Blog

  • Kwambukiranya umuhanda biracyari imbogamizi kubafite ubumuga bwo kutabona

    Kwambukiranya umuhanda biracyari imbogamizi kubafite ubumuga bwo kutabona

    Abafite ubumuga bwo kutabona bavuga ko bikiri imbogamizi kuribo kwambuka umuhanda kuko nta kimenyetso cyabashyiriweho kibamenyeshako bageze Ku mirongo yambukiranya umuhanda (zebra cross).

    Ibi babigaragaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Ugushyingo 2023,  mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo  hatangizwa Icyumweru cyahariwe kuzirikana akamaro k’Inkoni Yera (White Cane) .

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), Dr. Kanimba Donathile yagaragaje ko kurubu iyo umuntu ufite ubumuga bwo kutabona ashaka kwambuka umuhanda atamenya Niba traffic light zimwemerera kugenda cyangwa se zitamwemerera.

    Dr. Kanimba Donathile Ati “. Mubyukuri twifuza ko Ku Mohandas hashyirwa utwuma twamajwi tumenyesha abafite ubumuga bwo kutabona Aho bageze niba ashobora kuhambukira umuhanda yewe no kuri ariya Matata agenga ibinyabiziga n’abantu ko naho atwo turangururamajwi badushyiraho kuko nkiyo hagiyemo umutuku cyangwa icyatsi Ntago tubimenya.

    Ikindi nuko kurubu inkoni yera bitatworohera kuyibina kuko tubanza kuyitimiza mu mahanga button ikagera mu Rwanda ihenze ku giciro cy’amafaranga  ibihumbi 35frw.

    Dr. Kanimba Donathile Ati, “Nta hantu ho kuzigurira mu gihugu hahari.Twagiye dutanga igitekerezo ko zaba wenda nko ku Bitaro by’Akarere cyangwa ahantu runaka.Inkoni ubu ngubu ihagaze ku madolari 35. Kubasha gutanga ayo mafaranga ntabwo byoroshye.Hari iza macye ariko nyine ntabwo zikomeye, ntabwo zimeze.”

    Yasoje agira ati “Ni ikintu tukirimo, tukirwana no ku kinoza,kugira ngo tuzazibonere mu Rwanda, dutekereza ko abazikeneye baba benshi,  hanyuma tuzitumieza hanze .”

    Perezida w’Umuryango w’Ubumwe Nyarwanda bw’Abatabona (RUB), Dr Mukarwego Betty, avuga ko inkoni yera ifitiye akamaro ufite ubumuga bwo kutabona bityo abantu bakwiye kuzirikana akamaro kayo.

    Ati “ Inkoni yacu ni nziza, ni nziza ku buzima bwacu, ku bikorwa dukora, ni nziza ku mibereho yacu, kandi iyo tuyifashishije neza ntabwo twicuza kuko nta kibazo duhura nacyo.Niyo mpamvu  dushaka gutanga ubutumwa iki cyumweru kiri , abo tuzahura nabo, ukababaza ngo uzi impamvu iyi nkoni nyikoresha.”

    Mu 1930, Umufaransa Guilly d’Herbemont, yatangije ubukangurambaga bukomeye bwo kumenyekanisha no kubahisha iyo nkoni, n’ibindi bihugu byinshi byo ku isi biboneraho.

    Kuva mu 1964, Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) zemeje ko tariki 15 Ukwakira za buri mwaka ari umunsi wahariwe inkoni yera muri icyo gihugu, naho Umuryango w’Abibumbye (UN) wemeza iyo tariki nk’umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera kuva mu 1969.

    Kuri ubu uyu munsi uzizihizwa ku wa 15 Ugushyingo 2023, aho  mbere y’iyo tariki hazakorwa ibikorwa bitandukanye bikangurira abantu gusobanukirwa akamaro k’inkoni yera.

    Umunsi mpuzamahanga w’inkoni yera mu Rwanda watangiye kwizihizwa mu 2009, muri uyu mwaka wa 2023, ufite insanganyamatsiko igira iti “”.Inkoni yera, ubwisanzure bwanjye.”

    By: Uwamaliya Florence

  • Family farmers who produce a third of the world’s food will get 0.3% of international climate finance

    Family farmers who produce a third of the world’s food will get 0.3% of international climate finance

    Small-scale family farmers produce a third (32%) of the world’s food yet only 0.3% of international climate finance was spent helping them adapt in 2021, reveals new analysis released today.

    The research, from a new alliance of farmer networks representing over 35 million small-scale producers in Africa, Asia, Latin America and the Pacific, is being released ahead of COP28 which is set to agree a Global Goal for Adaptation. The UAE Presidency is also urging governments to include food and agriculture in national climate plans for the first time and scale up finance for food system transformation.

    The analysis of international public finance for climate mitigation and adaptation was conducted by Climate Focus. A snapshot of spending in 2021 reveals:

    ● The agri-food sector received US$8.4billion in international public climate finance – around half the US$16 billion spent on energy – with climate vulnerable and food insecure countries such as Zambia and Sierra Leone getting just US$20 million each.

    ● Just 2% of international public climate finance (US$2 billion) was directed at small-scale family farmers and rural communities – equivalent to around 0.3% of total international climate finance from both public and private sources. Smallholders’ finance needs are estimated at US$170 billion per year in Sub-Saharan Africa alone.

    ● Only a fifth (19%) of international public climate finance spending on food and agriculture was used to support sustainable and resilient practices such as agroecology (US$1.6 billion). A fraction of the estimated US$300 – 350 billion a year required.

    Hakim Baliriane, Chair of the Eastern and Southern Africa small-scale Farmers Forum said: “Climate change has helped push 122 million people into hunger since 2019. Reversing this trend will not be possible if governments continue to tie the hands of millions of family farmers. Together we produce a third of the world’s food yet we receive a fraction of the climate finance we need to adapt.”

    The report, Untapped Potential, also shows that 80% of international public climate finance spent on the agri-food sector is channelled through recipient governments and donor country NGOs. This makes it harder for family farmer organisations to access because of complex eligibility rules and application processes, and a lack of information on how and where to apply. Family farmers received just a quarter (24%) of finance spent on the agri-food sector in 2021.

    Many family farmers lack the infrastructure, technology and resources to adapt to climate impacts with serious implications for global food security and rural economies. Family farms of less than two hectares produce a third of the world’s food (32%) while farms of 5 hectares or less account for more than half of the global production of 9 staple crops – rice, peanut, cassava, millet, wheat, potato, maize, barley and rye – and grow almost three-quarters of the coffee and 90% of the cocoa. Over 2.5 billion people globally depend on family farms for their livelihoods.

    The Intergovernmental Panal on Climate Change says the most effective way to safeguard food security is to shift to more nature friendly and diverse food systems. Family farmers are at the forefront of these efforts. For example, in the Pacific farmers are planting breadfruit trees alongside other crops as it is drought resistant, seldom uprooted by storms and cyclones and produces a nutritious staple food crop.

    Alberto Broch, president of the Confederation of Family Producer Organizations of Expanded Mercosur, COPROFAM said: “Our message to governments is clear: More than 600 million family farms are already engaged in building more sustainable and resilient food systems. They have a wealth of knowledge and experience that must be tapped. By including their voices in decision-making and ensuring direct access to more climate finance, we can create a powerful alliance in the fight against climate change.”

    Esther Penunia, Secretary General of the Asian Farmers Association said: “Generations of family farming experience and the latest scientific evidence tell us that working with nature and empowering local communities is key to safeguarding food production in a changing climate. There needs to be a major re-think of climate finance to support these tried and tested climate solutions with much more finance targeted at family farmers and sustainable practices such as agroecology.”

  • RJSD: Abahohotera abanyamakuru bakwiye kubiryozwa

    Itangazo rigenewe abanyamakuru

    Kigali – Rwanda,

    Abahohotera abanyamakuru bakwiye kubiryozwa: RJSD

    Tariki ya 02/11/2023, U Rwanda rwifatanyije n’isi yose kuzirikana umunsi wo guca umuco wo kudahana abakora ibyaha byibasira abanyamakuru International Day to End Impunity for Crimes against Journalists (IDEI).

    Kuva mu 2019, buri mwaka umuryango w’abibubye wibutsa buri wese kurwanya umuco wo kudahana ibyaha byibasira abanyamakuru.

    Uyu mwaka wa 2023, ibikorwa byo kuzirikana uyu munsi mpuzamahanga byabereye I Washington muri Amerika, ariko mu Rwanda naho habaye igikorwa cyo kuzirikana uyu munsi cyateguwe n’abanyamakuru ubwabo.

    Ni abanyamakuru bibumbiye mu muryango RJSD uharanira iterambere rirambye (Rwanda Journalists for Sustainable Development), bakaba bifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga rya Zoom, bategura iki gikorwa.

    Ni igikorwa cyahurije hamwe inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’ibyaha byibasira abanyamakuru, abanyamategeko ndetse n’abakora mu nzego z’iyubahira tegeko (las enforcement institutions).

    Gonzaga Muganwa, umunyamakuru akaba n’umusesenguzi, asobanura ko ibyaha byibasira abanyamakuru bigenda bigabanuka mu Rwanda kubera ubufatanye bwa Police y’igihugu, RIB n’urwego rw’abanyamakuru.

    Ati: “Mu bihe byashize wasanganga ibyaba byibasira abanyamakuru ari byinshi ariko urebye muri iki gihe byaragabanutse. Twifuza ko byarangira burundu ndetse n’abakoze ibyo byaha bagahanwa.”

    Jean Paul Ibambe, ukunze kunganira abanyamakuru muby’amategeko avuga ko abakorera ibyaha abanyamakuru bakwiye guhanwa.

    Ati: “Ni ngombwa ko uwakoze icyaha agomba kubiryozwa. Ni kenshi ngo twumva ko umunyamakuru yahohotewe, bamumeneye ibikoresho ariko ugasanga birangiriye aho. Uwakoze ibi aba akwiye kubiryozwa”.

    Umunyamakuru Louise Uwizeyimana, yagaragaje ko hari abantu bakoresha inyungu zabo bwite, bagacecekesha itangazamakuru, bagamije guhisha ukuri ngo ntikujye ahagaragaraga.

    Umuvugizi wa RIB ‘urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha’ Dr Thierry Murangira asobanura ko abanyamakuru bagomba kwitandukanya n’ibyaha, ndetse kandi bakamenya uburenganzira bwabo.

    Ati: “Turasaba abanyamakuru kumenya amategeko, bakirinda icyaha. Ikindi ni uko bagomba kumenya ko niba hari umuntu wabahohoteye bakwiye guharanira uburenganzira bwabo, bagatanga ikirego hakiri kare”.

    Emmanuel Mugisha, umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’u Rwanda ishinzwe itangazamakuru (RMC) asobanura ko bagiye gushyiraho uburyo bwihariye bwo gufasha abanyamakuru gutanga ibirego.

    Asobanura ko ubu buryo bushya bakiri kubunoza neza, bukaba butegerejweho korohereza abanyamakuru bahohotewe gutanga ikirego cyabo, kigakurikiranwa, uwarenganye akarenganurwa.

    Byinshi kuri RJSD:

    Mu 2019, nibwo abanyamakuru bo mu Rwanda, bishyize hamwe bashinga umuryango wa RJSD bagamije gufasha abanyarwanda kugera ku iterambere rirambye, hifashishijwe uburenganzira bwo kubona no kumenya amakuru, abafasha gufata ibyemezo bibageza iterambere: “ACCESS TO INFORMATION FOR DEVELOPMENT”.

    Umuryango RJSD (Rwanda Journalists for Sustainable Development) ufite ibyangombwa biteganwa n’itegeko, biwemerera gukora nk’umuryango utari uwa leta, udaharanira inyungu.

    Ibindi bisobanuro, mwabaza Mr Placide Ngirinshuti, umuyobozi wa RJSD, kuri telefoni ya +250 783 685 111.

    Murakoze!

  • Nta kintu gifite intungamubiri n’ibiwurinda kurusha amashereka- Dr Uwamaliya

    Nta kintu gifite intungamubiri n’ibiwurinda kurusha amashereka- Dr Uwamaliya

    Kuri uyu wa 1 Ugushyingo 2023, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo konsa (guha ibere umwana) ndetse no gutangiza icyumweru cyahariwe konsa, abakoresha batandukanye baba abo mu nzego za Leta cyangwa abo mu nzego z’abikorera, basabwe kugira uruhare mu gufasha ababyeyi kubona ibyumba byihariye bonkerezamo abana babo mu gihe bari mu kazi.

    Ku nsanganyamatsiko igira iti: “Duharanire ko ababyeyi bonkereza aho bakorera”, mu butumwa butandukanye bwatambukijwe mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo konsa no gutangiza icyumweru cyahariwe konsa, abayobozi bagiye basaba abakoresha gufata iya mbere mu gushyiraho icyumba cyahariwe ababyeyi bonsa.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Valentine Uwamariya, yavuze ko ko konsa ari igikorwa cyiza gikwiye gushyigikirwa, kwigishwa kuva ku nzego zose uhereye ku rwego rw’umuryango ukageza ku rwego rw’igihugu ndetse n’urwego mpuzamahanga.

    Minisitiri Dr. Uwamariya yanavuze ko gushyiraho icyumba cyahariwe konsa ari igisubizo gikomeye kandi kije mu rwego rwo gukemura ibibazo bibangamira imikurire y’abana bato cyane cyane birimo imirire mibi no kugwingira, n’ibijyanye n’isuku n’isukura.

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Valentine Uwamariya

    Yagize ati: “Ni ngombwa kandi kumenya ko kugeza ubu hataraboneka ikindi kintu icyo aricyo cyose gifite ibitunga umubiri n’ibiwurinda ku kigero cyiza nk’amashereka, konsa bifasha umubyeyi kwitegereza no gukurikirana ubuzima bw’umwana we mu buryo bworoshye kandi n’umwana bikamufasha gukura no mu gihegararo, mu bwonko no mu marangamutima.”

    Yakomeje agira ati: “..konsa umwana nubundi bisanzwe biri mu muco wacu, nubwo bimeze bityo ariko iyo urebye ubuzima bwa none ari nayo mpamvu dushishikariza abakoresha batandukanye kuba bagena aho ababyeyi bonkereza, kubera ko twese twirirwa twiruka, turi mu buzima busaba ababyeyi bombi gukora, usanga bigoranye ko umubyeyi yakonsa igihe cyose nta mbogamizi ahura nazo cyane cyane izigendanye n’amasaha y’akazi.”

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, Mme Urujeni Martine, yavuze ko kutonsa umwana bimuvutsa amahirwe yo gukura neza, aboneraho gusaba abakoresha kugira uruhare mu gufasha ababyeyi kugira aho bonkereza abana babo mu gihe bari mu kazi, agaragaza ko bifasha ababyeyi gukora neza akazi kandi batuje.

    Mme Urujeni Martine yavuze ko Umujyi wa Kigali wamaze gutegura icyumba ababyeyi bakorera ku rwego rw’Umujyi n’ab’Akarere ka Nyarugenge bonkerezamo abana babo, aha akemeza ko ko byabafashije cyane mu kongera umusaruro no gukora batekanye.

    Yazabye abandi bakoresha bo mu nzego zitandukanye zaba iza Leta cyangwa iz’abikorera gushyiraho iki cyumba kuko ari ingenzi.

    Visi Meya w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu n’imibereho myiza, Mme Urujeni Martine

    Yagize ati: “Iby’umwana akorerwa akiri muto nibyo biha ubwonko bwe umurongo wo gutekereza neza kandi bikazamuherekeza mu buzima bwe bwose, ..ni yo mpamvu kuva umwana agisamwa akeneye kwitabwaho neza, kandi by’umwihariko akerekwa urukundo, agahabwa umutekano, akonswa neza, akagirirwa isuku kugira ngo imikurire ye irusheho kuba myiza, kandi n’ubuzima bwe burusheho kuba bwiza, konsa rero duhora tubibwirwa ko bikwiye gushyigikirwa bitezwa imbere na buri wese yaba umuryango, ariko by’umwihariko abakoresha ndetse n’abandi bose, kugira ngo hashyirweho gahunda y’icumba cyo konkerezamo”

    Yakomeje agira ati: “Nk’uko tubizi ko amashereka ari ifunguro rikungahaye ku ntungamubiri zose, rikaba n’ikinyobwa umwana akenera mu mezi 6 ya mbere y’ubuzima bwe nta kindi avanzwe nacyo habe n’amazi, kutonsa umwana bimuvutsa amahirwe, bityo rero inzego zitandukanye cyane cyane abakoresha, tukaba dukwiye kureba uburyo ntakibuza ubwo buryo kuko ari nko gutesha umwana amahirwe mu mikurire ye no mu mitekerereze ye.”

    Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Lindsey Julianna, yashimangiye akamaro gakomeye ko konsa ndetse no gushyiraho aho ababyeyi bonkereza abana hagamijwe inyungu z’abana, ababyeyi, n’abakoresha. Yasabye abakoresha bose gukurikiza ubu buryo kandi ashimangira ko ari ngombwa gushyigikira abagore mu bikorwa byabo byo guhuza umwuga wabo no kuba ababyeyi beza kugira ngo bagere ku iterambere rirambye ndetse n’abana babo bagire ubuzima bwiza.

    Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Lindsey Julianna

    Yagize ati: “Ntidushobora gushyira abagore mubihe byo guhitamo hagati yubuzima bwabana babo ubwabo nakazi kabo. Ntabwo ari umwana cyangwa mama bahanganishije no kwinjiza amafaranga ndetse no gutanga umusanzu mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, yombi birakenewe, mureke dushyigikire abagore mu konsa abana babo no kugira uruhare mu bukungu bw’u Rwanda.”

    Machara Faustin, Umukozi ushinzwe imirire y’umubyeyi n’umwana mu kigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’umwana (NCDA), yavuze ko igituma konsa mu mezi 6 ya mbere kuva umwana avutse ari imirimo, asaba abakoresha gushyiraho ibyumba ababyeyi bonkerezamo abana mu gihe bari mu kazi.

    Yagize ati: “Ubundi konse byari umuco w’abanyarwanda, ariko imibare dufite ubu turimo turadohoka, kimwe gituma konsa gusa mu mezi 6 ya mbere bigabanuka ni imirimo, …abakoresha mu nzego zose turabasaba ngo bateganyirize ababyeyi aho bonkereza abana babo mu gihe bari aho bakorera.”

    Uwimana Ana, Umuyobozi mukuru w’ishuri rya Rwimbogo Primary and Nursery School, avuga ko ku kigo ayobora bagiye kwihutisha gahunda yo gushyiraho icyumba ababyeyi bonkerezamo abana, ndetse aboneraho gushishikariza n’abandi bakoresha gushyiraho ibyo byumba kubigo bayobora.

    Yagize ati: “Inama naha abandi bayobozi bose b’amashuri ni ukubashishikariza gusahyiraho ibyo bumba byazajya bifasha abo babyeyi kuko nibo bizagirira umumaro bwa mbere, nko ku kigo nyobora rero ni ikintu tugiye kwihutisha, tukareba uburyo twashyiraho icyo cyujmba kuko njye namaze kubona ko byatanga umusaruro.”

    Ubushakashatsi bugaragaza ko mu Rwanda konsa abana mu gihe cy’amezi 6 kuva bakivuka byagabanutse ku kigero cya 6% aho byavuye kuri 87,3% mu mwaka wa 2015 bikagera kuri 81% mu mwaka wa 2020.

    By: Uwamaliya Florence

  • Abanyenganda bagomba kumenyako bakwiye gucuka kuberako Leta Itabaha imashini ngo inazikoreshe – Dr Sekomo

    Abanyenganda bagomba kumenyako bakwiye gucuka kuberako Leta Itabaha imashini ngo inazikoreshe – Dr Sekomo

    Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), k’ubufatanye na na banki y’iterambere y’u Rwanda (BRD) hamwe n’ikigo cy’ububiligi cy’iterambere Enabel bafashije bamwe mu banyenganda kongera umusaruro n’ibicuruzwa byujuje ubuziranenge binyuze mu kubagezaho imashini zigezweho muri gahunda NIRDA yise open calls yatangiye muri 2020-2021.

    Il

    Ubwo Ikigo cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA) cyaganiraga n’itangazamakuru uburyo cyafashije bamwe mu banyenganda ndetse yewe bahabwa amasezerano ajyanye n’uko bazakomeza gukorana harebwa ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’igihugu yo kongera umusaruro no gukora ibicuruzwa byujuje ubuziranenge.

    Bamwe mu banyenganda bahawe inkunga na NIRDA ubwo baganiraga n’Imenanews bavuzeko ubufasha bahawe bumaze kubageza Kurundi rwego.

    Havugimana Emmanuel uhagarariye kampani yitwa ISIMBI FARM yorora inkoko zitanga umusaruro w’amagi bagakora n’ibikoresho bibafasha kugeza umusaruro ku isoko avuga ko imashini bahawe ibafasha gukora amatileyi 5000 mu isaha imwe.

    Havugimana Emmanuel uhagarariye kampani yitwa ISIMBI FARM

    Havugimana Emmanuel Ati. “Ni ugushimira NIRDA kuko twari dufite ikibazo gikomeye kuko tileyi zavaga I Bugande zikaza zihenze kenshi tukanazibura ubwo rero nagiye nsaba iyo mashini kubera ko ari ikibazo cyari kibangamiye aborozi mu Rwanda.

    Yongeyeho ko kuva ubu amatileyi ari kuva iwe akajya I Bugande ku giciro gito.

    Yasoje agira ATI. “Hano mu Rwanda ikibazo cyarakemutse n’aborozi nta kibazo bagifite ku matileyi ubu imwe iragura amafaranga y’u Rwanda 80Frws mu gihe mbere ivuye I Bugande yaguraga amafaranga y’u Rwanda 150Frws.”

    Hanganimana Jean Paul, ni umuyobozi w’uruganda rwitwa Regional Food Processing Industry rukora ibiryo by’amatungo rukorera mu cyanya cy’inganda cy’Akarere ka Huye avuga ko umusaruro wiyongereye mu bwiza no mu bwinshi  ukikuba gatatu (3) ugereranyije n’ibyo bakoraga mbere y’uko babona izo mashini.

    Yagize ati “Nkatwe uruganda rwacu rwahawe imashini zifite agaciro k’ ibihumbi 194 by’amadorali umusaruro wariyongereye haba mu bwiza ndetse no mu bwinshi navuga ko wikubye gatatu (3) ugereranyije n’ibyo twakoraga mbere y’uko tubona izo mashini. Dufite imashini zikora toni ebyiri (2) ku isaha mbere twakoraga toni eshanu (5) ku munsi, ubu ngubu dufite ubushobozi bwo gukora toni 30 twakoze amasaha 15 ku munsi.”

    Jean Paul yongera ho ko kongera agaciro ndetse n’ingano y’ibikorwa byari bikenewe mu nganda.

    Ati “Ibibazo byari biriho ni ibibazo rusange byo kugira ikoranabuhanga mu birebana n’inganda ni ukuvuga kugira imashini zigezweho zikora ibiryo byiza bifite ubuziranenge kandi byinshi bishobora gufasha abahinzi n’aborozi ku buryo uko kongera agaciro ndetse n’ingano y’ibikorwa byari bikenewe mu nganda.”

    Umuyobozi mukuru wa NIRDA, Dr. Sekomo Christian avuga ko bishimira porogaramu bafashijwemo n’ababiligi no guha abanyenganda amasezerano y’imikoranire.

    Umuyobozi mukuru wa NIRDA, Dr. Sekomo Christian

    Yagize ati “Uno munsi duteraniye hano kugirango twishimire iyi porogaramu (NIRDA Open Calls Program) twafashijwemo n’ababiligi binyuze mu mpererekane nyongeragaciro eshanu. Eshatu mu buhinzi n’ebyiri mu iterambere ry’imijyi. Uno munsi twahaye aba banyenganda bari hano amasezerano (contract) ajyanye n’uko tuzakomeza gukorana nabo tureba uko bashyira mu bikorwa gahunda y’igihugu yo kongera umusaruro no gukora ibicuruzwa byiza byujuje ubuziranenge.”

    Umuyobozi ushinzwe imishinga mu Kigo cy’Iterambere cy’Ububirigi mu Rwanda (Enabel) Iglesias Roa Manuel, avuga ko ikoranabuhanga ari kimwe mu gice ikigo cyabo ndetse n’Ububiligi bateramo inkunga, kandi ko batazahwema gutanga inkunga yabo.

    Gahunda y’ipiganwa izwi nka NIRDA Open Calls Program yatangiye mu 2020-2021 ikomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 ariko imashini zose abanyenganda basabye Leta zaraje, ku buryo 80% ziri gukoreshwa mu nganda nkaho 20% nazo ziracyari mugutunganwabkugirango nazo zitangire zikoreshwe.

    Ni

    By: Uwamaliya Florence

  • Kigali Leading TSS nkigisubizo mugukabya inzozi zawe

    Kigali Leading TSS nkigisubizo mugukabya inzozi zawe

    Ishuri rya Kigali Leading TVET Technical Secondary School mubirori byahuje ababyeyi baharerera ndetse n’abanyeshuri baharangirije ndetse yewe nabandi bagikomeza kuhiga bizihije ibirori by’itangira ry’amashuri basezera no kubaharangirije babonye amahirwe  yo gukomeza muri kaminiza hanze y’igihugu.

    Bamwe mubabyinnyi basusurukije ababyeyi ndetse n’abanyeshuri

    Mu gikorwa cy’itangira ry’umwaka w’Amashuri cyahuriranye n’igikorwa cyo guherekeza abanyeshuri 11 bize imyuga itandukanye bagiye kwiga mu gihugu cya Mauritius bahawe buruse na Kigali Leading TSS bamwe mu banyeshuri bavuga ko bashimira Kigali Leading TSS n’intego bafite mu guteza imbere igihugu.

    Kigali Leading TSS yatangiye mu mwaka was 2013 ifite amashami y’Ubukanishi bw’imodoka, Amahoteli n’Ubukerarugendo n’ikoranabuhanga. Hamaze gusohoka abanyeshuri barenga 3400 muri abo bose 78,6% bafite akazi. Abanyeshuri bamaze kujya  muri Mauritius bose ni 130 abamaze kurangirizayo amasomo ni 119.

    Tuyizere Alphonse, umuyobozi wa Kigali Leading TSS avuga ko bafite umwihariko wo gushyira imbere kuvuga indimi mpuzamahanga no gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye.

    Tuyizere Alphonse, umuyobozi wa Kigali Leading TSS

    Agira ati “Mu by’ukuri hano hanze hari amashuri menshi yigisha TVET ariko umwihariko wa Kigali Leading TSS ni uko dufite abarimu beza cyane b’intangarugero kandi bafite ubumenyi babyize. Icya kabiri dushyira imbere ni uko abana babasha kuvuga indimi mpuzamahanga, icya gatatu abana bacu mu bizamini bya Leta baratsinda 100% icya kane ni uko dukorana n’abandi bafatanyabikorwa kuko ntago twakora turi ishuri gusa niba twigisha ikintu nihe umwana wacu azimenyereza umwuga, nihe umwana wacu azabona akazi, niba twigisha segonderi nihe azakomereza Kaminuza akabona buruse. Si n’abo ngabo bo muri Mauritius gusa dufite n’abandi b’abanya Canada n’abahorandi abo nabo tugiye gusinyana amasezerano y’imikoranire kugirango tujye tuboherereza abanyeshuri.”

    Shema Abdoulasac wize muri Kigali Leading TSS mu bijyanye na Software Development

    Shema Abdoulasac wize muri Kigali Leading TSS mu bijyanye na Software Development agiye gukomeza amashuri mu bijyanye na Business avuga ko yishimiye kwiga mu mahanga kuko bizamufasha kwiteza imbere.

    Yagize ati “Ndishimye cyane tugiye gukomeza kwiga mu mahanga ngo turebe ko twagira icyo twitezaho imbere ndetse n’igihugu cyacu. Iyo wiga ibintu ukunze biragutunga kandi bikakugeza aho ushaka hose.”

    Uwase Favour ugiye kwiga mu ishami ry’Ubukerarugendo n’ Amahoteli

    Uwase Favour ugiye kwiga mu ishami ry’Ubukerarugendo n’ Amahoteli yagize ati “Ndashimira Kigali Leading TSS kumpugura neza bakampa ubumenyi bukwiriye kandi turabashimira ku bufatanye bwabo.

    Yasoje agira Ati. “Intego mfite ni uko ngiye kongera ubumenyi burenze kubwo mfite kugirango nzabashe kugaruka mu gihugu mfite izindi mpamyabumenyi kugirango nzashyigikire igihugu cyanjye nange ubwange nshobore kwiteza imbere.”

    Ababyeyi babano banyeshuri boherejwe  kwiga hanze basabye abana babo kuzitwara neza Kandi bagakomeza kuzirikana indangagaciro za kinyarwanda na kirazira.

    Umunyeshuri ukora isabune Nawe akaba yiga muri Kigali Leading TSS

    By: Florence Uwamaliya

  • REG: Umwaka utaha wa 2024 uzasiga hafi ingo zose zifite amashangarazi

    REG: Umwaka utaha wa 2024 uzasiga hafi ingo zose zifite amashangarazi

    Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) iratangaza ko 74% by’ingo zimaze kugezwaho amashanyarazi, umuriro utangwa mu gihugu ukaba ungana na megawate 333 uvuye kuri megawate 273.

    Ibi ni ibyatangarijwe mu kiganiro cyahuje abanyamakuru n’ubuyobozi bwa REG kuri uyu wa 24 Ukwakira 2023 hanerekanwa aho amashanyarazi acanwa mu Rwanda aturuka; aho aturuka mu mazi abarirwa ku kigero cya 31%, amashanyarazi aturuka kuri nyiramugengeri ni 24% , aturuka kuri gaze metane ni 16% , amashanyarazi y’inganda ahuriweho n’ibindi bihugu angana na 13% mu gihe akomoka ku mirasire y’izuba angana na 3%.

    Umuyobozi Mukuru wa REG Armand Zingiro avuga ko hari byinshi byo kwishimira, kuko abagerwaho n’amashanyarazi uyu munsi bari ku kigero cyiza ugereranyije no mu myaka yashize.

    Armand Zingiro, Umuyobozi mukuru wa REG

    Ati “Kubyerekeye ingano y’abantu bafite amashanyarazi uyu munsi tugeze kuri 74.4% y’ingo zifite amashanyarazi, iyo tuvuze ingo zifite amashanyarazi, tuba dufite abafatiye ku muyoboro mugari n’abandi bafatiye ku yindi miyoboro, ku ngo miliyoni 2.5 mu Rwanda, uyu munsi miliyoni 1.8 zose zifite amashanyarazi, ni ukuvuga 54% y’abafatiye ku muyoboro mugari, hanyuma tukagira 20% bafatiye ku yindi miyoboro, umwaka ushize twahaye ingo zigera ku bihumbi 230 amashanyarazi kandi ako kazi karakomeje.”

    Ku rundi ruhande ariko   Zingiro avuga ko uko amikoro azagenda aboneka mu mpera za 2024 abanyarwanda bazabona amashanyarazi ku kigero hafi 100%.

    Yagize ati: “Uko amikoro aboneka niko duha amashanyarazi abaturage, niba uyu munsi turi kuri 74.4%, imbaraga zo guha amashanyarazi abaturage urwego rwacu rwa REG rurazifite n’abandi dufatanya muri iki gikorwa, ntabwo nabaha umubare yaho tuzagera nitugera muri 2024, ariko tuzaba dukabakaba 100%, uko amikoro azagenda aboneka tuzagenda duha abaturage amashanyarazi.”

    Imwe mu mishinga yabonetse uyu mwaka ikongera ingano y’amashanyarazi hari uwa Mwange-Kavumu watanze Kilowate 300, Ntaruka E ifite Megawate 2 hamwe n’amashanyarazi aturuka ku baturanyi agera kuri Megawati 40.

    Imwe mu mishinga irimo kurangira itegerejweho gutanga amashanyarazi irimo uwa Shema Power uvana Gaze Metane mu Kivu, ugomba gutanga megawate 56, bakaba bageze kuri megawati 37, bikaba biteganyijwe ko bazagera kuri 50, ubundi izindi 6 zikazajya zikoreshwa mu nganda.

    Hari kandi n’urugomero rwa Rusumo ruhuriweho n’ibihugu byibituranyi, rukazatanga Megawati 80, zizasaranganywa n’ibihugu bitandukanye aribyo u Rwanda, u Burundi hamwe na Tanzania, aho buri gihugu kizajya kibona megawati 27.

    Uyu munsi imirimo kuri urwo rugomero ikaba ikiri mu igerageza, bakaba bamaze kugera kuri megawati 27, bikaba biteganyijwe ko mu mpera z’ukwakira bazaba barangije iryo gerageza ayo mashanyarazi agatangira gutangwa mu buryo buhoraho.

    By: Uwamaliya Florence

  • “Itetero.rw ije gufasha gutanga Amakuru y’imfashanyigisho Ku buryo bworoshye”. Dr Uwamaliya

    “Itetero.rw ije gufasha gutanga Amakuru y’imfashanyigisho Ku buryo bworoshye”. Dr Uwamaliya

    Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Valentine Uwamaliya yatangije gahunda yo kumurika ku mugaragaro urubuga rw’ itetero.rw kuri uyu wa 20 Ukwakira 2023. Ni mu gihe hari hashize imyaka 8 hashyizweho ibiganiro “Itetero” bifasha mu gukangura ubwenge bw’abana hagamijwe gutambutsa amakuru y’ubuzima, imirire myiza, uburere buboneye n’udukino tw’abana.

    Atangiza gahunda yo kumurika ku mugaragaro urubuga itetero.rw yavuze ko yishimiye gutangiza gahunda yo kumurika ku mugaragaro urubuga itetero.rw abana bisanzuriraho binyuze mu mahugurwa atandukanye no gufasha ababyeyi n’abarezi kumenya amakuru y’abana.

    Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Valentine Uwamaliya

    Yagize ati “Nishimiye gutangiza iyi gahunda nziza yo kumurika ku mugaragaro urubuga itetero.rw. Uyu munsi hamuritswe ku mugaragaro urubuga itetero.rw hakubiyemo amakuru yose ku bintu byose byateguwe na gahunda y’ “Itetero” mu myaka yatambutse. Itetero yagiye igira amahugurwa atandukanye ari nako yaguka kugirango ikomeze kuba urubuga abana bisanzuriraho bavomaho ubumenyi butandukanye ari nako rufasha ababyeyi n’abarezi kumenya amakuru ya ngombwa ku buzima bw’abana babo.”

    Minisitiri Valentine akomeza avuga ko urubuga itetero.rw ruzafasha abafite inshingano zo kurera kubona aho bakura imfashanyigisho mu buryo buboroheye.

    Yagize ati: “Ni urubuga rugiye gufasha abana, ababyeyi n’undi wese ufite inshingano zo kurera kubona aho yakura imfashanyigisho yakwifashisha muri izo nshingano igihe cyose yazikenera kandi mu buryo bumworoheye yaba akoresha ikoranabuhanga rya telefoni cyangwa ubundi buryo. Ni byiza kandi ko buri mfashanyigisho iteguwe mu rurimi rwacu rw’ikinyarwanda.”

    Juliana Lindsey, uhagarariye UNICEF mu Rwanda.

    Juliana Lindsey, uhagarariye ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) avuga ko ku rubuga itetero.rw hazajya hatambutswa inyigisho zifasha ingimbi n’abangavu.

    Yagize ati: “Itetero ryahuje abana benshi n’ababyeyi rero ubu rigiye guca kuri internet kandi ku buntu ku bakoresha ifatabuguzi rya Airtel kandi hazaba haribo ibyiza byinshi bijyanye n’ubuzima bw’abana n’amasomo menshi. Ntabwo rikiri iry’abana gusa kuko abangavu n’ingimbi bazajya bakura amakuru abareba kuri uru rubuga.”

    Kuva ikiganiro “Itetero” cyatangira kunyura kuri Radio na Televiziyo bya RBA cyatanze umusaruro mwiza hibandwa ku gaciro k’umuryango no guha umwana ubumenyi n’uburere. Itetero rikurikirwa n’abagera kuri miliyoni 6 z’abatuye igihugu ndetse n’abarenga miliyoni 8 ku murongo wa Youtube.

    By: Uwamaliya Florence