanda nko kuba aya mashuri yombi ashishikajwe n’iterambere ry’amasomo ashingiye ku bumenyi na siyansi.
Ibi kandi biri no muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guteza imbere amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga ariyo yitwa STEM (Sciences,Technology,Engineering and Mathematics).
INES-Ruhengeri na AIMS Rwanda bagiranye amasezerano y’imikoranire kuva taliki ya 17 Werurwe 2018, uru ruzinduko rero ni urwo kugira ngo impande zombi ziganire ku ngingo zitandukanye z’imikoranire murwego guteza imbere imyigire n’imyigishirize muri izi kaminuza, nko guhererekanya abarimu n’abanyeshuri (academic staff and students exchange), gukorera hamwe ubushakashatsi bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, gutegurira hamwe inama n’ibiganiro bigamije iterambere(conferences), gukoresha laboratories za INES-Ruhengeri mubushakashatsi bukorwa, kungurana inama mu buryo bwiza bwo gutegura ukwimenyereza ku murimo kw’abanyeshuri (internship), n’ibindi.
Icyerekezo cya INES-Ruhengeri cyo kuba Kaminuza yUbumenyingiro gisaba kugirana imikoranire n’ibindi bigo yaba inganda, ibigo by’ubushakashatsi ndetse na kaminuza kugirango bifashe abarimu n’abanyeshuri kuvoma ubumenyi buturutse hirya no hino.
Leta y’ u Rwanda na Leta y’ u Burundi banyomoje amakuru ahabanye n’ukuri avuga ko ubwo Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yatorerwaga kuyobora EAC , u Burundi bwabanje ku byanga nkaho butishimiye itorwa rye nkuko ikinyamakuru The East African cyabitangaje.
Mu nama ya 20 isanzwe y’ abakuru b’ ibihugu bigize Umuryango Afurika y’ Iburasirazuba yabaye ku wa Gatanu tariki 1 Gashyantare 2019, nibwo Perezida Kagame yatorewe kuyobora uyu muryango.
Ikinyamakuru The East African cyatangaje ko Perezida Kagame yatorewe kuyobora EAC nyuma y’ amasaha ane y’ impaka kuko u Burundi bwabanje kubyanga.
Amb, Olivier Nduhungirehe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga yanyomoje aya makuru avuga ko u Burundi bwemeye ako kanya ko Kagame ayobora EAC.
Muri iyi nama Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza yari ahagarariwe na Visi Perezida Gaston Sindimwo ari nawe watangaje ko u Burundi butigeze bujijinganya ku itorwa rya Perezida Kagame nk’ umuyobozi mushya wa EAC.
Aganira na Radio Rema yo mu Burundi yagize ati “U Burundi bwemeye inomwa rya Perezida Kagame nta mananiza.”
Sindimo yakomeje avuga ko hari abatunguwe n’ uko u Burundi bwashyigikiye u Rwanda kuko bumvaga butararushyikira.
Ibi bihugu byombi bimaze imyaka itatu bifitanye umubano utifashe neza. Mu mpera za 2018 u Burundi bwasabye Perezida Museveni gutumiza inama yo kwiga k’ umubano w’ ibi bihugu, Museveni ntiyayitumiza. Magingo aya EAC igizwe n’ ibihugu bitandatu birimo U Rwanda, Burundi, Tanzania, Kenya, Uganda, Sudani y’ Epfo. Somalia nayo iri gusaba kwinjiramo.
Mu myanzuro yafatiwe muri nama harimo kwiga uko hashyirwaho Itegeko Nshinga rya EAC no kwihutisha gahunda yo koroshya urujya n’ uruza ku mipaka.
Perezida wa Venezuela Nicolas Maduro asaba uwo batavuga rumwe wiyise ko ariwe umukuru w’igihugu Juan Guaido ko bicarana bakaganira imbona nkubone.
Maduro yagize ati “Reka tuvugane, ku bibazo bihanze igihugu cyacu kandi tubishakire igisubizo,kuko Politike si umukino w’abana,” Ibi Maduro yabistangaje mu kiganiro cyanyujijwe kuri televiziyo.
Muri icyo kiganiro cyafashwe ku musi wa gatandatu gitangazwa ejo kucyumweru, Maduro yavuze ko ibitangazamakuru mpuzamahanga hamwe na za ambasade z’abanyamahanga ari byo byamamaza igitekerezo cyo gushinga leta yitandukanije n’isanzwe iri kubutegetsi,kandi mu by’ukuri itabaho.
Maduro yavuze ko Donald Trump, Perezida wa leta zunze ubumwe za Amerika arimo gukora amakosa kuko ngo agambiriye kumena amaraso muri Venezuela.
Perezida Donald Trump yatangaje kuri iki cyumeru ko kimwe mubyo Amerika ishobora gukora muri Venezuela ,ari ugukoresha imbaraga za gisirikare.
Ibyo Trump yabitangaje mu gihe arico kuri iki cyumeru aricyo gihe ntarengwa Maduro yahawe na bimwe mu bihugu by’Ubulayi ngo azabe yateguye amatora mashya y’Umukuru w’igihugu.
Abategetsi babiri mu gisirikare hamwe n’umu ambasaderi umwe bareguye muri leta ku musi wa gatandatu kandi bemeza ko Guaido ari we mukuru w’igihugu w’inzibacyuho.Nubwo ari uko bimeze ariko,kugez’ubu ntiharamenyekana umubare w’abasirikare bashyigikiye Guaido uko bangana.
Prof Yemi Osinbajo usanzwe ari Visi Perezida wa Nigeria, yarokotse impanuka y’indege ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo yari agiye mu bikorwa byo kwiyamamaza.
Uyu mugabo wimyaka 61 yakoze impanuka ya kajugujugu,ubwo yari agiye kwiyamamariza kuyobora Nigeria mu mujyi witwa Kabba muri Leta ya Kogi iherereye mu burengerazuba bwa Nigeria.
Prof Yemi Osinbajo ari kwiyamamaza kugira ngo abashe kwigaranzura Muhammadu Buhari mu matora ya perezida wa Nigeria ateganyijwe kuwa 16 Gashyantare 2019.
Abinyujije kuri Twitter ye,Yemi Osinbajo yashimiye bikomeye ikipe yari itwaye iyi ndege barimo,yabashije guhangana n’iyi ndege ntibahasige ubuzima.
Nyuma y’iyi mpanuka yakoze kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize nyuma ya saa sita,Yemi Osinbajo yakomeje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu ishyaka rye rya APC,aho yagaragaye ari guca mu mujyi apepera abantu.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu mezi abiri ari imbere u Rwanda rutazongera kohereza mu mahanga abarwaye kanseri bakeneye kuyivurwa mu buryo bwo kuyishiririza, kuko ikigo kibifitiye ubushobozi kizaba cyatangiye gukora.
Ubusanzwe mu kuvura kanseri hifashishwa uburyo butandukanye burimo kubaga no gukuraho urugingo rw’aharwaye, gutanga imiti yagenewe kuvura kanseri ndetse no gushiririza kanseri.
Gusa mu Rwanda abakeneye kuvurwa kanseri hifashishije uburyo bwo gushiriza bwifashisha imashini zabugenewe zerekeza imirasire (radiations) ahari uburwayi zikica uturemangingo twa kanseri, byabasabaga kujya muri Kenya n’ahandi butangwa.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane, yavuze ko aho ubwo buryo buzatangirwa mu bitaro bya Kanombe hamaze gutegurwa ku buryo mu mezi abiri abantu bazatangira kuhavurirwa.
Ibi yabibwiye abitabiriye Siporo rusange kuri iki Cyumweru,yatangiwemo ubukangurambaga ku ndwara ya Kanseri. By’umwihariko ku wa 4 Gashyantare u Rwanda rwifatanya n’Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuyirwanya.
Ati “Kuvura kanseri harimo gufata imiti, harimo Radiotherapie (kuyishiririza). Mu Bitaro bya Kanombe Radiotherapie yaruzuye, hasigaye akantu gato cyane ku buryo nizera ko mu gihe kitarenze amezi abiri izaba yatangiye, ntidukomeze kohereza abantu kwivuza hanze.”
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kanombe buheruka gutangaza ko iki kigo kizajya kivura kanseri mu buryo bwo gushiririza, kizaba gifite ubushobozi bwo kuvura abarwayi 80 ku munsi.
Bwavuze ko ari ikigo kizaba gifite imashini ebyiri zagenewe gushiririza kanseri, zifite ikoranabuhanga rizifasha kudahusha kw’imirasire yapimiranije aharwaye.
Serivisi zo gushiririza kanseri zizahabwa umunyarwanda wese uzikeneye ukoresha ubwishingizi bwose bukoreshwa mu Rwanda, burimo na mituweri. Iki kigo kandi kizanatanga serivisi ku baturage bose bo mu karere.
Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko umubare w’abisuzumisha utararenga 2000 ku mwaka ariko ugereranyije n’umubare w’abanyarwanda bose, nibura abasaga 10700 bazirwara buri mwaka, abagera ku 7000 zikabica.
Kanseri ziza ku isonga mu Rwanda harimo iy’inkondo y’umura, iy’ibere, iy’amara n’iy’igifu.
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), rigaragaza ko mu 2018 kanseri zishe abarenga miliyoni 9.6 muri miliyoni 18.1 by’abari bazirwaye.
Imodoka yakompanyi itwara abagenzi ya RITCO ,yakoze impanuka mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 1 Gashyantare 2019,benshi mu bari bayirimo barakomereka ndetse umugenzi umwe ahasiga ubuzima.
Iyi modoka itwara abagenzi ya kompanyi ya RITCO ifite plaque ya RAD 249 K bivugwa ko yahagurutse i Kigali saa munani z’igicuku yerekeza mu karere ka Rusizi, yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ubwo yari igeze mu murenge wa Giheke ibura igihe gito ngo igere mu mujyi wa Rusizi.
Iyi bisi ya RITCO,yari itwaye abantu 58, muribo 29 bakomeretse naho umwe ahasiga ubuzima ubwo yakoraga impanuka mu masaha ya saa moya za mugitondo.
mu bantu bakomerekeye muri iyi mpanuka ya bisi,harimo abagabo 16,abagore 12 n’umwana 1.
abantu 24 nibo bakiri mu bitaro,abagera kuri 4 batashye ndetse nta bantu barembye cyane barimo uretse umuntu umwe wapfuye.
Benshi bakomeje kwibaza ku batwara ama bisi ya RITCO,kuko akomeje gukora impanuka cyane aho iyi ije ikurikiye iheruka gukorera impanuka mu karere ka Kamonyi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiriye inamay’abakuru b’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC iteganyijwe kuri uyu Gatanu tariki ya 1 Gashyantare,bikuraho ibihuha byavugwaga ko atazayitabira kubera ko u Rwanda rurizihiza umunsi w’intwari.
Iyi nama y’abakuru b’ibihugu irabera Arusha muri Tanzania,yitabiriwe na Perezida Kagame, John Pombe Magufuli, Uhuru Kenyatta na Yoweli Kaguta biyongeraho Visi Perezida w’u Burundi, Gaston Sindimwo.
Perezida Kagame ytabiriye iyi nama u Rwanda ruri buhererwemo ubuyobozi bwa EAC rusimbuye Uganda ya Museveni.
Muri iyi nama, harasuzumwa iyemezwa ry’amasezerano ahuriweho; ingamba ku gukuraho imbogamizi z’ubucuruzi zitari imisoro n’amahoro (Non-Tariff Barriers-NTBs); raporo ku ishyirwa mu bikorwa ryo kubaka politiki ihuriweho mu koroshya ihererekanya ry’ubuyobozi.
Haranasuzumwa kandi urugendo rwa Sudani y’Epfo iheruka kwinjira muri EAC ndetse no kwiga kuri Somalia ishaka kwiyunga kuri uyu muryango.
Mbere yo kwerekeza muri Tanzania,Perezida Kagame abinyujije kuri Twitter ye yifurije Abanyarwanda bose umunsi mwiza w’intwari ndetse abibutsa ko u Rwanda ruzahora ruzirikana ibikorwa by’indashyikirwa intwari z’u Rwanda zakoze.
Yagize ati “Ku ntwari zose z’igihugu cyacu n’abagiharaniye twibuka uyu munsi, ubwitange no kwiyemeza byanyu ntabwo byapfuye ubusa. Ni umukoro wa twese kugira ngo iryo terambere rikomeze mu gihugu tugere aho twifuza, mugire umunsi mwiza.”
Ku munsi wayo wa kabiri ari nawo yasojweho, amahugurwa yahurije hamwe abafite inganda zikora ibijyanye n’ubudozi ndetse n’abandi bakora ubucuruzi bufite aho buhurira cyangwa bwuzuzanya n’ubudozi,yateguwe n’Ikigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda NIRDA,abasigiye ubumenyi muri byinshi by’ingirakamaro mu kurushaho kunoza akazi kabo no guteza imbere gahunda ya Made in Rwanda.
Mugabe Freddy umukozi muri Minicom yagaragarije abari bitabiriye amahugurwa ibyiza n’inyungu Igihugu cyungutse nyuma yo kwinjira muri gahunda ya Made in Rwanda,kuva mu mwaka wa 2015 aho byagabanije icyuho cy’ibyatumizwaga.
Freddy Mugabe umukozi muri Minicom
Yagize ati “Igihe cyose Igihugu kigiye gutumiza ibintu mu mahanga, hashorwa amadorali menshi ,nyamara kuva gahunda ya Made in Rwanda yatangira kandi ikongererwa imbaraga, imaze kuziba icyuho cyateraga igihombo cy’ibyatumizwaga hanze kigera kuri Miliyoni 450 z’amadolari buri mwaka, kuko nyinshi mu nganda zo mu Rwanda zibasha kubitunganya haba bimwe mu bikoresho by’ubwubatsi, ibiribwa ndetse n’imyenda”.
Shyaka Gakuba ni umuyobozi wungirije w’uruganda rukora imyenda ruherereye mu Umujyi wa Kigali,rukaba rumaze umwaka umwe rutangiye,aho rukoresha abakozi bagera ku 150 ,ahamya ko amahugurwa bahawe na NIRDA bayungukiyemo ibintu byinshi bigiye kubasha kunoza akazi kabo ka buri munsi,bityo ibyo bakora bikazaba byujuje ibikenewe kandi bikabasha guhangana ku isoko ry’umurimo ndetse binatanga icyizere muri gahunda ya Leta yihaye yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu(Made in Rwanda).
Shyaka Gakuba
Yagize ati “aya mahugurwa y’iminsi ibiri duhawe na NIRDA ni ingenzi cyane kuko twigiyemo Quality control management aribyo bizadufasha kumenya uko ufata igitambaro,uko ushobora kugikata utagira ibyo wangiza, kugeraho n’ umwenda udoze ukwira uwo wawudodeye wujuje ibipimo ndetse n’ubuziranenge,kuko igihe habaye byinshi utakaza ari nako uba utakaza amafaranga.ikindi ni uko twashoboye kugaragariza NIRDA ibibazo duhura nabyo, tukaba twizeye ko hari ibyo yadukemurira ubwayo,ibindi nabyo ikadukorera ubuvugizi muzindi nzego isanzwe ikorana nazo haba muri MINICOM,MINICOFIN nahandi hose mu buyobozi bukuru bw’Igihugu no muri Private Sector, hagamijwe kushaka uburyo twashobora gufatanya noneho ibibazo duhura nabyo byose bigakemuka”.
Abajijwe bimwe mu bibazo by’ingenzi abafite inganda zikora imyenda bahura nabyo,Shyaka gakuba yatanze ingero zaho kugeza ubu kobona abatekinisiye bigisha urubyiruko rushobora kuvamo abakozi b’inganda bikiri ingorabahizi,hakiyongeraho kuba nta shuli ryigisha kudoda mu buryo bwa kinyamwuga rihari, kandi nyamara hari urubyiruko rwinshi rukeneye akazi,bivuze ko kugirango ube waruha akazi ari uko uba urwitezeho umusaruro kandi rubasha gutanga ibintu byujuje ibipimo fatizo mpuzamahanga(Standards) kugeza n’ubwo ibyatunganijwe bishobora koherezwa mu mahanga.
Yanagarutse kubiciro bihanitse byo kubona aho abafite inganda zidoda bakorera ari nabyo biba intandaro yo kuba ibikorerwa mu Rwanda bigihenze, bikanakomeza ku ba inzitizi mu guhangana na caguwa yaturukaga mu mahanga igomba gucika burundu,aha agasaba ko bakoroherezwa kubona aho gukorera hadahenze kabone n’ubwo haba ari hanze y’Umujyi ariko intego yo kugabanya ibiciro by’ibikorerwa mu Rwanda bikagerwaho bityo Abanyarwanda bakabyitabira ku bwinshi.
Imbonerahamwe igaragaza igitera ihenda ry’ibikorerwa mu Rwanda
Ibi kandi ni bimwe mubyagarutsweho na Niyonzima Jean Marie Umuyobozi w’uruganda rukora imyenda ruherereye mu Akarere ka Burera, ( Burera Garment) aho yishimira ibyo bungukiye mu mahugurwa nk’intego nziza NIRDA yiyemeje mu nshingano zayo zo kuzamura Made in Rwanda cyane ko impuguke babazaniye zabigishije byimbitse uburyo bwiza bwo gukora ibigezweho kandi byizewe,akaboneraho guhamagarira Abanyarwanda bose gukunda ibikorerwa iwabo,kuko ari byo byihariye ubwiza kuruta n’ibyari bisanzwe bitumizwa hanze.
Niyomzima Jean Marie
Mu Rwanda kugeza ubu bigaragara ko nta kibazo cy’isoko ry’ibihakorerwa gihari ,uhereye no kuri gahunda y’Igihugu yo kwimakaza no guhesha agaciro Made in Rwanda,aho mu bukangurambaga bukorwa harimo kumvisha ibigo bya Leta ko buri wa Gatanu abakozi bose baba bakwiye kuza mukazi bambaye Made in Rwanda,igisigaye gusa akaba ari ugukomeza gushishikariza abikorera gushora imari munganda hagamijwe kuzamura ubwinshi bw’ibikorerwa mu gihugu(Made in Rwanda)
Minisitiri w’Ibidukikije mu Rwanda, Dr. Vincent Biruta, yavuze ko kubungabunga ibishanga ari imwe mu ntego z’ingenzi zatuma ibiza biterwa n’imyuzure ndetse n’inzara bya hato na hato bihinduka amateka ,mugihe ubundi byafatwaga nk’ibyorezo bikunze kuburirwa igisubizo kirambye.
Ibi Dr Biruta yabigarutseho kuri uyu wa Kane mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umunsi mpuzamahanga wahariwe ibishanga,aho Isi yose yahagurukiye kubibungabunga hagamijwe guhangana n’ingaruka ziterwa ahanini ni hindagurika rikabije ry’ibihe rimaze kwibasira ubuzima bw’abantu , utaretse n’iterambere muri rusange ,uyu munsi ukaba wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Tubungabunge ibishanga duhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe”.
Uyu munsi kandi wagize umwihariko udasanzwe kuko wahuriranye no gusoza icyumweru cyahariwe kubungabunga ibishanga mu Rwanda, cyibanze ku bikorwa by’ubukangurambaga bugamije gushishikariza abaturage kumenya akamaro k’ibishanga no kubibungabunga kuko aribyo bibumbatiye imibereho yabo n’abatuye Isi muri rusange.
Minisitiri Biruta yavuze ko mu myaka 35 ishize ibiza byikubye kabiri kumpuzandengo ya 90% bikaba bifite aho bihuriye n’amazi, kuko ahanini ibiza bikunda kwibasira abatuye hirya no hino mu Rwanda bikomoka kubiterwa n’imvura nyinshi itera imyuzure.
Yakomeje avuga ko mu igenzura riherutse gukorwa mu turere 15, by’umwihariko ibiza bituruka ku mwuzure mu Majyaruguru n’Amajyepfo n’ibituruka ku mapfa mu Ntara y’Iburasirazuba, byagize ingaruka zasize icyuho kingana na miliyari 204 z’amafaranga y’u Rwanda. Avuga ko ibishanga bicunzwe neza byafasha mu guhangana n’ibi bibazo byose bisiga biumunze ubukungu bw’igihugu.
Ati “Ayo mafaranga yose hamwe aruta ingengo y’imari igenda ku buhinzi bw’igihugu, ibi rero bigiye biba buri mwaka ntabwo dushobora guterera iyo ndetse byagira n’ingaruka nyinshi n’inzara yabaho ikibasira Abanyarwanda.”
Ibarura ry’ibishanga mu Mujyi wa Kigali ryakozwe na REMA, mu mpera za 2018, ryagaragaje ko ibikorwa bigera ku 7 222 bikorerwa mu bishanga, icyanya cy’inganda i Gikondo hatarimo.
Imirenge ya Remera, Gisozi, Gatsata, Kinyinya na Kacyiru ifite ibikorwa byinshi mu bishanga birimo; insengero, ubworozi, amasoko, amagorofa, gare, ubucuruzi n’ibindi.
Iyi mibare ikomeza igaragaza ko 78%, ari amazu atuwemo, naho 9.44%, ni ubucuruzi. Inyubako 3.18% ni izo abantu batuyemo kandi banacururizamo, naho ibiraro byo kororeramo ni 2.85%.
Mu bafite ibikorwa mu bishanga abagera kuri 51% ntabwo bafite ibyangombwa birimo iby’ubutaka, iby’ubugure n’ibindi.
Umuyobozi Mukuru wa REMA, Eng. Coletha Ruhamya, yavuze ko igenzura ryakozwe ryagaragaje ko hari ibintu byinshi bikeneye gushyira imbaraga hamwe by’umwihariko ibijyanye no kwigisha abantu amategeko n’impamvu zo kurengera ibishanga.
Itegeko rirengera ibidukikije rishyira ubutaka bungana na metero 50 uvuye kubiyaga, metero 20 uvuye ku bishanga na metero 10 uvuye ku migezi mu butaka rusange bwa Leta, bivuze ko nta muntu wemerewe kubwiyandikishaho no gushyiramo ibikorwa.
Umudepite wo muri Côte d’Ivoire yakatiwe igifungo cy’umwaka umwe no gutanga amande angana n’amadolari 520 y’Amerika kubera gukwirakwiza amakuru y’ibinyoma no kugumura rubanda ngo ikore ibikorwa by’urugomo.
Nkuko bitangazwa n’ishami rya BBC ritangaza amakuru mu rurimi rw’Igifaransa rya BBC Afrique, Alain Lobognon yatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter ku itariki ya 9 y’uku kwezi kwa mbere avuga ko umushinjacyaha mukuru afite gahunda yo gutegeka ko undi mudepite atabwa muri yombi.
Ariko umushinjacyaha yarabihakanye, avuga ko ubwo butumwa bwo kuri Twitter bwateje imyigaragambyo.
Uwunganira Bwana Lobognon w’imyaka 50 y’amavuko mu mategeko yavuze ko umukiliya we azajurira iki cyemezo cy’urukiko.
Yongeyeho ko umukiliya we ari kwibasirwa kubera ko ari inshuti ya hafi ya Guillaume Soro, wahoze ari umukuru w’inyeshyamba akaba yaranahoze ari minisitiri w’intebe, kuri ubu akaba ari umukuru w’inteko ishingamategeko.
Mu bihe bishize bya vuba, umubano hagati ya Bwana Soro na Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire wajemo igihu, mu gihe hitegurwa amatora ya perezida ateganyijwe kuba mu mwaka utaha wa 2020.