Umuryango AIMPO wahize kurandura burundu ibibazo bikibasira abasigajwe inyuma n’amateka

Umuryango AIMPO uharanira inyungu n’iterambere ry’abaturage bakandamijwe n’ubukene   muri rusange ,  ariko cyane cyane ukaba  wibanda kubasigajwe inyuma n’amateka, wateguye amahugurwa y’iminsi itatu yatangiye Taliki 16-18 Mutarama 2019 hagamijwe kwigisha  ibijyanye n’Amategeko, Ubuhinzi  bwa kijyambere  kandi  bufasha  kurwanya imirire mibi, no gukora ubuvugizi  kubafite ubumuga. 

Abahuguwe bakurikirana amasomo

Uyu muryango wateguye aya  mahugurwa  mu rwego rwo gufasha  abaturage bakandamijwe n’ubukene, uhereye kubasigajwe inyuma n’amateka  bafite ubumuga,hagamijwe kubaha ubumenyi kubijyanye n’ubuhinzi, kugirango basobanukirwe uko bahinga, uko bazajya batubura imbuto mugihe bahinze muturima duto baba bafite,cyangwa n’ahandi bashobora guhabwa ,ndetse banigishwa  kubirebana n’amategeko abarengera ,kuburyo mugihe haba hagize ugira ikibazo muri bo abe yamenya aho agomba kubariza ,uwo yabaza ndetse n’itegeko rimurengera .

Uwahuguye kubijyanye n’amategeko

Uwajeneza Delphine  umuyobozi wungirije  w’uyu  muryango,asobanura  ibikubiye  mu mahugurwa yatanzwe yagize ati”  Twibanze cyane ku gukangurira abasigajwinyuma  n’amateka  kumenya amategeko  hashingiwe ahanini n’uko amateka agaragaza ko bo  ndetse n’abafite ubumuga bari abantu babonwa nk’abadashoboye ,kuburyo bahutazwaga  bikarangirira aho ntibikurikiranwe,aho  hazagamo n’ihohotera  ry’ubwoko bwose harimo no guterwa inda zitateguwe,bityo rero    abari muri iki kiciro bakaba bakwiye kugira ubumenyi  kumategeko abarengera,kuburyo niyo bafashwa ,nibura nabo  babasha kwivugira no kugeza ikibazo cyabo aho gishobora gukemuka”

Uwajeneza Delphine

Yongeyeho  agira ati” Nyuma  yo kubigisha amategeko abarengera , dufite intego yo kubafasha kugira ubumenyi  kubijyanye n’ubuhinzi  kugirango  batandukane burundu  n’ibibazo biterwa ahanini n’imirire mibi ,ndetse  banigishwe no kwigirira isuku iboneye”.

Kubirebana  no gufasha kubijyanye no kubona insimburangingo n’ibindi,uyu muryango uvugako ari kimwe  mubizibandwaho ubwo amikoro azaba abonetse, gusa kubera ibibazo bitandukanye bikigaragara mu miryango y’abasigajwe inyuma n’amateka,hatangijwe ubuvugizi kubijyanye n’abana bafite ubumuga baba baraheze mu rugo, bitewe n’uko ababyeyi babo baba babuze  ubushobozi  bwo kubitaho nko kubabonera ibikoresho bibafasha kugera ku ishuli, ndetse no kubona insimburangingo.

Mu igenzura ryakorewe mu turere twa Kicukiro ,Kamonyi  na gsabo, uyu muryango uvuga ko wahasanze abana benshi  biganjemo abafite ubumuga bwo mu mutwe baheze mu rugo ntibahabwe  amahirwe  yabafasha guhindura ubuzima.

Mu byo uyu muryango uteganya harimo gukomeza gukora ubuvugizi ndetse no gutangiza undi muryango uzajya ukurikirana  ibibazo  abasigajwe inyuma n’amateka  bafite, kubasabira  uturere  aho bajya bakorera  ndetse no gufashwa  kwinjizwa muri gahunda  zibafasha kugira  imibereho cyane  ko nabo  bagaragaza ko  ari abantu bashoboye nk’abandi  bose.

Mu bindi biteganijwe gukorwa  murwego rw’ubuvugizi harimo gushishikariza  icyatuma abana bafite ubumuga bajyanwa  mu bigo bibitaho by’umwihariko nka  Gatagara, kugirango babashe guhabwa ubumenyi  ndetse  no kumenyera kubana n’abandi ,cyane ko nyuma  yo kumugara ubuzima buba bugikomeje.

Uyu  muryango ushishikariza abahejejwinyuma n’amateka  guharanira guhindura ubuzima bwabo bibumbira mu matsinda ,aho basabwa  kwiha intego yo gukorera kumihigo kandi bakayesa  nk’abandi , cyane ko iki cyizere gishingirwa ku kuba u Rwanda ari Igihugu gifite ubuyobozi bwiza.

Uyu muryango kandi  cyane ko haba mubawutangije ndetse nabo ukorera ubuvugizi bose hamwe baturuka  mu miryango y’abahejejw’inyuma n’amateka,basaba  Leta  guhera  ku nzego z’ibanze kuzamura ,ko bakwiye kugirirwa icyizere no kubaba hafi aho bishoboka  ,kuko bihaye intego yo gukoresha imbaraga zizana  impinduka no kuba icyitegererezo,ndetse bakaba “ba ndebereho”.

Mukantabana dorocella utuye mu karere ka Kicukiro,Umurenge wa  Masaka,Akagali ka Mbabe,Umudugudu wa Mbabe  akaba ahagarariye  koperative  y’abafite ubumuga mu itsinda ryitwa Twikure mu bwigunge rigizwe n’abanyamuryango 28,aho bahanahana  amafaranga  bagamije kwikura mu bukene n’ubwigunge, yahamije ko amahugurwa bahawe yaziye igihe kandi ko agiye gusangiza bagenzi be  ibyo bigishijwe  no kubafasha  kubishyira mu bikorwa , kuko bizabafasha  guhindura imibereho yabo mu miryango.

Mukantabana dorocella
Ifoto y’urwibutso kubitabiriye amahugurwa

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *