Hari indwara zitandura zigiye kujya zivurirwa kuri Mituweli 

Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside yaganiriye na Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin n’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB Louise Kanyonga ku bibazo byabajijwe kuri raporo y’uburenganzira bwa muntu mu mwaka wa 2022/2023.

Minisitiri Dr Nsanzimana yasobanuye ko kuba hari indwara zivurizwaga hanze hatakoraga Mituweli, ariko ko ubwo zatangiwe kuvurirwa mu gihugu, harebwa uko na zo zashyirwa muri gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, Mituweli.

Yagize ati: ” Hari urutonde rushya mu bijyanye n’insimburangingo zihenze n’inyunganirangingo, hari n’urutonde rw’imiti mishya ya kanseri n’izindi ndwara zikomeye umuntu atabashaga kwivurizaho harimo nko gusimbuza impyiko, kubaga umutima kuko zivurizwaga hanze n’ubundi bitakorerwaga ku bwisungane mu kwivuza. Ubu rero ubwo birimo gukorerwa mu Rwanda bigomba kujyana n’uko serivisi zishyurwa n’abanyamuryango ba Mituweli hano mu Rwanda. Nko gusimbuza impyiko, ubu turi muri gahunda yo kuyishyira muri Mituweli.”

Ku kibazo cy’uko ibitaro bitanga serivisi ku bafite ubumuga bikorana na Mituweli bikiri bike, Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana yavuze ko kuri ubu hari ibitaro byongereweho ku bikorana na Mituweli bitanga serivisi z’insimburangingo n’inyunganirangingo ndetse bizakomeza kongerwa.

Dr Nsanzimana yavuze ko Minisiteri yakoze ikoranabuhanga rya ‘DMIS’ ryo kumenya no kwandika abafite ubumuga bose kugira ngo hamenyekane ubumuga bafite n’ubufasha bakeneye kugira ngo bifashe mu igenamigambi ry’uburyo bakomeza gufashwa.

Ku kigendanye n’igikorwa ku miti ikenerwa n’abageze mu zabukuru itabasha kuboneka muri farumasi n’ibitaro bya Leta, Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko n’ubwo ubushobozi bwa Mituweli bukiri buke, kuri ubu urutonde rw’ibyishyurwa rwavuye kuri 887 rukaba rugeze kuri 1400 muri uyu mwaka.

Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize yavuze ko hari ingamba zo gushaka ubundi bushobozi bwo kongera mu kigega cya Mituweli, hateganyijwe ko hashobora kongerwamo aafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 25 Kandi ko hakazakomeza no gushakisha ubundi bushobozi kugira ngo serivisi zishyurwa ziyongere.

Kanyonga yavuze ko bateganya kandi gukorana n’amavuriro mu buryo bwa ‘capitation’ akajya ahabwa amafanga akenewe mbere, kugira ngo serivisi zihabwa abanyamuryango zikomeze kunozwa.

Yanavuze kandi ko hazanongerwa imbaraga mu kugenzura imikorere kugira ngo bizatange umusaruro.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *