Umwami W’Ubwongereza Yasanganywe Cancer 

Byatangajwe ko umwami w’Ubwongereza bamusanganye cancer. N’ubwo ubwoko bw’iyi cancer butaratangazwa, birashoboka ko yaba ikomeye kubera ko BBC itangaza ko abaganga b’umwami Charles III bamubujije kugira izindi nshingano zose zimusaba kujya mu ruhame yongera gukora.

Hari hashize igihe gito abazwe prostate kandi ibwami batangaje ko, guhera kuri uyu wa Mbere taliki 05, Gashyantare 2024, umwami yatangiye kwitabwaho n’abaganga.

Ibiro bye bivuga ko umwami w’Abongereza afite akanyamuneza kandi yizeye ko ari bukire vuba akagaruka mu nshingano ze bidatinze.

Kuba atazaboneka mu bikorwa byasabaga ko umwami abyitabira bivuze ko hari bushakwe undi uzajya abimuhagarariramo.

Umwami Charles III afite imyaka 75 y’amavuko.

Ku Cyumweru gishize yagiye mu misa ahahurira n’abaturage arabasuhuza.

Mbere ho Icyumweru yari yavuriwe mu bitaro bye byihariye biba mu Murwa mukuru London.

Uyu mwami ashimirwa ko yashyize ahagaragara iby’uburwayi bwa prostate kugira ngo ashishikarize n’abandi bagabo kuyisuzumisha no kuyivuza.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *