WhatsApp yakoze impinduka murwego rwo kurwanya amakuru y’ibinyoma

Urubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp rugiye gushyiraho uburyo bukumira abarukoresha kohereza ubutumwa buturutse ahandi bizwi nka ‘forward’ burenze butanu mu nkubiri yo guhangana n’amakuru y’ibihuha asakazwa.

Itangazo ryashyizwe hanze ku wa 21 Mutarama 2019, rigaragaza ko iki cyemezo cya WhatsApp cyahise gitangira kubahirizwa ku Isi yose.

Rivuga ko ‘‘Kuva uyu munsi, abakoresha WhatsApp igezweho bashobora kohereza ubutumwa ku bantu bantu gusa cyangwa amatsinda icyarimwe. Tuzakomeza kumva ibitekerezo by’abayikoresha, tunashaka uburyo bushya bwo guhangana n’ubutumwa busakazwa cyane.’’

Reuters yanditse ko mu gihe inkuru z’ibihuha n’amatsinda ya barinda y’abakoresha Facebook yiganje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, icengezamatwara rinyuzwa kuri WhatsApp ryabaye ikibazo cy’ingutu mu bindi bice by’Isi.

Muri Brésil, yateje ikibazo mu matora ya Perezida yo mu Ukwakira 2018, havugwa ko uburyo bw’amatora ari bubi, hakanasakazwa inkuru zitarizo ku bakandida.

Inyigo yakozwe yagaragaje ko mu mashusho 50 yasakajwe mu itsinda rivugirwamo ibijyanye na Politiki muri Brésil yerekana ko arenga ½ yarimo ubutumwa buyobya, amenshi atariyo cyangwa yatanzwe mu buryo bufifitse.

WhatsApp yahagaritse bwa mbere ubutumwa bwashoboraga koherezwa ibugeza kuri 20 muri Nyakanga, mbere umuntu yashoboraga kohereza ubutumwa wahawe ku bantu 256.

Icyemezo cyo kugabanya ingano y’ubutumwa bwoherezwa buvuye ahandi cyazamuwe bitewe n’ibitero n’ubwicanyi bwabereye mu Buhinde byahitanye abantu 25 bishingiye ku makuru y’ibihuha yasakajwe avuga ku ishimutwa ry’abana.

WhatsApp ntiyagaragaje niba hari igabanuka ryabayeho mu makuru y’ibihuha asakazwa binyuze mu kugabanya umubare w’ubutumwa bwoherezwa buvuye ahandi.

Urugamba rwo kurwanya amakuru y’ibihuha binyuzwa kuri WhatsApp rurimo imbogamizi ugereranyije na Facebook bitewe n’imikorere yarwo kuko abarukoresha bahanahana ubutumwa mu buryo bwibanga bugoye gutahura.

WhatsApp yashinzwe mu 2009, igurwa na Facebook mu 2014. Imibare y’uru rubuga ruhuza abantu bagasabana, mu ntangiriro za 2018 rwakoreshwaga n’abarenga miliyari 1,5, bahererekanyaga ubutumwa miliyari 65 ku munsi.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *