Ishyaka rya Green Party Ryerekanye abazarihagararira mu matora y’abadepite 

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 26 Mutarama 2024, Abayobozi bakuru n’abarwanashyaka ba Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) bateraniye mu Karere ka Gasabo muri Congress yigiwemo ingingo zitandukanye zigomba kongerwa muri manifesto izakoreshwa mu matora ateganyijwe uyu mwaka.

Ibitekerezo byatanzwe n’abarwanashyaka bizanozwa n’itsinda rishinzwe gutegura manifesto, kugirango bijye muri manifesto izemezwa burundu muri congress yo ku rwego rw’igihugu iteganya kuba mu kwezi kwa Gicurasi 2024.

Muri iyi Congress y’Ishyaka DGPR-Green Party mu mujyi wa Kigali, habaye amatora y’abakandida baturuka mu turere tw’umujyi wa Kigali bazahagarira ishyaka mu matora y’abadepite azaba uyu mwaka wa 2024.

Byari biteganyijwe ko buri Karere gatora abakandida 2 ( umugore n’umugabo) kandi iyi gahunda izakomeza no mu Ntara zose z’igihugu.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *