Blog

  • Kubura ubushake bwo gutera akabariro ku bagore,intandaro y’umwiryane mu miryango

    Kubura ubushake bwo gutera akabariro ku bagore,intandaro y’umwiryane mu miryango

    Kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina mu ndimi z’amahanga byitwa ‘frigidite’ ni ikibazo kitoroshye kuko bituma benshi babaho mu buzima bubashaririye kuko uretse no kuba abagabo babibaziza na nyirubwite bimutera ipfunwe akumva ko atameze nk’abandi.

    Nubwo hari bamwe bashobora kumva ko iki kibazo kidakanganye burya ngo ijoro ribara uwariraye.Abavuzi bakira abagore bafite ibi bibazo bahamya ko biri mu bisenya ingo zimwe na zimwe na ho izindi zikabaho mu kwihambira.

    Kutagira ubushake ku mugore ni iki?

    Kugira ngo byumvikane neza abahanga basobanura ko kutagira ubushake bwo gutera akabariro ku bagore wabifata nk’uburemba ku bagabo, ni ukuvuga ko ari igihe umugore aba atagira ubushake (desir sexuel) bw’imibonano mpuzabitsina yanayikora,ntagire icyo yumva ndetse ntagere no kubyishimo(orgasme)bikamera nk’aho ntacyo akoze.

    Gusa ku bagore icyo gihe gishobora kurangira cyangwa se agakira akongera kuba muzima igihe icyabiteraga kivuyeho mu gihe ku bagabo bo uburemba atari benshi bukira.

    Ni iki gitera umugore kutagira ubushake bw’imibonano?

    Indwara yo kutagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ku bagore ngo ishobora guterwa n’impamvu zitandukanye harimo uburwayi nka diyabete,indwara z’umutima no gucura (menopause).

    Ishobora kandi guterwa n’ihungabana umuntu yahuye na ryo, kwiheba gukabije, gufatwa ku ngufu,ugutandukana kw’ababyeyi bawe bikakwangisha imibonano, imisemburo itameze neza mu mubiri, ingaruka z’imiti umuntu aba yaranyoye, kumara igihe kirekire udakora imibonano n’ibindi.

    Nyuma yo kuganira n’abantu batandukanye bakagaragaza ko iyi ndwara abantu benshi bayivuriza mu bavuzi gakondo no mu bavuzi bakoresha uburyo bw’umwimerere kurenza uko bagana amavuriro asanzwe ya kizungu, twegereye abakora muri ubwo buvuzi tubabaza umubare wabo bakira ndetse n’uburyo iyi ndwara bayivura.

    Ndayisenga Gabriel,inzobere mu buvuzi bushingiye ku mwimerere w’ibimera bikomoka mu burasirazuba bw’Isi cyane cyane ubw’Abashinwa (Fukang Health Care) ukorera mu mujyi wa Kigali, yatangaje ko mu bantu 100 bakira baje kwivuza ibijyanye n’imyororokere 20% muri bo baba ari abagore bafite ikibazo cyo kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

    Ati “Ikibazo cyo kudashaka imibonano mpuzabitsina kiriho kuko tubibonera mu mibare yabo twakira. Hari uwo muganira akakubwira ko yafashwe ku ngufu akabizinukwa, hari uwo usanga yarabitewe n’imiti afata,imisemburo mike mu mubiri;buri wese avurwa ukwe gusa abenshi baba bakeneye ubujyana kurenza uko bakenera imiti.”

    Ndayisenga avuga ko hari n’abo usanga ikibazo kigomba kuganirizwa abagabo babo kurenza uko kuganirizwa abagore.

    Ati “Hari n’ubwo usanga umugore atagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina bitewe n’umugabo umufata ku ngufu,umubuza amahoro,umukubita n’ibindi. Bene abo turabahamagara tukabaganiriza kandi twabonye bitanga umusaruro mwiza.”

    Nyakarundi Samuel, Umuyobozi w’Ivuriro Zirumuze Clinic rivura mu buryo bw’umwimerere na we yatangaje ko mu bagore 100 bakira ku kwezi,37 baba bataka ikibazo cyo kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

    Ati “Icyo kibazo kiriho rwose mu bagore kandi giteye inkeke kuko burya gutera akabariro biri mu bituma urugo rukomera cyangwa se abashakanye bakarambana.

    Ifoto (yakuwe kuri internet) igaragaza umuryango utarebana neza

    Muri Zirumuze nko mu bagore 100 batugana muri bo 37 baba bafit icyo kibazo , tubavurisha imiti ycu y’umwimerere hamwe n’ubujyanama bw’imibanire ikwiriye abashakanye kandi iyo turebye abatubwiye ko bakize usanga bagera nko kuri 80%.”

    Ni izihe ngaruka zo kutagira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ku muryango?

    Ndayisenga avuga ko ingaruka ari nyinshi kandi bafite ubuhamya bw’abo zasenyeye ingo.

    Ati “Ingaruka zo kuba umugore adasha imibibonano ndetse yanayikora ntagire uburyohe yumva ngo yishimane nuwo barimo kuyikorana bisenya ingo, nta rukundo mu muryango, bamwe baratandukana, abandi bagacana inyuma, bitera bagore kwiheba akumva ko atameze nk’abandi, ni nyinshi pe.”

    Uwihirwe (amazina yahinduwe) ni umubyeyi w’imyaka 36 afite abana babiri akaba atuye mu murenge wa Gitega mu karere ka Nyarugenge, aganira na IGIHE yatangaje uko yafashwe n’iyo ndwara.

    Ati “Kutagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina byamfashe mu kwa mbere 2015 nkimara kubyara umwana wanjye wa kabiri.

    Umugabo yankoragaho nkumva anteye umujinya nkarakara ariko nkashinyiriza kugira ngo akore ibyo akora andeke.Byatumye ntangira gushwana na we,bigera aho aranta akajya agenda akongera akagaruka mu rugo na n’ubu ni uko tubanye. Ubu rero nibwo nkiza hano sinzi niba bazamvura ariko hari abandi bagore bahivurije bahandangiye ko bo byaciyemo.”

    Ku bijyanye n’imiti ikoreshwa mu kuvura iyi ndwara abaganga bavura mu buryo bw’umwimerere twaganiriye batangaje ko imiti yabo ari ibanga gusa ngo iyo miti ijyana n’ubujyanama ku mirire no gukora siporo ku buryo umubiri wongera ugakora neza ubwo bushake bukaboneka.

  • Selena Gomez, uwa mbere ku Isi wujuje abantu miliyoni ijana kuri Instagram

    Selena Gomez, uwa mbere ku Isi wujuje abantu miliyoni ijana kuri Instagram

    Umuririmbyi Selena Gomez yakoze amateka akomeye aba umuntu wa mbere wujuje abamukurikira barenga miliyoni ijana, ni nawe ufite ifoto yakunzwe na benshi kuva uru rubuga rwashingwa.

    Selena Gomez yujuje miliyoni ijana mu gihe hari hashize ukwezi kurenga nta kintu yandika kuri Instagram. Yari amaze acecetse kubera ibibazo by’uburwayi bunyuranye yagize gusa yazahajwe no kwiheba gukomeza n’indwara z’uruhu ari nabyo byatumye ahagarika urugendo rw’ibitaramo yise ‘Revival Tour’.

    Muri Kamena 2016 Selena Gomez nabwo yaje ku mwanya wa mbere mu bantu bakurikiwe cyane kuri Instagram, icyo gihe yari afite ababarirwa muri miliyoni 89.2. Kuva icyo gihe kugera ubu yiyongereyeho abasaga miliyoni cumi n’imwe.

    CNN itangaza ko izi miliyoni Selena Gomez yujuje zitumye agumana ikamba ry’umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga ndetse kugeza ubu ni we ufite ifoto yakunzwe cyane [Likes] kurusha izashyizwe kuri uru rubuga mu myaka rumaze.

    Ifoto ya Selena Gomez afite icupa rya Coke yakunzwe [Likes] inshuro miliyoni enye mu byumweru bibiri bishize, ubu imaze kurenza miliyoni 5.6. Kuri iyi foto Gomez yanditseho avuga ko amagambo ari ku icupa ahuye neza na lyrics z’indirimbo ye “Me & The Rhythm”.

    Selena Gomez [umukunzi w’igihe kinini wa Justin Bieber] ari ku mwanya wa mbere mu gihe abandi bagore b’ibyamamare bafatwaga nk’abami b’uru rubuga nka Taylor Swift (akurikiwe na miliyoni 91.5), Beyoncé (miliyoni 85.4) naho Kim Kardashian (agakurikirwa na miliyoni 83.9).

    Instagram yashinzwe na Kevin Systrom na Mike Krieger mu Kwakira 2010 itangirira muri San Francisco muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko igenda imenyekana mu buryo bwihuse bitewe n’uburyo abantu bayishimiye.

    Mu mwaka wa 2010 yari ifite abantu bagera kuri miliyoni imwe bayikoresha, mbere y’uko umwaka wa 2011 urangira abantu bari bamaze kugera kuri miliyoni 10 maze muri 2012 abantu bagera muri miliyoni 100.

    Ifoto ya Selena Gomez niyo yakunzwe cyane kurusha izindi

    Mu mpera za 2014, Kevin Systrom yatangaje ko abantu bakoresha uru rubuga bamaze kugera muri miliyoni 300 naho amafoto amaze gushyirwaho akaba arenga miliyoni 150.

    Ubu abantu babarirwa muri miliyoni 500 buri kwezi bakoresha mu buryo buhoraho urubuga rwa Instagram, bavuye kuri miliyoni 400 babaruwe muri Nzeri 2015.

    Selena Gomez akurikiwe na miliyoni ijana muri 500 ziri kuri Instagram

  • Musanze: Akarere kubatse isoko mu butaka bwa Murekezi ntikamuha ingurane

    Musanze: Akarere kubatse isoko mu butaka bwa Murekezi ntikamuha ingurane

    Murekezi Gabriel wo mu mudugudu wa Nyirabisekuru, akagari ka Murandi mu murenge wa Remera, avuga ko ubutaka bwe bwubatswemo inzu y’isoko n’Akarere ka Musanze mu 2012, akagenda abwirwa ko azishyurwa imyaka ibaye hafi itanu adahabwa ingurane. Akarere ko ngo iki kibazo karakizi kiri munzira yo gukemuka.

    Murekezi Gabriel wo mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze kuva muri 2012 ategereje amafaranga y'ingurane

    Murekezi Gabriel wo mu murenge wa Remera mu karere ka Musanze kuva muri 2012 ategereje amafaranga y’ingurane

    Murekezi avuga ko yagize ikibazo cy’uko bubatse inzu y’isoko mu isambu ye bamubwira ko bazamuha ingurane bidatinze, iyo nzu yubatswe  mu 2012.

    Bamaze kubaka iryo soko ngo ingurane ntayo yabonye, atangira gukurikirana ku murenge, baramusiragiza bigera ubwo yandikira akarere ka Musanze, inshuro ebyiri, bamusubiza ko ikibazo cye cyakiriwe bagiye kugikurikirana bakagikemura.

    Akarere kaje mu iperereza ngo bamubwira ko bazamuha ingurane y’ubutaka bamwambuye mu 2014, none n’uyu mwaka wa 2016 ugiye kurangira nta gikozwe, Murekezi ngo aracyategereje.

    Uyu muturage abonye akarere gatinze kumukemurira ikibazo yandikiye Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, na we amusubiza tariki ya 17 Ugushyingo 2015, ko mu minsi 15 Umuyobozi w’akarere agomba gukemura ikibazo cye.

    Ati “Na n’ubu mpera mu mayira usanga bambwira ngo jyenda ejo uzagaruke, usanga nta kuri bambwira. Nahakuye ubukene, abana usanga bashonje, abiga babuze amafaranga y’ishuri kandi ku munsi w’isoko muri iyo nzu baba bahasarura amafaranga.”

    Iyo nzu yubatswe mu kibanza cy’uyu muturage no ku nkengero yayo haremera isoko ry’imboga.

    Uyu muturage avuga ko yari yasinyiye kuzahabwa amafaranga y’u Rwanda 992 160 mu mwaka wa 2014 ubwo akarere kakoraga igenagaciro.

    Ati “Ibi ngira ngo babikoze ari ukunyikiza, ngira ngo ikibazo kirakemutse, rwose ntabwo nzi ikibazo kiziritse mu kibazo cyanjye.”

    Uyu muturage ngo amaze kugera ku Muyobozi w’Akarere ka Musanze mushya inshuro ebyiri, ndetse ngo no mu nama iyo abaza ikibazo cye bamusubiza ko bakizi, ngo bakamubwira ngo agende nigikemuka azumva bamwakuye (bamuhamagaye).

    Habyarimana Jean Damascene, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Ubukungu, avuga ko ku bijyanye n’ikibazo cy’uyu muturage, Akarere kabaruye umutungo we ariko ngo hazamo ikibazo cy’uko ahagiye isoko ari hatoya, bakaba bashaka ko yabaha n’ahandi hantu bakazamwishyurira rimwe.

    Avuga ko nyuma yo kubarura amafaranga bagombaga kwishyura Murekezi Gabriel, Inama njyanama y’umurenge wa Remera yusifuje ko aho hantu habarirwa rimwe ngo niyo mpamvu ayo mafaranga atayahawe.

    Habyarimana ati “Birumvikana ari ukumwishyura amafaranga y’ako gace ka mbere n’ejo byarara bikozwe, kuko amafaranga ye arabaze agihe icyo aricyo cyose twakabaye tuyamuha, ariko twifuzaga ko twamwishyurira rimwe bikagendera hamwe.”

    Uyu muyobozi avuga ko icyari gisigaye ari ugushyiraho abagenagaciro b’ubutaka bwa Murekezi Gabriel, ngo byarakozwe, igisigaye ni ukugira ngo babashe kumvikana neza ku giciro na Gabriel kugira ngo yishyurwe.

    Iyo mvugo isa n’aho itandukanye n’iya nyirubutaka kuko we amafaranga azi yabaruriwe ni ay’ubutaka bwa mbere, gusa Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi, yigeze gutangariza Inteko Nshingamategeko ko amafaranga y’ingurane azajya yishyurwa umuturage mbere y’uko igikorwa remezo cyubakwa.

    Uyu muturage yerekaga abanyamakuru akarengane yahuye na ko kakaba kamaze igihe kirekire asiragira mu buyobozi

    Uyu muturage yerekaga abanyamakuru akarengane yahuye na ko kakaba kamaze igihe kirekire asiragira mu buyobozi

    Iyo ni inzu y'Isoko rya Nyirabisekuru yubatswe mu butaka bwa Murekezi Gabriel Akarere ka Musanze ntikamuha ingurane

    Iyo ni inzu y’Isoko rya Nyirabisekuru yubatswe mu butaka bwa Murekezi Gabriel Akarere ka Musanze ntikamuha ingurane

  • Undi munyarwanda yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwiga Basketball

    Undi munyarwanda yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwiga Basketball

    Nkusi Arnaud wari mu ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 18 yakinnye igikombe cya Afurika cyabereye mu Rwanda muri Kamena 2016 arerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri aho agiye gukomereza amashuri ndetse no kwiyungura ubumenyi muri Basketball.

    Nkusi agiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Florida nyuma y’aho yigaragaje nk’umwana ufite impano muri Basketball ubwo ikipe y’u Rwanda yajyaga mu mwiherero utegura igikombe cya Afurika wabereye mu ntara ya Arizona muri Gicurasi 2016, ndetse aza no kwigaragaza cyane muri iri rushanwa ryabereye i Kigali muri Kamena.

    Uyu mukinnyi wari kapiteni w’Ikipe y’igihugu mu batarengeje imyaka 18, akurikiye Furaha Cadeau De Dieu na Shema Osborn nabo bigaragaje muri iryo rushanwa bigatuma tariki 25 Kamena 2016 bajya muri Amerika kwiga no gukarishya ubumenyi muri Basketball bakurikiranwa n’abatoza b’inzobere bashimye impano bafite muri uyu mukino.

    Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda, Mugwiza Désiré yatangarije IGIHE ko byari biteganyijwe ko Nkusi ajyana na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques na Enoch Kyeyune Kisa ariko bagize ibibazo byo kubona ibyangombwa.

    Ati “Ubundi bakabaye barajyanye uko ari batanu ariko ibyangombwa ntabwo byabonekeye rimwe. Bazajya bagenda uko bibonetse ariko turimo kubafasha twizeye ko bizaboneka vuba n’iby’abasigaye.”

    Mugwiza yavuze ko kugeza ubu bakurikiranira hafi bariya bamaze kugenda amakuru ava muri Amerika ni uko bameze neza bafite abatoza babitaho buri munsi mu myitozo kuko shampiyona itaratangira.

    Yakomeje atangaza ko n’amasomo yabo bayakurikirana neza kuko ari nacyo cya mbere cyabajyanye.

    Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda rikomeje gushaka abafatanyabikorwa batandukanye muri Amerika batwara n’abandi bana ku buryo u Rwanda rugirayo abakinnyi benshi byazanafasha mu kubaka ikipe y’igihugu ikomeye.

    Nkusi Arnaud, Kapiteni w’ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yerekeje muri Amerika kwiga no gukina Basketball

    Nkusi (ibumoso)yabanje guhabwa inama na Perezida wa Ferwaba, Mugwiza mbere yo kujya muri Amerika

    Nkusi asezera Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré mbere yo gufata urugendo

  • Abanyarwanda bashyiriweho uburyo bwo gusura ibice nyaburanga by’igihugu ku buntu

    Abanyarwanda bashyiriweho uburyo bwo gusura ibice nyaburanga by’igihugu ku buntu

     

     Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, cyongereye imbaraga mu gushishikariza Abanyarwanda kurushaho kumenya no gusura ibyiza by’igihugu, aho kugira ngo uru rwego rukomeze kuganzwa n’abanyamahanga kugeze ubwo usanga hari abaturiye ibice bibitse amateka akomeye ariko batabisura.

    Mu gihe hari kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ubukerarugendo, iyi gahunda yiswe “Tembera u Rwanda”, izagumaho ariko icyiciro cya mbere kiramara amezi atatu, muri Ukwakira, Ugushyingo n’Ukuboza.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi Mukuru muri RDB ushinzwe ubukerarugendo, Belise Kaliza, yavuze ko muri icyo gice imodoka izajya itwara abantu biyandikishije, ikabageza aho bifuje gusura.

    Ati “Muri aya mezi atatu, bisi izaba ari ubuntu, kujya ahantu nyaburanga hose bizaba ari ubuntu. Ahazaba ibiciro kandi na ho twasabye ko bigabanuka ni mu mahoteri, ibiribwa n’ibinyobwa, ariko twanasabye ko batagomba kwakira neza abanyamahanga gusa, ahubwo n’Abanyarwanda. Muri iki gihembwe kigufi cy’ubukerarugendo, turifuza ko Abanyarwanda ari bo basura cyane ahantu nyaburanga dufite.’’

    Imibare ya RDB mu 2015 igaragaza ko kugera muri Nyakanga 2016, Abanyarwanda basura ibikorwa by’ubukerarugendo iri hasi ugeranyije n’abanyamahanga. Muri Pariki y’Akagera Abanyarwanda ni 60%, Nyungwe ni 37% mu gihe mu birunga ari 14%.

    Kaliza yakomeje agira ati “Muri ubu bukangurambaga turizera ko iyi mibare iziyongera. Ntabwo Abanyamahanga bagomba kumenya ibyacu twebwe tutabizi. Isi yafunguye imiryango, turizera ko Abanyarwanda bazakomeza kugenda henshi, noneho bakadufasha kumenyekanisha ibyiza by’u Rwanda hirya no hino.”

    Kaliza Belise, Umuyobozi ushinzwe ubukererugendo muri RDB

    Faustin Karasira ukuriye agashami k’ubukerarugendo muri RDB, yavuze ko hamaze kubarurwa ahantu nyaburanga hagera kuri 224 mu gihugu zose, ndetse habayeho gahunda y’uko harushaho kubungwabungwa.

    Ibyo bice byiyongera kuri Pariki enye z’igihugu zirimo Akagera, Nyungwe, Ibirunga na Gishwati-Mukura.

    Yagize ati “Kugeza ubu hari ikibazo cy’imyumvire kuri bamwe ariko hari n’ikibazo cy’ubushobozi mu mufuka. Uko ubushobozi bw’Abanyarwanda bugenda bwiyongera, tugenda tubona umubare munini w’Abanyarwanda bashaka gusura ahantu nyaburanga.”

    “Byaba biteye agahinda n’umugayo kumva ko abanyamahanga bamenya ibyiza byacu kuturusha.”

    Uko ‘Tembera u Rwanda’ iteye

    Ku ikubitiro itsinda rirekeza mu karere ka Huye kuri uyu wa Gatanu ahazizihirizwa umunsi w’ubukerarugendo hagatangizwa n’iyi gahunda.

    Bazaturuka mu mujyi wa Kigali bagende berekwa ibyiza bitatse u Rwanda guhera mu karere ka Kamonyi, Muhanga, Rugango, Nyanza na Huye, birimo kuva ku Ijuru rya Kamonyi, Urutare rwa Kamegeri, Ibisi bya Huye kwa Nyagakecuru n’ahandi.

    Kaliza yavuze yavuze ko mu mpamvu bamwe batanga harimo ubushobozi buke, ariko hakenewe ko mu byo umuntu ateganyiriza habamo no gutembera ahantu hatandukanye kuko ibiciro by’Abanyarwanda bitandukanye n’iby’abanyamahanga muri pariki z’igihugu.

    ‘‘Kuri iyi gahunda ya Tembera u Rwanda, twabonye ko abanyarwanda dukunda gutembera turi hamwe. Ntabwo wakora ubukwe uri wenyine, uhamagaza umuryango wose kimwe n’iyo agize ibyago, biri mu muco wacu ko dukunda kuba turi hamwe haba mu byiza cyangwa mu bibi. Ni ikintu twashatse kugenderaho, ari yo mpamvu twatekereje ko uburyo bwo kubikora byaba ari ukwifashisha imodoka nini.’’

    Yavuze ko u Rwanda rugenda rurushahoguteza imbere ubukerarugendo, nk’ahomu mwaka ushize bwazamutseho 10%, ndetse ibikorwa remezo birimo amahoteli yubakwa bigaragaza byinshi ku kamaro k’ubukerarugendo.

    Ati “Tubona n’inyungu mu byo twinjiza, aho mu mu 2005 twateganyaga kubona miliyoni 26 z’amadolari mu bukerarugendo, ariko twagiye tuboma ikura ry’ubukerarugendo aho nko mu 2015 twabonye miliyoni zisaga 300 z’amadolari zavuye mu bukerarugendo.”

    Abazemererwa kugenda muri iyo modoka izajya itwara abantu buri kwezi kugeza mu Ukuboza, ni abazajya biyandikisha kuri RDB haherewe ku wiyandikishije mbere, cyangwa abazagenda batsinda ibibazo bizanyuzwa kuri radio zitandukanye.

    Abanyamakuru bitabiriye ikiganiro na RDB n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye

  • Burundi: Imiryango y’abofisiye batawe muri yombi iri mu gihirahiro

    Burundi: Imiryango y’abofisiye batawe muri yombi iri mu gihirahiro

    Imiryango y’abofisiye bato n’abapolisi 15 batawe muri yombi n’urwego rw’ubutasi mu Burundi guhera kuwa 14 Nzeri, bari mu gihirahiro cyo kuba batazi aho bafungiye kuko batemerewe kubasura cyangwa kubavugisha.

    Bamwe muri iyo miryango ntibatinya kuvuga ko bafite ubwoba bw’uko bakorerwa iyicarubozo cyangwa bakarigiswa mu buryo bworoshye nkuko byakunze kugarukwaho na raporo z’Umuryango w’Abibumbye kuva imvururu zatangira muri iki gihugu.

    Bagaragaza impungenge z’uko abo bofisiye nta butabera bazabona kuko nta bunganizi mu by’amategeko bafite.

    Guta abofisiye muri yombi bisa n’ibyatangiriye ku musirikare, Eddy Claude Nyongera wajyanywe mu biro by’ubutasi mu mujyi wa Bujumbura aho yapfiriye, nyuma y’amasaha make afashwe.

    Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Pierre Nkurikiye, yavuze ko Nyongera yiyahuye yiturikirijeho gerenade ubwo yahatwaga ibibazo. Icyakora ntihatangajwe icyo yari yafatiwe.

    Guta muri yombi abofisiye mu gisirikare n’igipolisi bikomeje kwiyongera mu Burundi. Hari amakuru avuga ko abari hagati ya 15 na 20 batawe muri yombi mu minsi yakurikiye urupfu rwa Nyongera.

    Igitangazamakuru ‘Ikiriho’ gikorera kuri internet kizwiho kumenya amakuru y’ubutegetsi mu Burundi, gitangaza ko abatabwa muri yombi bakekwaho gushaka guhungabanya umutekano. Hari amakuru aturuka mu gisirikare kandi avuga ko kuwa 14 Nzeri hari hateguwe kudeta cyangwa imyivumbagatanyo mu gisirikare.

    Igisirikare cy’u Burundi gihuje abahoze mu gisirikare cya FAB cyari kigizwe n’Abatutsi n’abahoze ari abarwanyi b’Abahutu. Bamwe babona ko guta muri yombi abofisiye hagendewe ku moko bishobora gucamo ibice igisirikare n’ubwo Guverinoma y’u Burundi ibihakana.

    Umuvugizi w’igisirikare, Colonel Baratuza, yashimangiye ko ntawe uratabwa muri yombi hagendewe ku bwoko bwe ahubwo hagenderwa ku bikorwa bye.

    RFI itangaza ko ifite amakuru y’uko abofisiye batawe muri yombi bashobora kugezwa imbere y’inkiko za gisivili kuwa 19 Ukwakira 2016.

  • RDC: Abajenerali babiri bahungabanya umutekano nuko Amerika ibafatira ibihano bikarishye

    RDC: Abajenerali babiri bahungabanya umutekano nuko Amerika ibafatira ibihano bikarishye

    Jenerali John Numbi Banza Tambo wahoze ayobora Polisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, na mugenzi we Gabriel Amisi Kumba uzwi nka Tango Four wayoboye ingabo zirwanira ku butaka; bafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera uruhare bagize mu guhungabanya umutekano w’igihugu no guteza imvururu zaguyemo abatari bake.

    Ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe kugenzura umutungo w’abanyamahanga (OFAC- Office of Foreign Assets Control) cyatangaje ko kigiye gufatira imitungo y’aba bajenerali ndetse kibuza umuturage wese wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ubucuruzi akorana nabo.

    Iki cyemezo cyafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Nzeri 2016, nkuko Umuyobozi wa OFAC, John Smith, yabitangaje.

    Yagize ati “ Aba bombi bakurikiranyweho uruhare bagize mu bikorwa byahungabanyije umutekano w’abenegihugu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse no kubangamira demokarasi mu gihugu byateje imvururu z’urudaca muri Congo ndetse by’umwihariko mu Karere k’Ibiyaga bigari.”

    Uyu mwanzuro ufashwe nyuma yaho abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo bakomeje guhutazwa ndetse bakanahohoterwa mu buryo buteye inkeke.

    Jenerali John Numbi ashinjwa kwivanga mu bikorwa bya politki netse n’amatora y’abagize intara yabaye muri Werurwe uyu mwaka muri icyo gihugu maze agahutaza abakandida batari mu mashyaka ashyigikiye Perezida Kabila bamwe barishwe abandi bategekwa kwivana mu matora ako kanya.

    Jenerali Numbi kandi akekwaho gusaba abadepite bo mu ntara kwandika umwirondoro wabo ku rupapuro rw’itora kugira ngo haze kurebwa uwo batoye.

    RFI dukesha iyi nkuru itangaza ko Jenerali Amisi Kumba, we ashinjwa kuyobora umutwe w’ingabo ukekwaho uruhare mu guhungabanya umutekano ndetse n’ubwisanzure muri Congo.

    Izi ngabo zakoreshejwe mu kwirukana abigaragambyaga cyane cyane mu Mujyi wa Kinshasa mu ntangiriro za 2015, ibikorwa byaguyemo abantu 27,bamwe barakomereka, abandi baburirwa irengero.

    Ikigo cya OFAC, gifatiye aba bajenerali ibihano, bikurikira ibya Jenerali Célestin Kanyama nawe wahanwe muri Kamena 2015, ashinjwa ibyaha bifitanye isano no guhungabanya umutekano.

    Iyi myanzuro itangajwe mu gihe muri iki gihugu hamaze iminsi hari imyigaragambyo yaguyemo abatari bake ishyamiranyije Leta n’abatavuga rumwe bavuga ko badashaka ko Kabila yongera kwiyamamariza kuyobora igihugu mu gihe manda ye izarangira kuya 19 Ukuboza uyu mwaka.

    Jenerali Gabriel Amisi Kumba ‘Tango Four’ wayoboye ingabo za RDC zirwanira ku butaka yafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Jenerali John Numbi Banza Tambo wahoze ayobora Polisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafatiwe ibihano kubera uruhare yagize mu mvururu zo muri Congo

  • Amakosa y’abayobozi ba Ngororero yatumye Abadepite bishima mu mutwe

    Amakosa y’abayobozi ba Ngororero yatumye Abadepite bishima mu mutwe

    Ubwo Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero bwisobanuraga ku makosa yagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mu mwaka wa 2014/2015, bamwe mu badepite bagize PAC bagaragaje kutanyurwa n’ibisobanuro by’abayobozi b’aka karere, bavuga ko baranzwe n’ubushishozi buke muri ibi bibazo.

    Akarere ka Ngororero ni kamwe mu nzego zagaragayemo amakosa mu mikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, ari na yo mpamvu Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), yatumije abayobozi bako bari bayobowe n’Umuyobozi wako Ndayambaje Godefroid ngo bayatangeho ibisobanuro.

    Kuri uyu wa 28 Nzeri 2016, ni bwo bitabye iyi Komisiyo maze bahatwa ibibazo ku makosa y’icungamari ridahwitse, uruganda rushobora kugahombya akayabo, ikibazo cy’umuhanda wadindiye ndetse n’icyo kutagira umugenzuzi (Internal Auditor).

    Ubushishozi buke bushobora guhombya akarere miliyoni 73

    Mu makosa y’Akarere ka Ngororero yagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, harimo imashini zari zigenewe gutunganya umusaruro w’imyumbati zaguzwe akayabo ariko zikaza gutora umugese zidakoreshejwe.

    Umuyobozi w’akarere ka Ngororero Ndayamabje Godefroid, yabwiye abadepite iki kibazo cyatewe n’amakosa bakoze mu gutegura igitabo cy’isoko ryo kuzana iyo mashini(DAO).

    Ibisobanuro by’Abayobozi b’Akarere ka Ngororero kuri iki kibazo, byatumye Abadepite bemeza ko uwahawe isoko ryo gutegura igitabo cy’isoko ry’izo mashini ari we ukwiye kuba aryozwa ayo makosa, bahera aho bavuga ko ako karere kabigizemo ubushishozi buke.

    Umwe mu badepite bagize PAC yagize ati “Ubwo nyine mwahaye isoko umuntu ngo abategurire igitabo cyo gutanga isoko kandi atabifitemo uburambe, wasanga mwarabwiye umuvuzi w’amatungo, akajya kuri internet akazana ibintu na we atazi n’ibyo ari byo.”

    Depite Nkusi Juvenal, Umuyobozi wa PAC na we yagize ati “Ikibazo ni iyo nzobere yagiye gukora ‘specification’ (gusobanura imashini zikenewe) ikavuga ko mu bintu biribwa bashyiramo ‘Carbon steel’ (icyuma gikoze mu butare na Carbon)”, ibi bikaba bituma icyuma kizana ingese bitewe n’uko imyumbati ishyirwamo itose, bityo bikaba byahinduka uburozi.”

    Ayo makosa yakozwe mu gitabo cy’isoko, yatumye imashini rwiyemezamirimo yazanye Akarere katazemera ndetse n’ikigo gishinzwe gutsura ubuziranenge (RSB) cyemeza ko zitujuje ubuziranenge, ariko ngo ntibikuraho ko uwazizanye agomba kwishyurwa.

    Rwiyemezamirimo, Sosiyete Global Service Enterprise, yishyuza Akarere ka Ngororero miliyoni 49 z’amafaranga y’u Rwanda ziyongeraho ingwate ye ya miliyoni 24, aho hakaba hatabariwemo indishyi zitandukanye zishobora kuzagenwa n’Urukiko, dore ko ikirego cyamaze gutangwa kandi kikazaburanishwa ku wa Mbere tariki ya 3 Ukwakira 2016.

    Ikindi cyatunzwe agatoki nk’ubushishozi buke, ni uko ako karere kakoze umushinga wo kubaka uruganda, kakabanza inyubako zigashyirwamo isima hasi ndetse bakazikinga, aho imirimo yo kuzubaka yarangiye mu 2012, hanyuma kakabona gutumiza imashini katarigeze kabanza kumenya uko zingana, aho zizinjirira n’aho zizashingwa.

    Izo mashini ngo zifite ubushobozi bwo gutunganya ibiro 500 mu isaha, bivuze ko mu masaha umunani rwaba rutunganyije toni 4, bikaba byatumye abadepite banakemanga ahazaturuka umusaruro wo gutunganya, dore ko akarere gateganya guhinga imyumbati kuri Hegitari 200 gusa, ariko na zo ngo haracyari imbogamizi yo kubona imbuto.

    Umuhanda wari warakorewe inyigo ituzuye

    Umuhanda Gatumba – Ndaro – Ntyazo, na wo wagarutsweho cyane n’Abadepite, aho bagaragazaga ko wadindiye kandi ukaba utanakwije ibipimo. Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yari yagaragaje ko wakorewe inyigo ituzuye.

    Iyo nyigo yerekanaga ko uwo muhanda ureshya n’ibirometero 22 na metero 6 z’ubugali ziyongeraho na ruhurura. Gusa akarere kemera ko hari aho ibyo bipimo bituzuye.

    Uwo muhanda wagombaga kuba wararangiye muri Nzeri 2015, ariko kugeza n’ubu ngo Akarere ka Ngororero ntikarawakira. Ibi ngo bisobanurwa n’uko hagiye hagwa imvura nyinshi ikadindiza imirimo, rimwe na rimwe ikanatera ibiza by’inkangu.

    Rwiyemezamirimo yandikiye Akarere ngo akamurikire uwo muhanda, ariko habura abatekinisiye bajya kuwugenzura bitewe n’uko abakozi benshi ba Ngororero barimo bakurikiranwa na Polisi ku byaha bitandukanye birimo n’uwo muhanda.

    Akarere ka Ngororero kari mu turere twasubiye inyuma cyane mu mihigo, aho kavuye ku mwanya wa 3 kabonye mu mu mihigo y’umwaka wa 2014/2015 kagera ku mwanya wa 14 mu 2015/2016.

    Meya Ndayambaje Godefroid (ibumoso) yemera ko umuhanda uri kubakwa hari aho basanze ibipimo byari byemejwe bituzuye

    Depite Nkusi Juvénal ukuriye PAC yavuze ko ubushishozi buke bw’abayobozi ari bwo bwakuruye ibi bibazo

  • Umufasha wa nyakubahwa perezida wa repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame yavuze ko ubufatanye bw’abitanga mu gufasha imbaga nyamwinshi, inzego za Leta n’abikorera mu guteza imbere umugore ari ingenzi kuko ariyo nkingi y’iterambere rirambye kuri sosiyete no ku bukungu bw’igihugu.

    Umufasha wa nyakubahwa perezida wa repubulika y’u Rwanda Jeannette Kagame yavuze ko ubufatanye bw’abitanga mu gufasha imbaga nyamwinshi, inzego za Leta n’abikorera mu guteza imbere umugore ari ingenzi kuko ariyo nkingi y’iterambere rirambye kuri sosiyete no ku bukungu bw’igihugu.

    Ibi Madamu Jeannette Kagame yabivugiye mu gikorwa cyo gusangira cyateguwe n’abitanga mu gufasha imbaga nyamwinshi bibumbiye mu muryango Bloomberg, cyabaye ejo kuwa Kane tariki 22 Nzeri 2016, i New York, kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Ubufatanye mu guhangira udushya abagore.”

    Icyi gikorwa cyabereye ku biro by’umuryango Bloomberg, cyitabiriwe n’abadamu b’abakuru b’ibihugu bya Afurika barimo uw’u Rwanda, Benin, Tchad, Israel, Mali, Niger, Nigeria na Namibia; Umuyobozi Mukuru wa Bloomberg Philanthropies, Michael Bloomberg n’abandi bayobozi b’ibigo by’ubucuruzi baturutse hirya no hino ku Isi.

    Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ubufatanye bw’abitanga mu gufasha imbaga nyamwinshi, abikorera na za Guverinoma mu guteza imbere abagore n’abakobwa ari intambwe ikomeye y’iterambere rirambye.

    Yagize ati “Ku ngingo ijyanye n’impamvu tugomba gushora imari mu bikorwa biteza imbere abagore, nishimiye kubasubiza ko ubufatanye bukwiye bugomba kuba burimo abagore n’abakobwa, kuko gushora imari mu bikorwa byabo, bigira umumaro urambye kuri sosiyete no ku bukungu. Muri make bakoresha ubumenyi bakuramo mu guteza imbere ubuzima bwabo n’ubw’imiryango yabo.”

    Yagarutse ku Rwanda avuga ko imbaraga rwashyize mu guteza imbere uburinganire, zinagaragarira mu kuba ruyoboye mu bukangurambaga bwitwa “HeforShe” bwatangijwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bagore (UNWOMEN) bugamije gukangurira abagabo n’abahungu gushyigikira ihame ry’uburinganire mu nzego zose, kandi ko zashyigikiwe ku buryo bugaragara n’urwego rw’abikorera.

    Yagize ati “Kuri twe, gushyiriraho abagore amahirwe arambye bishingira ku kuba kuva na kera barahoze bagira uruhare rugaragara mu gufata ibyemezo muri sosiyete, nk’uko umwe mu migani yacu ugira uti “umugore ni umutima w’urugo’.”

    Madamu Jeannette Kagame yagarutse ku bikorwa by’abitanga mu gufasha imbaga nyamwinshi, avuga ko nubwo Afurika ari umugabane ugifite abakene benshi, abawutuye bagira umuco n’umutima byo gutanga kuko umunsi ku wundi basangira ibyo bafite. Akomeza avuga ko amateka y’u Rwanda abihamya kandi ari uburyo busobanura Agaciro rwubakiraho iteka.

    Mu ijambo rye, Madamu Jeannette Kagame yafashe umwanya wo gushimira byihariye abatangije umuryango Bloomberg ku bw’imbaraga bashyira mu guhangira udushya abagore bafatanije na za guverinoma zo muri Afurika.

    Inyungu iva mu bikorwa byo kwitanga no gufasha

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko gushyira hamwe ari intambwe y’iterambere rirambye n’impinduka nziza mu bukungu, ubuzima bw’abaturage, n’ubucuruzi kandi ko buri ruhande rubyungukiramo.

    Yagize ati “Abashoramari bakoresha ubu buryo kuko bashobora kububonamo isoko rishya ariko kandi bakanaboneramo uburyo bwo kugira uruhare mu mibereho myiza y’abaturage, abagenerwabikorwa nabo babukoresha biyungura ubumenyi n’ubuzobere mu bijyane no gucunga neza ibyo bakora bikabafasha guteza imbere ubucuruzi bwabo ndetse bakaba banashora imari mu bindi bityo na Leta ikabyungukiramo kuko ibona ishoramari rishya riteza imbere igihugu n’abaturage bakabasha kwigira.”

    Muri iki gikorwa cyo gusangira, Umunyarwandakazi Angel Uwamahoro, umenyerewe mu kuvuga imivugo ikangura urungano ndetse ikanigisha byinshi abakuru, yavuze umuvugo werekeranye n’uburyo buri muntu akeneye gusiga umurage mwiza.

    Abandi bafashe ijambo harimo Umudamu w’Umukuru w’Igihugu cya Namibia, Monica Geingos.

    Yagarutse ku mumaro w’imirimo y’Abadamu b’Abakuru b’ibihugu ku Isi bakora binyuze mu miryango bashinze, bakaba intangarugero mu kuba inkingi y’ubukungu bwa bose, gufasha abakene kubuvamo bubaka ikiraro kibahuza n’amahirwe y’iterambere.

    Uwashinze Umuryango Bloomberg witanga mu gufasha imbaga nyamwinshiwa, Michael Bloomberg, yagarutse ku mateka y’uyu muryango mu myaka 15 umaze ukora ibikorwa bigamije kurengera ubuzima, ibidukikije, guteza imbere abagore no guhanga imirimo ku mugabane wa Afurika.

    Umuryango Bloomberg washimye ubufasha wahawe na Madamu Jeannette Kagame muri gahunda zinyuranye zigamije iterambere ry’umugore n’ubufatanye bwiza hagati y’inzego za Leta n’izigenga mu bihugu bitandukanye.

    Uyu muryango wavuze kandi ko gukorera hamwe ari intwaro yo kugera ku musaruro wifuzwa kandi bishobora gukomeza kuba byiza iyo itsinda ry’abantu bumva kimwe ibitekerezo byo guhanga udushya tugamije guteza imbere imibereho y’abaturage babakikije.

    Uwashinze Bloomberg Philanthropies, Michael Bloomberg hamwe na Madamu Dr Malika Issoufou Mahamadou (Niger), Madamu Aminata Maiga Keita( Mali), Madamu Jeannette Kagame, Madamu Claudine Gbenagnon Talon (Benin), Madamu Monica Geingos (Namibia), na Madamu Hinda Itno Deby (Chad), mu muhango wo kwizihiza ubufatanye bw’abagore bo muri Afurika

    Angelique Kidjo, Umuhanzikazi wo muri Benin, wegukanye igihembo cya Grammy Award

    Madamu Jeannette Kagame avuga ku kamaro ko gushyira hamwe n’ubufatanye

    Michael Bloomberg washinze Bloomberg Philanthropies,asangiza abandi ibitekerezo ku kurushaho kugira ubufatanye

  • Habiyambere,niwe wegukanye moto ya gatandatu muri poromosiyo  “Tunga” ya  Airtel

    Habiyambere,niwe wegukanye moto ya gatandatu muri poromosiyo “Tunga” ya Airtel


    Habiyambere Felicien,w’imyaka 20 wari atarabona akazi kuva yarangiza amashuli yisumbuye,ukomoka mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba ,yashyikirijwe moto  yagatandatu yatsindiye muri moto 12 ziri muri poromosiyo yitwa ‘Tunga’ ya Airtel Rwanda.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 23Nzeri 2016 ni bwo Airtel Rwanda yashyikirije uwo musore w’umunyamahirwe wa gatandatu, moto ifite agaciro ka miliyoni 1,500,000 yatsindiye.

    Habiyambere yavuze ko nta kindi akesha iyi ntsinzi uretse kudacika intege mu gusubiza inshuro nyinshi ibibazo akoresheje ubutumwa bugufi (sms),ngo kuba yaratsindiye iki gihembo Atari uko ari we ufite amafaranga menshi.

    Yagize ati “ Sinakubeshya ngo nakoresheje ibanga iri n’iri kuko nabonye naratsinze kubera kudacika intege mu gusubiza ibibazo bambazaga naje kumenya ibanga ryo gucungana n’amasaha ya promosiyo ,Hari amasaha agera  amanota bayakuba incuro nyinshi.Gutsindira iki gihembo ntabwo ari amafaranga menshi,ntabwo ari njye muherwe mu gihugu,ahubwo ni ugucungana n’uko umukino umeze.”

    _mg_6941

    Habiyambere,yagize ubutumwa agenera urubyiruko bagenzi be ko bakwiye gukoresha amainite mu bibafitiye inyungu,aho kwirirwa bareba ibitabahesha agaciro. Yarangije avuga ko iyi moto agiye kuyishyira mu muhanda ,igakorera amafaranga  azamufasha gukomeza amashuli ye, mu gutezimbere ubuzima bwe n’umuryango we.

    Madal Jef,uhagarariye Airtel Rwanda mu Majyepfo n’iburengerazuba,washyikirije iyi moto Habiyambere,Yavuzeko,Airtel ifasha abakiriya bayo kwiteza imbere,aho ibibuka ishyiraho ubundi buryo butari ukubafasha kuvugana hagati yabo gusa.Madali yaboneyeho gushishikariza abafatabuguzi b’iyo sosiyete gukomeza kugerageza amahirwe yabo, basubiza ibibazo bitandukanye iba yabateganyirije kugira ngo batere imbere babeho neza.

    _mg_6941

    Yakomeje agaragaza ko muri iyi poromosiyo ‘Tunga’, Airtel Rwanda ihemba abanyamahirwe batanu ku munsi ama-Unites y’ibihumbi bibiri na moto itangwa buri Cyumweru ndetse n’imodoka izatangwa nk’igihembo gikuru ubwo izaba irangiye, ku buryo nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma batagerageza amahirwe yabo.

    Poromosiyo Tunga” iteguriwe abafatabuguzi ba Airtel Rwanda, aho kugira ngo umuntu abe umunyamahirwe bimusaba kwandika *155# akagenda asubiza ibibazo agenda abazwa.

    b

    Moto 12 ziteganyijwe, buri imwe ifite agaciro ka miliyoni imwe n’igice, usibye moto itangwa buri cyumweru, buri munsi abafatabuguzi bagerageza amahirwe muri iyi promotion bahabwa  ibihembo bitandukanye.

     

    d

     

    Clementine NYIRANGARUYE