Byatangajwe ko umwami w’Ubwongereza bamusanganye cancer. N’ubwo ubwoko bw’iyi cancer butaratangazwa, birashoboka ko yaba ikomeye kubera ko BBC itangaza ko abaganga b’umwami Charles III bamubujije kugira izindi nshingano zose zimusaba kujya mu ruhame yongera gukora.
Hari hashize igihe gito abazwe prostate kandi ibwami batangaje ko, guhera kuri uyu wa Mbere taliki 05, Gashyantare 2024, umwami yatangiye kwitabwaho n’abaganga.
Ibiro bye bivuga ko umwami w’Abongereza afite akanyamuneza kandi yizeye ko ari bukire vuba akagaruka mu nshingano ze bidatinze.
Kuba atazaboneka mu bikorwa byasabaga ko umwami abyitabira bivuze ko hari bushakwe undi uzajya abimuhagarariramo.
Umwami Charles III afite imyaka 75 y’amavuko.
Ku Cyumweru gishize yagiye mu misa ahahurira n’abaturage arabasuhuza.
Mbere ho Icyumweru yari yavuriwe mu bitaro bye byihariye biba mu Murwa mukuru London.
Uyu mwami ashimirwa ko yashyize ahagaragara iby’uburwayi bwa prostate kugira ngo ashishikarize n’abandi bagabo kuyisuzumisha no kuyivuza.
Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside yaganiriye na Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB Louise Kanyonga ku bibazo byabajijwe kuri raporo y’uburenganzira bwa muntu mu mwaka wa 2022/2023.
Minisitiri Dr Nsanzimana yasobanuye ko kuba hari indwara zivurizwaga hanze hatakoraga Mituweli, ariko ko ubwo zatangiwe kuvurirwa mu gihugu, harebwa uko na zo zashyirwa muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, Mituweli.
Yagize ati: ” Hari urutonde rushya mu bijyanye n’insimburangingo zihenze n’inyunganirangingo, hari n’urutonde rw’imiti mishya ya kanseri n’izindi ndwara zikomeye umuntu atabashaga kwivurizaho harimo nko gusimbuza impyiko, kubaga umutima kuko zivurizwaga hanze n’ubundi bitakorerwaga ku bwisungane mu kwivuza. Ubu rero ubwo birimo gukorerwa mu Rwanda bigomba kujyana n’uko serivisi zishyurwa n’abanyamuryango ba Mituweli hano mu Rwanda. Nko gusimbuza impyiko, ubu turi muri gahunda yo kuyishyira muri Mituweli.”
Ku kibazo cy’uko ibitaro bitanga serivisi ku bafite ubumuga bikorana na Mituweli bikiri bike, Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana yavuze ko kuri ubu hari ibitaro byongereweho ku bikorana na Mituweli bitanga serivisi z’insimburangingo n’inyunganirangingo ndetse bizakomeza kongerwa.
Dr Nsanzimana yavuze ko Minisiteri yakoze ikoranabuhanga rya ‘DMIS’ ryo kumenya no kwandika abafite ubumuga bose kugira ngo hamenyekane ubumuga bafite n’ubufasha bakeneye kugira ngo bifashe mu igenamigambi ry’uburyo bakomeza gufashwa.
Ku kigendanye n’igikorwa ku miti ikenerwa n’abageze mu zabukuru itabasha kuboneka muri farumasi n’ibitaro bya Leta, Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko n’ubwo ubushobozi bwa Mituweli bukiri buke, kuri ubu urutonde rw’ibyishyurwa rwavuye kuri 887 rukaba rugeze kuri 1400 muri uyu mwaka.
Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize yavuze ko hari ingamba zo gushaka ubundi bushobozi bwo kongera mu kigega cya Mituweli, hateganyijwe ko hashobora kongerwamo aafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 25 Kandi ko hakazakomeza no gushakisha ubundi bushobozi kugira ngo serivisi zishyurwa ziyongere.
Mugwego rwo gukomeza kunoza serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa kigali,Ikigo BASI GO cyatanze izindi Bisi nini ebyiri zikoresha amashanyarazi Ni muri gahunda yo gukomeza guhangana nimihindagurikire yikirere, iki kigo cyongeye guha sosiyete zitwara abantu n’ibintu izindi bisi nini ebyiri zikoresha amashanyarazi, izi bisi zikaba zitezweho gutanga umusaruro.
Izi Bisi ebyiri nini zatanzwe zaje ziyongera kuzindi zari zaratanzwe mu minsinsi yashize zahawe zimwe muri companyi zizanzwe zitwara abantu n’ibintu hano mumujyi wa Kigali arizo KBS ndetse Royal Express, zikaba zigiye kugira uruhare runini mu gukemura ikibazo cy’uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali, ndetse zikanafasha mu kubungabunga ibidukikije by’umwihariko mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere bituruka ku modoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli.
Umuyobozi Mukuru wa Sosiyeta ya KBS bwana Charles Ngarambe, avuga ko ugereranyuje n’izindi modoka bari basanzwe bafite izi modoka zikoresha ingufu z’amashanyarazi zitanga umusaruro ushimishije, aho ashimira ikigo cya BASI GO kuba cyaragize igitekerezo cyo kuzana izi modoka by’umwihariko bakaziha ikigo ayobora.
Yagize ati: “Mbere na mbere reka dushimire BASI GO yaduhaye amahirwe yo kugira ngo tumenye ko izi Bisi zikora, twari tubizi ariko tutarazibona, gusa icyo tumaze kubona ni uko ari bisi zimeze neza, cyane cyane twebwe n’abantu bakora ibintu bya transport (gutwara abantu n’ibintu) tuba gukeneye kureba aho ibiciro by’amavuta biduhendukira, tukaba twarabonye ari bisi nziza, twari twabonye imwe bari baduhaye n’iya kabiri tugiye gukomeza kugerageza, ariko icyo nababwira ni uko mu mezi abiri tumaranye twabonye ari bisi nziza,..tugize amahirwe n’izo dufite bakazishiramo iyi tekinoloji byaba ari byiza kuko iyi tekinoloji ntabwo ihenze nk’igiciro cy’amavuta.”
Umuyobozi Mukuru wa Sosiyeta ya KBS bwana Charles Ngarambe
Johns Kizihira, ukuriye ibikorwa bya Tap &Go mu Rwanda, yemeza ko kuba izi bisi nini zitanzwe kandi zikaba zaranatangiye kwifashishwa mu gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali ari intambwe ikomeye cyane, ndetse ahamya ko hari abazishimiye cyane ku buryo abahise bataga gahunda yo kugura izindi bagera kuri 92, agahamya ko nibura uyu mwaka wa 2024 uzajya kurangira mu mujyi wa Kigali hari izi modoka nini zikoresha amashanyarazi zigera ku ijana.
Yagize ati: “Iyi ni intambwe nziza itewe mu gihe gitoya, icyo tumaze kubona ni uko abatwara abantu n’ibintubishimiye izi modoka, icya mbere imikorere yazo ni myiza, mbere harimo gutinya, ariko ubu bamaze kuzikoresha n’abatarazikoresha urabona ko bazishaka, hari order (izikenewe) 92, dushaka kuzatumiza mu kwezi kwa kane, ku buryo uyu mwaka wajya kurangira nibura izindi 100 ziyongereye mu muhanda, gahunda iracyari yayindi y’uko twashyira imodoka z’umuriro mu muhanda mu gihe cy’amezi 18 utangiye kubara mu kwa mbere k’uyu mwaka….twizeye ko bizakomeza bigakora neza, natwe abo muri Tap & Go turabona ko bizafasha abo mu gisata cyo gutwara abantu n’ibintu muri rusange, kuba cyakomeza kwaguka kikanoza serivise abagenzi biguza uyu munsi.”
Johns Kizihira, ukuriye ibikorwa bya Tap & Ho
Winner Nilla, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Royal Express, yashimiye BASI GO kuba yabaheye iyi bisi nini ikoresha amashanyarazi, ndetse anizeza ko bagiye kuyikoresha batanga umusanzu ukomeye mu gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali, kandi ngo bagiye gutanga umusanzu wabo mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Winner Nilla, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Royal Express
Fidelite Bambanze, Umukanishi w’imodoka zikoresha ingufu z’amashanyarazi akaba w’umukozi wugirije ushinzwe gucunga ububiko muri BASI GO, avuga ko izi modoka zishobora kugenda ibirometero 300 mu gihe icaginze yuzuye, ndetse ngo mu kuyisharija bitarwa isaha imwe gusa ikaba yuzuye.
Fidelite Bambanze yemeza ko hari umusanzu ukomeye izi modoka zitanga haba mu kubungabuka ibidukikiha hagabanywa ibyuka bihumanya ikirere, ndetse zikanatanga inyungu yo hejuru ku bantu bazikoresha mu gutwara abantu n’ibintu.
Uyu munsi hamuritswe ku mugaragaro bisi nini ebyiri zikoresha amashanyarazi ziza ziyongera ku zindi ebyiri zimaze amezi abiri zikorera muri Kigali, izi ebyiri zatanzwe imwe iriyongera ku yindi KBS yari isanzwe ifite, indi irajya muri Royal Express, iya kane yarisanzwe ikoreshwa na Volcano Express.
Kuri uyu wa Gatanu, itariki 26 Mutarama 2024, Abayobozi bakuru n’abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) bateraniye mu Karere ka Gasabo muri Congress yigiwemo ingingo zitandukanye zigomba kongerwa muri manifesto izakoreshwa mu matora ateganyijwe uyu mwaka.
Ibitekerezo byatanzwe n’abarwanashyaka bizanozwa n’itsinda rishinzwe gutegura manifesto, kugirango bijye muri manifesto izemezwa burundu muri congress yo ku rwego rw’igihugu iteganya kuba mu kwezi kwa Gicurasi 2024.
Muri iyi Congress y’Ishyaka DGPR-Green Party mu mujyi wa Kigali, habaye amatora y’abakandida baturuka mu turere tw’umujyi wa Kigali bazahagarira ishyaka mu matora y’abadepite azaba uyu mwaka wa 2024.
Byari biteganyijwe ko buri Karere gatora abakandida 2 ( umugore n’umugabo) kandi iyi gahunda izakomeza no mu Ntara zose z’igihugu.
Kayitare Emmanuel n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FXB avugako kuba bakora mu Karere Ka Kamonyi aribyagaciro kuko ubuyobozi bw’Akarere bubafa kugera ku bagenerwa bikorwa babo,aho agira Ati.’’dukorera mu Murenge wa Runda , na Musambira nu wa Rubaka ,Gacurabwenge Rukoma ahohose Akarere kadufasha kugera kugera kubaturage.’’
Yongeyeho ko kuba bafatanya n’Akarere ndetse ninzego zibanze aribyagaciro kuko bituma bagera nkuntego biyemeje yo kurandura virusi itera Sida mu miryango biciye mi mikino ikunda guhuzwa n’imirenge bagatangiramo inyihisho ndetse icyogihe habaho no gupima abaturage kubuntu tukamenya uko bahagaze tugafata ingamba tubinyujije mubusabane.
Mu Karere Ka Nyarugenge mu Murerenge wa Rwezamenyo abantu bafite ubumuga ntibahejwe mu kwihangira imirimo aho bamwe batanga serivisi z’irembo ndetse n’izo guhanahana amakuru bita Kafe interinete (Internet café).
Munyentwari Jackson, ufite ubumuga bw’ingingo yashoboye gushiinga kafe interneti
Munyentwari Jackson, umwe mubantu bafite ubumuga bw’ingingo afite café internet isakaza amakuru iherereye mu Murenge wa Nyamirambo, Akarere ka Nyarugenge, ahazwi nko kuri mirongo ine (kuri 40).
Avuga ko kuba afite ubumuga bw’ingingo bitamubuza gutunganya akazi ke no guha serivisi nziza abamugana.
Munyentwari asobanura ko ubumuga bw’ingingo bwavuye ku ndwara y’imbasa, aho agira ati’’: Navukanye ingingo nzima nk’abandi bana, nyuma ababyeyi banjye baza gusanga hari izidakora neza, babibonye bajyana kwa muganga bababwira ko ndwaye imbasa ndavurwa, mpabwa n’insimburangingo’’.
Akomeza ati: “Ibi byatumye mbasha kugana ishuri ndiga, ndetse nyuma yaho nashoboye no kwiteza imbere. Nshimira ababyeyi banjye bagize umuhate wo kumvuza no kushyigikira kuko hari benshi nzi batabashije kuvuzwa, bityo bakavutswa uburenganzira bwabo, bakaba babayeho mu buzima butari mbwiza”.
Murekatete valentine nawe n’umwe ufite ubumuga bw’ingingo, akaba ari umu ajenti (Agent) ukora ibijyanye no kohereza no kwakira amafaranga, hamwe na serivisi zo kwishyura imisoro ya Leta hifashishijwe ikoranabuhanga.
Murekatete Valentine, umwe kubafite Ubumuga wabashije kwiteza imbere binyuze mu kazi akora k’ubu ajenti (agent).
Murekatete ukorera mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Rwezamenyo ashishikariza abari n’abategarugori kwiteza imbere mu ikoranabuhanga, haba ku bafite ubumuga n’abatabufite.
Akomeza agaragaza ko ashoboye, ndetse ko kuba atanga serivisi zinogeye abakiriya, byatumye agirirwa icyizere ku buryo bamugana ari benshi, ndetse ngo niyo ataragera mu kazi hari abamusanga mu rugo akabakorera.
Asaba abakobwa n’abagore kuvana amaboko mu mufuka bagakora bakiteza imbere, birinda gutega amaboko no kumva ko hari abantu bashinzwe kubagirira impuhwe kuko bifitemo ubushobozi.
Mukantwari Ansilla, ni Umuyobozi w’Umudugudu w’intwari, nawe yagize icyo avuga kuri ba rwiyemezamirimo bakorera mu mudugudu we, aho yagize Ati’’: Yaba Murekatete cyangwa Munyentwari jackson, ni bamwe mu baturage nyobora bubahiriza gahunda za Leta, yemwe no mu muganda nabo bifatanya n’abandi kuwitabira.’’
Mukantwari, anenga abaturage bafite ingingo zitarwaye batajya bitabira Umuganda, akanasaba abantu bagifite imyumvire yo kwita abafite ubumuga amazina abatesha agaciro kubicikaho. Nyamirambo: Hari abafite ubumuga biteje imbere binyuze mu ikoranabuhanga
Abana bafashwa n’ikigo Root Foundation barishimira ibyo kimaze kubagezaho yewe ntibahwema no kuvuga ko Root Ari umubyeyi wabo.
Ibi byagarutsweho ubwo umushinga usanzwe ufasha abana batishiboye uhereye kubaba mu muhanda kugirango abana Bose bo mu gihugu babashe kugira Ubuzima bwiza, ndetse babone amahirwe nkayo abandi Bana bishoboye babona, wari wateguye igikorwa cyo gusangira no kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli cyiswe ‘Christmas charity event’.
J. Claude n’umunyeshuri mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbiye akaba afashwa n’ umushinga Root Foundation mukumurihirira amashuri ndetse n’ibindi byangombwa akenera m’ubuzima bwe bwa buri munsi.
J. Claude Ati.”Ubundi iyo ndihano (Kuri Root) mba mbizi neza ko ndi murugo kuko ibintu tuhigira nibyo tuhakorera ntago bitandukanye nibyo murugo.
Akomeza avugako ashimimira Root Foundation ko hari Aho yamukiye Ari mpamvu ayifata nk’umubyeyi we. Ati. “Nageze muri Root ntazi gucuranga ariko Ubu ndi muri band yitwa Brass Band ya Root Foundation, nize kubyina ndetse Kandi n’ikindi bampaye laptop Ubu imfasha mu masomo yange n’ibindi bitandukanye.
Ishimwe Benita Nawe n’umunyeshuri urihirwa na Root Foundation avugako kubona Aho abarizwa Nyuma y’amasomo byamufashije gutsinda mw’ishuri kuko ubundi wasangaga Ari mubindi bimushyira kure y’amasomo ye.
Ishimwe Benita Ati.”Ndashimira Root Foundation byivuye inyuma kuko yamfashije kuzamura impano yange yo kubyina Kandi ibihembo Baha abana bitwaye neza byaneye ishyaka mpindura imyigire yange Ubu mw’ishuri nsigaye mba uwa mbere.
Umutoni Alice n’Umubyeyi w’abana 3 bafashwa na Root Foundation avugako iyo hataza kuba Root kumufasha kw’ishyurira abana be amashuri bamwe baba bararivuyemo kubera ubushobozi.
Alice Umutoni Ati.” Root Foundation n’ umubyeyi kuko idufasha kurera abana bacu. ikabaha umucu n’uburere mu gihe tudahari twagiye mu kazi Kandi uburere babaha ni bwiza kuko nkange maze imyaka irenga itanu bamfasha kurera abana bange, iyo bataza kuba babafasha kwiyungura ubumenyintago narikuba nyiboherezayo.
Root Foundation n’umushinga watangiye muri 2012, ukaba umaze gufashe abana barenga 1500. ukaba ukorera mu mujyi wa Kigali.
Ubu bakaba bafite abana barenga 400 kuri center yabo i herereye mu murenge wa Kinyinya mu kagali ka kagugu ndetse no mu Karere Ka Huye ahari center y’abana bagera 100.
Umuyobozi wa Root Foundation François Dunia, avugako guhemba abana bibongerera imbaraga Ariyo mpamvu bahemba uwabaye uwa mbere n’uwanyuma.
François Dunia Ati.”twateguye iki gikorwa kugirango abafatanyabikorwa bacu batange ibikoresho by’ishuri, imyenda, inkweto, ibyo kurya kugirango dusangire n’imuryango yacu.