Ikigo BASI GO RWANDA cyatanze izindi Bisi zikoresha amashanyarazi

Mugwego rwo gukomeza kunoza serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa kigali,Ikigo BASI GO cyatanze izindi Bisi nini ebyiri zikoresha amashanyarazi Ni muri gahunda yo gukomeza guhangana nimihindagurikire yikirere, iki kigo cyongeye guha sosiyete zitwara abantu n’ibintu izindi bisi nini ebyiri zikoresha amashanyarazi, izi bisi zikaba zitezweho gutanga umusaruro.

Izi Bisi ebyiri nini zatanzwe zaje ziyongera kuzindi zari zaratanzwe mu minsinsi yashize zahawe zimwe muri companyi zizanzwe zitwara abantu n’ibintu hano mumujyi wa Kigali arizo KBS ndetse Royal Express, zikaba zigiye kugira uruhare runini mu gukemura ikibazo cy’uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali, ndetse zikanafasha mu kubungabunga ibidukikije by’umwihariko mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere bituruka ku modoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli.

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyeta ya KBS bwana Charles Ngarambe, avuga ko ugereranyuje n’izindi modoka bari basanzwe bafite izi modoka zikoresha ingufu z’amashanyarazi zitanga umusaruro ushimishije, aho ashimira ikigo cya BASI GO kuba cyaragize igitekerezo cyo kuzana izi modoka by’umwihariko bakaziha ikigo ayobora.

Yagize ati: “Mbere na mbere reka dushimire BASI GO yaduhaye amahirwe yo kugira ngo tumenye ko izi Bisi zikora, twari tubizi ariko tutarazibona, gusa icyo tumaze kubona ni uko ari bisi zimeze neza, cyane cyane twebwe n’abantu bakora ibintu bya transport (gutwara abantu n’ibintu) tuba gukeneye kureba aho ibiciro by’amavuta biduhendukira, tukaba twarabonye ari bisi nziza, twari twabonye imwe bari baduhaye n’iya kabiri tugiye gukomeza kugerageza, ariko icyo nababwira ni uko mu mezi abiri tumaranye twabonye ari bisi nziza,..tugize amahirwe n’izo dufite bakazishiramo iyi tekinoloji byaba ari byiza kuko iyi tekinoloji ntabwo ihenze nk’igiciro cy’amavuta.”

Johns Kizihira, ukuriye ibikorwa bya Tap &Go mu Rwanda, yemeza ko kuba izi bisi nini zitanzwe kandi zikaba zaranatangiye kwifashishwa mu gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali ari intambwe ikomeye cyane, ndetse ahamya ko hari abazishimiye cyane ku buryo abahise bataga gahunda yo kugura izindi bagera kuri 92, agahamya ko nibura uyu mwaka wa 2024 uzajya kurangira mu mujyi wa Kigali hari izi modoka nini zikoresha amashanyarazi zigera ku ijana.

Yagize ati: “Iyi ni intambwe nziza itewe mu gihe gitoya, icyo tumaze kubona ni uko abatwara abantu n’ibintubishimiye izi modoka, icya mbere imikorere yazo ni myiza, mbere harimo gutinya, ariko ubu bamaze kuzikoresha n’abatarazikoresha urabona ko bazishaka, hari order (izikenewe) 92, dushaka kuzatumiza mu kwezi kwa kane, ku buryo uyu mwaka wajya kurangira nibura izindi 100 ziyongereye mu muhanda, gahunda iracyari yayindi y’uko twashyira imodoka z’umuriro mu muhanda mu gihe cy’amezi 18 utangiye kubara mu kwa mbere k’uyu mwaka….twizeye ko bizakomeza bigakora neza, natwe abo muri Tap & Go turabona ko bizafasha abo mu gisata cyo gutwara abantu n’ibintu muri rusange, kuba cyakomeza kwaguka kikanoza serivise abagenzi biguza uyu munsi.”

Winner Nilla, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Royal Express, yashimiye BASI GO kuba yabaheye iyi bisi nini ikoresha amashanyarazi, ndetse anizeza ko bagiye kuyikoresha batanga umusanzu ukomeye mu gutwara abantu n’ibintu mu mujyi wa Kigali, kandi ngo bagiye gutanga umusanzu wabo mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.

Winner Nilla, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Royal Express

Fidelite Bambanze, Umukanishi w’imodoka zikoresha ingufu z’amashanyarazi akaba w’umukozi wugirije ushinzwe gucunga ububiko muri BASI GO, avuga ko izi modoka zishobora kugenda ibirometero 300 mu gihe icaginze yuzuye, ndetse ngo mu kuyisharija bitarwa isaha imwe gusa ikaba yuzuye.

Yagize ati: “Bisi yacu y’amashanyarazi ishobora kugenda ibirometero 300 bayisharije ikuzura, kubera ko Kigali bias n’aho ati ntoya bisi yacu yirirwa ikora umunsi wose, twakifuje ko yajya igaruka nibura harimo 20% y’umuriro ikoresha, ariko akenshi igaruka irimo 35% cyangwa se 40%, twageze neza byo twakoraga kubera ko iragenda tukayisharija nimugoroba, kuyisharija bitwara isaha imwe kugira ngo imodoka ibe yuzuye.”

Fidelite Bambanze yemeza ko hari umusanzu ukomeye izi modoka zitanga haba mu kubungabuka ibidukikiha hagabanywa ibyuka bihumanya ikirere, ndetse zikanatanga inyungu yo hejuru ku bantu bazikoresha mu gutwara abantu n’ibintu.

Uyu munsi hamuritswe ku mugaragaro bisi nini ebyiri zikoresha amashanyarazi ziza ziyongera ku zindi ebyiri zimaze amezi abiri zikorera muri Kigali, izi ebyiri zatanzwe imwe iriyongera ku yindi KBS yari isanzwe ifite, indi irajya muri Royal Express, iya kane yarisanzwe ikoreshwa na Volcano Express.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *