Blog

  • Rutsiro:Basabwe kurwanya ihohoterwa n’ubuharike busigaye mu bakuze

    Rutsiro:Basabwe kurwanya ihohoterwa n’ubuharike busigaye mu bakuze

    Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro, umurenge wa Kivumu basabwe kurwanya ubuharike,ihohoterwa ndetse abagore bashishikarizwa kwitabira ibigo by’imari iciriritse mu rwego guhanga imishinga ibateza imbere.

    Ni mu nama rusange y’Umurenge yabaye Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeli 2016 igamije gukangurira abaturage gahunda ya He for She, gukangurira abagore n’abakobwa kwitabira ibigo by’imari iciriritse ndetse no kurwanya ihohoterwa.

    Bimwe mu bibazo byagaragaye muri uyu Murenge byiganjemo ubuharike, ihohoterwa ndetse no kuba abagore n’abakobwa bakitinya gufata inguzanyo mu bigo by’imari iciriritse.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu Bisangabagabo Sylivestre wanasobanuriye abaturage gahunda ya He for She akabasaba no kuyishyigikira yavuze ko ubuharike muri uyu murenge bugifatwa nk’umuco mu bantu bakuze gusa bakaba bakomeje gukora ubukangurambaga kugira ngo bucike.

    Bisangabagabo yavuze ko ikibazo cy’ubuharike kijyana n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose gusa bikaba biterwa n’abaturage bo muri uyu murenge batarajijukirwa n’ibijyanye n’amategeko, kuri ubu hakaba hari gukorwa ubukangurambaga no gutanga inama ku ihohotera n’ubuharike ndetse ugaragaweho n’iyi myitwarire agashyikirizwa inzego z’ubutabera.

    Mu murenge wa Kivumu byagaragaye ko kwizigama, gutinyuka kugana ibigo by’imari iciriritse no guhanga imishinga bikiri ikibazo ku bagore aho abagore bageze kuri 55% naho abagabo bakaba bari kuri 70%.

    Uwizeyimana Josephine uhagarariye inama y’igihugu y’abagore muri uyu Murenge yavuze ko nyuma yo kubona abagore bo mu Murenge wa Kivumu batizigama, bahereye mu midugudu babashishikariza gukora amatsinda y’ibimina kugira ngo nibagira ikibazo bya bimina bibagoboke ndetse bakaba bizeye ko bizabyara amakoperative akomeye.

    Uwizeyimana yavuze ko nk’abagore bagiye gukemura ikibazo cy’ubuharike n’ihohotera binyuze mu kagoroba k’ababyeyi kuko ari bimwe mu bibazo bituma batiteza imbere.

    Yasabye ubuyobozi bw’igihugu ko bwabafasha kubaha amahugurwa atandukanye kugira ngo banoze ibyo bakora.

    Intumwa ya Minisiteri muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umugore Karekezi Alfred yasabye abagore n’abakobwa bo muri uyu murenge wa Kivumu kwitinyuka.

    Yagize ati: “ Ndabasaba ko mwakwitinyuka mu gahanga imishinga kuko kuri ubu abagore baroroherejwe gufata inguzanyo bafashijwe n’ibigo by’imari nka BDF, ndetse ku murenge hari abajyanama bashinzwe gufasha abashaka gukora imishinga iciriritse mubagane babafashe.”

    Yasabye abaturage kwirinda ihohotera rikiri ikibazo muri uyu Murenge ndetse abashishikariza kwibumbira hamwe bagatangira kwizigama batangiriye ku mishinga iciriritse aho kumva ko umushinga ubyara inyungu ari utangijwe amafaranga menshi.

    Iyi nama y’abaturage yateguwe na Minisitere y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango(MIGEPROF) ifatanyije n’inzego z’ubuyobozi bw’akarere, inzego zishinzwe umutekano ndetse n’abafatanyabikorwa batandukunye, ikaba yarabereye mu mirenge yose 13 igize akarere ka Rutsiro ndetse ikaba izakomereza no mu tundi turere.


    Abayobozi batandukanye mu nzego z’ibanze bari bitabiriye iyi nama

    Abaturage batandukanye baboneyeho umwanya wo kubaza ibibazo

    Abagize inama y’igihugu y’abagore bafashijwe mu rwego rwo gukomeza kwibumbira hamwe

  • Gabon: Jean ping yakuriwe inzira kumurima, Ali Bongo agumana umwanya w’umukuru w’igihugu

    Gabon: Jean ping yakuriwe inzira kumurima, Ali Bongo agumana umwanya w’umukuru w’igihugu

    Urukiko rurengera Itegeko Nshinga rwemeje bidasubirwaho ko Perezida Ali Bongo Ondimba ariwe uherutse gutsinda amatora ya Perezida wa Repubulika arusha Jean Ping amajwi asaga ibihumbi bitandatu.

    Amatora ya Perezida yabaye mu mpera za Kanama mu gihugu cya Gabon.Kimisiyo y’amatora yatangaje ko Bongo yatsinze ku majwi 49 kuri 48 ya Ping.

    Itangazwa ry’amajwi ryakurikiwe n’imyigaragambyo ndetse n’imvururu zahitanye bamwe ndetse bimwe mu bikorwa remezo birimo n’inzu ikoreramo Inteko Ishinga Amategeko igatwikwa.

    Ping yajyanye ikirego mu rukiko rurengera Itegeko Nshinga asaba ko amajwi asubirwamo, uko yavugaga ko yibwe amajwi.

    Kuri uyu wa Gatanu nibwo urukiko rwatangaje ko Bongo bidasubirwaho ariwe watsinze amatora.Rwatangaje ko Bongo yagize amajwi 50.66% naho Ping akagira 47.24%.

    BBC yatangaje ko guverinoma ya Gabon yaburiye Jean Ping kwitwararika, akabuza abamushyigikiye kujya mu mihanda n’ibindi bikorwa by’urugomo, ngo kuko ikiraba cyose azakibazwa.

    Nyuma y’itangazwa ry’amajwi, mu mujyi wa Libreville hagaragaye imirongo y’abantu benshi ku mabanki n’ahacururizwa ibiribwa, bigaragara ko bafite ubwoba ko hari ikibazo cyaba.u Bufaransa bwo bwasabye abaturage babwo baba muri Gabon kuguma mu rugo.

  • Abagore nibatagira agaciro, natwe ntako tuzaba dufite -Perezida Kagame

    Abagore nibatagira agaciro, natwe ntako tuzaba dufite -Perezida Kagame

    Perezida Kagame yashimangiye ko atewe ishema no gushyigikira gahunda y’uburinganire bw’abagabo n’abagore (He for She) asaba isi yose kuyishyigikira ngo kuko nta terambere ritarimo uruhare rw’abagore.

    Ibi Perezida Kagame yabivugiye mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama rusange ya 71 y’Umuryango w’Abibumbye (UN) kuri uyu wa kane tariki 22 Nzeli 2016.

    Yavuze ko hakenewe ubufatanye bw’ibihugu kugirango habeho iterambere rya buri gihugu kandi ashimangira ko iterambere rigomba kugera kuri bose ari uko harimo uruhare rwa buri wese ariko cyane cyane uruhare rw’abagore.

    Yagize ati: “Iterambere ry’igihugu kimwe rifite aho rihurira n’iry’ikindi, kandi twese dufite uruhare rw’icyo gukora, tugomba kwibuka ko ibyo dukora byose tugamije guhindura ubuzima bw’abaturage, dushingiye kubyo twabonye uruhare rwa buri wese cyane cyane urw’abagore ni ingenzi, abagore nibatagira agaciro nta n’umwe muri twe uzaba agafite, ntewe ishema no gushyigikira ubukangurambaga ku buringanire bw’abagabo n’abagore kandi ndahamagarira buri wese kuyishyigikira.”

    Perezida Kagame kandi yongeye gushimangira akamaro ko gukoresha ikoranabuhanga rya interineti avuga ko hakenewe ubundi bushobozi kugirango buri wese agerweho n’iryo koranabuhanga.

    Yavuze kandi ko hakenewe ubufatanye n’urwego rw’abikorera kugirango ikoranabuhanga rigere kuri bose ku buryo bwihuse kuko ari byo bizafasha abatuye isi kugera ku ngamba isi yihaye no kugera ku ntego yo kuraga abazaza imibereho myiza.

    Yavuze ko ikoranabuhanga rikwiye kuba urufunguzo rw’impinduka mu bufatanye bw’imiryango mpuzamahanga.

    Ati: “Buri wese ku isi akeneye interineti yihuse nkuko n’umunyamabanga mukuru w’umuyoboro mugari wa interinete yabigaragaje, isi iri kugenda ihinduka nziza bitewe n’ikoranabuhanga, ubufatanye hagati y’imiryango mpuzamahanga na bwo bukwiye gutangira guhinduka,gusigasira amahoro n’umutekano mpuzamahanga bishingira ku kubungabunga icyerekezo dusangiye n’intego dushaka ko isi igeraho.”

    Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’impunzi gihangayikishije isi, avuga ko kidashobora gukemuka hatabayeho buri gihe kwihangana n’umutima w’impuhwe.
    Yavuze ko abantu badakwiye kurindira ko ikibazo cy’impunzi kizakemuka ari uko ibihugu bikize byagezweho n’ingaruka.Yashimangiye ko ibi byagerwaho habayeho gushyira imbere agaciro k’abaturage.


    Abitabiriye inteko rusange ya 71 y’umuryango w’abibumbye ubwo bari bakurikiye ijambo rya Perezida Kagame

    Amafoto: Village Urugwiro

  • Gicumbi: Inyana zisaga 1000 zigiye kwiturwa muri gahunda ya Girinka

    Gicumbi: Inyana zisaga 1000 zigiye kwiturwa muri gahunda ya Girinka

    Guhera mu Ukwakira uyu mwaka, mu Karere ka Gicumbi aborojwe inka muri gahunda ya Girinka bagera ku 1039 bazatangira kwitura inyana zavutse ku zo bahawe, zihabwe indi miryango mishya itishoboye.

    Iki gikorwa cyo kwitura muri gahunda Girinka kigiye gukorwa mu Karere ka Gicumbi mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), kimaze iminsi gihugura abafite iyi gahunda mu nshingano zabo kuva ku Kagari kugera mu Karere ku bijyanye n’amabwiriza mashya ajyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda.

    Zimwe mu ngingo zigaragara muri aya mabwiriza, harimo ko nta muturage wemerewe kugurisha cyangwa kugwatiriza inka yahawe mu gihe ataritura, ikindi ngo ni yo yaba yarituye ntiyemerewe kuzimya igicaniro ni ukuvuga kuba yagurisha inka uko yiboneye atagize iyo asigarana.

    Dr Shyaka Innocent, Umukozi wa RAB mu Ntara y’Amajyaruguru ushinzwe ubworozi, avuga ko mbere yo koroza umuturage inka kuri ubu ngo azajya abanza asinyane amasezerano na Leta.

    Ati“ Mu minsi ishize hirya no hino hagiye humvikana amwe mu makosa yakozwe muri Girinka, kugira ngo rero ibyo byose bikosorwe ni yo mpamvu hashyizweho amabwiriza mashya ubu tukaba tugenda tuyamenyesha inzego zose bireba kuko mbere wasangaga inka zidakurikiranwa, bamwe bakazigurisha abandi ntibaziteho n’ibindi. ”

    “Ubu rero kugira ngo Girinka ihindure ubuzima bw’abaturage, inzego zigiye gukorana neza ku buryo bakurikirana inka zatanzwe umunsi ku wundi bakamenya amakuru yayo kugera kuri wa muturage wo hasi bakamenya uko ayifashe kandi zikajya zihabwa koko abazikeneye kurusha abandi bityo na bo bakabasha kuzamuka mu mibereho.”

    Kuri aya mabwiriza mashya bamwe mu bayobozi bavuga ko agiye kubafasha gukemura bimwe mu bibazo bahuraga na byo byatumaga rimwe na rimwe bagwa mu makosa, birimo nko kuba hari igihe inka yatindaga kubyara cyangwa ifite uburwayi butuma idatanga umusaruro bakareka umuturage akayigurisha kugira ngo aguremo indi none ubu ngo bikaba bigiye kujya bikorwa na komite y’Umurenge gusa.

    Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi basanga inzego zose zirebwa na gahunda ya Girinka zishyize mu bikorwa ibyo zisabwa kandi zigakorera hamwe byazana impinduka nziza mu mibereho y’abaturage.

    Muhizi Jules Aimable, Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu agira ati“ Girinka yitaweho muri aka karere igakorwa mu mucyo ntihabemo amakosa, nta kabuza byazamura imibereho y’abaturage kuko n’ubundi ikirere cyacu kiberanye n’ubworozi bw’inka. Ubu rero noneho tugiye kujya tugirana amasezerano n’uwo tuyihaye, nidusanga umuturage atubahiriza ibyo twumvikanye tuzajya tuyimwambura tuyihe undi. Birumvikana rero ko uruhare rw’abayobozi rukenewe badafatanya n’abaturage gukora amakosa muri iyi gahunda nk’uko hari aho byagiye bigaragara.”

    Muri rusange mu Karere ka Gicumbi haziturwa inyana zigera ku 1469 guhera mu Ukwakira, muri izi 1039 ni izavutse ku nka zorojwe abaturage muri gahunda ya Girinka na ho izindi 430 zikazagurwa mu ngengo y’imari y’Akarere mu rwego rwo gutanga umusanzu muri iyi gahunda. Biteganijwe ko iyi gahunda izasozwa muri Gicurasi 2017.

    Dr Shyaka wo muri RAB (iburyo) na Muhizi ushinzwe ubukungu muri Gicumbi bavuga ko uzajya ahabwa inka azabya abanza kuyisinyira

  • Perezida wa Korea ya Ruguru yivuganye Minisitiri amuziza gusinzira mu nama

    Perezida wa Korea ya Ruguru yivuganye Minisitiri amuziza gusinzira mu nama

    Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama, Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong yishe uwahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi Hwang Min ndetse n’uwari umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Uburezi,Ri Yong Jin.

    Hwang Min yazize ko yagaragaje uko abona ibintu bikwiye kugenda ku bijyanye n’umushinga w’ubuhinzi bihabanye n’imirongo yashyizweho na Perezida Kim Jong.

    Ikinyamakuru cyo muri Korea y’epfo cyitwa JongAng Ilbo cyatangaje ko
    iyicwa rya mugenzi we Ri Yong Jin ryo ryatewe n’uko yasinziriye mu nama, aho perezida Kim ngo yabifashe nk’agasuzuguro gakabije no kutiyubaha imbere ye[perezida].

    Kuva aho uyu muhungu wa Kim Jong-il agiriye ku butegetsi muri 2011 amaze guhitana abayobozi bakomeye batari bake, mu mwaka wa 2013 ho yishe nyirarume Jang Song Thaek umugabo wazaga ku isonga ku rutonde rw’abakire bo muri Korea ya ruguru akaba yarahowe ko ngo yashakaga gushinga umutwe wa politiki, budakeye kabiri muri 2015, Hyun Yong Chol wari minisitiri w’umutekano na we ahitanwa n’ubu butegetsi bwa Kim.

     

     

  • Nta gushidikanya Bongo yegukanye umwanya wo gukomeza kuyobora Gabon

    Nta gushidikanya Bongo yegukanye umwanya wo gukomeza kuyobora Gabon

    Komisiyo y’Amatora muri Gabon yatangaje ko Ali Bongo wari usanzwe ari Perezida w’iki gihugu yatsinze amatora n’amajwi 49.85% mu gihe uwo bari bahanganye Jean Ping yagize 48.16%.

    Gutangaza amajwi y’ibyavuye muri aya matora byatinze ku buryo budasanzwe dore ko yo ubwayo yabaye kuwa 27 Kanama, abantu bakaba bari bakomeje gutegereza uwatsinze.

    Abaturage bagera ku 628,000, ni bo babashije gutora Umukuru w’Igihugu uzabayobora mu myaka irindwi iri imbere.

    Perezida Ali Bongo n’umukandida bahanganye Jean Ping, buri umwe yivuga imyato mu itangazamakuru ko ariwe watsinze.

    Ni amatora yateje umwuka mubi hagati ya Gabon n’ibihugu nk’u Bufaransa ndetse na Côte d’Ivoire kugeza ubwo bamwe mu bayobozi begura.

     

    Ali Bongo wari usanzwe ari Perezida wa Gabon yatsinze amatora n’amajwi 49.85%

    Kuva tariki ya 28 Kanama 2016, Jean Ping n’abamushyigikiye bavugaga ko aribo batsinze amatora


  • Leta ya Israel yaciye abahanzi baririmba bambaye utwenda duto

    Leta ya Israel yaciye abahanzi baririmba bambaye utwenda duto

    Minisitiri w’Umuco muri Israel yategetse ko umuririmbyi Hanna Goor

    yirukanwa mu gitaramo aryozwa ko yagiye imbere y’abafana yambaye mu buryo bugaragaza amabere kandi bihabanye n’umuco.

    Hanna Goor yamamaye cyane muri Israel ubwo yahatanaga mu kiganiro mpamo cyerekana ubuzima bw’abarushanwa kuri Televiziyo [A Star Is Born].

    Yari umuhanzi w’imena mu bari batumiwe mu iserukiramuco ry’umuziki Celebrate August festival riherutse kubera muri Ashdod mu majyepfo ya Tel Aviv.

    Uyu mukobwa yatunguye ubuyobozi ubwo yageraga ku rubyiniro yambaye agashati gato nabwo atafunze ibipesu ku buryo amabere yagaragaraga kandi bihabanye n’amahame agenga abahanzi bitabira ibitaramo biba byatewe inkunga na leta.

    Daily Mail itangaza ko Hanna Goor yaririmbye indirimbo eshatu abateguye igitaramo bahise bamutegeka kuva ku rubyiniro akabanza akambara akikwiza undi arabyanga kugeza ubwo Minisitiri w’Umuco yategetse ko bamwirukana mu gitaramo ntakomeze kuririmba.

    Minisiteri imaze kwirukana uyu muhanzi mu gitaramo, yasohoye itangazo rivuga ko ‘nta muhanzi wemerewe kwitabira igitaramo cyateguwe cyangwa cyatewe inkunga na leta wemerewe kwambara mu buryo bw’ubushotoranyi.

    Iri tangazo riragira riti “Iserukiramuco ryitabiriwe n’abantu benshi kandi riterwa inkunga y’amafaranga ava mu baturage.

    Imiririmbire ya Goor ntabwo yubashye abafana […] byabaye ngombwa ko avanwa ku rubyiniro atarangije kuririmba.”

    Minisiteri yasabye abategura ibitaramo bafatanyamo na leta ko bakwiye gushyiraho amategeko yanditse abahanzi bazajya bagenderaho mu kwirinda kubangamira umuco n’ubuzima bw’igihugu.

     

  • Abayobozi b’ibanze ntibakwiye kurebererera imyubakire ikorwa mu kajagari

    Abayobozi b’ibanze ntibakwiye kurebererera imyubakire ikorwa mu kajagari

    Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage irasaba abayobozi mu nzego z’ibanze mu mujyi wa Kigali kudakomeza kurebera nkana no gukingirira icyibaba abaturage bubaka mu kajagali mu bice bitandukanye by’umujyi.
    Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nteko rusange y’umujyi wa Kigali yateranye kuri uyu wa mbere.

     

    Ni inteko yahurije hamwe abayobozi b’umujyi wa Kigali kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku buyobozi bukuru bw’umujyi.

    Ku bwa Minisitiri Francis KABONEKA uyobora iyo Minisiteri ngo nta nyubako yakagombye kubakwa ahatarabugenewe kandi hari abayobozi mu nzego z’ibanze
    Nubwo Iyi nteko rusanjye y’umujyi wa Kigali yahuje inzego zose z’ubuyobozi bw’umujyi; byagaragaraga ko yari igamije gusuzuma uko imihigo y’umujyi ya 2015-2016 yashyizwe mu bikorwa n’iyahizwe mu mwaka wa 2016-2017. Ntibyabujije Minisitiri Francis KABONEKA uyobora minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu gutangira muri iyi nteko ubutumwa bugaragara nk’ubukomeye.

    JPEG - 47.2 kb
    Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’imiyoborere myiza Francis Kaboneka

    Ubu butumwa burarebana n’imyubakire y’akajagari ikunze kuvugwa mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali.

    Ni ikibazo na n’ubu kigikurura impaka ndende hagati y’abaturage n’abayobora inzego z’ibanze ariko ibivugwa na Minisitiri KABONEKA bishyira amakosa yose akorwa kuri ibi ku bayobozi b’inzego z’ibanze.

    Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze ntibahakana ko hari uruhare rwa bamwe mu gutuma umujyi wa Kigali ugaragaramo inyubako z’akajagali kandi ngo n’ingaruka zirigaragaza.

    Mu bitangazwa n’abayobozi b’umujyi wa Kigali; ngo hari uduce twubatse mu buryo bw’akajagari kugeza ku rwego rw’aho badashobora kugerwaho n’ubutabazi; urugero rutangwa aha ni mu Cyahafi  mu murenge wa Gitega hagaragara ahantu hadashobora kugerwa n’imodoka izimya umuriro igihe haba hibasiwe n’inkongi.

    Ni mugihe kandi kuri ubu hari igishushanyo mbonera kigaragaza uko umujyi wa Kigali ugomba guturwamo.

  • USA: Baburijemo umugambi w’uwashakaga kwivugana umukuru w’Igihugu

    USA: Baburijemo umugambi w’uwashakaga kwivugana umukuru w’Igihugu

    Urwego rushinzwe iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI), ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2016 rwataye muri yombi umugabo wo muri Leta ya Massachusetts, ukekwaho gucura umugambi wo kwivugana Perezida Barack Obama.

    Mu gihe uyu mugabo witwa Joseph Gargiulo yatabwaga muri yombi yasanganywe ububiko bugari bw’intwaro zinyuranye, zirimo amasasu, imbunda n’ibiturika, byose bikaba byarafatiwe mu nzu ye ubwo abashinzwe umutekano bari mu mukwabu.

    FBI ivuga kandi ko muri Nyakanga yakiriye amakuru avuye ku muturanyi wa Joseph Gargiulo ndetse ko yabashije gukora igenzura isanga afite izindi ntwaro zirimo iyitwa tasers, imbunda ndetse n’ibyuma bakoresha mu muhigo.

    Mu makuru yatanzwe kandi hagaragaramo ko Gargiulo yari atunze ibikoresho byifashishwa mu gukora ibisasu biturika bizwi nka thermite. Ndetse kandi ngo uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko yagerageje guhitana Perezida Barack Obama inshuro zirenze imwe, umugambi we ukaburizwamo.

    Uyu mugabo kandi ngo yari afite umugambi wo guhitana abayobozi b’inzego z’umutekano z’aho atuye ndetse n’abayoboke b’idini ya Islam.

    Fox News itangaza ko inzego z’ubuyobozi muri iki gihugu zemeza ko Gargiulo yavuze ko igihe Perezida Obama yari ahakinirwa umukino wa Tennis hazwi nka Martha’s Vineyard, ngo aba yaramwivuganye.

    Uyu mugabo kandi yigeze gushinjwa icyaha cyo kuba yararenze ku mategeko yamubuzaga gutunga intwaro.

    Si ubwa mbere abategetsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagerwa amajanja, dore ko no ku wa 19 Kamena 2016, umusore witwa Michael Steven Sandford w’imyaka 20 yemeye ko yashikuje umupolisi imbunda agambiriye kwica Donald Trump uhatanira kuzayobora Amerika ubwo yiyamamazaga i Las Vegas.

    Uyu musore kandi icyo gihe yari yabwiye abacamanza ko yari afite umugambi wo kongera kugerageza kurasira Donald Trump i Phoenix aho yari kuziyamamariza ku nshuro ikurikiyeho.

    Abashinzwe iperereza muri Amerika bataye muri yombi ukekwaho gucura umugambi wo kwica Perezida Barack Obama


  • Ibiciro by’ibinyobwa bidasembuye bya Coca-Cola byazamutse

    Ibiciro by’ibinyobwa bidasembuye bya Coca-Cola byazamutse

    Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Kanama,2016 Uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye mu Rwanda, Bralirwa Ltd, rwatangaje ibiciro bishya ku binyobwa bidasembuye bya Coca-Cola.

    Ibiciro byazamutse mu buryo bukurikira:

    Coca-Cola yo mu icupa ry’ikirahuri rya Santilitiro (Cl), 30 n’irya 50, n’iyo mu icupa rya plastiki rya santilitiro (Cl) 30 byiyongereye.

    Coca- Cola yo mu icupa ry’ikirahuri rya Cl 30 ubusanzwe yaguraga amafaranga 300 ubu yashyizwe kuri 350 na ho iyo bingana yo mu icupa rya plastiki yaguraga 350 ishyirwa kuri 450.

    Coca-Cola yo mu icupa ry’ikirahuri rya Cl 50 yaguraga amafaranga 450 yashyizwe ku mafaranga 500. Ibiciro by’ibindi binyobwa bidasembuye ntacyo byahindutseho.

    Umuyobozi wa Bralirwa, Jonathan Hall, yavuze ko bongereye ibiciro kuri iki kinyobwa bitewe n’uko gisaba byinshi mu kugikora no kugicuruza.

    Ibi biciro biratangira kubahirizwa kuri uyu mbere tariki 22 Kanama 2016.

    Hari hashize imyaka ine Bralirwa idahindura ibiciro by’ibinyobwa bidasembuye. Ibiciro by’inzoga ntacyo byahindutseho.