Icyihebe cyateguye igitero i Nairobi birakekwa ko cyaherewe imyitozo muri Uganda

Byatangajwe ko umuntu wateguye igitero tariki ya 15 Mutarama 2019 kuri hoteli DusitD2 i Nairobi  muri Kenya bikekwa ko yaba yaraherewe imyitozo muri Uganda.

Umuryango we watangaje ko iki cyihebe kizwi nka Ali Salim Gichunge alias Farouk, cyahawe amasomo atandukanye arimo n’ay’ubutagondwa.

Gichunge ni umwe mu byihebe byishwe nyuma y’aho abantu bagera kuri bane bavuye mu modoka bambaye imyenda irinda amasasu biteguye kugaba igitero, cyasize gihitanye 21 abandi benshi bagakomereka.

Ikinyamakuru The New Vision cyatangaje ko uyu mugabo yageze muri Uganda mu 2016, agenda yitabira kwiga amatwara akaze y’ubutagondwa mu bice bitandukanye bya Uganda.

Se wa Gichunge witwa Abdala Salim, asanzwe ari  mu  ngabo za Kenya,akaba afite ipeti rya Sergeant.

Kugeza ubu inzego z’umutekano zamaze guta muri yombi uyu mugabo n’umugore we, Sakina Mariam, bakaba boherejwe mu Mujyi wa Isiolo uherereye mu Majyaruguru ya Kenya, aho barimo gukorwaho iperereza.

Inzego z’umutekano muri Uganda zirinze kugira amakuru zitanga kuri iki kibazo.

Gusa umwe mu bayobozi mu ngabo ukorana n’inzego z’umutekano za Kenya, yemeje aya makuru.

Ati “Nibyo, twakiriye amakuru y’ukuri ko iki cyihebe cyaje hano muri Uganda aho cyigishirijwe aya matwara, turimo gukora iperereza kandi mu gihe cya vuba tuzatanga amakuru arambuye.”

Hari amakuru ko umwe mu bayobozi mu nzego z’umutekano muri Uganda, yamaze kohereza impuguke mu gace ka Busia kugira ngo zishake amakuru ajyanye n’iyi myitozo Gichunge yahaherewe.

Umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabaab, ni wo wigambye kugaba iki gitero.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *