Perezida wa Korea ya Ruguru yivuganye Minisitiri amuziza gusinzira mu nama

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama, Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong yishe uwahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi Hwang Min ndetse n’uwari umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’Uburezi,Ri Yong Jin.

Hwang Min yazize ko yagaragaje uko abona ibintu bikwiye kugenda ku bijyanye n’umushinga w’ubuhinzi bihabanye n’imirongo yashyizweho na Perezida Kim Jong.

Ikinyamakuru cyo muri Korea y’epfo cyitwa JongAng Ilbo cyatangaje ko
iyicwa rya mugenzi we Ri Yong Jin ryo ryatewe n’uko yasinziriye mu nama, aho perezida Kim ngo yabifashe nk’agasuzuguro gakabije no kutiyubaha imbere ye[perezida].

Kuva aho uyu muhungu wa Kim Jong-il agiriye ku butegetsi muri 2011 amaze guhitana abayobozi bakomeye batari bake, mu mwaka wa 2013 ho yishe nyirarume Jang Song Thaek umugabo wazaga ku isonga ku rutonde rw’abakire bo muri Korea ya ruguru akaba yarahowe ko ngo yashakaga gushinga umutwe wa politiki, budakeye kabiri muri 2015, Hyun Yong Chol wari minisitiri w’umutekano na we ahitanwa n’ubu butegetsi bwa Kim.

 

 

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *