USA: Baburijemo umugambi w’uwashakaga kwivugana umukuru w’Igihugu

Urwego rushinzwe iperereza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (FBI), ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2016 rwataye muri yombi umugabo wo muri Leta ya Massachusetts, ukekwaho gucura umugambi wo kwivugana Perezida Barack Obama.

Mu gihe uyu mugabo witwa Joseph Gargiulo yatabwaga muri yombi yasanganywe ububiko bugari bw’intwaro zinyuranye, zirimo amasasu, imbunda n’ibiturika, byose bikaba byarafatiwe mu nzu ye ubwo abashinzwe umutekano bari mu mukwabu.

FBI ivuga kandi ko muri Nyakanga yakiriye amakuru avuye ku muturanyi wa Joseph Gargiulo ndetse ko yabashije gukora igenzura isanga afite izindi ntwaro zirimo iyitwa tasers, imbunda ndetse n’ibyuma bakoresha mu muhigo.

Mu makuru yatanzwe kandi hagaragaramo ko Gargiulo yari atunze ibikoresho byifashishwa mu gukora ibisasu biturika bizwi nka thermite. Ndetse kandi ngo uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko yagerageje guhitana Perezida Barack Obama inshuro zirenze imwe, umugambi we ukaburizwamo.

Uyu mugabo kandi ngo yari afite umugambi wo guhitana abayobozi b’inzego z’umutekano z’aho atuye ndetse n’abayoboke b’idini ya Islam.

Fox News itangaza ko inzego z’ubuyobozi muri iki gihugu zemeza ko Gargiulo yavuze ko igihe Perezida Obama yari ahakinirwa umukino wa Tennis hazwi nka Martha’s Vineyard, ngo aba yaramwivuganye.

Uyu mugabo kandi yigeze gushinjwa icyaha cyo kuba yararenze ku mategeko yamubuzaga gutunga intwaro.

Si ubwa mbere abategetsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagerwa amajanja, dore ko no ku wa 19 Kamena 2016, umusore witwa Michael Steven Sandford w’imyaka 20 yemeye ko yashikuje umupolisi imbunda agambiriye kwica Donald Trump uhatanira kuzayobora Amerika ubwo yiyamamazaga i Las Vegas.

Uyu musore kandi icyo gihe yari yabwiye abacamanza ko yari afite umugambi wo kongera kugerageza kurasira Donald Trump i Phoenix aho yari kuziyamamariza ku nshuro ikurikiyeho.

Abashinzwe iperereza muri Amerika bataye muri yombi ukekwaho gucura umugambi wo kwica Perezida Barack Obama


Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *