U Rwanda rwungutse abapolisi bashya 2072

Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bato 2072 basoje amasomo mu Ishuri rya Polisi ry’i Gishari bari bamazemo amezi umunani.

Umuhango wo kwinjiza aba bapolisi muri Polisi y’u Rwanda wabereye i Rwamagana mu Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari kuri uyu wa 22 Ukuboza 2023.

Aba Bapolisi barimo ab’igitsina gabo 1645, n’ab’igitsina gore 427. Nyuma yo gusoza amasomo 74 barahita binjira mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe igorora, mu gihe abasigaye 1998 baguma muri Polisi y’u Rwanda.

Ni ku nshuro ya 19 Polisi y’u Rwanda yungutse abapolisi bashya, mu muhango wayobowe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Alfred Gasana.

Mu bandi bayobozi bawitabiriye harimo Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye, Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba Pudence Rubingisa n’abandi bayobozi mu nzego zitandunye.

Muri uyu muhango habanza kwerekanwa amasomo abanyeshuri bahabwa arimo aya gisirikare na Polisi, gukoresha intwaro, imyitozo yo kumva no kumvira amabwiriza y’ikinyabupfura, imyitozo ngororamubiri, kubungabunga ituze n’umutekano bya rubanda, amategeko, ubufatanye bwa Polisi n’abaturage, ubutabazi bw’ibanze, gucunga umutekano wo mu muhanda kandi bakanahabwa ibiganiro kuri gahunda za Leta n’ibindi byinshi bitandukanye.

Muri Werurwe 2023, Polisi y’u Rwanda yari yinjije mu kazi Abapolisi bashya bato 1612 barimo abakobwa 419 n’abahungu 1193.

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Alfred Gasana (hagati) ni we ageze ahari kwinjizwa abapolisi mu kazi

Bari bamaze amezi umunani biga amasomo atandukanye

Abapolisi barenga 2000 binjijwe mu kazi

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published.