Kamonyi: FXB irakataje muguhashya virusi itera Sida  mu miryango

Mu Karere Ka Kamonyi ahaherereye umushinga  wa FXB ufasha  abantu  bafite virusi itera sida ndetse  bagafasha nabatarayandura   babicishije mubukangurambaga  ndetse no mu mikino ihuza imirenge kugirango habashwe gutambutsamo ubutumwa bwo kwirinda virusi itera Sida .

Hagenimana Felix  akuriye urubyiruko rwa Kamonyi aganira n’itangazamakuru agira Ati.’’ Nibyo koko urubyiruko rwacu  rugeze mugihe cya adoresa murumvako rutorohewe gusa fxb yaje arigisubizo mugukorera mukarere kacu kuko ibasha kutwitaho.’’

Hagenimana Felix, Ahagarariye urubyiruko muri Kamonyi

Aho yaga rutse kubikorwa abagenerwa  bikorwa  bahambwa na  fxb ibafasha kwiteza imbere ndetse  nabakangurira kwipimisha virusi itera sida kubatarandura yasanga hari abanduye ikabakangurira  gufata imiti ,

Fxb kandi yita kubantu bose ndetse akarusho   nuko nabafite ingo ibahuriza hamwe ikabigisha  gukora uturima twibikoni kugirango bajye bafata amafunguro  afite indyo yuzuye hatabuzemo imboga  kuko zubaka umubiri.

Appoline  Nyirantagorana, Ahagarariye indangamirwa muri Kamonyi

 Appoline  Nyirantagorana uhagarariye  indangamirwa muri Kamonyi  nawe yagize icyo abwira ikinyamakuru Imena  agira Ati .’’  Nyobora  indangamirwa 599 mu Karere Ka  Kamonyi kose  bakaba barangiriye ikizere  gikomeye aho iyo hagize ugira  ikibazo anyisangaho nkamugira inama sibyo kandi tugira n’iminsi duhuriraho tugakora inama tureba ibitaragenze neza  .’’

 Yongeyeho ko  afite indangamirwa  173 zifata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida   ,  akaba azikurikirana  arebako bubahiriza gahunda za Muganga,  akaba akomeje gushimira indangamirwa   zitwara neza arinaho avugako afite indangamirwa 16 mu Karere  kose yashyingiye akaba marene ,akaba nanenga abagore bari mungo  baseka indangamirwa  kandi nabo baca inyuma abagabo babo bajya guhura n’abagabo bahura n’indangamirwa kandi hariho iziba zaramaze kwandura virusi itera Sida  urumvako nabo bashiduka bahashye  virusi kuko baba bagiye bihishe.

Appoline  akaba ashimira FXB  mu myaka itatu bamaranye ko yabitayeho mukubahugura  no kubaha ibikoresho byo kwirinda virusi itera sida  harimo   udukingirizo ndetse ndetse n’amavuta  bakoresha  ku bahuza ibitsina kugirango badakomeretsa .

Mukakarangwa Appolinarie  n’umuganga ukorera  kubitaro bya  Remera-Rukoma akaba  ahagarariye ishami ry’indwara zandura  nka Maraliya ,Sida ,igituntu , Hipatites n’izindi  akaba n’ umunansi  akaba akunze guhura n’urubyiruko  cyane ruje kwipimisha nubwo hakiri mbogamizi  aho usanga nkokuva kumyaka 14-24 ,baba bari kukigero 5 % banduye iyo baje  kwipimisha usanga  abenshi  baramaze  kwandura naho 85 % nababyitabira ugasanga bafite hasi ya sharije virare ya 200 .

Mukakarangwa Appolinarie, Muganga ukorera ku bitaro bya Remera-Rukoma

Mukakarangwa  akomeza anenga ababyeyi  batabika ibanga ry’abarwayi  kuko batuma bagira imfunwe ryokuza kwipimisha virusi itera Sida iyo babasanze kukigo nderabuzima ,Aho yagize Ati.’’Nkubu urubyiruko twaruhaye kuzajya ruza ku wa gatandatu kuko aricyo gihe abantu bakuru bamwe  baba bataje gufata imiti ndetse  no kwipimisha  ibyo bituma bisanga bakisanzura.’’

Akomeza agaragaza ko  umbwandu bushya bukomeza kwiyongera  kubera urubyiruko rumwe na rumwe rugira imfunwe ryo kuza kwipimisha arko akaba ashimira FXB idahwema kurwegera irukangurira kwipimisha aho  basanga hari abamaze  kwandura  bakabashishikariza kugana ikigo nderabuzima kugirango gikomeze kubitaho cyibagira inama n’uburyo  bafata imiti bakabaho igihe kirekire   ndetse baka narandura virusi itera Sida  bakagera kugipimo cya zero.

Kayitare   Emmanuel  n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa  FXB  avugako  kuba bakora mu Karere    Ka Kamonyi aribyagaciro kuko ubuyobozi bw’Akarere bubafa kugera ku bagenerwa bikorwa babo,aho agira Ati.’’dukorera  mu Murenge wa  Runda ,  na Musambira nu wa Rubaka ,Gacurabwenge Rukoma  ahohose  Akarere kadufasha kugera  kugera kubaturage.’’

Yongeyeho ko  kuba bafatanya n’Akarere ndetse ninzego zibanze aribyagaciro kuko bituma  bagera nkuntego biyemeje yo kurandura virusi itera Sida mu miryango  biciye mi mikino ikunda guhuzwa n’imirenge  bagatangiramo inyihisho ndetse icyogihe habaho no gupima abaturage kubuntu tukamenya uko bahagaze tugafata ingamba tubinyujije mubusabane.

Uwamaliya Florence

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *