Umunyamakuru wacukumbuye ruswa mu mupira w’amaguru muri Ghana yishwe arashwe

Polisi yo muri Ghana kuri uyu wa Kane, yatangaje ko umunyamakuru wacukumbuye ruswa n’amanyanga yakorerwaga mu mupira w’amaguru muri iki gihugu, yishwe arasiwe mu Mujyi wa Accra.

Uyu munyamakuru witwa Ahmed Husein, yari mu itsinda ryari riyobowe n’umunyamakuru Anas Aremeyaw Anas, rigakora ubucukumbuzi bwatumye abayobozi b’umupira w’amaguru begura n’abasifuzi barahagarikwa kubera ruswa.

Umuvugizi wa Polisi yabwiye AFP ko Ahmed yarashwe ku ijosi no mu gatuza n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana ubwo yerekezaga iwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu.

Mu kwemeza aya makuru, Anas, yanditse kuri Twitter ati “Inkuru mbi ariko ntabwo tuzacecekeshwa. Ruhukira mu mahoro Ahmed”.

Abanyamakuru bo muri Ghana bamaganye iyicwa ry’uyu munyamakuru w’imyaka 34, wagize uruhare rukomeye mu kugaragaza ruswa yari mu mupira w’amaguru yatumye mu Ukwakira umwaka ushize FIFA, yahagaritse burundu uwari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana Kwesi Nyantakyi ndetse acibwa $500,000 nyuma yo kugaragazwa ku mashusho yakira ruswa.

Abasifuzi umunani n’abo bafatanya bahagaritswe ubuzima bwabo bwose muri ruhago, abayobozi 53 bahagarikwa imyaka 10 mu gihe abayobozi 14 bagizwe abere.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *