Abayobozi b’ibanze ntibakwiye kurebererera imyubakire ikorwa mu kajagari

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage irasaba abayobozi mu nzego z’ibanze mu mujyi wa Kigali kudakomeza kurebera nkana no gukingirira icyibaba abaturage bubaka mu kajagali mu bice bitandukanye by’umujyi.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu nteko rusange y’umujyi wa Kigali yateranye kuri uyu wa mbere.

 

Ni inteko yahurije hamwe abayobozi b’umujyi wa Kigali kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku buyobozi bukuru bw’umujyi.

Ku bwa Minisitiri Francis KABONEKA uyobora iyo Minisiteri ngo nta nyubako yakagombye kubakwa ahatarabugenewe kandi hari abayobozi mu nzego z’ibanze
Nubwo Iyi nteko rusanjye y’umujyi wa Kigali yahuje inzego zose z’ubuyobozi bw’umujyi; byagaragaraga ko yari igamije gusuzuma uko imihigo y’umujyi ya 2015-2016 yashyizwe mu bikorwa n’iyahizwe mu mwaka wa 2016-2017. Ntibyabujije Minisitiri Francis KABONEKA uyobora minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu gutangira muri iyi nteko ubutumwa bugaragara nk’ubukomeye.

JPEG - 47.2 kb
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’imiyoborere myiza Francis Kaboneka

Ubu butumwa burarebana n’imyubakire y’akajagari ikunze kuvugwa mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali.

Ni ikibazo na n’ubu kigikurura impaka ndende hagati y’abaturage n’abayobora inzego z’ibanze ariko ibivugwa na Minisitiri KABONEKA bishyira amakosa yose akorwa kuri ibi ku bayobozi b’inzego z’ibanze.

Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze ntibahakana ko hari uruhare rwa bamwe mu gutuma umujyi wa Kigali ugaragaramo inyubako z’akajagali kandi ngo n’ingaruka zirigaragaza.

Mu bitangazwa n’abayobozi b’umujyi wa Kigali; ngo hari uduce twubatse mu buryo bw’akajagari kugeza ku rwego rw’aho badashobora kugerwaho n’ubutabazi; urugero rutangwa aha ni mu Cyahafi  mu murenge wa Gitega hagaragara ahantu hadashobora kugerwa n’imodoka izimya umuriro igihe haba hibasiwe n’inkongi.

Ni mugihe kandi kuri ubu hari igishushanyo mbonera kigaragaza uko umujyi wa Kigali ugomba guturwamo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *