Rutsiro:Basabwe kurwanya ihohoterwa n’ubuharike busigaye mu bakuze

Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro, umurenge wa Kivumu basabwe kurwanya ubuharike,ihohoterwa ndetse abagore bashishikarizwa kwitabira ibigo by’imari iciriritse mu rwego guhanga imishinga ibateza imbere.

Ni mu nama rusange y’Umurenge yabaye Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Nzeli 2016 igamije gukangurira abaturage gahunda ya He for She, gukangurira abagore n’abakobwa kwitabira ibigo by’imari iciriritse ndetse no kurwanya ihohoterwa.

Bimwe mu bibazo byagaragaye muri uyu Murenge byiganjemo ubuharike, ihohoterwa ndetse no kuba abagore n’abakobwa bakitinya gufata inguzanyo mu bigo by’imari iciriritse.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu Bisangabagabo Sylivestre wanasobanuriye abaturage gahunda ya He for She akabasaba no kuyishyigikira yavuze ko ubuharike muri uyu murenge bugifatwa nk’umuco mu bantu bakuze gusa bakaba bakomeje gukora ubukangurambaga kugira ngo bucike.

Bisangabagabo yavuze ko ikibazo cy’ubuharike kijyana n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose gusa bikaba biterwa n’abaturage bo muri uyu murenge batarajijukirwa n’ibijyanye n’amategeko, kuri ubu hakaba hari gukorwa ubukangurambaga no gutanga inama ku ihohotera n’ubuharike ndetse ugaragaweho n’iyi myitwarire agashyikirizwa inzego z’ubutabera.

Mu murenge wa Kivumu byagaragaye ko kwizigama, gutinyuka kugana ibigo by’imari iciriritse no guhanga imishinga bikiri ikibazo ku bagore aho abagore bageze kuri 55% naho abagabo bakaba bari kuri 70%.

Uwizeyimana Josephine uhagarariye inama y’igihugu y’abagore muri uyu Murenge yavuze ko nyuma yo kubona abagore bo mu Murenge wa Kivumu batizigama, bahereye mu midugudu babashishikariza gukora amatsinda y’ibimina kugira ngo nibagira ikibazo bya bimina bibagoboke ndetse bakaba bizeye ko bizabyara amakoperative akomeye.

Uwizeyimana yavuze ko nk’abagore bagiye gukemura ikibazo cy’ubuharike n’ihohotera binyuze mu kagoroba k’ababyeyi kuko ari bimwe mu bibazo bituma batiteza imbere.

Yasabye ubuyobozi bw’igihugu ko bwabafasha kubaha amahugurwa atandukanye kugira ngo banoze ibyo bakora.

Intumwa ya Minisiteri muri Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umugore Karekezi Alfred yasabye abagore n’abakobwa bo muri uyu murenge wa Kivumu kwitinyuka.

Yagize ati: “ Ndabasaba ko mwakwitinyuka mu gahanga imishinga kuko kuri ubu abagore baroroherejwe gufata inguzanyo bafashijwe n’ibigo by’imari nka BDF, ndetse ku murenge hari abajyanama bashinzwe gufasha abashaka gukora imishinga iciriritse mubagane babafashe.”

Yasabye abaturage kwirinda ihohotera rikiri ikibazo muri uyu Murenge ndetse abashishikariza kwibumbira hamwe bagatangira kwizigama batangiriye ku mishinga iciriritse aho kumva ko umushinga ubyara inyungu ari utangijwe amafaranga menshi.

Iyi nama y’abaturage yateguwe na Minisitere y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango(MIGEPROF) ifatanyije n’inzego z’ubuyobozi bw’akarere, inzego zishinzwe umutekano ndetse n’abafatanyabikorwa batandukunye, ikaba yarabereye mu mirenge yose 13 igize akarere ka Rutsiro ndetse ikaba izakomereza no mu tundi turere.


Abayobozi batandukanye mu nzego z’ibanze bari bitabiriye iyi nama

Abaturage batandukanye baboneyeho umwanya wo kubaza ibibazo

Abagize inama y’igihugu y’abagore bafashijwe mu rwego rwo gukomeza kwibumbira hamwe

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *