ICC yabaye isubitse ibyo kurekura Laurent Gbagbo

Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC) rwabaye rusubitse kurekura Laurent Gbagbo wahoze ayobora Côte d’Ivoire nyuma y’uko ubushinjacyaha bujuririye uwo mwanzuro.

Kuwa Kabiri w’iki Cyumweru nibwo abacamanza ba ICC batangaje ko ubushinjacyaha butabashije gutanga ibimenyetso bihagije ku bibazo bwabajijwe, bityo rutegeka ko Gbagbo na Charles Blé Goudé wahoze ayoboye urubyiruko rw’ishyaka Front Populaire Ivoirien barekurwa.

Jeune Afrique yatangaje ko Umuvugizi wa ICC yavuze ko Gbagbo na Goudé bakomeza kuba bacunzwe n’urwo rukiko mu gihe hagitegerejwe umwanzuro ku bujurire bw’ubushinjacyaha.

Urukiko rw’ubujurire rushobora gutesha agaciro umwanzuro wo kurekura Gbagbo igihe haba habonetse ibimenyetso simusiga.

Gbagbo yari amaze imyaka irindwi muri gereza z’urwo rukiko mu Buholandi ku byaha byibasiye inyokomuntu.

We na Goudé bashinjwa uruhare mu rupfu rw’abasaga 3000 baguye mu mvururu zakurikiye amatora yo mu 2010.

Ayo matora yarangiye ibyayavuyemo bigaragaje ko Gbagbo yatsinzwe na Alassane Ouattara uyoboye igihugu kuri ubu.

Gbagbo w’imyaka 73 yanze kwemera ibyavuye muri ayo matora kugeza ubwo habaye imyigaragambyo yanamukuye ku butegetsi nabi.

Bombi bashinjwaga ibyaha by’ubwicanyi, gufata ku ngufu, gukora iyicarubozo n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa byakozwe n’ingabo zari zishyigikiye Gbagbo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *