Blog

  • Umubano w’u Rwanda n’u Burundi mu bizaganirwaho mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC

    Umubano w’u Rwanda n’u Burundi mu bizaganirwaho mu nama y’abakuru b’ibihugu bya EAC

    Umubano w’u Rwanda n’u Burundi ni imwe mu ngingo byitezwe ko izaganirwaho mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC iteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 1 Gashyantare, i Arusha muri Tanzania.

    Hari amakuru ko ku nshuro ya mbere, bazaganira uburyo umwuka mubi hagato y’ibi bihugu igira ingaruka ku rugendo rwo kwishyira hamwe nk’akarere.

    Iyi nama yabanje kwimurwa ubugira kabiri, ku wa 30 Ukwakira no ku wa 27 Ukuboza 2018. Ubwa mbere byatewe n’uko u Burundi butayitabiriye.

    Nk’uko ikinyamakuru The Citizen cyo muri Tanzania cyabitangaje, umubano w’ibi bihugu wagombaga kuganirwaho mu nama ku wa 27 Ukuboza 2018 ariko irasubikwa.

    Umwe mu bakozi b’ubunyamabanga bwa EAC yabwiye icyo kinyamakuru ati “Iyo nama ntiyabaye. Ariko nta kintu kinini kizahinduka ku byari ku murongo w’ibyigwa n’ibiteganyijwe ku wa Gatanu.”

    Ku wa 14 Mutarana nabwo Umunyamabanga Mukurun wa EAC, Liberat Mfumukeko, yabwiye itangazamakuru ko nta kinini kizahinduka mu biganirwaho.

    Icyo kibazo nikiganirwaho, bizaba ari ubwa mbere bgihawe umwanya munini hagamijwe gushakira umuti ibibazo biri mu mubano w’ u Rwanda n’u Burundi.

    U Burundi bushinja u Rwanda kuba inyuma y’abagamije kubuhungabanyiriza umutekano, binyuze mu gucumbikira abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu 2015.

    U Rwanda narwo rushinja u Burundi gushyigikira imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano. Raporo y’Impuguke z’umuryango w’abibumbye mu kibazo cya RDC, mu Ukuboza umwaka ushize yagaragaje ko hari umutwe wa Kayumba Nyamwasa muri Congo, winjiza abarwanyi ndetse ugahabwa intwaro, byose binyuze i Bujumbura.

    Muri iyo raporo hanavugwamo ubwoko bw’intwaro zagiye zinjira mu mitwe y’abarwanyi irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, zinyujijwe i Bujumbura. Rwanashinje u Burundi gushyigikira FDLR.

    Mu bindi bizaganirwaho muri iyo nama harimo ingorane zikomeje kuvuka mu gutegura inama, aho usanga ibihugu bitazitabira igihe zateguwe cyangwa zatewe inkunga na EAC.

    Harimo nk’inama y’Inteko Ishinga amategeko ya EALA yabereye mu Rwanda muri Werurwe 2017, abadepite b’u Burundi ntibayitabire bose. No mu gihe hari hagiye gutorwa Perezida w’iyi nteko, Abarundi banze kwitabira amatora bavuga ko umukandida wabo ari we wari utahiwe gutorwa, ndetse babanza kwanga intsinzi y’Umunyarwanda Martin Ngonga, bemezwa n’urukiko.

    Nyuma itsinda ry’u Rwanda naryo ntiryitabiriye inama za EAC zabereye mu Burundi.

    Nyuma yo gusubika inama ya 20 y’abakuru b’ibihugu bya EAC, ubwoba bw’uko yakongera gusubikwa bwabaye nk’ubujya ku ruhande, ubwo intumwa z’ibihugu bitandatu bigize EAC zatangiraga kugera i Arusha mu nama zibanziriza iy’abakuru b’ibihugu.

     

  • NIRDA mu rugamba rwo gufasha abakora umwuga w’Ubodozi mukuzamura ireme ry’ibyo bakora

    NIRDA mu rugamba rwo gufasha abakora umwuga w’Ubodozi mukuzamura ireme ry’ibyo bakora

    Ikigo cy’Igihugu gifite mu nshingano kuzamura iterambere ry’Inganda n’Ubushakashatsi (NIRDA) kubufatanye na Minicom cyateguye amahugurwa y’iminsi ibiri hagamijwe  kongerera ubumenyi abafite inganda ziciriritse zikora  ubudozi  mu Rwanda kugira ngo bashob ore gutera intambwe izabafasha gukundisha abakiliya ibyo bakora kandi bibe byujuje ibipimo ndenderwaho,no kwimakaza ibikorerwa mu Rwanda.

    Ibi ni bimwe mubikubiye mu ntego iki kigo (NIRDA) gishyize imbere mu rwego rwo kuzana impinduka  zitanga umusaruro mu mikorere y’inganda zikorera mu gihugu cyane iziciriritse, kuko arizo zikenewe kwegerwa hagamijwe kongerera agaciro ibyo zikora,haba muguhugura ba rwiyemezamirimo ndetse no kubashakira inzobere zibigisha,bityo ibikorerwa mu Rwanda bikagirirwa icyizere ndetse nibitumizwa  hanze bikagabanuka.

    Aya mahugurwa yatanzwe na Abdul Kamal Razzak ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde,akaba ar’inzobere mubijyanye n’ubudozi kandi abifitemo uburambe.

     Abdul Kamal Razzak inzobere yatanze amahugurwa

    Bimwe mubyari bikubiye mumahugurwa yatanzwe harimo nko kwibanda ku kumenya ibyibanze mubikenerwa kugirango ibiteganywa gukorwa mu gitambaro bibe bifite ireme nyaryo,byagenzuwe neza kugirango amakosa agaragamo akosorwe muburyo budasubirwaho,byujuje ibipimo fatizo bidashidikanywaho,kandi byujuje ubuziranenge hagamijwe kubyaza umusaruro umurimo w’Ubudozi.

    Mu bindi byarebewe hamwe harimo nko kuba hakenewe ubumenyi kubijyanye  n’ibipimo bigenderwaho hakurikijwe imiterere y’abatuye ibihugu byo kumigabane igize Isi,kuburyo  imyambaro itunganywa  buri muntu abasha kubona ijyanye n’imiterere ye.

    Mu bafatanyabikorwa bitabiriye aya mahugurwa ,ari nabo bacuruzi b’imyenda mu buryo buhoraho,bashishikarizwa gukorana bya hafi na hafi mu gusangira amakuru n’inganda zitunganya imyenda,bityo ibipimo n’amoko y’imyenda yifuzwa ku isoko bikaba bijyanye n’ibyifuzo by’abakiliya.

     

     

     

     

     

     

     

  • OMS itangaza ko Ebola iri kwadukira amajyepfo ya Kongo, igashaka ko u Rwanda rwitegura kurushaho

    OMS itangaza ko Ebola iri kwadukira amajyepfo ya Kongo, igashaka ko u Rwanda rwitegura kurushaho

    Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, ritangaza ko indwara ya Ebola muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo iri kwadukira amajyepfo y’iki gihugu mu turere dufite ibyago byinshi byo kwibasirwa n’amakimbirane.

    OMS yatangaje ko benshi mu barwayi ba Ebola babonetse uyu mwaka ari ab’ahitwa Katwa, mu majyepfo y’ahazwi nk’indiri yayo mu mujyi wa Beni uri mu burasirazuba bw’iki gihugu.

    Ndetse hari n’abatangajwe ko babwaye iyi ndwara mu gace k’ibikorwa by’ubuzima ka Kayina, aho imirwano yatumye bikomerera abakora mu bikorwa by’ubuzima kuba bagenzura abashobora kwandura Ebola.

    Akarere ka Kayina kari ku muhanda munini werekeza mu mujyi wa Goma uri ku mupaka wa Kongo n’u Rwanda.

    OMS yatangaje ko ubu igiye kohereza amatsinda mu Rwanda yo kongerera iki gihugu ubushobozi bwo kwitegura kuba cyashobora guhangana na Ebola.

    Abantu bagera hafi kuri 450 ni bo bamaze guhitanwa n’iyi ndwara ya Ebola muri Kongo kuva yatangazwa ko yongeye kwaduka mu kwezi kwa munani k’umwaka ushize wa 2018.

    Ni ku nshuro ya 10 Ebola yadutse muri Kongo, kuva yakwaduka muri iki gihugu bwa mbere mu mwaka wa 1976.

  • Perezida Trump yasinye itegeko rifungura ibikorwa bya guverinoma igihe gito

    Perezida Trump yasinye itegeko rifungura ibikorwa bya guverinoma igihe gito

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasinye itegeko rigena ingengo y’imari  by’igihe gito ku bikorwa bya leta, atarimo miliyari 5.7$ akeneye zo kubaka urukuta rutandukanya Amerika na Mexique.

    White House yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu Trump yasinye iri tegeko rigena isohorwa ry’ingengo y’imari y’ibyumweru bitatu kugeza ku wa 15 Gashyantare, nyuma y’uko ibikorwa bimwe bya Guverinoma bimaze iminsi 35 bihagaze.

    Ni ubwa mbere mu mateka Amerika imaze igihe kirekire ibikorwa bimwe bya leta bihagaze, nyuma y’uko ku wa 22 Ukuboza 2018 habuze ubwumvikane ku gutora itegeko ryemeza ingengo y’imari, kuko Trump yifuza ko hajyamo miliyari $5.7 zizifashishwa mu kubaka urukuta rutavuzweho rumwe.

    Umushinga w’itegeko wasinywe n’abadepite, ugeze muri Sena aba-Democrates bawutera utwatsi. Iyo ngengo y’imari yose ntiyemejwe ngo isohoke, uretse igice kigenewe serivisi zikomeye nk’Ingabo, uburezi, ubuvuzi, amazi n’amashanyarazi.

    Abakozi bamwe ba leta babaye bahagaritse akazi kubera kudahembwa no kutagira ingengo y’imari yatuma bakomeza imirimo yabo, naho inzego zidashobora guhagarika akazi ngo ubuzima bw’igihugu bukomeze nka Secret Service irinda abarimo perezida wa Amerika, abacungagereza n’abakozi b’Urwego rwa Amerika rushinzwe Ubugenzacyaha, FBI, bamaze igihe bakora badahembwa.

    Kuri uyu wa Gatanu nibwo umutwe wa Sena n’Umutwe w’Abadepite bemeje ku bwiganze ko ingengo y’imari y’igihe gito iba isohotse.

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Trump yavuze ko yifuza ko abaturage basoma cyangwa bakumva amagambo ye ku rukuta yifuza ku mupaka.

    Ati “Nari ndimo kurengera miliyoni z’abaturage barimo kugirwaho ingaruka no guhagarara kwa Guverinoma, ku buryo niba nta kintu cyemeranyijweho mu minsi 21, bizakomeza!”

    Trump yijeje abakozi bose ko bahita bahabwa imishahara yabo yose.

    Nyuma yo kwemeza iryo tegeko yagize ati “Nta yandi mahitamo dufite uretse kubaka urukuta rukomeye cyangwa uruzitiro rw’ibyuma.”

    Trump yavuze ko Sena niramuka itemeje  vuba ingengo y’imari irimo igenewe urukuta, azakoresha ububasha ahabwa n’itegeko nshinga burimo kwemeza ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe, bityo akemeza ko ingengo y’imari igenerwa ibikorwa ashaka, aho yava hose, nubwo yaba igenewe ibindi bikorwa cyangwa urwego rwa leta.

  • Umuryango Never Again uranenga imwe mu miryango itegamiye kuri idasohoza ibyo iba yarahize

    Umuryango Never Again uranenga imwe mu miryango itegamiye kuri idasohoza ibyo iba yarahize

    Umuryango Never Again mubushakashatsi bwawo uratunga agatoki imwe mu miryango nyarwanda itegamiye kuri leta, ku gutandukira imirongo iba yarihaye yo guhindurira abaturage ubuzima,ahubwo bigasa naho iyo miryango ibonye uburyo bwiza bwo kwikorera ubucuruzi kuko bene kuyitangiza aribo itunga gusa.

    Mu cyegeranyo cyakozwe n’uyu muryango Never Again mu bushakashatsi wakoze nkuko byashyizwe ahagaragara none kuwa 25 Mutarama 2019,ugaragaza ko nyuma ya Jenoside yakorerwe abatutsi mu mwaka wa 1,994 habayeho inkubiri mu ivuka ry’imiryango myinshi itegamiye kuri leta, zimwe nshingano yari yihaye ,ku isonga hakumvikanamo gufasha muburyo butanga icyizere kubanyarwanda cyane ko benshi bari bakeneye kwegerwa bagafashwa,ndetse no kunganira leta kurushaho guhangana n’ingaruka za Jenoside,gusa ngo ibi bikaba hari aho byagiye birangirira mu magambo gusa,aho gutanga umusaruro wari witezwe.

    Ni ubushakashatsi ku “ruhare rw’imiryango itari iya Leta mu kwikamakaza uruhare rw’umuturage mu miyoborere n’iterambere ry’igihugu nyuma ya Jenoside kubyerekeranye n’ubuvugizi kandi ubu bushakashatsi bwerekanye ko hari aho imiryango iteshuka kuntego iba yarihaye cyane nko gukora ubuvugizi kuko hazamo no gukomwa mu nkokora n’imikoranire n’izindi nzego zo akenshi ziba zirajwe ishinga n’ibikorwa bizunganira kwesa imihigo gusa , mubindi abaturage bakirengagizwa bakabura uzamura ubuvugizi bwabo.

    Dr. Usta Kaitesi

    Dr. Usta Kaitesi Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB,yerekanye ko imiryango itari iya leta yagombye gukora muburyo butanga umusaruro cyane ko iba ije mu rwego rwo gufasha gukemura bimwe mu bibazo by’abaturage,ndetse ikanakora ntacyo yishisha.

    Yagize ati “Sosiyete Sivile ntikwiye gukorera mu mpungenge izo arizo zose zirimo no gutinya mugihe cyose ibyo igaragaza birebana n’ubuzima bw’umuturage,kuko ikimenyetso nyacyo kiyiranga ari uguharanira kugera kuntego yo guhindura ubuzima bw’abarebwa n’inshingano wihaye.”

    Yakanguriye iyi miryango kurushaho guharanira kongera ingufu nyinshi mu bikorwa byihutisha iterambere rirambye mu banyarwanda, bityo imibare yabakibasiwe n’ubukene bukabije ikagabanuka kurugero rutanga icyizere.

     

     

  • U Rwanda rugiye kohereza bwa mbere icyogajuru mu kirere

    U Rwanda rugiye kohereza bwa mbere icyogajuru mu kirere

    Leta y’u Rwanda yiteguye kohereza mu kirere icyogajuru muri Gicurasi uyu mwaka rwakorewe ku bufatanye na leta Ubuyapani nyuma y’amasezerano ibihugu byombi byasinyanye mu mwaka ushize.
    Amakuru y’ uko iki cyogajuru kizoherezwa mu kirere muri uyu mwaka wa 2019 yatangajwe na Ambasaderi w’ Ubuyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita uri kumwe na Perezida Kagame mu ifoto. Ambasaderi Tayakuki yongeyeho ko iyi satellite ari umusaruro w’ ubufatanye buri hagati y’ u Rwanda n’ ikigo cy’ Abayapani gishinzwe ubutwererane mpuzamahanga ‘the Japan International Cooperation Agency (JICA)’ hamwe n’ Ikigo cy’ Abayapani gishinzwe ibyogajuru (JAXA). Ngo iki cyogajuru kizoherezwa mu kirere mbere y’ uko inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’ Afurika transform Africa 2019 iteranira I Kigali muri Gicurasi.

    Nkuko Robert Ford,Umuyobozi wungirije ushinzwe ikoranabuhanga n’ itumanaho mu Rwanda yabitangaje mu myaka 2 ishize, iki cyogajuru kizafasha guverinoma y’ u Rwanda kumenya byoroshye amakuru y’ ibibera mu giturage, kugenzura igihugu harimo no kumenya uko ikirere gihagaze ndetse kizifashishwa mu itumanaho rwa gisirikare.

    Iki cyogajuru gito cy’ ibiro bitatu cyakozwe na Kaminuza ya Tokyo ikora ibyogajuru guhera mu 2000 kuzamura aho iki kizatwara ingengo y’ imari ya miliyoni 173 z’ amafaranga y’ u Rwanda.

  • U Bufaransa: Hatangiye kuburanishwa urubanza rw’abaregwa gutuka Perezida Nkurunziza

    U Bufaransa: Hatangiye kuburanishwa urubanza rw’abaregwa gutuka Perezida Nkurunziza

    Umunyamategeko w’Umubiligi, Bernard Maingain n’umwanditsi w’Umurundi, David Gakunzi, bagejejwe imbere y’urukiko rwo mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, kugira ngo bisobanure ku cyaha cyo gusebya Perezida Petero Nkurunziza w’u Burundi.

    Iki kirego cyatanzwe nyuma y’inkuru yatambutse kuri televiziyo ya France 3 muri Mutarama 2016. Delphine Ernotte, uyobora France Télévisions n’umunyamakuru Luc Lagun-Bouchet wayikoze nabo bari gukurikiranwa.

    Kuva muri 2015 aba bombi bagiye bifashisha uburyo butandukanye mu kugaragaza ko banenga kuba Nkurunziza, yariyamamarije manda ya gatatu kandi Itegeko Nshinga ritabimwemerera.

    Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa kuri uyu wa Kane rukaba rwakomeje no kuri uyu wa Gatanu.

    BBC yanditse ko uru rubanza rushobora kuzamara igihe kirekire. Ikirego cya Perezida Nkurunziza gishingiye ku mashusho yanyuze kuri France 3 mu mwaka wa 2016, yerekana umutwe w’abarwanyi wica urubozo abantu batazwi, iyi televiziyo ikavuga ko byabereye mu Burundi muri rumwe mu ngo za Nkurunziza, mu gihe aya mashusho ngo ashobora kuba yaragaragaye ku rubuga rwa Youtube mu mwaka wa 2015.

    Nyuma byaje kumenyekana ko ururimi abo barwanyi bakoreshaga atari ikirundi, ahubwo cyaba ari “igi-hausa “kivugwa mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika.

    Umunyamategeko Bernard Maingain muri uru rubanza, aregwa kuba ari we wahaye ayo mashusho televisiyo ya France 3, umwanditsi David Gakunzi akaregwa kuba yarahamije iby’ayo mashusho nk’umutumirwa.

    Aya mashusho akimara gutambuka, Televiziyo France 3 yasabye imbabazi ivuga ko yibeshye, amashusho yakoresheje atari ayo mu Burundi.

    Naho umunyamategeko Bernard Maingain we yavuze ko ayo mashusho yakoreshwaga mu myitozo yahabwaga imbonerakure, akaba yarayahawe n’umwe mu bari mu nzego zo hejuru mu buyobozi bw’u Burundi.

    Umwanditsi David Gakunzi we yemezaga ko leta y’u Burundi iyobowe na Perezida Nkurunziza ihohotera abatavuga rumwe nayo.

    Leta y’u Burundi ariko yakomeje guhamya ko nta munyagihugu uhohoterwa kandi ko abakora amakosa nk’ayo bahanwa n’amategeko.

    Televison France 3 iregwa gukora inkuru isebya Prezida Nkurunziza
  • Umuhanzi Oliver Mtukudzi yapfuye

    Umuhanzi Oliver Mtukudzi yapfuye

    Umunya-Zimbabwe wubatse izina rikomeye muri muzika ku rwego mpuzamahanga, Oliver Mtukudzi, yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu azize uburwayi bwari bumaze ukwezi bwaramuheranye.

    Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Zimbabwe byatangaje ko Mtukudzi yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Mutarama 2019, muri The Avenues Clinic mu murwa mukuru Harare.

    Uyu musaza w’imyaka 66 yari amaze ukwezi arwaye. Ikinyamakuru TshisaLive cyatangaje ko inzu yatungarizagamo indirimbo yitwa Gallo Records yemeje aya makuru ariko nta kindi barengejeho.

    Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga, bagaragaje ko babajwe n’urupfu rw’uyu musaza ufite amateka akomeye mu muziki wa Jazz.

    Yamenyekanye cyane imbere y’ubwigenge bwa  Zimbabwe mu 1980 igihe yifatanyaga  n’abarwanyi ari kumwe n’umuririmbyi Thomas Mapfumo, mu njyana  y’umudiho wo kwibohora ku butegetsi bwa  Ian Smith.

    Mtukudzi yakoreye mu ruganda rwa muzika  imyaka 40, atunganya alubumu 67.

    Alubumu ye ya nyuma yumvikanamo  ibibazo bya  politike n’imibano bitifashe neza magingo aya  mu gihugu cya Zimbabwe.

  • Amerika yiyemeje ko izakorana na Prezida  Felix Tshisekedi

    Amerika yiyemeje ko izakorana na Prezida Felix Tshisekedi

    Leta Zunze Ubumwe za Amerika iyobowe na Trump yatangaje ko izakorana n’Umukuru w’igihugu mushya wa Republika ya Demokrasi ya Kongo, Felix Tshisekedi.

    Nyuma yo gutangazwa n’urukiko rurinda itegeko-Nshinga rya  Kongo ko ari we watsinze amatora, bwana Tshisekedi byitezwe ko arahizwa kuwa kane.

    Amerika yari yabanje kwamagana ibyavuye mu matora ivuga ko byakozwe mu buriganya.

    Benshi mu ndorerezi bari bavuze ko ayo matora yibwe na bwana Tshisekedi hamwe n’Umukuru w’igihugu ucyuye igihe, Joseph Kabila.

    Ni mugihe kandi umukandida utavuga rumwe na leta, Martin Fayulu, avuga ko ari we watsinze ku majwi 60% , ariko ibyo guhabwa amahirwe yo gusubiramo amatora byo bikaba byaraburijwemo,intsinzi ikagumana Tshiseked.

    Bwana Fayulu yanahamagariye abanye Kongo gutangiza imyigaragambyo yamagana ibyavuye mu matora,ariko biba ibyubusa kuko itigize yitabirwa na benshi.

  • Igisirikare cya Zimbabwe gishinjwa gukorera abigaragambya ‘iyicarubozo rigambiriwe’

    Igisirikare cya Zimbabwe gishinjwa gukorera abigaragambya ‘iyicarubozo rigambiriwe’

    Akanama k’uburenganzira bwa muntu kashyizweho na leta ya Zimbabwe kashinje abasirikare b’iki gihugu gukoresha “iyicarubozo rigambiriwe” mu guhosha imyigaragambyo.

    Kanenze bikomeye abategetsi ba Zimbabwe katangaje ko bifashishije abasirikare mu guhosha imyigaragambyo.

    Hashize icyumweru kirenga iyi myigaragambyo itangiye, abigaragambya bakaba bamagana itumbagira ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli.

    Abashaka ko ibintu bihinduka muri zimbabwe batangiye kwifuza Mugabe

    Mu itangazo aka kanama kasohoye, kavuze ko abantu umunani bamaze gutangazwa ko bishwe guhera mu cyumweru gishize, “bazize ahanini ikoreshwa ry’amasasu nyayo”.

    Ryongeyeho riti: “Abasirikare ba Zimbabwe bambaye imyenda yabo y’akazi ibaranga na polisi ya Zimbabwe batangije iyicarubozo rigambiriwe”.

    Aganira na BBC, umuvugizi wa leta ya Zimbabwe yashyigikiye uburyo bwo guhosha imyigaragambyo agira ati: “Iyo amazi yarenze inkombe, akantu gato ko gukoresha ingufu kaba gacyenewe”.

    Hatangajwe amakuru y’ibikorwa by’ihutaza bivugwa ko byakozwe n’igisirikare cya Zimbabwe mu bice bitandukanye by’umurwa mukuru Harare.

    Ku wa kabiri, abasirikare ba Zimbabwe bagaragaye bakubita itsinda ry’abashoferi b’imodoka zitwara abagenzi.

    Ku wa mbere, Perezida Emmerson Mnangagwa w’imyaka 76 y’amavuko, yavuye mu rugendo yarimo i Burayi rutarangiye ngo ahangane n’umwuka mubi ukomeje mu gihugu.

    Yari mu nama y’ubukungu n’ishoramari i Davos mu Busuwisi, aho yateganyaga gusaba ko hashorwa imari muri Zimbabwe.

    Amaze kugera i Harare, yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa Twitter ashishikariza abaturage bose gusenyera umugozi umwe mu kuzahura ubukungu bw’iki gihugu.

    Perezida Mnangagwa yasezeranyije ko guhohotera abaturage b’abasivile bitazihanganirwa.

    Perezida Mnangagwa batangiye kumuvangira